Archives de l’auteur : Suaibu Mvuyekure

Perezida Paul Kagame; ugufunga imbibi u Rwanda ruhana n’amahanga ntibigamije inyungu n’ineza y’abantu

Swaibu Mvuyekure

Swaibu Mvuyekure

Njya nicara nkibaza byinshi ku gihugu cyacu U Rwanda n,Abanyarwanda uko babayeho nkagira agahinda kenshi cyane.

Ubusanzwe ibihugu byinshi bikunze kwishyira hamwe bigashinga imiryango ibihuza, bigatsuraumubano n,ubufatanye hagati yabyo.

Ni muri uryo rwego hagati y’Urwanda, Zaîre, Tanzania n’Uburundi hari harashyizwe ho CEPGL, UAC, SADEC, OBEKA n’indi miryango.

Iyo miryango yose yari igamije ukwishyira hamwe kw’abatuye ibihugu by’akarere, ubuhahirane, ugushyira hamwe n,ubwisanzure.

Abayobozi bari bagamije gukururiza umuco w’ubuvandimwe n’ubusabane byo ntandaro y’Amahoro « n’ Ijya mbere ».

Intego y’ibanze yari ugukura abatuye akarere mu bwigunge cyane cyane ku bihugu bitegereye inkombe z’inyanja nk’u Rwanda n’Uburundi n,uduce tumwe na tumwe tw’uburasira zuba za RDC.

Najyaga numva abankuriye bavuga ko runaka wari ufite imitungo ko yabaga yaragiye Bugande cyangwa Tanzaniya guhaha. Abi nkwakuzi babaga baratembeye bakagera za Katanga Soudani ndetse na Zambiya.

Ibyo byaje no gutuma abahungaga u Rwanda ku mpamvu zinyuranye bumva bisanga aho mu mahanga yabakiraga nta mususu nkuko abategetsi bacu bakiraga nabo abahungiye mu gihugu cyacu.

Aha niho nibaza icyo ubutegetsi bwubu buba butekereza iyo bufashe ingamba zo twiteranya n’ibihugu bidukikije ; hagafungwa inkiko mu majyepfo y’u Rwanda ari nako biterura ku Burundi, mu majya ruguru y’u Rwanda bihenura k’U Bugande banabushotora buri munsi, batsura umubano w’akazuyaze na Tanzania na Congo biyibagiza ko nubwo baba bashyigikiwe n’amahanga akomeye, uhiriwe ho n’inzu atabarwa n’abavuye kure inzu yakonkotse kera. Ko umuturanyi ariwe ugutabara mu makuba iyo bigeze mu mahina. Ubuse yagize ikiza kugwirira u Rwanda gikomeye ubutegetsi bw’ubu bwahungira he ?

Yego ubutegetsi bwizeza abatura Rwanda ko «iterambere » byitwa ko bwazanye buzabarengera ; ko hari ibibuga n’indege bizakoreshwa mu kwagura amarembo no guhahirana n’ibihugu bindi bishyigikiye imiyoborere yabwo. Ibyo se bizatabara rubanda ituye mu byaro ikaba idafite n’urwara rwo kwishima ?

Iyo usesenguye imibereho ya rubanda n,ukuntu ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bizamuka buri munsi uko bukeye uko bwije, usanga ahazaza ejo h’u Rwanda hateye ubwoba.

Iyo Kagame Paulo afata icyemezo cy’uko umunyarwanda uzafatwa yambuka umupaka ajya guhaha cyangwa gushaka amaramuko hanze araswa, ko uwashoboye guca inshuro akagarukana ibiro bitanu bya kawunga cyangwa ikiro cy’isukari akubitwa urusasu, ni icyemezo gifite uburemere bukomeye cyo ugushyira mu bikorwa intego y’itsemabatsemba ritavugwa izina ariko abaturarwanda babona ribamarira ku cumu ruhongohongo.

Amahanga ni atabare amazi atararenga inkombe. Ufurika, Uburaya, Aziya n’Amerika ntimuzavuge ko mutatabajwe ko ntacyo mwabonye !!!!

