Archives par étiquette : génocide rwandais

Jean Damascene Bizimana ni umuhezanguni akaba umuswa mu by’amategeko n’amateka. Ndetse apfobya jenoside. Ashobora kuzoreka u Rwanda nadateshwa vuba na bwangu.

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascène Bizimana/CNLG

Jean Damascene Bizimana yavukiye muli paroisse Cyanika, commune Karama, préfecture Gikongoro. Yize muli Seminari nto n’inkuru ategurwa kuzaba Padiri. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yamwohereje mu Bufaransa gukomeza amashuli y’iyobokamana.

Igihe FPR-Inkotanyi yateraga u Rwanda kuva kuya 01/10/1990, Bizimana yahise yihakana Kiliziya yari yaramwohereje kwiga yibera umwambari w’Inkotanyi. Yagumye mu Bufaransa kugeza FPR imaze gufata ubutegetsi muli 1994. Nyuma FPR yaje kumugororera imuhembera umurava we mu kuyamamaza igihe yateraga u Rwanda maze imugira Senateur. Ubu noneho yamugize umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa Commission Nationale de Lutte Contre le Génocide : CNLG. Ikigo gishinzwe guhiga uwo wese unenga cyangwa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR kimushinja kuba umu Génocidaire cyangwa kuba afite ingengabitekerezo ya jenocide.

Ariko ikigaragara ni uko mu gukora ako kazi ashyiramo ubuhezanguni bukabije n’irondabwoko ryibasira icyitwa umuhutu cyose ku buryo buteye isoni. Ariko kandi ikibabaje ni uko abikorana ubuswa bwinshi ku buryo n’abamukoresha cyangwa abo aba ashaka kubicengezamo bagombye kubona ko ahubwo ari ikirumbo gishobora kuzoreka u Rwanda.

Ni muri urwo rwego ku tariki ya 1 Kamena 2019 ubwo yari i Kabgayi mu Karere ka Muhanga (i Gitarama) mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, hahandi FPR yiciwe abihaye Imana barenga 12 barimo Abepiskopi batatu kuya 05/6/1994, Bizimana yavuze ko abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze imiryango ikomeje kubiba urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Dore uko yabivuze nk’uko byatangajwe na kimwe mu binyamakuru bya FPR:

“Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka atanga urugero kuri Ingabire Victoire wigeze kuvugira ku Gisozi amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.”
“Hari kandi abana bashinze umuryango witwa JAMBO barimo Abuzukuru ba Mbonyumutwa wigeze kuba Perezida wa Repuburika, n’umukobwa wa Colonel Bahufite Juvenal wayoboye ubwicanyi mu cyari Gisenyi 1990-1993. Ndetse n’umwana wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Superefegitura ya Gisagara na we ashyigikiye izo ngengabitekerezo za ba Se”.

Ubuswa mu by’amategeko

Jenocide yakorewe abatutsi, abo ashyira mu majwi bose ntawe uyihakana. Ibyo ariko ntivuga ko mu Rwanda nta kindi cyaha gikorerwa mo byaba mbere, mu gihe cyangwa nyuma y’iyo jenocide. Ari ibyo, nta tegeko mpana-byaha ryaba ari ngombwa kubaho. Ariko tuzi ko hari « Code pénal » kandi ihana icyaha cyo kwica undi muntu. None se kuvuga ko hariya i Kabgayi haguye n’abihaye Imana kuri iriya tariki bihuriyehe no guhakana jenocide cyangwa kugira ingengabitekerezo yayo?

Kuri JD Bizimana ubwo nta muntu ufite uburenganzira rwo kubika umuntu we yaba yishwe n’abagizi ba nabi cyangwa yahohotewe n’ ingabo za FPR. Iyo atari umututsi ubwo aba apfobya jenocide kandi afite ingengabitekerezo. Mbega ubuswa n’ivangura!

Biratangaje kandi birababaje kubona JD Bizimana bavuga ko afite za “doctorat” (!?) mu by’amategeko (Dr en Droit) atazi ko icyaha pénal ari gatozi yewe n’ubwo cyaba cyitwa jenocide. Ibyo n’umunyeshuli w’umuswa wo mu wambere wa candidature en droit arabisobanurirwa akabyumva.

Biragaragara ko JD Bizimana avanga amasaka n’amasakaramentu kubera ahari ibyo yize igihe yiteguriraga kuba padiri. Kugeza ubu yibwira ko icyaha cy’inkomoko kiba no mu mategeko ahana y’ibihugu kandi muby’ukuri kiba mu nyandiko z’iyobokamana gusa aho ryigisha ko twese abantu icyaha cya Adamu na Eva kidukurikirana (Péché Originel). Ihame rya “péché originel” nta na hamwe ryigishwa mu masomo ya Droit pénal kw’isi uretse kwa JD Bizimana cyangwa mu mutwe we !

