Archives de catégorie : Umuco

Snapshot_78

Iyimikwa rya Republika 28 mutarama 1961. Ishyirwaho ry’inzego z’ubutegetsi bwa Republika n’ingaruka ku Rwanda rw’ejo

Iribuliro

 

Nko mu bindi bihugu byose byo kw’isi, u Rwanda rwubatswe rushingiye ku ntambara hagati y’uduhugu twari dukikije “u Rwanda rwa Gasabo”. Mbere y’umwaduko w’abazungu mu mpera y’ikinyejana cya 19, Abasindi n’ibikomangoma by’Abanyiginya batwaraga u Rwanda rwa Gasabo ni bo bari barashoboye gutsinda no kwigarurira uduhugu twinshi bari baturanye, ariko mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’amajyepfo, hari uturere batari bagashoboye kwigarurira[i]. Umwami Musinga yashoboye kuhategeka ari uko abifashijwemo n’Abadage n’Ababiligi. Abavuga lero ko Abasindi b’Abanyiginya, n’abamikazi b’Abega bategetse imyaka irenze 400 u Rwanda uko turuzi uko rumeze ubu, baba babeshya.

 

Uko ingoma Ingoma y’Abasindi n’ibikomangoma by’Abanyiginya yajyaga ikomera, ni nako yashyiragaho imiterere ihamye y’ubutegetsi bwayo. Kugeza muri 1959 mu Rwanda hari Ubutegetsi bushingiye ku bwami. Ku ngoma ya cyamiUmwami yari Nyir’Igihugu, Inzego z’Ubutegetsi zose zari iz’Umwami, Ubutaka n’Inka byari ubw’Umwani, Ingabo zari iz’Umwami; akagabira cyanga akanyaga uwo ashatse. Yaricaga agakiza. Umwami kimwe n’abandi batware basimburwaga n’abana babo. Ntawashoboraga kuyobora adakomoka ku mutware, cyanga ataragabiwe n’umwami.

 

  1. Impinduramatwara yo mu Rwanda bise revolusiyo ya 1959 yimika Republika[ii]

 

Ingoma ya cyami yarangwaga n’akarengane gakomoka ku Ubuhake – Ubucakara – Ikoro n’uburetwa; Umuturage usanzwe yamaraga igice cy’umwaka atikorera. Ibyo byose, hiyongeyeho umusoro w’Ababiligi, byatumye abaturage bahunga akazi n’uburetwa bakajya mu mahanga. Ababibaze basanga ko kugeza mu wa 1959, 75% b’Abanyarwanda b’abagabo n’abasore (homme adulte valide) barigeze guhungira mu mahanga i Buganda, i Kongo cyangwa muri Tanganyika. Iyo bagendaga kandi byatumaga akazi kiyongera ku basigaye, ku buryo Abanyarwanda benshi bari barabuze epfo na ruguru.

Byumvikane lero ko impunzi nyarwanda za mbere atari izatewe n’Impinduramatwara yo muri 1959.

 

Nyuma y’intambara ya kabili (1945-1949), bavuga ko ishobora kuba yarahitanye abantu hagati ya milioni 70-85 byari 3% y’abaturage b’isi icyo gihe[iii], ibihugu byarateranye kugira ngo byigire hamwe uko intambara zagabanuka kw’isi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukarushaho gushyigikirwa. Bivugwa ko impamvu nyamukuru y’iyi ntambara byari ukurwanya igitugu gikomoka kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ni yo mpamvu Ibihugu byibumbiye mu muryango umwe w’abibumbye (Loni=UN) byemeje ko leta zigomba kugendera ku matwara ya demokarasi, zikagendera ku matageko kandi zikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’ikiremwamuntu. Ni uko hashyizweho Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’ikiremwamuntu (declaration universelle des droits humains) [iv].

 

Ni ukwo tariki 28 Mutarama 1961, Intumwa za Rubanda zemeje ko zivanyeho Ubwami zishyiraho Republika[v]. Impirimbanyi zarwaniye Republika ziyishingira ku ngingo zikulikira:

  1. U Rwanda ni Republika ishingiye ku butegetsi bwa Demokrasi iteza imbere abaturage;
  2. Ubwenegihugu bw’u Rwanda buzabonezwa n’itegeko;
  3. Republika y’u Rwanda igizwe na Prefegitura 10 zigabanyijwemo amakomini;
  4. Republika y’u Rwanda yemera inteko nkuru zikulikira: ubuyobozi bwa Repubulika na Leta, Inteko Nkuru y’Amategeko, n’Urukiko rw’Ikirenga;
  5. Abaturage bose bafite uburenganzira bwo kureshya imbere y’amategeko, bidashingiye ku nkomoko, ku bwoko, ku ibara ry’umubili, ku gitsina cyangwa ku idini;
  6. Abana bose bafite uburenganzira bungana bwo kwiga bidashingiye ku gitsina, ku ibara ry’uruhu, ku bwoko cyangwa ku idini;
  7. Ibyerekeye ubwigenge bizaba bikemurwa nyuma na Leta ibyumvikanyemo n’Inteko Nkuru y’Amategeko n’Urukiko rw’Ikirenga;
  8. Repubulika y’u Rwanda yemera uburezi bw’agateganyo, Ibihugu by’Abibumbye byahaye u Bubiligi.