Swaibu Mvuyekure

Mvuyekure Swaibu Ku rupfu rwa Joy Agaba mushiki wa Generali Major Gisa Rwigema 24.11.2019

Swaibu Mvuyekure

Swaibu Mvuyekure

Nyuma yuko uwarindaga Generali RWIGEMA GISA FRED avugiye ku maradiyo ko Afande Rwigema yishwe na Paulo Kagame mugihe intambara yo kubohoza u Rwanda yatangiraga, benshi muri twe twaje kugwa mu gatangaro tumenye ukuntu Kagame yacuze umugambi wo guhitana uwari umukuriye ku rugamba. Byaje kumenyekana ari uko uwamurindaga abihishuriye mushiki wa Rwigema Joy Agaba.

Ibyo byabaye nko kumushumuriza umwicanyi uzirusha intambwe. Mugihe we yumvaga ko ugusangira ibyo yamenye akoresheje Facebook n’abavandimwe n’inshuti z’umuryango ntiyamenyaga ko uwabahekuye yari yaramushize ho ingenza ko ibyo yandikaga n’ibyo yavugaga byose intasi za Kagame zabiteraga mu matwi . Intozo za Kagame arizo Nyakarundi wari muri America, Dan Munyuza wari akuriye DMI akanagendana uruhago rw’utuzi duhumanya zaje gushyira mu bikorwa icyemezo cya Sebuja cyo gutangira gahunda yo guca inzigo mu muryango wa Rwigema. Nkuko byagenjwe ku yindi miryango y’abatavuga rumwe na Paulo Kagame bavukije ubuzima uwo nyampinga byita ko ari umwijima wabanje kumurya nkabandi banyerejwe niyo “team infernal”. Abo bose bahitannywe kuri ubwo buryo bapfa bataka umwijima banabyimbye inda. Abamaze gupfa ako kageni ni benshi cyane. µ

Ikibabaje kandi n’uko Rwigema ariwe wari wahesheje umwanya ukomeye Kagame. Koko ngo uvura umutindi ijisho akarigukanurira. Umurambo wa Agaba Joy wahise ujyannwa shishi itabona ahatazwi ngo ejo hatazavaho abantu bakoresha autopsie yazaga gutuma bamenya ikimuhitanye. Ikindi kibabaje n’uko inshyingurwa rye batemereye inshuti n’abavandimwe kumuherekeza.

Abaje gufata mu mugongo bari bake kandi byabaye ngombwa ko bitwikira ijoro. Ikibabaje n’uko kuva ubwo umugore n’abana ba nyakwigendera Rwigema barushijeho gushyirwa ho ingenza ngo hatagira uwutera inkunga cyangwa se ngo uwutabarize. Basa nk’abahawe akato ngo batagira uwo babwira agahinda babamo. Uwo kagame yishe yumva yarimbura n’abe bose ibyo nibyo ba nyirarume bari barahereye umudende “Guca Inzigo”!!!! Afurika, Uburayi, Aziya n’Amerika nimutabare amazi atarenga inkombe.

Mvuyekure Swaibu

Ese koko abanyarwanda babayeho neza ?

swaibuMaze igihe kitarenga gito nibaza ibyo abantu cyangwa abanyarwand bahora babeshyerwa na peresida wabo Paul Kagame. Mugihe aherutse muri ONU yavuze amagambo atangaje ngo « abanyarwanda bose bameze neza ».

Ntabwo aribyo nta kuri kurimo rwose, wenda iyo avuga ko ariwe umeze neza hamwe n’agatsiko ke gato ka (FPR) kubera impamvu :

-Umunyarwanda wo hasi abuzwa gucuruza ku gataro, ngo umwanda mu mujyi. Banamufata agakubitwa, akamburwa ibyo yarafite byose, akanafungwa ye. Bamwe bitwa abazunguzayi ;

-Abaturage b’i Nyarutarama (aho bita Bannyahe), barasenyewe amazu yabo kubera ko aho batuye hari umuntu washakaga kuhubaka kandi ntibahabwe ingurane, bakabaha amafaranga make atagize icyo yabamarira ;

– Abana, kwiga uburezi butagira ireme. Aho umwana agera mu wa gatanu primaire (5ème) adashobora kwandika igihekane (nshy) na (sya), mu gihe abana b’ategetsi bajyanwa kwiga hanze iburayi America nahandi ;

-Umunyarwanda ntashorora guhinga imbuto, ashaka ahabwa amabwiriza na leta. Urugero :abaturage bo mu majyaruguru (ndavuga Musanze- Ruhengeri) kubera bajyaga beza cyane ibirayi n’imboga, yewe n’ibigori none leta yashizeho amabwiriza :

1) – Guhinga ibigori gusa.

