Archives par étiquette : FPR

Kenyege1

Ese urupfu rwa Alphonse Marie Hagengimana rwo ruzabasha guhumura amaso abiyemeje gukurikira no gushyigikira buhumyi FPR ya Paul Kagame?

Mu mwaka wa 2010 ubwo Paul Kagame yazaga muri za nama nsesaguramutungo ziswe Rwanda-Day ariko mu byukuri ari Kagame-Day, abantu batandukanye icyo gihe bo muri Diaspora y’Ububiligi batanguranwaga Micro babaza ibibazo, rimwe na rimwe biterekaranye byo kwereka ko bashyigikiye ingoma ye. Muri abo banyarwanda bo muri diaspora yo mu Bubiligi hagaragayemo Bwana Alphose Marie Hagengimana nawe wabajije ikibazo acinya inkoro ku mwami Paul Kagame. Uwo Alphonse Marie Hagengimana akaba ariwe turi bwibandeho muri iki kiganiro.

 

Alphonse Marie Hagengimana yari muntu ki?

 

kenyegye1Alphonse Marie wari uzwi cyane mu gihugu cy’ububiligi ku kazi k’akabyiniriro ka Kenyenge, ni mwene Alfred Ntibitegera na Winifrida Mukandutiye akaba yaravutse ku itariki ya 26/09/1972. Alphonse rero nk’uko yakundaga kubisubiramo kenshi akaba akomoka muri karere k’Ubukonya muri Commune ya Gatonde ariko naho yakuye agatazirano ka “De Bukonya”. Twabibutsa ko Commune Gatonde ifite umwihariko mu mateka kuko yavukagamo bamwe mu byegera bya Perezida Habyarimana, aha twavuga nka Nyakwigendera Ngarukiyintwari Francois wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nyuma akaza kuba Ambassadeur, Nyakwigendera Dr. Akingeneye wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, General Rusatira wabaye umukuru w’ibiro bya Perezida Habyarimana, n’abandi benshi. Iyo Commune ya Gatonde kandi akaba ariyo ikomokamo nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe wabaye umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ndetse ikanakomokamo umugabo Magayane wamenyekanye cyane kubera ubuhanuzi bwe.

 

Alphonse Marie Hagengimana rero akaba yarize amashuri abanza mu bice bitandukanye by’igihugu kubera akazi Papa yakoraga katumaga ahora yimuka. Amashuri yisumbuye nayo Alphonse yayize mu bigo bitandukanye harimo APE Rugunga, EEC Rushaki, n’Urwunge rw’amashuri rwa Janja aho mu Bukonya nyine, kera icyo kigo kikitwa Ecole d’Economie et de Commerce de Janja. Abiganye nawe muri iyo myaka ya za 80 kugeza mu ntangiriro za 90 bakaba bemeza ko Alphonse Marie yari umuntu ukunda cyane gusabana, gushimisha abandi no kwambara neza. Icyo abenshi twaganiriye biganye nawe bamwibukiraho ngo badateze kwibagirwa ngo ni ukuntu yajyaga i Kigali kuzana za Ochestre gucurangira bagenzi be cyane cyane kuri Janja, abazwi cyane yazanye aho akaba ari Orchestre Ingeli ndetse na Orchestre yitwaga Galaxy Band. Ibi kandi bikaba byarakomeje kumuranga no mu gihugu cy’Ububiligi aho wasangaga nawe adatinya kujya imbere y’abantu akabyina kandi agasaba abantu kwidagadura.

 

Alphonse rero akaba yarageze mu gihugu cy’ububiligi ahunze nk’abandi mu mwaka wa 1999 avuye mu nzira ndende aho bivugwa ko yanyuze muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo, Centrafrique ndetse na Cote D’Ivoire mbere yo kuza kuba impunzi mu Bubiligi aho yabaye imyaka itari mike mbere yo kwerekeza mu Rwanda muri 2014 muri ya gahunda ya FPR bakunze kwita Garuka-Urebe.

 

Alphonse Marie Hagengimana yayobotse ate FPR?

 

Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Ariko igisubizo kigaragarira muri interview Alphonse Marie we ubwe yahaye umunyamakuru w’ikinyamakuru cya FPR Igihe.com, Bwama Karirima Ngarambe, ugihagarariye mu Bubiligi. Icyo kiganiro kigaragara kuri Facebook y’uwo Karirima kandi cyakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga, Alphonse Marie Hagengimana, alias Kenyenge, agaragara avuga ya magambo tumenyereye ku bantu biyemeje kuyoboka FPR buhumyi aho aba yemeza ko ngo ubutegetsi bwa kera bwa Habyarimana ngo bwari bubi naho ubutegetsi bwa FPR bwo bukaba ari ubutagatifu bwera de! Muri icyo kiganiro avugamo ngo ukuntu Papa we yafunzwe inshuro 6 n’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo azira ko yari murumuna wa Ambassadeur Kagenza Alphonse Marie, uyu Ambassadeur Kagenza akaba yarafunzwe muri ya nkundura ya kudeta yapfubye ya ba Lizinde muri za 1980.

 

Muri icyo kiganiro, Alphonse Marie alias Kenyenge uretse gusebya ubutegetsi bwa Habyarimana asingiza ubwa Kagame, akomeza agira ati: ” Iyo uba mu Bubiligi, abantu bakubwira ibintu bitari byo, Ngo nugera ku Kibuga abantu bazahita bakubaga. Kandi sibyo siko bimeze”.

 

Ikibabaje cyane nuko ibyo yavugaga muri 2010 gutyo, ari byo byamubayeho muri 2021, agapfa ku myaka 48 mu rupfu rubabaje kandi rutunguranye kandi rwuje amayobera ari nabyo tugiye kubasobanurira muri iki nyandiko duhereye kuri ubwo buhumyi Alphonse Marie yagaragaje muri icyo kiganiro bukaba bwarahindutse ubuhanuzi bwamusohoreyeho nyamara yaraburiwe kenshi akavunira ibiti mu matwi!

 

Abashaka kwirebera icyo kiganiro mwanyarukira kuri Facebook ya Karirima Ngarambe cyangwa ku Gihe.Com niba DMI itarabategeka kugisiba.

 

Ukoze isesengura ry’ibyo Nyakwigendera Alphonse Marie Hagengimana yatangarije muri icyo kiganiro yagiranye na Karirima wa Igihe.com, ukongeraho ikibazo-gisingizo yabajije Paul Kagame muri Kagame Day yo mu Bubilligi muri 2010, usanga Alphonse yari yizeye ko nataha akagera i Kigali yari guhabwa imyanya, agakomera muri Politiki nk’uko ababikoze nkawe nka Nduhungirehe wari inshuti ye, Sandrime Maziyateke Sadidi, Evode Uwizeyimana, n’abandi byabandegekeye. Nyamara Alphonse yirengagije nkana imiburo y’inshuti n’umuryango we, wamuburiraga ko agatsiko ka FPR ya Kagame ari agati kadacanwa kandi ari inyama itaribwa kabiri.

 

Alphonse Marie ntiyashoboye gutsinda ibishuko bya FPR yari imaze gushora akayabo k’amadolari muri Gahunda yo gucyura bamwe mu bana b’impunzi bakomoka ku bahoze ari abayobozi cyangwa se abantu bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi ikibabaje bakagenda babuvuga ibinyoma mu rwego rwo kwerekana ko ubutegetsi bw’inkotanyi bwera naho ubwabunjirije bukijima. Ndetse bamwe muri abo bana ntibatinye no gusebya ba Se ku mugaragaro bababashyera.