 

Ni ukwo Umuturage yagize ijambo, hajyaho “ubutegetsi bw’Abaturage, bushyirwaho n’Abaturage, kandi bugakorera Abaturage”. Ni uko igihugu kigendera ku matwara ya Repubulika na demokarasi arangwa n’imiterere y’ubutegetsi bw’igihugu budakomatanijwe cyanga ngo bwiharirwe n’umuntu umwe. Urwego rwubahiriza amategeko, urwego rushinga amategeko n’urwego ruca imanza, zitandukanwa ku buryo bugaragara, ntihagire urwivanga mu mikorere y’urundi, ahubwo zikuzuzanya mu nzira ziteganywa n’amategeko.

Imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda muri Repubulika ya mbere yagendeye ku Itegekonshinga ryatangajwe ku itariki ya 24 Ugushyingo 1962, rihamya burundu ko u Rwanda ari Repubulika igendera kuri demokarasi izira uburetwa, ubuhake n’ubundi bucakara bwose bushingiye kw’ivangura n’isumbana ry’abaturage iryo ari ryose ryitwaza ubwoko, akarere, amavuko, igitsina, amadini n’ibindi.

 

  1. Uburenganzira buraharanirwa

 

Iyo hatagira Abarwanashyaka baharanira Republika tuba tukiri mu mwijima.

Gushyiraho Republika byatumye abantu bagira ubuhumekero barakanguka batangira kumenya uburenganzira bwabo.

  • Ubuhake n’ubucakara byaraciwe: Byatumye bitongera kuba ngombwa ko umuntu ahakwa kugira ngo agire umurengera cyangwa umuvugira;
  • Uburetwa n’ikoro biracibwa: Umuturarwanda agahemberwa akazi akora;
  • Ubutegetsi buhabwa abaturage: Umunyarwanda agakurikiza amategeko yashyizweho n’Intumwa za Rubanda rwitoreye mu bwisanzure;
  • Umunyarwanda arengerwa n’amategeko kandi arindwa n’inzego za leta: Umuntu ntanyagwe utwe n’umurusha imbaraga;
  • Abanyarwanda bareshya imbere y’Amategeko: ntihagire uzira Ubwoko bwe cyangwa aho akomoka; Hakaba inzego z’Ubucamanza zigenga zirangwa n’Ubutabera zirenganura buri muturarwanda zititaye ku cyo ari cyo.
  • Abana ba rubanda rugufi bagira uburenganzira ku mashuli: kubera ko kugira ngo habeho iterambere ryuzuzanya no gukomeza ubumwe bw’abanyarwanda, hagomba gutangwa amahirwe angana ku miryango itishoboye kubera ko amashuri ari igikoresho cyo kwibohora no kurenganurwa (la scolarisation est un instrument d’émancipation sociale et de justice).
  • Hemezwa ko abategetsi bashyirwaho na rubanda binyuze mu matora: hemezwa ko abanyarwanda bashobora gusimburana ku butegetsi batamennye amaraso no guhiga bukware abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi ;

 

Ariko ntibyakomeje kugenda uko byari biteganijwe.

  1. Muri 1973 Abategetsi ba Republika ya Mbere bahiritswe n’ingufu za gisirikari abayobozi bamwe baricwa.
  2. Muri 1994 FPR yahiritse ubutegetsi bwa Republika ya Kabili ifata ubutegetsi kugufu imaze guhanura indege yarimo Prezida wa Republika. Hakurikiraho ubwicanyi n’ibindi byaha ndengakamere (génocide et autres crimes contre l’humanité) byibasiye inyoko-muntu.

 

Muri iki gihe ingoma ya FPR ikomeje kugaragazwa n’ibi bikurikira:

  • Ubuhake, Uburetwa , Ubucakara, Ikoro n’ikiboko byongeye guhabwa intebe;
  • Itegeko nshinga ntiryubahirizwa, ryagizwe nk’uko ifundi igira ibivuzo, rihindurwa buri gihe bigamije inyungu za FPR na prezida wayo;
  • Intumwa za Rubanda zitorwa ari uko zemewe n’ishyaka rya FPR;
  • Ubutegetsi Nshingamategeko ntibushobora kugenzura guverinema;
  • Ubutabera ntibukibarizwa mu Rwanda kuko imanza zicibwa uko Prezida yabitegetse;
  • Abantu ntibagira urwinyagambuliro, utavuga rumwe na FPR , iyo adahunze arafungwa cyangwa akarigiswa, cyangwa akicwa;
  • Ikibazo cy’impunzi cyakomeje kuba agateranzamba kugeza n’ubu, ndetse FPR ikurikirana abayihunze aho bari ikabicirayo;
  • Amashuri y’indatwa yaragarutse, uburezi bw’abana ba rubanda ntibugira ireme;
  • Ibikingi byaragarutse, abaturage bambuwe amasambu yabo, ndetse banagenerwa igihe cyo gusarura, bagategekwa aho kugurisha umusaruro wabo, n’igiciro, bakanabuzwa kurya ibyo bihingiye; barasenyerwa ubutitsa;
  • Ishyaka rya FPR rifata ku ngufu “Ikoro” imisanzu ku mishahara y’abantu baba babonye biyushye akuya;
  • FPR ifite akaboko mu Intambara z’urudaca mu karere;

Uwavuga ko imitegekere y’igihugu yasubiye rudubi kurusha ndetse na mbere ye 1959 ntiyaba yibeshye, kuko kuri ubu haganje ubwami muri Republika!

 

  1. U Rwanda rw’ejo rwabyifatamo rute rwakuramo ayahe masomo?

 

Kugira ngo Abanyarwanda, cyane cyane u-Rwanda-Rwejo, bazongere batekane, bagire ituze no kwishyira ukizana kwa buri muntu, n’ikibazo cy’impunzi kirangire, Abanyarwanda bagomba guhagurukira rimwe bakarwanya ingoma y’igitugu bivuye inyuma.

 

Intambara irahenda ikatumaraho abantu kurusha gushyikirana no gusabana. Ni yo mpamvu muri FDU-Inkingi n’abandi dusangiye isesengura, dusanga hakwiye kubaho ibiganiro bidaheza (Dialogue Inter-Rwandais Hautement Inclusive ‘DIRHI’) bigamije:

  1. Guha ijambo buri munyarwanda mu gutanga ibitekerezo ku butegetsi abona bumubereye;
  2. Gushaka ibisubizo ku kibazo cy’imibanire y’abanyarwanda mu mahoro n’ubworoherane;
  3. Guca inzigo n’umuco wo guhora;
  4. Guca Ingeso yo kudahana no gutanga ibitekerezo byo kurenganura abarenganyijwe n’abirengagijwe, aho bibaye ngombwa imanza zaciwe nabi zigasubirwamo;
  5. Gushakira hamwe ibisubizo ku mibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga, cyane cyane haherewe ku by’abaturanyi, intambara z’urudaca zigahosha, bityo abanyarwanda bagashobora gutembera no guhahirana nta nzitizi n’ibihugu duturanye.

 

Gushyira imbere ibi biganiro bidaheza nibwo buryo bwonyine buzatanga ubwizerane hagati y’abanyarwanda mu mitandukanire yabo, ngo bongere babane kandi bubake u Rwanda ku buryo burambye, ntawe uhejwe. Muri ibyo biganiro, umunyarwanda aho ari hose, haba mu Rwanda, mu buhungiro, yaba uwacitse ku icumu rya genoside, cyangwa uwarokotse ubundi bwicanyi ndengakamere n’itsembatsemba, baba abibumbiye mu miryango idaharanira inyungu, imitwe ya politike (yemewe n’itaremerwa n’ubutegetsi buriho), baba abibumbiye mu mitwe yafashe ibirwanisho mu rwego rwo kwirengera (rebellions), n’izindi ngeri zose tutarondoye…. bose bazabigiramo uruhare mu kuvuga akabari ku mutima no gushakira ibisubizo ibibazo bihari, nta gupfukirana ibyabaye cyangwa kumva bamwe gusa.

Ni ngombwa kandi gushyigikira uburyo bwose bwateza imbere imyumvire imwe y’amateka yaranze u Rwanda, kwirinda kuyagoreka uko ingoma zigenda zisimburana, tukareka inzobere mu mateka akaba arizo ziyandika;

 

  1. Ubutegetsi bubereye Abanyarwanda

 

Kugira ngo ibibi byabaye mu mateka yacu bitazasubira, FDU-Inkingi n’abo dusangiye urugamba rwa Demokarasi, dusanga hagomba gushyirwa imbere ishyirwaho ry’inzego z’ubutegetsi n’iz’Umutekano zihumuriza kandi zikarengera buri munyarwanda; Inzego ziha icyizere buri munyarwanda, umwenegihugu wese yibonamo; Inzego zihagarariye kandi zita ku nyungu ze mu buzima bwa buri munsi ; buri rwego rw’ubutegetsi rukigenga ntiruvogerwe.