Ubuswa mu by’amateka no kwivamo

JD Bizimana ararega abuzukuru ba Perezida Dominiko Mbonyumutwa kuba bafite ingengabitekerezo bakomora kuri sekuru, bityo batagombye kuvuga yemwe ahubwo bagatabwa muli yombi. Umuswa mu by’amateka Bizimana yaba se atazi ko Dominique Mbonyumutwa igihe yaharaniraga ko u Rwanda ruva mu buja kandi rukaba Republika igendera kuli Demokarasi atari wenyine? Yari kumwe n’izindi mpirimbanyi mubo kw’isonga hakabamo Anastase Makuza wabaye mu nzego zo hejuru zose za MDR-Parmehutu kuko yakomeje kuba Ministre kugera kuya 05/7/1973, mu gihe D. Mbonyumutwa we yari yarateshejwe umurongo muri MDR-Parmehutu.

Dukurikije rero imyumvire ya Bizimana ku cyaha cy’inkomoko, abana ba Anastase Makuza bagombye kuba bayifite ku bwinshi mu maraso yabo kurusha abuzukuru ba Mbomyumutwa. Nyamara mwene Makuza ariwe Bernard Makuza ubu niwe wa kabiri  mu butegetsi bwa FPR kuko ari Perezida wa Sénat. Ariko we JD Bizimana ntabwo amusuzumamo ingengabitekerezo iva ku cyaha cy’inkomoko nk’uko abivuga ku buzukuru ba Mbonyumutwa.

Nanone mubo Bizimana avuga ko bafite icyaha cy’inkomoko cy’ingengabitekerezo bakomora kubababyaye, harimo ababaye abategetsi mu nzego zitandukanye igihe cya Perezida Habyarimana. Ariko  JD Bizimana ntabwo azi ko ubu uwo FPR yahinduye umuzindaro wayo avuga ibyo azi n’ibyo atazi kugira gusa ngo ashimishe ba shebuja ariwe Olivier Nduhungirehe ise umubyara Jean Chrisostome Nduhungirehe yabaye ministre wa Habyarimana kuva agikora coup d’etat muli 1973 kugeza muli 1982, na nyuma akagirwa Ambassadeur.

Ushyize mugaciro ukurikije ibyo Bizimana yigisha, Olivier mwene J Chrisostome Nduhungirehe yagomye guhabwa akato cyangwa ahubwo agatabwa muli yombi kuko afite ingengabitekerezo akomora kuli se kurusha abuzukuru ba Mbonyumutwa bamwe banavutse atakiriho.

Ati: Col Bahufite yaba yakoze jenocide ku Gisenyi bityo umukobwa we afite ingengabitekerezo ntiyagombye kuvuga.  JD Bizimana ntabwo azi no gushakisha ngo abe yamenya ko Colonel Juvénal Bahufite kuva mu kwezi kwa 5 /1993 yategekaga akarere k’imirwano ka Byumba kandi ko kugeza ava mu gihugu mu kwa 7/1994 atigeze akandagiza ikirenge ku Gisenyi.

Jean Damascène Bizimana afobya jenoside yakorewe abatutsi

Génocide yakorewe Abatutsi ni ihame ntawe uyihakana. Ni ukuri kwambaye ubusa. Inkiko n’amahanga zarayemeje. Kuki JD Bizimana akabya, akabeshya kandi akagira abo abeshyera iyo avuga iyo jenoside. Niba ari ukuri, ukuri ntigukeneye kwambara ikanzu y’ikinyoma. Icyo gihe ntikuba kukiri ukuri. Kuki Bizimana ukuri kwa jenoside yakorewe abatutsi akwambika umwambaro w’ikinyoma ? Ibyo wabyita iki ? Ni ukuyifobya.

Mu kwanzura, tumenye ko izi nyigisho za Jean Damascene Bizimana zuzuyemo ubuswa n’ivangura rikabije kuko rishaka kwumvisha abatutsi ko aribo ubuzima bwabo burengerwa n’amategeko bityo abo mu yandi moko (abahutu n’abatwa) bashobora kwicwa nta kirengera ariko cyane cyane ntihagire ubyamagana cyangwa ngo abibuke.

Turangize tuvuga kandi ko gusiga buri muhutu wese icyaha cy’inkomoko ngo akomora kubamubyaye ni uburyo bwo gutera ipfunwe (frustration) burundu kandi ruhenu abo muli ubwo bwoko ngo bazasigare ari ibishushungwa bigenda bibundabunda mu gihugu cya ba sekuru. Ibyo bintu ni icyorezo gikomeye ku Rwanda kuko ntawamenya ikizavumbuka kibyawe na ririya vangura JD Bizimana yigisha ashyamiranya abahutu n’abatutsi. Arafobya jenoside yakorewe abatutsi ayivanga n’ibibeshyo kandi ari ukuri kutagomba kwongerwaho uburimanganyi ngo kwemerwe.

Jean Damscène Bizimana nadateshwa vuba azarworeka.

