Kwibuka bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda

photo capture youtube.com

photo capture youtube.com

Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda, uno mwaka nabwo habaye icyunamo uko bigaragara ni ibisanzwe uretse ko ubona ibyuno mwaka nta ngufu byari bifite nki’by’umwaka ushize.

Uno mwaka ka gahato ko kwakwa amafaranga kungufu karagabanutse, ushaka akaba ariwe uyatanga hari naho batayatse, ikindi ni uko ubundi gukererwaho niminota 2 bagucaga amafaranga wayabura ugafungwa, ariko ubu ubona byaragabanutse.

Gusa nkuko bisanzwe abantu barafunzwe bazira kuvuga ibyo Fpr idashaka kumva, ibyo FPR yita gufobya genocide yakorewe abatutsi, ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Aha ngaha hibasirwa cyane abahutu bagafungwa kakahava, ibijyanye no kujya kubakira, guhingira no gukorera abacikacumu byo byarakomeje.

Abaturage twabashije kuganira nababajije icyo bavuga kubijyanye no gufobya genocide ndetse n’ingengabitekerezo ya genocide. Bansubije ko kuvuga ukuri atari ugupfobya genocide ko ahubwo ikibazo ari uko mu Rwanda kuvuga ukuri bitemewe. Kubijyanye n’ingengabitekerezo bambwiye ko bamwe mu bantu baturutse  Bugande n’abandi bene ingoma ntawabarusha ingengabitekerezo, kuko uhura nawe no mu muhanda akakubwira ngo  »DORE IYO MBWA Y’UMUHUTU ». Ubwo kandi waba utirutse ngo uhunge ugakubitwa, bati ibyo Leta ntibyita ingengabitekerezo, ariko umuhutu yavuga ko yapfushije abantu byonyine akabizira yaba atishwe agafungwa imyaka 25 ngo ni ruharwa.

Mu cyunamo cyuno mwaka FPR hari udushya yadukanye, nko kwigisha abantu ko mu Rwanda nta moko abamo, kandi mu kanya bati abahutu bishe abatutsi, bati abahutu ni abicanyi.

Kandi bati hari abarokotse genocide yakorewe abatutsi, noneho ukibaza niba abo barokotse barahise bahinduka abatwa cyangwa abahutu bikakuyobera. Bati mwa bahutu mwe muri abicanyi mwishe abatuts. Aha naho ukibaza aho abahutu bavuga ko bishe abatutsi bagiye bikakuyobera. Mu byukuri mu Rwanda amoko arimo ndetse ubu noneho harimo nivangura rishingiye ku moko ritigeze ribaho igihe icyo aricyo cyose.

Badukanye kandi ijambo bise ngo ni  »UBUDASA » aha baba bashaka kuvuga ko u Rwanda rufite ibyo rurusha amahanga. Bakavugamo nk’iterambere, n’uburezi ngo n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi binyoma byinshi.

Ibyo byavuzwe mu gihe bamwe barimo kwamburwa amasambu yabo ngo hagenewe abanyenka, ngo si abahinzi, biravugwa kandi mu gihe abantu basenyerwa amazu yabo ku ngufu za Leta ngo ntiyujuje ibisabwa uboshye kare kose aba yarubatswe batareba, n’andi mabi menshi akorerwa mu Rwanda.

Hari umuturage twaganiriye,ambwirako ibi bintu byo kwibuka nkuko bitegekwa na FPR bibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, ngo kuko bihora bikongeza inzika n’urwango hagati y’abanyarwanda, iyi kandi ni intwaro FPR ikoresha ngo icecekeshe umuntu wese ushaka guharanira uburenganzira bwe. Bityo abahutu bahame mu bucakara bwa FPR.

Iyo uganiriye n’abanyarwanda nibura 95% bifuza ko ibi bintu byo kwibuka byavaho noneho abanyarwanda bagatangira amateka mashya mu bumwe n’ubwiyunge nta terabwoba n’agahato, abanyarwanda bose bakareshya ntawe uhora ashinjwa ko ari umwicanyi kandi genocide yarabaye ataravuka. Bati imana yonyine niyo izadukiza uru rusyo rushyushye twikorejwe na FPR. Nanjye nti  namwe muzabigiramo uruhare. Ngayo nguko ibyo mu Rwanda rwa FPR.

J-Jules Rugero
Kigali-Rwanda