Izo nzego zigomba kuba zigaragaza ubwiyunge bw’abanyarwanda, zishishikariza abanyarwanda kwishyira hamwe, bifatiye ku bitekerezo n’inyungu bya politique byubaka bahuriyeho, hatitawe ku bwoko, akarere, n’ibindi byose byagiye bitanya abanyarwanda.

 

Hakwiga kandi uko hashyirwaho itegeko Nshinga riri hejuru y’inzego zose, rigaragaza uko inzego ziteye, uko zikora, uko zigenga, uko zikorana , uko Itegeko-Nshinga ryavugururwa bitabaye mu nyungu z’abarivugurura. Iryo Tegeko-Nshinga rigomba kuzagaragaza ukuntu ba “Nyamwinshi” batakwiharira ubutegetsi ngo bakandamize cyangwa bahungabanye ba “Nyamuke”.

 

Kugira ngo ibyo byose bizagerweho hari hakwiye ubutegetsi bushingiye kuri “Demokarasi yumvikanyweho” (Démocratie Consensuelle/ Consensual Democracy) bwafasha mu gukemura urwikekwe no kwishishanya, mu gihe Abanyarwanda benshi bacyiyumva muri byinshi badahuriyeho cyane cyane by’ubwoko, inkomoko n’uturere. Ubwo butegetsi bwashyirwaho hagendewe ku isaranganywa rishyira mu gaciro, riha icyizere amoko yose, Uturere twose n’ibindi byiciro byose by’Abanyarwanda.

 

  1. INZEGO ZISHINZWE UMUTEKANO

 

Imiterere n’imitegekere y’inzego zishinzwe umutekano ni byo bishobora gutuma abategetsi birara, bakica bagakiza, ndetse ugasanga akenshi zinivanga mu mitegekere y’Igihugu. Nk’uko byagiye bigaragara mu mateka y’ibihugu bitagendera kuri demokarasi, bikaba byaranagaragaye no mu Rwanda, ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano zagiye zikoreshwa n’abazishinzwe kugira ngo bafate ubutegetsi banyuze iy’ibusamo, ibyo biterwa cyane cyane no mu mishyirireho yazo n’abayobozi bazo.

 

Muri FDU-Inkingi n’abo dusangiye urugamba dusanga ari ngombwa gutekereza neza uko hashyirwaho ingamba zihamye zo kugira ngo ingabo zigire umwanya zikwiye mu butegetsi bugendera ku mategeko (Etat de droit/ Rule of law). Inzego z‘umutekano zigomba kuba iz’umwuga, zirinda ubusugire bw’igihugu, zirengera umutekano wa buri munyarwanda aho guhohotera abenegihugu. Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano ntizigomba kuba uz’umuntu cyangwa ngo ziyoborwe n’ubwoko bumwe cyangwa abakomoka mu karere kamwe.

 

Ni yo mpamvu inzego zishinzwe umutekano zigomba kwitonderwa by’umwihariko kandi zigatanga icyizere n’ihumure ku Munyarwanda wese, hagashyirwaho ingabo z’igihugu zigaragaza ishusho y’imiterere y’igihugu; ubuyobozi bwazo buzasaranganywa mu moko yose, uturere twose ku buryo buhumuriza buri munyarwanda. Ni ngombwa rero guhora tuzirikana ko Ingabo ari iz’abaturarwanda, kandi zikwiye kubahiriza uko abanyarwanda bashaka kuyoborwa no kurindwa. Ni yo mpamvu tubona ko ari byiza ko Intumwa za Rubanda zigomba kugira ijambo mu gushyiraho Abayobozi b’Ingabo, n’abagize inzego zishinzwe umutekano.

 

Umunsi mwiza wa Demokarasi

28 Mutarama 2024

 

Ndereyehe Karoli

 


 

[i]IBitabo by’imena twifashishije mu gusuzuma amateka y’u Rwanda

  1. Antoine Nyagahene: Histoire et peuplement ; Ethnies, clans, et lignages dans le Rwanda ancien et contemporain ; ANRT, thèse de doctorat 1997
  2. Baudouin Paternostre de la Mairieu : « Pour vous mes frères ! » Vie de Grégoire Kayibanda, premier Président du Rwanda ; Pierre Tequi éditeur 1994
  3. Innocent Nsengimana : Le Rwanda et le pouvoir européen (1894-1952), quelles mutations ; Peter Lang, thèse de doctorat 2000
  4. Innocent Nsengimana : Histoire du Rwanda ; Désidéologisation et restitution des faits historiques ; Editions Sources du Nil 2020
  5. Karoli Ndereyehe Ntahontuye : Rwanda- achieving real sovereignty; Editions Scribe 2019
  6. Pierre -Célestin Kabanda : L’idéal des pionniers ; les hommes qui ont fait la différence ; Editions Sources du Nil 2012
  7. Université nationale du Rwanda, campus de Ruhengeri: Les relations interethniques au Rwanda à la lumière de l’Agression d’Octobre 1990 ; Genèse , soubassements et perspectives ; Editions Universitaires du Rwanda 1991