Gaspard Musabyimana
Emmanuel Neretse

Bruxelles, le 05/06/2019

Kwibuka bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda

photo capture youtube.com

photo capture youtube.com

Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda, uno mwaka nabwo habaye icyunamo uko bigaragara ni ibisanzwe uretse ko ubona ibyuno mwaka nta ngufu byari bifite nki’by’umwaka ushize.

Uno mwaka ka gahato ko kwakwa amafaranga kungufu karagabanutse, ushaka akaba ariwe uyatanga hari naho batayatse, ikindi ni uko ubundi gukererwaho niminota 2 bagucaga amafaranga wayabura ugafungwa, ariko ubu ubona byaragabanutse.

Gusa nkuko bisanzwe abantu barafunzwe bazira kuvuga ibyo Fpr idashaka kumva, ibyo FPR yita gufobya genocide yakorewe abatutsi, ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Aha ngaha hibasirwa cyane abahutu bagafungwa kakahava, ibijyanye no kujya kubakira, guhingira no gukorera abacikacumu byo byarakomeje.

Abaturage twabashije kuganira nababajije icyo bavuga kubijyanye no gufobya genocide ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Bansubije ko kuvuga ukuri atari ugupfobya genocide ko ahubwo ikibazo ari uko mu Rwanda kuvuga ukuri bitemewe. Kubijyanye n’ingengabitekerezo bambwiye ko bamwe mu bantu baturutse  Bugande n’abandi bene ingoma ntawabarusha ingengabitekerezo, kuko uhura nawe no mu muhanda akakubwira ngo  »DORE IYO MBWA Y’UMUHUTU ». Ubwo kandi waba utirutse ngo uhunge ugakubitwa, bati ibyo Leta ntibyita ingengabitekerezo, ariko umuhutu yavuga ko yapfushije abantu byonyine akabizira yaba atishwe agafungwa imyaka 25 ngo ni ruharwa.

Mu cyunamo cyuno mwaka FPR hari udushya yadukanye, nko kwigisha abantu ko mu Rwanda nta moko abamo, kandi mu kanya bati abahutu bishe abatutsi, bati abahutu ni abicanyi.

Kandi bati hari abarokotse genocide yakorewe abatutsi, noneho ukibaza niba abo barokotse barahise bahinduka abatwa cyangwa abahutu bikakuyobera. Bati mwa bahutu mwe muri abicanyi mwishe abatuts. Aha naho ukibaza aho abahutu bavuga ko bishe abatutsi bagiye bikakuyobera. Mu byukuri mu Rwanda amoko arimo ndetse ubu noneho harimo nivangura rishingiye ku moko ritigeze ribaho igihe icyo aricyo cyose.

Badukanye kandi ijambo bise ngo ni  »UBUDASA » aha baba bashaka kuvuga ko u Rwanda rufite ibyo rurusha amahanga. Bakavugamo nk’iterambere, n’uburezi ngo n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi binyoma byinshi.

Ibyo byavuzwe mu gihe bamwe barimo kwamburwa amasambu yabo ngo hagenewe abanyenka, ngo si abahinzi, biravugwa kandi mu gihe abantu basenyerwa amazu yabo ku ngufu za Leta ngo ntiyujuje ibisabwa uboshye kare kose aba yarubatswe batareba, n’andi mabi menshi akorerwa mu Rwanda.

Hari umuturage twaganiriye,ambwirako ibi bintu byo kwibuka nkuko bitegekwa na FPR bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ngo kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda, iyi kandi ni intwaro FPR ikoresha ngo icecekeshe umuntu wese ushaka guharanira uburenganzira bwe. Bityo abahutu bahame mu bucakara bwa FPR.

Iyo uganiriye n’abanyarwanda nibura 95% bifuza ko ibi bintu byo kwibuka byavaho noneho abanyarwanda bagatangira amateka mashya mu bumwe n’ubwiyunge nta terabwoba n’agahato, abanyarwanda bose bakareshya ntawe uhora ashinjwa ko ari umwicanyi kandi genocide yarabaye ataravuka. Bati imana yonyine niyo izadukiza uru rusyo rushyushye twikorejwe na FPR. Nanjye nti  namwe muzabigiramo uruhare. Ngayo nguko ibyo mu Rwanda rwa FPR.

J-Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Rwanda:Tom Ndahiro akomeje guhakishwa ingengabitekerezo ya jenoside

ndahiro tomMu minsi ishize ubwo twandikaga ku ngengabitekerezo y’urwango Bwana TOM Ndahiro arimo atwerera Kiliziya Gatolika, anabikomeje aho asigaye ashira isoni yerura akemeza ko n’isakramentu ry’ubusaserdoti rishobora kwamburwa uwariwe wese akanacibwa muli Kiliziya!mbega ubuswa bwo kutamenya amategeko ya Kiliziya kandi ayirimo! Tom Ndahiro akwiye kumenya uwavuze interuro igira iti:’’NDI UMUSASERDOTI ITEKA’’.Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, mu kiganiro na City Radio i Kigali cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 10/07/2016,Tom Ndahiro akomeje gukurura amatiku n’ubutiriganya muli Kiliziya Gatolika imwe kandi itunganye, aho yatangaje anasaba ko igihe kigeze kugirango amategeko yerekeranye na Jenoside mu Rwanda abe yashyirwa mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika ku isi yose (voir Droit Canon Vatican).