 

Iyo gahunda yo gucyura abana bo muri Diaspora cyane cyane bakomoka ku bategetsi ba kera, yari gahunda ikomeye yanatumye abenshi muri bo bagaragara bamamaza Kagame mu matora nk’uko byagaragaye ku mafoto no ku mbuga nkoranyambaga. Nguko uko urubyaro rwa General Rusatira, rwa Col Ruhashya, Col Nsekalije, Ex Ministre Nduhungirehe, bene wabo ba Col Bagosora, n’abandi n’abandi batashye. Iyo gahunda yatangijwe kera cyane na Colonel Patrick Karegeya akiyobora urwego rushinzwe iperereza ryo hanze (atarashwana na Kagame) na n’ubu nyuma y’imyaka itari mike ikaba igikomeje aho ejo bundi umwana w’uwahoze ari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Francois Ngarukiyintwali wari nsoma mbike wa Hayarimana, nawe yahawe umwanya mu nama y’ubuyobozi y’ikigega agaciro. Ibi wenda umuntu udasobanukiwe akaba yakumva ari ibintu bisanzwe ariko ushyize ku munzani umubano wa Perezida Habyarimana na Ministre Ngarukiyintwali, ugashyira ku munzani uruhare FPR Inkotanyi yagize mu kwica no kwanduza isura ya Perezida Habyarimana kugeza kuri uyu munota, wakumva igisobanuro cya wa mugani uvuga ngo: Umwana w’umupfu yiteye inkanda y’inka yicaga nyina!

 

Ni muri iyo nkundura rero Alphonse Marie ukomoka kuri Alfred Ntibitegera wahoze ari Substitut nawe yamanutse mu Rwanda rwa FPR kwamamaza Kagame yizeye ko azabona ishimwe mu gifu akaba ahakuye urupfu rutunguranye, rubabaje rusigiye abe agahinda gusa.

 

Alphonse Marie ageze i Kigali ikizere cyabyaye amasinde! Ese yaba koko yari maneko wa FPR?

 

Amakuru dukura mu nshuti ze za hafi mu Rwanda na hano mu Bubiligi, yemeza ko Alphose Marie akigera i Kigali atabonye ibyo yari yizeye guhabwa. Uretse kunywa biere no kujya mu maraha mu mahoteli hirya no hino mu Rwanda, Alphonse nta kintu gifatika yakuye muri FPR. Abantu benshi bakaba barakundaga kumubona asangira n’abamaneko bakomeye ba FPR, abo muri Diaspora bemeye kujya muri iyo gahunda yo kwambika icyera FPR no gusebya ubutegetsi bwayibanjirije, ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

 

Kenyege1Ikindi cyagiye kigaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe Alphonse yakuye muri FPR, ni amafoto yagiye yifotozanya naKenyegye4 bamwe mu bikomerezwa bya FPR cyane cyane akaba yaragaragaye mu Bireau bya General James Kabarebe inshuro zirenze imwe.

 

Aha umuntu akaba atabura kwibaza icyo yabaga agiye kumarayo kuko nk’uko twabibwiye b’abari i Kigali ntabwo ari buri wese ushobora kwinjira mu Bureau bya Kabarebe kandi agasohokamo bamaze kwifotozanya. Uretse General Kabarebe, Alphonse Marie yagaragaraga mu mafoto ari kumwe n’ibindi bikomerezwa byo muri FPR umuntu akaba atabura gutebya avuga ko amafoto nabo banyabubasha b’ingoma ya Kagame ari cyo Alphonse Marie yakuyemo gusa bikanarangira abuze ubuzima.

 

Ese mama Alphonse yaba yarahabwaga ubutumwa bwo kuneka na FPR? Ibi nabyo iperereza twakoze rikaba ritaratugejeje ku makuru y’impamo ariko umuntu wese umenyereye imikorere ya FPR akaba atabura kugira amakenga kuko FPR ni agatsiko gato ahubwo gakoresha abantu nka ba Alphonse kugira ngo kagere ku bo gashaka kagamije kubinjiza muri syteme yako cyangwa se kagamije kubagirira nabi iyo biri mu nyungu zako. Dukurikije rero uko Alphonse yabagaho kuva yasubira mu Rwanda tukaba tutabura kuvuga ko kuri FPR yari nka ka gakoresho abafaransa bahaye izina rya “marionette”.

 

Alphonse Marie mu rupfu rwa Rwasibo Bernard. Ese Alphonse Marie ari mu babigizemo urahare cyangwa yarakoreshejwe ?

 

Mu kiganiro cyahise kuri RTV-Inkingi  mu minsi ishize gifite umutwe ugira uti: JB Rwasibo ni umwe mu bashinze Republika|Uko Yabayeho|Guta umurongo|Ubuhamya bw’Abakobwa be, mu buhamya abakobwa ba Rwasibo batanze bakaba baragarutse ku rupfu rwababaje abantu cyane rwa musaza wabo Bwana Bernard Rwasibo witabye Imana mu buryo bw’amayobera i Kigali muri 2017. Muribuka ko abo bakobwa ba Rwasibo badutangarije ko musaza wabo yahamagawe na bagenzi be bamuhatiriza kuva aho yari acumbitse ngo akaza bagasangira ikirahuri. Muribuka ko batubwiye ko yabanje kwangira ariko kubera kumuhatiriza birangira aje asangira n’abo bagenzi be, ariko ngo akaza kumva atameze neza akajya mu modoka ngo atahe yarenga metero nkeya bakabona yikubise hasi arapfuye.

 

Nk’uko bigaragara ku ifoto ya nyuma ya Bernard Rwasibo yifotoje n’abo “bagenzi be” umwe muri bari muri iyo groupe ni Alphonse Marie Hagengimana.

 

Kenyegye5Biragoye kwemeza uruhare Alphonse Marie yaba yaragize mu guhamagara Bernard Rwasibo kuza kunywa Biere bikarangira ahaguye. Biragoye kandi kumenya niba Alphonse Marie hari icyo yaba yari azi, cyangwa yaramenye kitatangajwe ku rupfu rwa Bernard Rwasibo. Ariko icyo twakwemeza ni kimwe: ni uko muri FPR harimo urupfu. Kuva muri 1990 kugeza ubu, gupfa imfu zidasobanutse ni ibintu bimaze kuba umuco wabaye akarande k’ingoma ya FPR. Ibyo tutabona ni ibihishwe, ariko ibigaragara byo turabibona ni imfu zidasobanutse ntizigire na enquete.

 

Ikintu cyonyine cyatuma abantu bamenya ukuri dukeka ni uko rwaba urupfu rwa nyakwigendera Bernard Rwasibo, rwaba urupfu rwa nyakwigendera Alphonse Hagengimana, nuko hakorwa enquete idafite uruhande ibogamiyeho ikubiyemo enquete criminelle ndetse na bimwe bita autopsie byose bikozwe n’inzego zigenga. Ibi byatuma ukuri kumenyakana. Nyamara kubera guhisha ukuri ibi FPR ntibikozwa muri izo affaires zose. Ubu umuryango wa Alphonse Hagengimana ukaba nta kindi wakora uretse kurira no kumuherekeza gusa. Ninako byagenze kuri Kizito Mihigo nk’uko mwabikurikiranye. Ikibabaje kuri Alphonse Hagengimana nuko mbere yo kumanuka i Kigali, imiburo y’ibyo byose yayihawe ariko akanga kumva none akaba ahasize ubuzima. Ese uru rupfu rwe hari isomo rusigiye abameze nkawe?

 

Urupfu rwa Alphonse Marie: Amayobera y’ingoma mpotozi ya FPR arakomeje.

 

Amakuru twashoboye gukura mu nshuti ze za hafi haba mu gihugu cy’ububiligi cyangwa mu Rwanda ni uko Alphonse Marie uko iminsi yagiye yisunika yagiye abona ko ibyo yabwiwe kuri FPR akanga kubyumva byari ukuri. Uretse ko umuntu atahakana ko atari abizi ahubwo yabyirengagije nkana kubera gushaka indonke.

 

Ikintu cya mbere cyagoye Alphonse Marie ni uko FPR itamuhaye umwanya yari yizeye atega indege agenda ayisingiza. Ikindi cya kabiri ni uko kuba mu Rwanda byamuhumuye amaso akibonera akarengane abanyarwanda babamo buri munsi ndetse hari n’abatubwiye ko mbere y’urupfu rwe Alphonse nawe ubwo bukene bwari butangiye kumugeraho kubera ko agafaranga kari kamaze kumushirana, nta kazi kazwi afite, ndetse n’iyo FPR yizeye imureba nk’uko isanzwe ireba abo itagikeneye cyane nk’umutaka nyumva y’imvura, cyangwa shikreti nyuma yo kunyunyuzwa.