[ii] https://en.wikipedia.org/wiki/Rwandan_Revolution

[iii] https://en.wikipedia.org/wiki/World_War_II_casualties

[iv] https://www.ohchr.org/en/human-rights/universal-declaration/translations/kinyarwanda?LangID=rua1

Abanditsi ba FPR basimbutse : “…Whereas it is essential, if man is not to be compelled to have recourse, as a last resort, to rebellion against tyranny and oppression, that human rights should be protected by the rule of law,…” , nyamara ni ingingo ikomeye iha uburenganzira Abenegihugu kwivumbagatanya bakavanaho ubutegetsi bw’igitugu.

https://www.un.org/sites/un2.un.org/files/2021/03/udhr.pdf

[v] http://www.mdrwi.org/rapports%20et%20doc/mdr/urumuri_rwa_demokrasi.htm

 

visiting rwanda

Umunyarwanda w’umwimerere ni uwuhe?

Nk’Umunyarwanda
Nk’Uwuhe ?
Nk’ Umuntu

Ilibuliro

Nk’Umunyarwanda ni imvugo yadutse ubu mu Rwanda none icyo cyaduka kiraganje !

Kuki Umunyarwanda yabuze uwo ari we, akabura iyo ava akabura iyo ajya, akabura byose nk’ingata imennye ?

Amaze guhinduka Ntarwanda, rwaragiye rwararigise, ntazi iyo ruba ntazi iyo ruri, rutumye ahinduka Mbuzehose !

None se mwite Girukubonye ? Cyangwa abaye Mbuzamamenero ?

Zitaratera, ataraterwa ataratorotswa ataratogoswa ngo atutubikane wese, nk’ Umunyarwanda ntabwo yari izwi habe no mu nzozi z’Abarosi.

Ntizaruteye, zararutoboye zirarubaga zirujya mu nda zenda umutima warwo zirawukura nuko zirwinjira mu biranga zirabirunga biba ibirunge maze zirikira ziravumata ! Ziraruturitsa zirarutengura ruratenguka ruta impuzu zirazitora ziraziteka zirazitogosa ngo abarutuye bazitere maze zisingizwe n’ibisiga !

Ndavuga icyaduka kuko cyadukanye n’amahano yihanukiriye agahamya u Rwanda, akaruhinahina rugahinamirana, akarugwangaza rukagwangara, rugapfukiranwa si ugupfa rugapfuka ; ubu ikiruranga ni Ibihanga bihangaje ku gasi ka Yihande, hariya hanikwa utakigira uwe !

Aho rwabereye nibwo rwatewe rutamirizwa imirambo ugasanga irambaraye inarambuye nk’aho ari umurato uratirwa Abavamahanga !

Amahano ahanze aha ni Amaminuramuhini ! Abazitswe bazikurwa ; abazikura, abazikurwa barivanga baba uruvange ! Abapfuye kandi bishwe n’abatarapfa ari bo bishe  ukabasanga mu Bupfu bwabo ! Ubupfu bwabo busa n’ubusa kuko kubuza uwo wishe gupfa ni ukumwica incuro ibihumbi !

Nk’Umunyarwanda ; Nyakurigirwa si uyu wishe kandi kwica bikamubamo Karande Rutsembambaga kamuranze, kakamutura mu bwonko kabwonkera, kabwonona bugasigara ari umurando uranzweho amabano ! Nyamara yaba uriya wazikuwe n’ubwo yanitswe ku Gahinga ngo ahore ahumbitseho Agahinda kuko yazitswe yari Umuntu!

Nk’Uwuhe ?

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Kanyarwanda ka Gihanga cya Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa ya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba mu Ijuru !

Kigwa uyu nguyu koko yaraguye, avuye mu ijuru bamwanze, aho ari ubungubu ubwo ni we uhazi kuko ntiyapfuye ubwo yabyaye Nk’Umunyarwanda !

Amazina yandi aza asanga Kigwa ni Sabizeze, inzuzi zeze, na Sebantu, ni Se w’Abantu waje kubyara Muntu !

Kigwa uyu nguyu ngo yaraguye ahita agwa neza agubwa neza ! Ijuru yavuyemo ararizinukwa ngo no kureba hejuru yarabyanze ! Yinaze Binaga ho mu Mubali wa Kabeja ari yo Gakondo k’Abazigaba kwa Kabeja ka Kazigaba ka Kazi ka Muntu !

Aho iyi si yo mvano y’iri zina Rizima ry’uyu muhungu we wiswe Muntu ageze mu bantu bo kwa Muntu ?

Nk’Umunyarwanda, ahari wenda yaba ari uyu !