Ibi nkaba nsanga ari agahomamunwa pe! uyu Tom Ndahiro, ingirwa mushakashatsi kuli Jenoside n’ibyaha by’inyoko muntu mu Rwanda yakomeje nanone yikoma Kiliziya Gatolika mu Rwanda, by’umwihariko Diocèse ya Kabgayi kuba ihishira umupadiri wayo wakoze liste y’abapadiri bateganijwe kwizihiza Jubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze bahawe ubusaserdoti, harimo na babili bahamijwe ibyaha bya Jenoside aribo Abbé Rukundo Emmanuel na Ndagijimana Joseph, Tom Ndahiro akaba asaba ko uwo mupadiri yashyikirizwa inkiko kubera ko yagaragaje  ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya cyangwa mo kimwe bikabazwa Nyilicyubahiro Mgr Smaragde kuko ariwe umukuriye. Tubibutse ko uyu  Mgr MBONYINTEGE Smaragde nawe ari umwe mu bacikacumu ba Jenoside yo mu Rwanda.

Kubw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Smaragde Mbonyintege abinyujije ku murongo wa telephone n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa City Radio yakomeje ashimangira ko gukorerwa Yubile muli Kiliziya Gatolika kw’abapadiri bayo atari ibya none kuko ari uburyo bwo gushimira Imana no gusaba imbabazi kuri bamwe mu bana bayo batatiye igihango kuko Kiliziya nta Jenoside yakoze aliko hari bamwe mu bana bayo bayihemukiye, akomeza agira ati icyaha ni gatozi, gisabirwa  imbabazi n’uwagikoze.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,tukaba dushima ayo magambo ya Nyiricyubahiro Mgr Smaragde kuko agaragaza  ukuntu ntacyo Kiliziya idakora kugira ngo habeho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri mu gihugu cyacu aliko ingirwa bashakashatsi  b’agatsiko nka Tom Ndahiro umuntu atatinya kuvuga ko nawe yaba yarahahamutse, atagira isoni ngo abe yava ku izima ry’ikinyoma.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, ubumwe n’ubwiyunge Leta ya FPR ihora iririmba ku kigereranyo cya 80% bwahamirizwa nande! mu gihe tugifite abambari ba FPR nka TOM Ndahiro ugifite ingengabitekerezo yo kwangisha abanyarwanda abandi agamije guca inzira y’ubusamo imuhesha umugati kwa Shebuja Giti mu Jisho Prezida Pahulo Kagame! Ararye ari menge kuko abakristu turi maso!

Amahoro y’Imana.

Byanditswe kuwa 10/07/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Ese Dr Jean Damascène Bizimana nawe yaba yarahahamutse?

Dr Jean Damascène Bizimana ushinzwe ikigo kirwanya jenoside/photo igihe.com

Dr Jean Damascène Bizimana ushinzwe ikigo kirwanya jenoside/photo igihe.com

Ni  muli  iyi  minsi  ikibandanya  yo  kwibuka  inzirakarengane  zose  zahitanywe  na  Jenoside  1994  ku  nshuro   ya  22  aho  usanga  ama discours  asomwa  cyangwa  ibyemezo  bifatwa  n’umunyamabanga  nshingwa-bikorwa  wa  commission  y’igihugu  ishinzwe  kurwanya  Jenoside(CNLG), Dr. Bizimana  J. damascène  bigaragara ko  asa  nuwahahamutse! Akaba  yarakwiye  kwegera  abaganga  bo  mu mutwe  kuko  tubona  nk’umuntu  ufite  PHD  atagombye  kwozwa  ubwonko  bene  kariya  kageni  yirirwa  avuga  ko  abanyarwanda  bari  hanze  y’igihugu  ari  ikibazo  gikomeye  kitoroheye  Leta  y’u Rwanda  mu  rwego  rwo  kurwanya  ingengabitekerezo  ya  Jenoside! uyu  mugabo  kimwe  na  Shebuja  Prezida  Paul  Kagame  bakaba  birengagiza  ko  abo  banyarwanda  nabo  ari  abana  b’u  Rwanda  bakeneye  gutura  mu  rwababyaye!