 

Hari umwe mu bo twaganiriye watwibwiriye ko Alphonse Marie yari yaratangiye kubihirwa ku buryo yari atangiye kujya akritika ubutegetsi bwa FPR mu ibanga.

 

Yashatse kugaruka mu Bubiligi biranga!

 

Alphonse Marie rero ngo yashatse kugaruka mu gihugu cy’Ububiligi ariko biranga. Muti byagenze bite? Alphonse Marie twashoboye kumenya ko nta bwenegihugu bw’ububiligi yari afite mbere yo kujya i Kigali. Icyangombwa yari afite kimwemerera kuba mu Bubiligi kikaba cyaramwemereraga kuba yasohoka ku Butaka bw’Ububiligi ariko ntarenze igihe runaka ari hanze yabwo. Alphonse ageze i Kigali yariraye, aryoherwa n’iraha, yizera FPR, birangira arengeje igihe, maze agerageje kugaruka ababiligi bamubera ibamba.

 

Abuze amahitamo, yemeye gutura mu Rwanda ategereza ko FPR wenda yazamwibuka araheba. Guhora yifotozanya n’abakomeye, asangira inzoga na ba maneko ntacyo byamumariye. Ahubwo ikizere yagiriye FPR cyamubyariye amazi nk’ibisusa.

 

Urupfu rwa Alphonse Marie ruhishe byinshi

 

Itariki ntarengwa rero yabaye umunsi wa Assomption ku itariki ya 15 Kanama 2021. Kuri iyo tariki nk’uko tubikura mu nshuti ze za hafi ngo Alphonse Marie yabyutse ari muzima nta n’igicurane ataka. Ndetse ngo yabyutse yifuriza abantu umunsi mwiza wa Assomption ku mbuga nkoranyambaga dore ko biri mu byamurangaga kumenya kuganira no gusabana.

 

Mu masaha y’igicamunsi rero nibwo inkuru zatangiye gucicikana ngo Alphonse Marie yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye akaba ari muri Urgences z’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK. Ntibyatinze Alphonse Marie aba agiye muri Coma.

 

Abagize umuryango bafatanyije n’inshuti ngo bihutiye kureba ko yagezwa byihutirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho. ariko biranga ubushobozi burabura, na ya FPR yagiye asingiza ntiyamwishingira, ngo biza kurangira ajyanywe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

 

Hari umuntu utaramenyekanye watanze ubuhamya muri audio ko yiboneye Alphonse Marie ari muri CHUK avirirana amaraso ariho arwana n’umutima ubona hari icyo ashaka kuvuga ariko bikanga umutima uramwangira birangira agiye muri Coma.

 

Ageze i Kanombe rero nta cyo byatanze, mu gihe abaganga bari bakireba icyo bakora nibwo ku wa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, Alphonse Marie Hagengimana alias Kenyenge waburaga ukwezi ngo yuzuze imyaka 49 kuri iyi si, yahise yitaba Imana.

 

kenyegye6_twitIbintu byabaye nyuma y’urupfu rwa Alphonse Marie biteye kwibaza byinshi. Akimara gupfa Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku butumwa yanyujije kuri twitter yemeje (mbere y’uko byemezwa na muganga) ko ngo uwo yise “umuvandimwe we” Alphonse Marie yitabye Imana azize indwara yo guturika udutsi two mu bwonko bakunze kwita Stroke.

 

Bukeye ku itariki ya 18 Kanama, igihe umuryango n’inshuti bari mu gahinda no gutungurwa n’urupfu rwa Alphonse Marie, hatangiwe gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga za audios ziteye isoni zemeza ko ngo Alphonse Marie yaba yaragiye kurya iraha na ba bakobwa bicuruza maze ngo akanywa ya miti yongerera ubushake abagabo yitwa Viagra ngo akayivanga na Whisky maze ubwonko bugaturika!

 

Kubera ko abantu bamaze kurambirwa ibinyoma bya FPR, aya ama audios yahise avuguruzwa n’abantu biboneye Alphonse ari muri CHUK cyane cyane audio nayo yacicikanye y’umuntu bigaragara ko ari mu Rwanda yemeza ko ibyo byavugwaga muri izo audios zisebanya bitari ukuri na gato.

 

Nyuma kandi kuri uwo munsi hatangiwe gukwirakwizwa ifoto ya Alphonse Marie agaragara avirirana amaraso ku buryo abenshi mu bayibonye, bakaniyumvira izo audios zakwirakwije akimara gupfa bahise bibuka ibyavuzwe Kizito akimara gupfa ko ngo yiyahuje amashuka yararagamo, maze umunyamakuru Cyuma Hassani akaza gutangaza ibimenyetso by’ibikomere umurambo wa Kizito wari ufite abantu bakumirwa.

 

Alphonse Marie Hagengimana rero wanze kumva umuhanano aba arapfuye agenda asize imfubyi, yaranze kumva imiburo y’abamubuzaga kwigemurira ingoma yica ya FPR.

 

Mu bantu twashoboye kuganiriza i Kigali bari bazi Alphonse Marie batifuje ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, bemeza ko Alphonse yagendaga mu bikundi n’ubundi byari kuzamukoraho. Alphonse uretse kwikundira kurimba, gusahinda, abamumenye bemeza ko nta bundi bugoma agira.

 

  • Ese mama yaba yarahawe Misiyo akayinanirwa agahitanwa?
  • Ese yaba yarumvise amabanga amucisha umutwe?
  • Ese ryaba ryaramucitse akidoga abo bicanyi bikikanga ko azabavamo bakamubanza icumu?

 

Dukurikije ibyo twabwiwe n’inshuti ze za hafi dusanga ibi bibazo byose byasubizwa no kumenya ibi bikurikira :

 

  • Kumenya abantu bari kumwe na Alphonse ku munsi wa Assomption.
  • Kumenya ibyavugiwe kuri telephone ye uwo munsi wose
  • Gukora autopsie ikozwe n’umuganga wigenga mu bitaro byigenga bidafite aho bihuriye na FPR
  • Gukora enquete ku rupfu rwe ikozwe n’inzobere mu gukora enquete criminelle yigenga idafite aho ihuriye na FPR.

 

Reka tubagezeho amwe mu magambo yanditswe ku rukuta rwe rwa Facebook n’uwitwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza asezera kuri munywanyi we Alphonse Marie. Emmanuel yagize ati:

Kenyegye7_manu

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ubu butumwa bwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza ni bumwe mu butumwa bwinshi bwatangajwe n’abantu batandukanye haba muri diaspora cyangwa mu Rwanda, haba abashyigiye FPR cyangwa abayirwanya ndetse n’abadashishikajwe na politiki bose muri rusange bigaragara ko babajwe n’urupfu rwa Alphonse Marie. N’ubwo yanze kumva umuhanano, ariko Alphonse Marie abantu bose mu bice bitandukanye bagarutse ku kintu cy’uko Alphonse yari azi gusahinda, gusabana, kurimba, ariko cyane cyane kutita ku bintu aribyo Emmanuel yise kuba “naif”. Ibi rero bikaba ari byo abantu benshi bakurikira FPR bazira kubera ko FPR ni agatsiko criminelle kegereye Paul Kagame kagamije gukora byose ngo kagume ku butegetsi. Ubuzima bw’aba bagakurikira buhumyi bukaba ntacyo buvuze na gato mu gihe nako ubwako kikora mu nda kagahitana abo mu ngoma imbere.