Nk’Umunyarwanda ugira inkomoko kwa Muntu waje kuba Umusangwabutaka, Nyirubutaka butaka akabwumva, akabwumviraaaa kuko ari ubwe !

Iminsi ntiyamuhiriye yaramwokeje aratokombera areka kuba amakara aba umuyonga !

Yarahetaheswe avamo umheto uhetamye cyane uhinduka umuhutu, ahetame wese, aheta umugongo arububa, abura epfo abura ruguru, acika amaguru abura ubugenda !

No kunyonyomba biramugora ingoyi iramwokama, yaba adakubiswe agatangara yaca ikiboko ubwo agaca ibintu ngo ni intwari yagiciye kandi cyamucucumye.

Iyi Ngaruzwamuheto isanzwe iwayo ni Ntarwanda ni wa wundi ubwira uwo azi ati Ruanaka ni Umunyarwanda ntaho duhuriye simuzi ! Mwashyikirana ukumva akubaza ngo mu Rwanda rw’iyo amasaka angana Iki ? Igihugu ntacyo ntabwo acyizi ese mama cyo cyiramuzi ?

Yabuze u Rwanda, rwaramubuze, baraburanye ni Mbuzurwanda, aracyendera ntazi aho ari abonye aketo agakikanya yajya kuramya aho kwiramira !

Nk’Umunyarwanda, nk’uyu nguyu wahenebereye, Imburiragihugu idahumeka izira guhumbya ; yaba ari uyu ?

Nk’ Umunyarwanda wo kwiganwa udasa n’abandi, ugira uko agenza n’uko agenda ugira impagarike ? Ugira inkomoko itamukomanga, agatinyuka akaruta abandi akarusha abandi, agakururumba nka Ndushabandi akaba ikirangilire mu Rwanda ari we Kirango cy’Abanyarwanda?

Nk’Umunyarwanda w’Umunyabwenge bwinjiye ubwonko bukabuvoma buvuvumanga buvuza icyuma nk’aho haje Ruvuzacyuma ukabura inkota agiye gukotana ubudatuza ari we Rwararikamirambo ?

Nk’Umunyarwanda w’Inyaryenge rirya Ubumuntu, Ubuntu bwaza rikikuza, wa Munyarwanda akaba igikuke, akaba igikoko gikokoye ! Ni wawundi ucura imigambi akagambana, gucura inkumbi ntibimugora,  nguyu Rwizihirwanamahano ukora mu nkaba akayikaraba, Rutuku utemba itukura ; ni ya ntwari ivukira kwiaca ijya mu ntumbi igatumburuka !

Intwaro atwara ni Ubuliganya ikaba umutongo bamutonze nyina amutwite ngo izabyare bwa bulimbulimbu nakura azahore abulilimba ndetse abutyaze bukebe umuntu iteka ryose.

Bwa buliganya bulimo ubutiliganya n’ubutindi ntabitunga biramutunga kuko yatojwe kubituza mu Gituza ngo na byo bimutuze mu Rwanda.

Ntagira Imana habe n’imandwa akunda imanga, arundarunda amahano yose avugutiramo amahane maze umusemburo ukaba umuvumo waruvumwe  rukivuka.

Rucurabucakura ni umucukuzi ucumba ubwiko akagira ubwinyo buruma umuntu bukamudwinga bukamuhwanya ; agera ku rwango rukamutaha mu nda indaro yarwo ni iyo ngiyo  ni rwo gature rurahatuye. Azi kuruvungiramo ubucucu akabikoberanya ari Inyalyenge ndetse we akwunva ko ari bwo BWENGE ngubu ubwamaze Abanyarwanda !

Avanga umjinya n’urwango byamurenga akenda urugomo akaba umugome, akayakanura akayazora akazutura akanayashinyika amatwi yo yayavuniyemo ibiti,

akaziba agahita afigiza  akaba umwanzi wanga abantu kuko ubumuntu ndetse n’ubuntu bimuha iryinyo bikanamuhema !

Akaba igihurihuri cyahiye ayo Mabi yose akayarunda akarema ingunda karundura ariko ayarundurira mu bandi !

Ubwo ahita yinaga ku Ndengo akitsa ibyitso akanuye amaso, kuko ari umwanzi akarema abandi akuye mu nda, akihanukira akabihununura abibahunikamo yarubiye ngo abatange !

Nyirubuhanga buhangara abanza kwijyamo akiyumva ubugome bumwuzuye akabukaraga byaba ngombwa akabukaranga ashaka kubwitirira abo yanga kuko ari umwanzi ntibimugora maze agahababa asa n’uhubutse ; bagahambirwa bahamwe n’amahano ya Rwesamahano !

Nk’Umunyarwanda, aho se si uyu w’Umunyarwanda w’Umwimerere ?