Mu kwemeza  ko  uyu  mugabo  Dr. Bizimana  j. damascene  yaba  arwaye  naho  muli iyi  minsi  aherutse  gusaba  amadini  n’amatolero  kutazongera  gukoresha  indirimbo  z’Imana  mu gihe  cyo  kwibuka  ngo  kuko  Jenoside  y’abatutsi  irenze  kuba  inzira  y’umusaraba  nk’umwe  wa  Yezu  kuli  calvaire, byongeye  kandi  ngo  insengero  nizo  zaguyemo  abatutsi  benshi  bitegetswe  n’abakuru  b’amadini  n’amatolero .

Banyarwanda  banyarwandakazi, turasanga  uyu  mugabo  Dr. Bizimana j.damascène  ashaka  guhindura  ibyari  inzira  y’umusaraba  w’Imana  Yezu  Kristo  wacunguye  Isi  akaba   yabyitirira  Shebuja  Prezida  P.Kagame   bamwe  bamaze  kuyoboka  bagira  bati  ‘’Kagame  wacu  ni  Ingabire  Imana  yaduhaye, niwe  Yezu  wacu, ni  Mesiya  n’ibindi….noneho  inzira  y’umusaraba wa  YEZU  kuli  calvaire  igahindurwamo  inzira  y’umusaraba  wa  Prezida  P.Kagame  ku  Rwanda.Ni  ugupfundapfunda  imitwe  aho  ariho hose.

Dr. Bizimana  j.damascène  ni  umugabo  wabaye  igikoresho  cy’iturufu  ya  Jenoside, agenda  agoreka  amateka  y’igihugu  kubera  Leta  y’agatsiko  ka  FPR-KAGAME  kuburyo  adatinya  no  kuvuga  ko  Roho  Mutagatifu   cyangwa  umwuka  muziranenge  ariwo  uyobya  abanyamadini  n’amatolero  ngo  bigatuma  batitabira  gusaba  imbabazi  bityo  abazimu  bo  mu bwoko  bw’abatutsi  bapfuye  bagahoza  ku  nkeke  Leta  ya  FPR-KAGAME  alinako  banayisaba  ibitambo  by’abazima.

Banyarwanda  banyarwandakazi, murumve! abo  ikiyaga  cya  Rweru  cyatamiye , abaraswa  kumanywa  y’ihangu, abarigiswa, abacibwa ibihanga  iyo  bahungiye, icumu  ntirirunamuka!

Dr. Bizimana  akomeza  avuga  ko  mu  bihe  nk’ibi  by’icyunamo  batifuza  kwongera  kumva  ijambo  ‘’IMANA’’  kuko  ngo  ryakoreshejwe  cyane   n’abihayimana  mu   kujya  kuvumbura  abatutsi  aho  bari  bihishe  mu  gihe  cya  Jenoside! akomeza  agira  ati  dukomeje  gusaba  ko  abapadiri  n’abapastoro  bafata  iya  mbere  mukujya  bunamira  abatutsi  bo  bikoreye  umusaraba  utoroshye  kurusha  Yezu  Kristu  kuli  calvaire!

Banyarwanda  banyarwandakazi, umuntu  avuze  ko  Dr. Bizimana  yagenderewe  ntiyaba  abeshye  pe! ahasigaye  naha  shebuja  P.  Kagame  ho  gutabara  hakiri  kare! aliko  se  Giti  mu  jisho uwo  we  ni  uwuhe?

Banyarwanda  banyarwandakazi, nimucyo  duhaguruke  twirukane  aya  madayimoni  Leta  ya  FPR  ikomeje  kuturahuliraho  mu  gihugu  cyacu  bityo  bizadushyitsa  ku mahoro  n’ubwiyunge  nyakuri  bitubereye. Murakoze.

 

Byanditswe  kuwa  25/04/2016, na :

A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: i Nyagatare, umwicanyi F. Ibingira niwe watanze amasomo yo kwirinda ingabitekerezo!

L-R: Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza.

Abicanyi ruharwa : Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, Col. Dan Munyuza

Mu  kwibuka  Génocide  nyarwanda  yo muli  1994;  muli  iki  cyumweru  gishize  ntabwo  abanyarwanda  bahumetse! Bamwe  bari  batunzwe  nuko  barya  ari uko bagiye  mu isoko, abatwara  amamodoka, abacuruza  ku  dutaro  n’ubusanzwe  batorohewe  n’inzego  z’umutekano,  n’abandi, … Abo  bose  bamaze  iminsi  benshi  muri bo  ntacyo  bashyira  mu  gifu  kubera  ibiganiro  byerekeye  jenoside  yakorewe  abatutsi  gusa,  mu  nsanganyamatsiko  yayo  ngo  ‘’dukumire  ingengabitekerezo  ya  Génocide  aho  iva  ikagera’’. Aliko  se  dusubiye  inyuma  gato  mbere  ya  za  1959  tukibuka  icyateje  intambara  yo  ku  Rucunshu  aho  ntitwasanga  iyo ngengabitekerezo  yarahereye  mu  moko  y’abanyiginya  n’abega!  Kuri  uyu  munsi  tukaba  twikoreza  abahutu  uwo  musaraba ! tubyibazeho  kugirango  tutaba  twitana  ba  mwana  tugasamira  ibije  twirengagije  isoko  nyayo!