 

Ni somo ki urupfu rw’amarabira rwa Alphonse Marie Hagengimana rusigiye abiyemeje gushyigikira buhumyi FPR-Inkotanyi ya Paul Kagame

 

Umuntu arebye uko bimeze ubu, yasubiza iki kibazo mu ijambo rimwe ati: NTARYO. Nta somo rwose impumyi zishobora kubona. Cyangwa se rizibona bigoranye. Ngira ngo muribuka igisubizo Evode Uwizeyimana yasubije uwari umuburiye maze akamusubizanya ibitutsi umuntu atasubiramo ngo inkotanyi nizinyica ntuzandirire.

 

Ibi rero bya Evode akaba atariko twe tubyumva kuko n’ubwo umuntu nka Alphonse Marie yanze kumva akaba yumviye ijeri ahasize agatwe, twe nk’abantu bafite umutima turamuririra. Kandi tukibaza niba wenda urupfu hari abo rwasigira isomo. Gusa biragoye.

 

Ni kenshi abantu baburiwe. Bizimungu, Kanyarengwe, Kajeguhakwa, Sendashonga, Kabera Assiel, Mazimpaka Patrick, Kayitare witwaga Intare batinya, Fred Rwigema, Bayingana Bunyenyezi, Adam Waswa, Patrick Karegeya, Assinapol Rwigara, bamaze gupfa, gucecekeshwa, gukeneshwa n’akaboko kamwe. Ese abo banyarwanda baburirwa bakanga kumva tuzabite ba Bazumva ryari?

 

Alphonse Marie Hagengimana Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Jean-Michel Manirafasha

 

 

 

 

 

Ese koko abanyarwanda babayeho neza ?

swaibuMaze igihe kitarenga gito nibaza ibyo abantu cyangwa abanyarwand bahora babeshyerwa na peresida wabo Paul Kagame. Mugihe aherutse muri ONU yavuze amagambo atangaje ngo « abanyarwanda bose bameze neza ».

Ntabwo aribyo nta kuri kurimo rwose, wenda iyo avuga ko ariwe umeze neza hamwe n’agatsiko ke gato ka (FPR) kubera impamvu :

-Umunyarwanda wo hasi abuzwa gucuruza ku gataro, ngo umwanda mu mujyi. Banamufata agakubitwa, akamburwa ibyo yarafite byose, akanafungwa ye. Bamwe bitwa abazunguzayi ;

-Abaturage b’i Nyarutarama (aho bita Bannyahe), barasenyewe amazu yabo kubera ko aho batuye hari umuntu washakaga kuhubaka kandi ntibahabwe ingurane, bakabaha amafaranga make atagize icyo yabamarira ;

– Abana, kwiga uburezi butagira ireme. Aho umwana agera mu wa gatanu primaire (5ème) adashobora kwandika igihekane (nshy) na (sya), mu gihe abana b’ategetsi bajyanwa kwiga hanze iburayi America nahandi ;

-Umunyarwanda ntashorora guhinga imbuto, ashaka ahabwa amabwiriza na leta. Urugero :abaturage bo mu majyaruguru (ndavuga Musanze- Ruhengeri) kubera bajyaga beza cyane ibirayi n’imboga, yewe n’ibigori none leta yashizeho amabwiriza :

1) – Guhinga ibigori gusa.

2)-Kubijyana mu ma KOPERATIVE kandi abo ngabo bakaba ari abantu ba F.P.R bakagurira ku giciro bashaka.

3)- Umuturage unyuranyije n’ibi arafungwa.

-Gusenyerwa amazu, kuva hato na hato, iyo umuturage yubatse adasabye uruhushya leta mu kibanza cye arasenyerwa ntahabwe n’ingurane yibye byasenyuwe ;

-Kurwara amavunja kubera ubukene n’ubutindi, niyo mpamvu abanyarwanda batabayeho neza.

Swaibu Mvuyekure

Ministri Soraya Hakuziyaremye nawe yatangiye kuvugishwa

soraya twitter2Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Madamu Soraya Hakuziyaremye yasabye abakozi ba leta kujya bambara ibikorerwa mu Rwanda. Yabitangaje tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Asaba ko iyi myambaro yazajya yambarwa ku wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Ndetse mu binyamakuru bimwe, babona icyo cyifuzo ari itegeko. Muri hose.rw, handitse ngo : « Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ».

Urebye neza koko, si icyifuzo ahubwo ni itegeko kuko yavuze n’umunsi bagomba kwambara iyo mwambaro.

Ibyo ari byose, ariya magambo aracuramye ntiyagombye kuvugwa n’impuguke yaminuje mu by’ubucuruzi. Twibutse ko Soraya yize mw’ ishuri rizwi cyane ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi no mu rindi rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye umukozi mukuru muri za Banki nka ING i Londres mu Bwongereza, muri BNP Paribas i Paris no muri Bank of New York i Bruxelles mu Bubiligi.

Ariya magambo rero ni ayo bamuvugisha kuko nkuko tubivuze haruguru, akurikije ubwenge yize ntiyayavuga. Ariko nyine, ni ukwibuka ko FPR-Inkotanyi ntacyo ikora itareba inyungu zayo. Mwibuke ko leta y’u Rwanda yaciye Caguwa kubera ko nyine ya masosiyete ya FPR afite inganda ngo zikora imyenda, ariko ikaba yarabuze isoko kubera guhenda ndetse no kuba itanoze, nta muderi ifite. Mbese ni imyenda ikojonjoye.

Biriya bintu murumva ko birimo itekinika rihanitse.

Ministri Soraya Hakuziyaremye rero nawe atangiye kuvugishwa nkuko ba Evode Uwizeyimana, ba Bamporiki, n’abandi bavugishwa.

None se nawe uyu mwanya ubwenge bwe abushyize mu gifu ? Ariko kuko ari muri rwa rubyiruko rwabaye intore kuva hambere, azi Inkotanyi uko zikora, niba hari uwabimwongoreye kandi amukuriye mw’ishyaka, ntiyari kuvuga ibitandukanye.

Soraya Hakuziyaremye amenye ko itabi ry’i Bugoyi ari kaburabuza.

Jean-Michel Manirafasha

Rwanda: Leta ya FPR igiye kugura cameras 124 zo gukaza umutekano mu mugi wa Kigali

photo www.bankinfosecurity.com

photo www.bankinfosecurity.com

Ibi  bikaba   byaremejwe   mu  nama  y’igihe  gisanzwe  ya  commission  y’inteko  ishinga  amategeko  y’u  Rwanda   ishinzwe  gusuzuma  ingengo  y’imari ,  yabaye  mu  cyumweru  gishize  mu  rwego  rwo  kwemeza   ingengo   y’imari  y’ikigo  gishinzwe  ikoranabuhanga  mu  Rwanda  mu  mwaka  2018-2019 (RISA) mu  magambo  avunaguye.

Nkuko   abisobanura   CIP  Theos  BADEGE,  umuvugizi  wa  police  y’u  Rwanda  yagize  ati  hifashishijwe  ikoranabuhanga  izo  cameras (ni izo mu bwoko bwa CCTV : closed-circuit  television) ziteganijwe  gushyirwa  ahantu  hahulira   cyangwa  hateranira  abantu  benshi  mu  mugi  wa  Kigali  bikazatuma  police  n’izindi  nzego   zifafatanije  umutekano  zigera  ku  ntego  zazo  hadakoreshejwe  amafranga  menshi.  Ati  izi  cameras  zikazafasha  mu  gukumira  no  gutahura  ibyaha  zinerekana  uburyo  bworoshye  bwo  gukora  amaperereza.

  Uku  kwikanga  abahungabanya  umutekano  kwa  Leta  y’agatsiko  ka  FPR   kukaba  kwagarutsweho   kuri  uyu  wa  16/05/2018  na  Commissaire  Général   wa  police  y’u  Rwanda   CIGP  Emmanuel  GASANA   ubwo  yakiraga  intumwa  z’igihugu  cya  Angola  zishinzwe   iby’umutekano  n’ubutabera  baganira  no  kuwa  karere   muli  rusange  aho  yagaragaje  ko  mu  Karere  nta  mutekano  ushoboka  kubera  cyane  cyane  imitwe  yitwaje  intwaro  ihakorera  ati  ni  ugukomeza  gufatira  hamwe  ingamba   zo  kuzitira  iyo  mitwe,  agakomeza  atunga  agatoki  FDLR  na  RNC  avuga  ko   yishyize  hamwe  ikaba  ibangamiye  umutekano  w’u  Rwanda  by’umwihariko  !  nguko !

