Maze igihe kitarenga gito nibaza ibyo abantu cyangwa abanyarwand bahora babeshyerwa na peresida wabo Paul Kagame. Mugihe aherutse muri ONU yavuze amagambo atangaje ngo « abanyarwanda bose bameze neza ».
Ntabwo aribyo nta kuri kurimo rwose, wenda iyo avuga ko ariwe umeze neza hamwe n’agatsiko ke gato ka (FPR) kubera impamvu :
-Umunyarwanda wo hasi abuzwa gucuruza ku gataro, ngo umwanda mu mujyi. Banamufata agakubitwa, akamburwa ibyo yarafite byose, akanafungwa ye. Bamwe bitwa abazunguzayi ;
-Abaturage b’i Nyarutarama (aho bita Bannyahe), barasenyewe amazu yabo kubera ko aho batuye hari umuntu washakaga kuhubaka kandi ntibahabwe ingurane, bakabaha amafaranga make atagize icyo yabamarira ;
– Abana, kwiga uburezi butagira ireme. Aho umwana agera mu wa gatanu primaire (5ème) adashobora kwandika igihekane (nshy) na (sya), mu gihe abana b’ategetsi bajyanwa kwiga hanze iburayi America nahandi ;
-Umunyarwanda ntashorora guhinga imbuto, ashaka ahabwa amabwiriza na leta. Urugero :abaturage bo mu majyaruguru (ndavuga Musanze- Ruhengeri) kubera bajyaga beza cyane ibirayi n’imboga, yewe n’ibigori none leta yashizeho amabwiriza :
1) – Guhinga ibigori gusa.
2)-Kubijyana mu ma KOPERATIVE kandi abo ngabo bakaba ari abantu ba F.P.R bakagurira ku giciro bashaka.
3)- Umuturage unyuranyije n’ibi arafungwa.
-Gusenyerwa amazu, kuva hato na hato, iyo umuturage yubatse adasabye uruhushya leta mu kibanza cye arasenyerwa ntahabwe n’ingurane yibye byasenyuwe ;
-Kurwara amavunja kubera ubukene n’ubutindi, niyo mpamvu abanyarwanda batabayeho neza.
Swaibu Mvuyekure