Banyarwanda banyarwandakazi, ibyo  biganiro  birangwa  ahanini  n’iterabwoba  ry’indangururamajwi  zihamagalira  abaturage  kutongera  kugira  icyo  bakora  mu  ma saha  y’igicamunsi  bikunze  kuberaho  byongeye  kandi  buri  muturage  wabyitabiriye  akaba  agomba  gushyirwa  kuli  liste  yabigenewe  akanabisinyira  imbere  y’amazina  ye, akaba  agomba  no  kwiyandikisha  ku  yindi  liste  y’abatanga  umusanzu  w’abacitse  ku  icumu (exemple  muli secteur gatsata sector  ho  muli  GASABO  District), bikaba  bituma  abenshi  bifungirana mu  mago  yabo  ntihagire  ubarabukwa  kandi  bigaragara  ko  bashobora  kuzagira  ingaruka  cyangwa  ibihano  bafatirwa  nyuma  y’icyunamo!  None  se banyarwanda  banyarwandakazi, icyunamo  ko  ari  nk’itabaro  ku  bushake  bwa  buri  wese  ayo  malistes  ni  ayiki?

Nagerageje  kubaza  zimwe  mu  nzego  z’ubuyobozi  zishinzwe  umutekano  muli  FPR  ntibagira  icyo bansubiza  gifatika  nkaho  bambwiye  ko  icyo  bategetse  kigomba  gukurikizwa  nka  ‘’Karame  mwidishyi!! ‘’, atari  ibyo  ukahasiga  ubuzima!  Ingero   ni  nyinshi:  Nko  kuri  iki  cyumweru  ku wa 10/04/2016  ho mu  karere  ka  Nyagatare, intara  y’iburasirazuba (ex-Kibungo)  habereye  ibiganiro  kuli  Génocide, aho  Général  Fred  IBINGIRA  na  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  Kaboneka  Francis , imbere  y’abaturage  n’abanyeshuri  ba  za  Kaminuza  y’u  Rwanda  ishami  rya  Nyagatare  na  Est  African  university  basabye  iyo mbaga  kureka  ingenga-bitekerezo  ya  Génocide  kuko  ngo  ariyo  yasenye  igihugu, Général  IBINGIRA  akomeza  asaba  uwaba  wumva  ikimurimo  kuyihanagura  mu  bwonko  bwe  cyangwa  agakora  ibishoboka  byose  akava  mu  bantu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, kwibuka  Génocide  1994  mu  Rwanda  bizajya  bitwibutsa  byinshi  bibi  byakozwe  na  Leta  ya  FPR-KAGAME  abenshi  baba  batangiye  kwibagirwa, tubibutse  ko  uyu  Général   Fred  IBINGIRA  urangwa  n’ubuswa  bukabije, benshi  baziho  kuba  atarigeze  intebe  y’ishuri  aliko  akaba  yarahawe  Diplôme  ya  ULK  kubw’igitugu;  ariwe  warimbuye   impunzi zirenga  ibihumbi bitatu  mu  nkambi  y’I  Kibeho, azimishaho  urusasu  afatanije  n’ingabo  yari  ayoboye  mu  mpera  za  1994  mu gihe  igihugu  cyari  mu maboko  ya  APR,  avuga  ko  ari  interahamwe  zamushotoye!  None  niwe  urimo atanga  ibiganiro  bikumira  Génocide  asobanura  ko  agenekereje  asanga  ijambo  jenoside  mu  Kinyarwanda  bisobanura  birenze  kubyita  ishyano!  yakomeje  yerulira  iyo  mbaga  ayibwira  ati: uwumva  afite  ikibazo  cy’ingengabitekerezo  akaba  atuye  muli  aka karere  ka  Nyagatare  yagombye  kurira  imwe  mu  magorofa  amaze  kubakwa  hano  muri  aka  karere  hanyuma  akirangiza  hakiri  kare!

Hakurikijwe  igenzura  ryakozwe  na  Ministeri  y’ubutegetsi  bw’igihug, muli  rapport  yayo ngo  yasanze Intara  y’iburasirazuba  ari   imwe  mu  zagaragayeho  ingengabitekerezo  kurusha  izindi  mu  gihugu  cyacu.

Banyarwanda  banyarwandakazi, muriyumvira  imiyoborere  y’iki  gihugu  cyacu! ntaho  tuva  ntaho tugana! Dushatse  twakwicara  ku  meza  amwe  abasaba  imbabazi  tukazisabana  aho  kwirirwa  mu  magambo  ya  ndigabo,  ngo  mutinze  kuza  mbereke!  Ndaribwaribwa  murantindiye! Ntimuzamenya  icyabakubise! n’ibindi….(Prezida  Paul  Kagame  mu  ijambo ryo gutangiza  icyunamo) , ibyo  byose  ni  ukwihagararaho! Imana  ikomeze  kutuba  hafi  naho  ubundi  haragowe!

