
Ikiganiro cyanyuze kuri East Africa Daily hagati ya Jean Paul Turayishimye na Jean Pierre wiyise Mugabe
Tariki cyatambutseho kuri Youtube : 08/05/ 2023 Igihe kimara : 2h :55 :45 Inyito yacyo : Jean Pierre Mugabe yazize gutuka umukuru w’igihugu, ahungira muri FPR avuze ishingwa ry’INTERAHAMWE. Cyakurikiwe : 16K Cyakunzwe kugeza none 15 h 15 : abakurikizi 174 Commentaires :288 kugeza kuri iyi saha abakineguye muri aba barenze 90% nta na 10% bakivuze imyato ngo bakirate. Bivugwa ko kitakunzwe […]

Umunyarwanda w’umwimerere ni uwuhe?
Nk’Umunyarwanda Nk’Uwuhe ? Nk’ Umuntu Ilibuliro Nk’Umunyarwanda ni imvugo yadutse ubu mu Rwanda none icyo cyaduka kiraganje ! Kuki Umunyarwanda yabuze uwo ari we, akabura iyo ava akabura iyo ajya, akabura byose nk’ingata imennye ? Amaze guhinduka Ntarwanda, rwaragiye rwararigise, ntazi iyo ruba ntazi iyo ruri, rutumye ahinduka Mbuzehose ! None se mwite Girukubonye ? Cyangwa abaye Mbuzamamenero ? Zitaratera, ataraterwa […]

NYUNGURA NYINSHI
Nyungura nyinshi wowe uzitanga Uzi icyo zizamarira uwo uhaye Na we akazaziraga indagizo ze Ndavuga abo Iyakare yamutije 5 Mu buzima bugufi amara ku isi Ayifasha mu mirimo yamushinze Ngo iyi si yayo igumye iyineze Ihunde ituze ibiremwa byose Yayiteretse ho ku bw’urukundo 10 Ndetse n’ubuntu butagereranwa. Nyungura nyinshi wowe uzitunze Ingabire zinkomereza inganzo Idasoba […]

NGIRWA N’ ABAGABO
Burya uko undeba ngirwa n’abagabo Dore ko kwiyemera ntabigana Nk’ingirwabagabo ziha amazina Yuje ubwema ari ibigwari 5 Ariko isi ikazikubita umunyafu Zigaca bugufi nk’imbwa yibye Bakayihemba imigiti y’inkoni Zigatabarwa n’andi maboko Maze ibyo kwigira ziririmba 10 Bikaba indoto zitagira ireme. Ni nde wigira se rubanda Nkaho ari ikinege aha ku isi Utarabyawe maze ngo anarerwe […]

Guca imigani
Wapfa ! Nta ngoma itica ! Ingoma idahora aba ari igicuma ! Icyo ingoma yimanye wimana icyo ! Induru ntirwana n’ingoma ! Uko zivuze ni ko zitambwa ! Uko zivuze Nyamahembe ! Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi ! Umwami arica agakiza ! Umututsi umuvura amaso akayagukanulira ! Ni hahandi ! Nta muhutu ukira ubuheri ! Umuhutu arakira ariko ntakira nsigariza ! Akabaye icwende ntikoga ! Iyaseseye ntiyugururirwa ! Inzira yanyereye […]

Ese urupfu rwa Alphonse Marie Hagengimana rwo ruzabasha guhumura amaso abiyemeje gukurikira no gushyigikira buhumyi FPR ya Paul Kagame?
Mu mwaka wa 2010 ubwo Paul Kagame yazaga muri za nama nsesaguramutungo ziswe Rwanda-Day ariko mu byukuri ari Kagame-Day, abantu batandukanye icyo gihe bo muri Diaspora y’Ububiligi batanguranwaga Micro babaza ibibazo, rimwe na rimwe biterekaranye byo kwereka ko bashyigikiye ingoma ye. Muri abo banyarwanda bo muri diaspora yo mu Bubiligi hagaragayemo Bwana Alphose Marie Hagengimana […]

Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)
Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe […]

Nimuhaguruke Nimuhagarare Mudamange
Muzihanukire muzahinde muhindire inkuba zihanuke Zizaragarika amababa yazo azabarara abaye amababi Muyakusanye mukungute ubumara bwayo buzayonga Ibyo murabizi akamaro kabwo ni ako kumara abantu Nimubukamate mubwirenze maze burengane n’irirenze Uko bugenda burembera mwebwe muzaza Mudamanga; Mulilinde kurya karungu uwo yarunguye ntatinda kurungulirwa Mu kwata inzasaya ngo uyitamire nayo igutamika ikirungulira Cyibamo intimba itimbya […]

Umwami n‘Umuntu ni uyu nguyu
Mvuge Gisanura utuma basamura Tumuhe ibnze tureke abanze Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda. Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse Akaba umwami nyirurugero Imana yagennye ari Urugero Ni muntu ni undi […]

Umukiza
Umukiza uvutse aje kuruvura Umuvumo rwavumwe rukivuka Arawukura ukuke ukuke amenyo Maze mu bihanga ahangemo ihwa Ngo lihandure amahano yose ahamera Ahite ahumana arware ubuhumyi Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ; Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose Nibwo Ubumuntu buzatamba […]