Député   Théobald  MPORANYI  umwe   mu  bakunze  kumvikanisha   ijwi    mu  nteko  y’u  Rwanda  akaba  yemeza  iyo  gahunda  ya  za  cameras   ikenewe  kandi  ko  nta  kabuza  abadepide  bagomba  kuyishyigikira  uko  byakabaye  kuko  ngo  ari  intambwe  ikomeye  mu  iterambere  ry’igihugu  ko  bagomba  kuryamira  amajanja !

Banyarwanda  muriyumvira !   none  se  wa  mutekano  bavuga  bafite  ni  uwuhe   mu  gihe  bakiryamiye  amajanja  no  gushyira  mu  majwi  amashyaka  y’impunzi  z’abanyarwanda  bashaka  kwitahira  mu  mahoro  mu  rwababyaye ?  jye  rero  nsanga  umuti  atari  uko  wakabaye  uhora  wikanga  abo  mwonse  rimwe  ubafata  nk’inyangarwanda  abandi  urunda  mu  bihome  ngo  uriho  urashaka  umutekano  w’agatsiko  gato  kagizwe  na  FPR !  ahubwo  wafungura  amarembo  ya  politiki  bikakugeza  iyo  byakakujugunye  inzira  zigipfa  kugendwa  aho  gukomeza  kubiba  amacakubiri  y’amoko  n’urwango  mu  banyarwanda  kandi  tuzi  aho  bamwe  byatugejeje  na  nubu  bikidukurikiranye,  ababyeyi   n’abavandimwe  bacu  tutazi  iyo  baroshywe    kubera   Jenoside  yo  muli  1994  mu  gihe  abandi  bashyingurwa  mu  cyubahiro!  ni  akaga !

Banyarwanda  rero  nkuko   bavuga   ko  muli  politiki  nta  nshuti  ihoraho  akaba  nta  n’umwanzi  uhoraho  ni  nako  abanyarwanda  twari  dukwiye  nibura  kwitwara  naho  ubundi  ntaho  igihugu  kiva  ntaho  kigana !

 Byanditswe  ku wa  18/05/2018, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Kwibuka bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda

photo capture youtube.com

photo capture youtube.com

Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda, uno mwaka nabwo habaye icyunamo uko bigaragara ni ibisanzwe uretse ko ubona ibyuno mwaka nta ngufu byari bifite nki’by’umwaka ushize.

Uno mwaka ka gahato ko kwakwa amafaranga kungufu karagabanutse, ushaka akaba ariwe uyatanga hari naho batayatse, ikindi ni uko ubundi gukererwaho niminota 2 bagucaga amafaranga wayabura ugafungwa, ariko ubu ubona byaragabanutse.

Gusa nkuko bisanzwe abantu barafunzwe bazira kuvuga ibyo Fpr idashaka kumva, ibyo FPR yita gufobya genocide yakorewe abatutsi, ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Aha ngaha hibasirwa cyane abahutu bagafungwa kakahava, ibijyanye no kujya kubakira, guhingira no gukorera abacikacumu byo byarakomeje.

Abaturage twabashije kuganira nababajije icyo bavuga kubijyanye no gufobya genocide ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Bansubije ko kuvuga ukuri atari ugupfobya genocide ko ahubwo ikibazo ari uko mu Rwanda kuvuga ukuri bitemewe. Kubijyanye n’ingengabitekerezo bambwiye ko bamwe mu bantu baturutse  Bugande n’abandi bene ingoma ntawabarusha ingengabitekerezo, kuko uhura nawe no mu muhanda akakubwira ngo  »DORE IYO MBWA Y’UMUHUTU ». Ubwo kandi waba utirutse ngo uhunge ugakubitwa, bati ibyo Leta ntibyita ingengabitekerezo, ariko umuhutu yavuga ko yapfushije abantu byonyine akabizira yaba atishwe agafungwa imyaka 25 ngo ni ruharwa.

Mu cyunamo cyuno mwaka FPR hari udushya yadukanye, nko kwigisha abantu ko mu Rwanda nta moko abamo, kandi mu kanya bati abahutu bishe abatutsi, bati abahutu ni abicanyi.

Kandi bati hari abarokotse genocide yakorewe abatutsi, noneho ukibaza niba abo barokotse barahise bahinduka abatwa cyangwa abahutu bikakuyobera. Bati mwa bahutu mwe muri abicanyi mwishe abatuts. Aha naho ukibaza aho abahutu bavuga ko bishe abatutsi bagiye bikakuyobera. Mu byukuri mu Rwanda amoko arimo ndetse ubu noneho harimo nivangura rishingiye ku moko ritigeze ribaho igihe icyo aricyo cyose.

Badukanye kandi ijambo bise ngo ni  »UBUDASA » aha baba bashaka kuvuga ko u Rwanda rufite ibyo rurusha amahanga. Bakavugamo nk’iterambere, n’uburezi ngo n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi binyoma byinshi.

Ibyo byavuzwe mu gihe bamwe barimo kwamburwa amasambu yabo ngo hagenewe abanyenka, ngo si abahinzi, biravugwa kandi mu gihe abantu basenyerwa amazu yabo ku ngufu za Leta ngo ntiyujuje ibisabwa uboshye kare kose aba yarubatswe batareba, n’andi mabi menshi akorerwa mu Rwanda.

Hari umuturage twaganiriye,ambwirako ibi bintu byo kwibuka nkuko bitegekwa na FPR bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ngo kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda, iyi kandi ni intwaro FPR ikoresha ngo icecekeshe umuntu wese ushaka guharanira uburenganzira bwe. Bityo abahutu bahame mu bucakara bwa FPR.

Iyo uganiriye n’abanyarwanda nibura 95% bifuza ko ibi bintu byo kwibuka byavaho noneho abanyarwanda bagatangira amateka mashya mu bumwe n’ubwiyunge nta terabwoba n’agahato, abanyarwanda bose bakareshya ntawe uhora ashinjwa ko ari umwicanyi kandi genocide yarabaye ataravuka. Bati imana yonyine niyo izadukiza uru rusyo rushyushye twikorejwe na FPR. Nanjye nti  namwe muzabigiramo uruhare. Ngayo nguko ibyo mu Rwanda rwa FPR.

J-Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Rwanda : Muri Gatsibo, abahinzi bakomeje kwamburwa amasambu mu buriganya

gatsiboNkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa.

Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi.

Abo baturage baguze n’umugabo witwa NDIRIMA James na SESONGA (ntitwabashije kumenya irindi zina) abenshi muri abo baturage bamazemo imyaka irenga 10, none ubu FPR irimo kubirukana ngo nibave mu mafamu (farm) y’aborozi kandi banyiraho aribo bahabagurishije.

Ikibazo ni iki: ese abahabagurishije nibo bazahasubirana cyangwa ni abandi bazahaha? Nkuko bisanzwe bizwi aya ni amwe mu manyanga FPR ikoresha iyo ishaka kunyaga umuntu. Ibintu nkibi bikunda kuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ndetse mu myaka ishize i Nyagatare bimuye imiryango 110 yose irangara, ariko ikibabaje aho babimuye bavuga ko ari mu mafamu y’inka, bari bafitemo intoki n’amazu n’indi mirima byose na nubu birimo ahubwo babikoze neza cyane. Mu by’ukuri rero ni ubujura gusa buba bugamijwe nta kindi.

Aba baturage b’i Gatsibo rero baratabaza nubwo badafite uwo batakira kuko uwo batakira ariwe ubarenganya. Barashaka kubasubiza udufaranga tw’intica ntikize ariko abo baturage barayanze, ubu inzego zibanze na polisi zirimo kubatera ubwoba ngo bazabafunga nibindi.