Byanditswe  kuwa  13/04/2016,na:

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda. Amahano  ya  genocide yabaye  mu  Rwanda yagombye  kwibuka n’inyabutatu : abatutsi, abahutu n’abatwa.

kwibukaNibyo  koko  rero  banyarwanda  banyarwandakazi, Génocide  yabaye  mu  Rwanda  yagombye  kuba  imberabutatu  abatwa, abahutu  n’abatutsi  bitewe  n’uko duhereye  ku  mahano  yagwiriye  iki  gihugu  cyacu  nta  munyarwanda  numwe  wasigaye  atagezweho  n’ayo  mahano  tukaba  dusanga  nta  bumwe  n’ubwiyunge  bishoboka mu  gihugu  cyacu  igihe  cyose  abanyarwanda  abahutu, abatutsi  n’abatwa  bataricarana  mu  biganiro  ngo  basubire  mu  byerekeye ayo  mahano  kuko ntawe  atagezeho.

Banyarwanda  banyarwandakazi  rero  bigaragarako  uburyo  Leta  ya  FPR-KAGAME  ikoresha  mu  kwibuka  génocide  yakorewe  abatutsi  gusa  ari  ugukomeza  guhahamura  abanyarwanda  b’ubwoko  bw’abahutu  by’umwihariko  n’abandi  batavugarumwe  nayo  bityo  ikabitwara  nk’iturufu  igamije  gutsimbarara  ku  butegetsi. Ibyo  byose  akaba  ari  uburyo  bwo  gukomeza  gushimangira  ivangura  mu  bana  b’abanyarwanda  tutahwemye  kwamagana.

Banyarwanda  banyarwandakazi, bitewe  nuko  abanyarwanda  bamwe  bibuka  ababo  abandi  ntitwibuke  abacu; dusanga  hagombye  kujyaho  ibiganiro  byahuza  n’abakozwe mu nda  n’ayo  mahano  bose  nta vangura  ry’ubwoko  ubu  nubu  noneho  hakumvikanwaho  umunsi  umwe  ngarukamwaka  buri  munyarwanda  wese  yakwiyumvamo  mu  rwego  rwo kwibuka abe, akaba  ariyo  nzira  ifunguye  buri  munyarwanda  wese  yakwihesherezamo  agaciro  bityo  mukareba  ko  ubumwe  n’ubwiyunge  bw’abanyarwanda  tutabishyikaho  mu kanya  gato! Naho ibindi  ni  ukubakira  ku  musenyi! Bayobozi  b’u  Rwanda  rero  murabe  mwumva  kuko  aho  niho ruzingiye, aho guhora mwitwaje  ngo génocide  yakorewe  abatutsi  gusa  mwirengagije  ibindi  bice  by’abanyarwanda  kugirango  mukomeze  mwikubire  ibyiza  by’igihugu  mwenyine  nkaho  ari umurage  mwagihaweho ! Muragire  mwibwirize hakiri  kare  mutazacyambariramo  ubucocero!  Mugire  amahoro.

Byanditswe  ku wa 05/04/2016, na:

A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

livre ruhigira

Inyandiko ya Tom Ndahiro ni ugusebanya gusa (Enoch Ruhigira)

livre ruhigira1. Nasomye inyandiko ya Tom Ndahiro yanditse kuri website “Igihe.com n’Umuvugizi.wordpress.com” kuri 12/1/2013 yise: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje, ndumirwa kubera ko ibyo avuga ari ibinyoma gusa. Ubwo umugambi akurikiranye niwe uwuzi kuko yirengagiza ukuri kandi akuzi kuko ibyo avuga byarasobanuwe bihagije mu nyandiko no mu nkiko.

2. Hari umuntu tuziranye nawe wasomye inyandika ya Tom Ndahiro  ahita yandika ahagenewe kwandika icyo umuntu atekereza ku nkuru yanditswe ariko umenya ngo ibyo binyamakuru byaranze kubihitisha. Nange ntabyo nabonye .Ibyo byatumye nibaza kurushaho ikihishe inyuma y’ibyo byose, kuko byerekana ko atari inyandiko yo gushaka kumenya ukuri.