2)-Kubijyana mu ma KOPERATIVE kandi abo ngabo bakaba ari abantu ba F.P.R bakagurira ku giciro bashaka.

3)- Umuturage unyuranyije n’ibi arafungwa.

-Gusenyerwa amazu, kuva hato na hato, iyo umuturage yubatse adasabye uruhushya leta mu kibanza cye arasenyerwa ntahabwe n’ingurane yibye byasenyuwe ;

-Kurwara amavunja kubera ubukene n’ubutindi, niyo mpamvu abanyarwanda batabayeho neza.

Swaibu Mvuyekure

Kagame akiri ho, guhahira muri Uganda biragoye

Swayibu


Sheikh Suaibu MVUYEKURE 

 

Nkiri mu gihugu najyaga numva abantu bateye ihema imbere ya Ambasade y’u Rwanda sinsobanukirwe neza n’icyo babaga bakora dore ko nta n’uwo najyaga kubibaza kuko ntagombaga kugaragaza na rimwe amatsiko nabaga mfite  ku byerekeye  abo bantu.

 

Ubu rero magingo aya nange byabaye ngombwa ko nsanga babandi ntashoboraga gutinyuka kubabaza impamvu bahora bakereye kwamagana ubutegetsi bwa Kagame no kwamamaza indangagaciro z’umuco nyarwanda ari nawo wagombye gushingirwaho mu buryo bwo kuyobora urwatubyaye.

 

Burya rero ngo abatabizi bicwa no kutabimenya. Abanyarwanda bahurira kuri « Sit-In» imbere ya Ambasade y’u Rwanda mu u Bubiligi, si imburamukoro cyangwa se inkundarubyino nk’uko Leta ya Kagame ikunda kubita mu rwego rwo kubasebya  no gushaka kubatesha agaciro igamije kurangaza abatabona amakuru nyakuri.

 

Igihe cyose maze kugera kuri «Sit-In» nasanze, hirya yo kwamagana amabi ya Kagame na Leta ye, baba baje kujya inama no kungurana ibitekerezo ku buryo ibintu bigomba guhinduka hakazaza ubutegetsi buboneye Abanyarwanda kandi bugatuma u Rwanda rugarura isura yarwo nziza mu mahanga, by’umwihariko mu bihugu duturanye.

 

By’umwihariko ndagira ngo ngaruke ku biganiro byabaye ku itariki ya 17/09/2019. Uko twari duhari twese twagarutse mbere na mbere ku buryo perezida Kagame avuga kenshi atukana twese tumugaya ko yitwara nk’utararezwe ku buryo adakwiye kuba kw’isonga ry’igihugu ku buryo uko bitinda ashobora kuzasiga igihugu cyacu gisigaye nta muco kigira. Twavuze birambuye, tumugaya cyane ukuntu aherutse gushora abadamu b’intwari yigeze gufunga akabafungura bubi na bwiza.

 

Ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda twasanze cyo kirenze ku buryo twabashije kwisobanurira ko Kagame agihari kitazapfa kurangira. Twavuze ku mishyikirano irimo kuba muri iki gihe, dusanga ntacyo ishobora gutanga kuko uzi ko nta na rimwe Kagame yigeze yemera ko imishyikirano irangira. Uretse ko n’ubundi Kagame ariwe nyirabayazana yifitemo amirariro atuma adashobora kumvikana n’abandi.

 

Twagiye twibaza ku buryo u Rwanda rwagiye rusobanura iki kibazo hakazamo ibyo gufunga imipaka, kurega ibinyoma abategetsi ba Uganda, guhishira urugomo n’ubugizibwanabi u Rwanda rukorera muri Uganda ndetse n’uburyo u Rwanda rurasa umuntu wese ushatse kwambuka ajya Uganda, dusanga Kagame ntaho agihuriye na Uganda cyane cyane ko udashobora kurangiza ikibazo udahannye ubugome bwose bwa Kagame. Niyo mpamvu mpamya ko Kagame agihari guhahira muri Uganda bisa nk’inzozi nubwo Uganda yari idufatiye runini.

 

Sheikh Suaibu MVUYEKURE