Kuko nk’umuntu wahaguze mu myaka 10 ishize hegitari yayiguraga amafaranga atarenze 800.000 RF none ubu hegitari iragura 3.000.000 RF y’u Rwanda, ubwo rero umuntu arareba icyo ari bumaze 800.000 RF kikamuyobera.

Ngayo nguko.

J-Jules Rugero
Gatsibo-Rwanda

 

 

Rwanda : Leta  y’agatsiko  ka  FPR-inkotanyi  irimo  gusaza  imigeri

foto kigalitoday.com

foto kigalitoday.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Hari  uwavuze  ngo « l’Afrique c’est  très  simple,  je  vais  vous  expliquer :  c’est  noir  et  ça  grouille » (Général de Gaule 1890-1970) abanyarwanda  umenya  uwabaroze   atarakarabye !

Mu  gihe  abashingamategeko  b’u  Rwanda  basigaye  birirwa  batukana  ku  mugaragaro  nk’abashumba;

Mu  bucamanza  naho  bene  Rwigara  bakaba  barateje  impagarara  mu  baturage  kubera  urubanza  baburana  n’ingona  mu  kuba  bagerekwaho  ibyaha  bihimbano  kandi  intandaro  ari  ihotorwa  ry’umubyeyi  wabo  assinapol  Rwigara,  rukaba  rwarabuze  gicibwa  nkurwayoberanye ;

Marie  Ingabire  Immaculée  wa  Transparency  Internatinal  nawe  ati  abaturage  basigaye  baraciye  amazi  ubucamanza  bw’u  Rwanda  aho  umuntu  asigaye  ahagarara  imbere  y’ubucamanza  akabubwiza  inani  na  rimwe  ntacyo  yikanga  habe  no  kugira  icyo  akorwaho  kandi  twari  tuzi  ko  abacamanza  ari  ndahangarwa   Bwana  Rugege  Sam  chairman  wa  supreme  court  abirebera ;

Abagabo  bamwe  nabo  bakaba  batakigira  ijambo  kubera  gushumurizwa  abagore  babo  na  Leta  y’agatsiko  ngo  ni  uburinganire  aho  usanga  uretse  guhimbira  ku  bagabo  babo  gusa  ntacyo  bamariye  na  bagenzi  babo  banyuruzwa  cyangwa  bari  mu  bihome  bahohoterwa  na  Leta  y’agatsiko  ku  mugaragaro !  ngo  umugabo  ni  umwe  ni  Pahulo  Kagame !  mbega  akaga !

Abandi  banyarwanda  nabo  bakaba barigiswa  cyangwa  bakicwa  umusubirizo  bwana  Busingye,  ministry  w’ubutabera n’igipolisi  bakanuye  amaso  gusa  kuko  baba  babigizemo  uruhare  wabaza  ngo   iperereza  riracyakorwa,  mu  gihe   ushinzwe  kuvugurura  amategeko  Me  Uwizeyimana  Evode  we  amagambo  yamaze  kumushira   imutwe  ngo  aratechnika  amategeko  atazigera  yubahirizwa ;

Ministri  Mushikiwabo  na  Dr.  Bizimana  wa  CNLG  nabo  bati  ko  twari  tuzi  ko  ibirego  abafransa  baturega   kw’ihanurwa   ry’indege  ya  Habyarimana  byarangiye  bigarutse  bite ?  bati  turambiwe  ibirego  bitarangira  bigamije  gushaka  kwegekaho  u  Rwanda  icyaha  n’abayobozi  barwo  cyo  guhanura  indege  ya  Habyarimana  na  Ntaryamira  kugirango  bivaneho  Jenoside  kandi  tuzi  ko  yateguwe  na  mbere  yuko  iyo  ndege  ihanurwa !  none   Jenerali  wacu  Kabarebe  ngo  niyitabe  ubutabera  bw’ubufransa  abazwe  imbonankubone  hamwe  n’abafatanyacyaha !  ibyo  ntibishoboka  kuko  byaba  bigamije  guhirika  ubutegetsi  bw’u  Rwanda;

Ngizo  imanza  z’abarwanashyaka  ba  FDU-INKINGI  ishyaka  rya  Victoire  Ingabire  Umuhoza  ritavugarumwe  na  Leta  y’agatsiko  bafungiye  hirya  no  hino  mu  Rwanda  ku  buryo   bw’iyicarubozo  bakomeje  kujujubwa  bazira  ubusa   dont  1er  v/c  président  Boniface  Twagirimana,  Fabien  Twagirayezu,   n’abandi  baburiwe  irengero  voir  Tuyisenge  Jeanine  et  autres….;

Ngaho  kwivana  mu  rukiko  nyafrika  ruharanira  uburenganzira  bwa  muntu  kubera  Victoire  Ingabire;

Nguko  gushaka  gusinyura  amasezerano  yo  kutongera  gukorana  n’umuryango  mpuzamahanga  uharanira  uburenganzira  bwa  muntu (HRW)  kubera  ubuhotozi  n’iyicarubozo  u  Rwanda  rushinjwa  n’uyu  muryango;

Nguko  kubangamira  akanama  k’umuryango  w’abibumbye (UN)  gashinzwe  igenzura  ry’iyicarubozo  mu  magereza  na  za  cachots  z’u  Rwanda  bikakaviramo  kwitahira  katarangije  mission  yako;

Ngaho  mu  karere  u  Rwanda  ruherereyemo,  kurebana  nabi  n’igihugu  cya  Ouganda   cyarubereye  igicumbi  kugeza  inkotanyi  zirutashyemo!  ngo  kubera  umunyemari  w’umunyarwanda   Ayabatwa  Rujugiro  utavugarumwe  na  Leta  y’agatsiko  ugiye  gushora  akayabo  mu  kubaka  inganda  zitunganya  itabi  muli  icyo  gihugu;  Ngiyo  imitungo  y’uyu  Rujugiro  yafatiriwe    indi  ikaba  iri  mu  gutezwa  cyamunara   na  Leta  y’agatsiko (voir  union  trade  center  etc…)  ku  buryo  hagize  uzanira  Pahulo  Kagame  agahanga  ke  yabigororerwa  bikomeye;

Nguko  kurebana  ay’ingwe  hagati  ya  Nkurunziza  w’u  Burundi  na  Kagame  aliko  uyu  we  asa  naho  yubikiriye  kandi  yarahatsindiwe  icy’umutwe.

Banyarwanda  ntawabirondora  ngo  abimareyo  twazakomeza  ubutaha  gusa  ntawashidikanya  avuze  ko   aba  bayobozi  biyicaje  ku  ntebe  indi  myaka  7  ntakabuza  ari  nko  gusaza  imigeri  kuko  burya  umujinya  w’imbwa  ushirira  mu  kuzunguza  umurizo .

Byanditswe  ku  wa  25/10/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda :Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitse. Bafungiye iki niba iperereza ritararangira nkuko ubushinjacyaha bubivuga?

rwigara3Ku ya  9/10/2017  niho  abo  kwa Rwigara  bari  bongeye  kwitaba  urukiko  rwisumbuye  rwa  Nyarugenge  aliko  noneho  bari  baherekejwe   n’umwunganizi  wabo  Me  Buhuru  Céléstin  wasaga  nuherekeje  izo  mfungwa  zari  mu  mapingu  buri  wese   n’abapolisi  babili  bafashe  mu  maboko  kugera  binjiye  mu  cyumba   cy’urukiko  cyari  cyakubise  cyuzuye  abantu  abandi hanze  yacyo  bategereje  gukurikiranira  urubanza  kuri  za  microphones  installés  à  l’extérieur   ku  buryo   n’abahisi  n’abagenzi  bari  barambirije  aho.