3. Dore ibyo uwo muntu tuziranye yari yanditse:

a. Tom waretse kubeshya no kubeshyera abandi. Imyaka 20 irashize,igihe cyo guharanira ubwumvikane mu banyarwanda kizagera giheki ? Igihe cyo guhagarika ibinyoma ni ryari ?

b. Mbere yo guhuzagurika uhimba inkuru kuri Ruhigira uzabanze usome neza inyandiko nyinshi ziriho, nuko imanza zaciwe hirya no hino harimo n’urukiko ICTR Arusha, (mu gifaransa bitaTPIR, Tribunal Pénal International pour le Rwanda). Mbese ko General Dallaire, Colonel Luc Marshal (akaba n’Umubiligi wari uyoboye abasilikare b’Ababiligi), Jacques Booh-Booh banditse ibitabo ndetse bagatanga ubuhamya mu nkiko kuki batavuga nkawe. Iyo umuntu nka Ruhigira (wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida nkuko ubyivugira) asaba gutanga amakuru ayo ariyo yose muri  MINUAR yatuma aribo bagomba kumurinda ntakuntu biba bitaravuzwe cyangwa ngo bitanganzwe hose icyo gihe cyangwa inyuma gato FPR imaze gufata ubutegetsi. Impanvu yo guhimba ibintu nkibi inyuma y’imyaka 20 yaba ari iyihe?

c. Ese niba Ruhigira na Munyazesa mwarashyikiranye mukaganira neza aho Dar-Es-Salam  uretse ko ntakemeza ko byabayeho koko, ahubwo ntibyerekana ikinyabupfura, kworoherana, kumva ibitekerezo by’undi, kandi bikerekana ko ntacyo byashinjaga mubyo uvuga wababwiye. Ese ko uvuga ko Munyazesa yakuruye umwotsi mwinshi w’isegereti akajugunya igice gisigaye muri sandiriye aho mwari muhagaze hari hegereye sandiriye, niba hari hegereye sandiriye ubwo mwari nko munzu. Watubwira abandi bumvise izo mpaka zishyushye? Niba mwari hanze iyo sandiriye yayikuyehe ? Iyi nkuru iragaragara ko ari impimbano.

d. Ese amagambo ushyira mu kanwa ka Amri Sued kuki uyibutse ubu ko atari ubwambere ubeshyera aba bagabo.

e. Umuntu yavuga byinshi kunyandiko yawe. Gusa mbere yo guhimba inkuru zawe, ibyiza nuko wabanza ukanyomoza inyandiko zanditswe n’abari bahagaze kubyo uvuga kandi ukanyomoza uko inkiko zagiye zica imanza. Uzongere usome neza ibyavuzwe kuri faxes uvuga. Naho ubundi uri mugusebanya gusa.

4. Iyi nyandiko y’umuntu unzi neza kurusha Tom ndayishyigikiye kandi ntakindi narenzaho uretse  kongeraho utuntu dukeya kuko gusubiza umurongo ku wundi iyi nkuru y’impimbano ntacyo byunguye igihe ikigamijwe kuwayanditse usanga atari ugushaka ukuri ahubwo ari ugusebanya. Usanga mubyo avuga atarashatse gusesengura ashakisha ukuri mbere yo kwandika.

i. Ibyo Tom Ndahiro avuga kuri Perezida Habyarimana nta gihamya aduha ahubwo nanone ni inkuru z’impimbano. Perezida Habyarimana yarapfuye igihugu kijya mu muyonga. Dusabe Imana gusa ukuri kuzamanyekane abanyarwanda bamenye uko byangenze neza.

ii. Niba Amuri Sued azi ibyerekeye uko umugambi wa jenoside wateguwe kandi Tom Ndahiro akaba avuga ko ikiganiro cya Dar-Es-Salam cyamuhezemo, kuki atasabye Amri Sued ngo yandike yature atubwire neza uko abizi ndetse ajye na Arusha abisobanurire neza urukiko. Kuki  Tom abibyukije ubu hashize imaka 20?

 iii. Ibyerekeye faxes Tom Ndahiro avuga, zagiweho impaka ndende mu Rukiko rwa TPIR Arusha; byaba byiza ,niba Tom yashakaga gufasha abanyarwanda kumenya ukuri, ababwiye ibyavuye muri izo mpaka kandi abavugwa ko bazanditse (MINUAR- Dallaire n’abandi bakozi bayo) nabo bazandikiraga (ONU i New York) bagize icyo bavuga banatangaza muri izo mpaka (Ushobora kureba kuri website ya ICTR uko impaka zagenze ubishatse).

 iiii. Tom aribaza ngo “niba Ruhigira yarahindutse akumva jenoside ko ari ubugome”. Ibi ni ugusebanya by’indengakamere kandi ntaho bishingiye. Haba hari aho nigeze mvuga ko jenoside atari ubugome mbere yuko nshaka guhindura? Kwitandukanya n’ abajenosideri nabyo avuga biteye urujijo igihe Tom ashyira umuhutu wese uzi kwandika ku rutonde rw’ abajenosideri umuntu akurikije amalisiti ajya asohora. Uko mbibona Tom we yaba atemera ko umuntu aba ari umwere mbere yuko Urukiko rumuhamya icyaha?

 Muli make, nyuma y’imyaka 20, igihe kirageze kugirango abakimitse ingoma y’ikinyoma bisubireho bafate inzira iganisha ku gushaka ukuri no kubwizanya ukuri.

Enoch Ruhigira
16/01/2014