Nk’Umunyarwanda ndi Umunyarwanda? Imvugo nk’iyi iteye ubwoba bwonka ubwonko bukonkera,ndetse buratsimba bukabutsinsura bukagwangara, buhita bwuma bukumagatana, burabukorogoshora maze igikorogoshwa cyumiranye cyikaka cyigashirira cyikaba umuyonga w’inyongobera ! Aho kuyoborwa bwaramuyobeje agwa mu muyobe ni aho yayobeye maze arayoberwa aba  Ntarwanda uhora arushaka rutamushaka, akikucika, akihomahoma, akabura impinga ndetse n’impinga ntimuhire, uko aziteje zanga kwera, zikirabura, ntamenye iyo ava ; ntaho ahagaze,  akabura iyo ajya, agahera mu nganigani agahagarara atihagazeho maze agasongwa  ari Umunyarwanda nk’Umunyarwanda ; uwuhe se mama ?

Nk’Umunyarwanda nako nk’Umuntu w ‘Intungane,ufite Ubumuntu burimo Ubuntu, nguyu  Muntu uri mu Bantu akaba Murigirwa, akarigirwa n’umwana, akarigirwa n’umgore akarigirwa n’umugabo ! Akarigirwa n’Umutwa akarigirwa n’Umuhutu akarigirwa n’Umututsi ! Mureke mwite Rugerorwiza utanga Urugero akaba Nyirurugero ; Niwurugero ni uyu nguyu ugera aho Umuntu ahagaze agowe, yamanjiliwe  akamuhagararaho.

Kirazira Kwica ; umuntu Umurage yarazwe ni uyu , ni aho ahurira n’Imana, umurage yarazwe wuje Imana, ntayilinda kuko ni yo imurinda. Kirazira yumva izira Uburyarya, ubu buryana bukarya abantu, izira Uburiganya bulilimbwa bulimbura imbaga, izira Ubucakura bucura inkumbi ariko buconcomera iby’abandi, izira Ubwiko bwa Gatanya ari yo itunze ya Nyabutatu itatanya, isigaye yanga imigondoro, ikitwa Rwangamigondoro ; aho iyikuye ikabiba urwango, Inyangabirama zikarubagara zigasukira ariko zisura ubwo zitegereje gusarura itukura, iri rica inkora imisozi yose maze rikisuka mu nyanja  rikayitukuza igahita itukura !

Nimugane Rwego nguyu araje kandi akunda abazamuka, akazamura ab’intege nkeya ;

Nkundabandusha ndamureba, dore arashaka urwimo ruzira urwango ; ruzura u Rwanda rukaba Ruzima, abarutuye baka Abazima babungabunga Ubuzima. Umulimo nk’uyu ube uw’abantu bahite bawinjizamo Ubumuntu bufate ijambo rijambura Irivuzumwami, umwana aritore aritondagire n’uri munda arisyhire mu nda indaro yaryo ibe iyo ngiyo ngo, ni rya Jambo Imana Ikunda Ngo NTUZICE. Kuko uwica aba yarapfuye akareshya abandi ngo bamusange iyo mu rupfu maze bapfane kuko aba yarapfuye ahagaze .

Ntuzice

Evariste Nsabimana

site amak Couverture_1

NYUNGURA NYINSHI

Nyungura nyinshi wowe uzitanga

Uzi icyo zizamarira uwo uhaye

Na we akazaziraga indagizo ze

Ndavuga abo Iyakare yamutije

 5    Mu buzima bugufi amara ku isi

Ayifasha mu mirimo yamushinze

Ngo iyi si yayo igumye iyineze

Ihunde ituze ibiremwa byose

Yayiteretse ho ku bw’urukundo

10   Ndetse n’ubuntu butagereranwa.

Nyungura nyinshi wowe uzitunze

Ingabire zinkomereza inganzo

Idasoba ngo isobanye abo isusurutsa

N’abo yungura indi migambi

15   Iranga ingenzi zo n’amasonga

B’ingiro zigaragarira bose

Barangaje imbere imbaga ikura

Irangamiye ahaganje ibyiza

Ibikorwa by’umucyo ari cyo kirango

20   Cy’abitanga ngo isi isagambe.

Nyungura nyinshi wowe uzigenga

Imbaraga zikora imirimo iramba

Izungura ingero nziza amaza

Azuririraho ahanga ibirama

25   Asenya ibiremaza aya marere

Abyaza inzoza inzozi z’abazima

Baharanira inyungu zitaronda

Umuntu agatsiko ishyanga akoko

Kuko izisangiwe zihashya ishyari

30   Iyi si idutunze ikagira ituze.

© KURAZIKUBONE Stanislas
Vienne, 18 Kamena 2022

 

 