 Bikaba  byagenze  nk’ubushize  bamwe  muli  buri  ruhande  bumvikanisha  imbogamizi  zituma  urubanza    rwasubikwa,  nko ku  ruhande  rw’umwunganizi  Me  Buhuru  Céléstin  yasabaga  igihe  kingana   n’icyumweru  ngo  abashe  kwiga  dossier  neza   yabo  yunganira  kandi  anahabwe  n’ibiyikubiyemo  byose  harimo  ibimenyetso  mu  kubashinja  ndetse  na  copie  yabyo.

Ku  ruhande  rwa  ba  Rwigara  nabo  bakavuga  ko  batigeze  babona  dossiers  zabo  mbere  yuko  bajyanwa  mu  rukiko  ku  buryo  batarashobora  kumenya  ibyo  baregwa !  aha  umuntu  akaba  yakwibaza  impamvu  ubushinjacyaha  butwara  abantu  mu  bucamanza   butarabamenyesha  ibyo  baregwa !

Ku  ruhande  rw’ubushinjacyaha  nabwo  buti  ntitwarekurira  dossier  Me  Buhuru   umwunganizi  wabo  ngo  ayicukumbure  neza  kandi  tukiri mu  iperereza.

Izo mpaka   zose  zikaba  zugariwe   n’inteko  y’abacamanza   hafatwa   umwanzuro   usubika  urubanza  rukazasubukurwa  ku wa  gatatu  taliki  ya  11/10/2017  haburanishwa  niba  abaregwa  bakomeza  gukurikiranwa   bafunze  cyangwa  bari  hanze,  bityo  Me  Buhuru  akaba  yahawe  iminsi  itatu  yo  kureba  dossier  y’abo  yunganira  aho  kuba  icyumweru  nkuko  yari  yabisabye.

Hagati  aho  opinion  publique  iribaza  byinshi  kuri  uru  rubanza,  nyirabayazana  akaba  ari  ya  Ngona  y’inkazi  Pahulo   Kagame  igihe  yarahiriraga  kwongera  kuyobora   u  Rwanda  mandat  ya  3  ubwo  yatungaga  agatoki  abanyereza  umutungo   w’abaturage  avuga  ko  bidegembya  uko  bashatse  ko  bagomba  kubiryozwa  kabaye  niyo  baba  barashatse  kwiyamamariza  umwanya  w’umukuru  w’igihugu  bikabananira !  yavugaga  Mlle  Diane  Rwigara.

None se  Banyarwanda,  aba  benedata   baba  bafungiwe  iki  mu  gihe bataramenyeshwa  ibyo  baregwa  byose ?   Ko  atari  urwumwe!   Byumvikana   bite  ukuntu  urubanza  rugiye  gutangira  hakiri  ibigikorwaho  iperereza  nkuko  ubushinjacyaha  bubivuga ?  Ese  amategeko  y’u  Rwanda  yaba  avuga ko  iperereza  rikorwa  nyuma  yo gufatwa  cyangwa  mbere ?

Banyarwanda,  umanika  agati  wicaye  kukamanura  bikakubera  ingorabahizi,  uru  rubanza  rushobora  kuzasiga  umugani  kuko  nkeka  ko  mu  kurusubika  haba  hagikorwa  itechnika  ryumvikanyweho  n’ubushinjacyaha   n’abacamanza  dore  ko  bitaboroheye  kuko  n’ibyaha  bimwe  batangiye  kubikuraho   nk’icyaha  cyo  kunyereza  umusoro  kitagikurikiranywe  n’ubushinjacyaha !  Aho  amaherezo  ntiwabona  ibirego  byose  biregwa  aba  bene  Rwigara  bihindutse  baringa ?  Birabe  ibyuya  ntibibe  amaraso. Tubitege  amaso.

Byanditswe   ku wa  09/10/2017, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Mu Rwanda imihigo ntishoboka kubera itechnika

imihigo-stNi  ku  munsi  w’ejo  hashize  taliki  ya  6/10/2017  mu  nteko  ishinga  amategeko  y’u  Rwanda  imbere  y’abayobozi  batandukanye  barimo  abayobozi  b’uturere  30  tugize  igihugu  bamweretse  igihandure  ubwo  hakurikijwe  amanota  yahawe  uturere  mu  rwego  rwo  kwesa  imihigo  2016-2017  akarere  kaje ku isonga  ari  Rwamagana   kamwe  mu  turere   tw’intara   y’iburasirazuba  kazahajwe  n’inzara   n’uruzuba  rudashira  aho  abaturage  baho  bakomeje  gusuhukira  mu  gihugu  cya  Ouganda. Ibiramambo  ahubwo  akarere  ka  Rubavu  kakaba  karashyizwe  ku  mwanya  wa  nyuma  n’amanota  72.86 %   kandi  tuzi ko  gasanzwe  kagwa  mu ntege  umugi  wa  Kigali  haba  mu  bikorwa  by’amajyambere,  ubukerarugendo  n’ubucuruzi  byongeye  kakaba  gafite   n’ubuhahirane  bukomeye  na  Republika  iharanira  demokrasi  ya  Congo  hakurya,  nubwo  bwose  kakunze  kuvutswa  umudendezo  na  Kagame   agahindulira  ubuyobozi  buri  gihe  kubera  kwikanga  baringa.

Ni  agahomamunwa ! aliko  ntibitangaje  kuri  Leta  yokamwe  n’itechnika  ryuzuye  ikinyoma  n’igitugu, Kagame  nawe  bikaba  byaramubereye  urujijo  ubwo  hatangazwaga  amanota  yiyo  mihigo  y’uturere  harimo  82%   y’akarere  ka  Rwamagana  kabaye  aka  mbere,  hamwe  hakibarizwa  bene  ba  baturage  bibera  mu  nzuri  z’inka  badakora  na  busa  batunzwe   n’amata  y’inka  no  kwinywera  za  Kanyanga  ku  buryo  uhura  na  bamwe mu  gitondo  bareba  nk’amakanya!  Birababaje !  akaba  yaragize  ati:  ntibyumvikana  mugomba  kujya  musubiza  amaso  inyuma  mukareba  niba  koko  ayo  manota  akwiye !  ati  imihigo  si  ukurangiza  umuhango  gusa   hagomba  no  kugaragazwa  ibimenyetso  n’imibare  ifatika,  akaba  yakomeje  asaba  ikigo  cy’igihugu   cy’ibarurishamibare   kujya  gisuzuma  uko  imihigo  yushijwe  mbere  yuko  hagenwa  amanota.

Banyarwanda,  dukurikije  aya  magambo  ya  Kagame  ukareba   n’urutonde  rw’uturere  twahawe   amanota   y’imbere  n’ukuntu  tudasiba  gutumirwa  mu  nteko  aho  abayobozi  batwo  bahora  bisobanura  mu  gukoresha  nabi  umutungo  wa  Leta  no  kuwunyereza  ntiwabura  guhamya  ko  iyi  mihigo  ari  itechnika  ryambaye  ubusa,  nkaba  nsanga  Kagame  baramuhinduye  injiji  yize  nkuko  nawe   yakunze  kubibacyulira.

Iyo  mihigo  yagendeweho  ikaba  yari  igabanijemo  inkingi  enye  za  gouvernement  arizo  imibereho  myiza,  ubutabera   n’ubukungu.

Byanditswe   kuwa  07/10/2017,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Abaturage  bararira  ayo  kwarika  kubera  imisanzu  bakwa na FPR  muri  ibi  bihe  bya  campain.

KwiyamamzaKubera  ikimwaro  n’isoni  byateye  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  kandi  yari  yarijeje  abanyarwanda  ko  gahunda  zose  zijyanye  n’amatora  y’umukuru  w’igihugu  zarangije  gutunganywa  none  abenshi  mu  bayobozi  b’inzego  zibanze  bakaba  baraboneyeho  icyuho  cyo  gusakabaka  abaturage  utwabo  bitwaje  ngo  barashaka  inkunga  yo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF-INKOTANYI  Paul  Kagame;  ni  muli  urwo  rwego  Bwana  Francis  Kaboneka  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  mu  kiganiro  yagiranye  na  ba  gouverneurs  b’intara,  uturere  n’umujyi  wa  Kigali  yavuze  ko  abayobozi  bose  batse  amafranga  abaturage  bababeshya  ko  ari  ayo  gutera  inkunga  amatora  y’umukandida  wa  RPF  ku mwanya  w’umukuru  w’igihugu  bagiye  kubibazwa.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  ubu  se  tuvuge  yuko  Ministri  Kaboneka  uretse  kwirengagiza  hari  umunyarwanda  numwe  uyobewe  ko  ayo  mabwiriza  yo  kwaka  imisanzu  yacuriwe  muli  cabinet  yiwe   n’abandi  bafatanije  barimo  NEC(Commission  y’igihugu  y’amatora) !  none  abonye  abaturage  bavugije  induru  ati  abayobozi  babigizemo  uruhare  ni bakurikiranywe ! ubonye  iyo  avuga  ati  mwamennye  ibanga  mwishyira  ku  karubanda !  gusa   nyiri  umutwe  munini  ntarengwa   n’imijugujugu !

Banyarwanda  banyarwandakazi,  uku  kunyunyuza  imitsi  ya  benengofero  batagira  kivugira  ni  imwe  mu  ngeso  zadukanywe  na  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  kuva  kafata  ubutegetsi  hashize  imyaka  23 !  ku  buryo  abanyarwanda  ni  kwa  kundi  kwabo  bapfira  muli  Nyagasani  bagatangira  guhwihwisa   ibibazo  byageze   iwa Ndabaga !  ariyo  mpamvu  kuva  kera  na  kare  bemye  bazi  kwikiriza  neza  intero  y’abayobozi.  Ubu  se  iyo  uyu  mwambari  Kaboneka  atabikomozaho  ko  nta  numwe  wari  waratatse  n’igihe  twabivugiye ? ahubwo  ko  wasangaga  inyikirizo  ari  ya  yindi  ngo   ‘’niwe…..niwe….niwe….’’!   ahaaaa…  ni  ukuvuga  ko  bari  bukomeze  kubishegesherezwa  mu  mitima  yabo  aribyo  akenshi  igihugu  cyacu  cyakunze  kuzira  uretse  nubundi  ko  ari  hahandi !!  aliko  abaturage  babika  umubabaro  mu  mitima  bagashinjagira  bashira  nyuma  babona  umwanya  ibibarimo  bigaturika  nk’igisasu.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  ubu  se  Ministri  Kaboneka  arabikoraho  iki  ko  kugeza  kuri  uyu  munota  nandika  bikomeje  gukorwa  aho  abambari  b’agatsiko  babyukana  uturumbeti  buri  gitondo  bahamagalira  abaturage  kugera  bwangu  aho  za  Bus  ziba  zitegereje  kujya  kwamamaza  umukandida  wa  RPF  kandi  ubwo  baba  baraye  banyuze  mu  ngo  zose  baka  iyo  misanzu   ku  buryo  mu  karere  ka  Gasabo  abaturage  batagihumeka.

Bamwe  mu  baturage  bashoboye  kutugezaho  ubuhamya  bwabo  bibaza  impamvu  bakwa  amafranga  buri  kwezi  y’umuryango  wa  RPF  bakongeraho  nayo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF  ntibabone  nibura  naga  T-SHIRT  ka  5000frw  mu  gihe  cya  campain !  bakomeje  bansaba  gutambutsa  ubu  butumwa  basaba  RPF  kudakomeza  kubiba  umunabi  mu  banyarwanda,  nguko  nguko.

Si  ibyo  gusa  kuko  nakomeje  kubona  n’ubundi  butumwa  buturutse  impande  zose;  hari  NDIMUBANDI  Emmanuel  wo  mu  Karere  ka  Gatsibo  uhamya  ko  buri  rugo  bagiye  barwaka  ibihumbi  bibili  byo  gushyigikira  RPF-INKOTANYI.

NYIRANDIKUMANA   Thérésie  ukora  mu  bitaro  bya  Murunda  akarere  ka  Rutsiro   nawe  yantangarije  ko  we  n’abandi  bakozi  bose  bo mu  bigo  by’ubuvuzi  bagiye  bacibwa  ibihumbi  30.000frw  abandi  20.000frw  abandi  10.000frw  kuri  buri  wese  ati  aliko  icyadushegeshe  kikadutera  n’urujijo  ni  ukuntu  nyuma  yuko  Ministri  Kaboneka  avuze  ko  gucibwa  amafranga  yo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF  bitemewe  aribwo  twazindukiye  mu  nama  ku  bitaro  bya  Murunda  iyobowe  na  Dr.  NIRINGIYIMANA  Eugène (Médecin  directeur  w’akarere  k’ubuvuzi)  atumenyesha  ko  yatumwe   n’abayobozi  bakuru  ba  RPF  ko  twatanze  amafranga  makeya  ko  ahubwo  dusabwa   byihutirwa  gutanga  andi   1/3   cy’umushahara   duhembwa !  ibyo  byose  twarabyubahirije  kuko  ntawe  uburana  n’umuhamba !  ati  ayo  mafranga  yose  yashyizwe  kuri  compte  ya  BPR/AMATORA /RPF-RUTSIRO  № 515421727110168.  Uwo  mubyeyi  yakomeje  agira  ati  mudufashe  rwose  umuryango  wa  RPF    udusize  iheruheru  twitwa  ngo  turakora,  amadeni  aratwishe  nta  handi  twakura  !

Abandi  ni  abarimu  bo  mu  Karere  ka  Ngororero  barangije  mu  itorero  ry’igihugu  riyobowe  na wa  mumotsi  Rucagu  Boniface ,  ibyabo  bikaba  bisa  n’ikinamico!  Bavuga  ko  bakimara  gusinyishwa  ibyo  barangije  gukora  bavuye  mu  itorero  buri  mwarimu  wese  avanwaho  1/30  cy’umushahara  kuzageza  igihe  kitazwi  guhera  mu  kwezi  kwa  1/2017,  bati  none  no  guhera  mu  kwa  3/2017  abayobozi  b’ibigo  bazana  listes  tugasinyira  andi  1/30  nanone  yo  bakaba  bayakira  mu  ntoki  batubwira  ko  ari  umusanzu  wo  gushyigikira  amatora  y’umukuru  w’igihugu;  abo  barimu  bakaba  batakambira  Bwana  Kagame  ngo  nagerayo  azibuke  mwarimu !  bati  bayobozi  ko namwe  mugeze  aho  mugeze  kubera  kunyura  imbere  ya  mwarimu,  kubera  iki  mworoherwa  aho  kwibuka  mwarimu  ahubwo  mukamwambura  nutwo  afite ?  twasaba  ko  muduhemba  muti  abarimu  muri  benshi  !!!  ubu  koko  tuzabigenze  dute ?

Ahandi  twashoboye  kugera  naho  ni  mu  Murenge  wa  Cyumba  i  Gatuna  ku  mupaka  uduhuza  na  Ouganda  aho  chairman  wa  RPF  yaka  buri  muntu  ibihumbi  20.000frw  akongeraho  ko  utazayatanza  azahura  n’ingaruka  nyuma !  nguko  nguko  kimwe  n’i  Rutare   ho  mu  Karere  ka  Gicumbi  bakurikiza  ibyiciro  by’ubudehe  aliko  bo  bagasanga  ngo  ari  igisebo  ku  muryango  wa  RPF!  bati  mudukize  ba  rusahuliramunduru  naho  ubundi  turashize!

Banyarwanda  banyarwandakazi   rero  ntawarondora  akababaro  k’abaturage   ngo  akamareyo  aliko   mpamya  ko  iyi  ari  isura  y’akababaro  n’intimba  byuzuye  imitima  y’abanyarwanda!  umuntu  akaba  yakwibaza  ati  amaherezo  azaba  ayahe  kandi  uwo  utakira  ariwe  ugusahura ?  aliko  haba  kwihangana  kuko  nta  gahora  gahanze .

Mugire  amahoro   y’Imana.

Byanditswe  ku wa  24/07/2017,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.