Muhabura

NGIRWA N’ ABAGABO

Burya uko undeba ngirwa n’abagabo

Dore ko kwiyemera ntabigana

Nk’ingirwabagabo ziha amazina

Yuje ubwema ari ibigwari

5     Ariko isi ikazikubita umunyafu

Zigaca bugufi nk’imbwa yibye

Bakayihemba imigiti y’inkoni

Zigatabarwa n’andi maboko

Maze ibyo kwigira ziririmba

10   Bikaba indoto zitagira ireme.

Ni nde wigira se rubanda

Nkaho ari ikinege aha ku isi

Utarabyawe maze ngo anarerwe

Wageze ku bikorwa bihebuje

15   Nta mugenzi we asabye inkunga?

Abagabo bangira mvuga ibizima

Si abakize ku bwoya bwinshi

Ku matama ndetse no mu gituza

Na nyirahuku mbona ibitunze

20   Kandi inyiyambaza ngo nyigire.

Abanjye ni imbaga impora hafi

Ikantabaza ipfukire ikwiye

Ibona nyigomba ntayitabaje

Ikampa ihumure igihe cyose

25   Iri n’abakungu badashyikira.

Ni abo bonyine mpa agaciro

Ubwenge bandahurira nkonje

Ni na ryo funguro mpora nshonje

Rituma ntera intambwe ndende

30  Nsanga abangira mu burenzi.

© KURAZIKUBONE Stanislas
Vienne, 9 Kanama 2022

Igitabo kindi cyanditswe na Stanislas Kurazikubone kuri www.editions-scribe.com
Cyusa cya Rusango

Nsabimana monté 20210916_165022

Guca imigani

Wapfa !

Nta ngoma itica !

Ingoma idahora aba ari igicuma !

Icyo ingoma yimanye wimana icyo !

Induru ntirwana n’ingoma !

Uko zivuze ni ko zitambwa !

Uko zivuze Nyamahembe !

Ingoma uyirira inkuna igakiza nkunzi !

Umwami arica agakiza !

Umututsi umuvura amaso akayagukanulira !

Ni hahandi !

Nta muhutu ukira ubuheri !

Umuhutu arakira ariko ntakira nsigariza !

Akabaye icwende ntikoga !

Iyaseseye ntiyugururirwa !

Inzira yanyereye ntiyuma !

Iyabaye inja ntiba ingore !

Umututsi musangira amaraso ntimusangira amata

Ziba !

Ntacyo mvuze ntiteranya !

Nyirakarimi karenga arirega !

Uwihoreye ahonga bike !

Kwa Bwoba havuze impundu kwa Bugabo havuga induru !

Nzajya iyo umwami agiye !

Irivuze umwami !

Imbwa yarashyutswe irapfa !

Nujya ubona Nyirijana ujye uzilikana icyalimuhaye !

Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye !

Bwenge

Umugabo ni urya utwe akarya n’utw’abandi !

Abagira inka bagira Imana barasaba bagahabwa !

Namuteranyije n’imfura ye iyanjye irandengera !

Bampamagaliye gukina ndakindura !

Nyilinkota nuyifashe akarumyo !

Umuhanguramahano

Bantu bo kwa Muntu ari we Kamezamilyango k’ Abanyarwanda nje kubashoza! Ndagira ngo mwulire uyu Muturirwa ijuru mulikamate maze mumanukane umurego utareguka mukogote iyi migani y’Imiganamahano. Muzihanukira muyikogote muyikongore na nkongwa ibitse mu nda bundi buhe yongera gukongeza amahano mu Rwanda ! Nimuyirobe muri iyi nyanja y’inkaba rurembamo kuva rwaremwa none rukaba rumaze kuremba.

Si amakabyankuru kuko nzirikana buri munsi Uduhenge twa henga henga rwihengetsemo ariko kwonkereza akaraga bikanga bikaruranga!

Rusigaye rwizihira Abatemyi n’Abatemaguzi, Abavungavunzi bavunga impabe n’indembe, imbabare n’imburuburu zihonyorwa, zihondobera ariko zihonda agatoki ku kandi kuko ari cyo zishoboye. Ni aka ya mvugo y’Inshinzi n’Inkwakuzi zikaraga zikobora Rubanda rusigaye rubandabanda rwabuze epfo na ruguru.

Kwa Ntababo ni aha, kwa Mwanzimwabo ho ni hariya naho kwa Mbuzamamenero ni hepfo yo kwa Mbuliragihugu. Ngo iliyasumba ni Ntarwanda ko mwana w’Umunyarwanda!

Impigamahano

Umugani ugana Amahano nuhararukwe aho guhabwa akahari uhabwe  agahini; nuhilimburwe uhekeshwe inyonjo; uhenebere uhekenya amenyo ! Nuhenebere nka ya mahembe y’imbwa, ariko  kugenda nka nyombere !

Nimuhaguruke nimuhagarare mwadukire imigani yose igana amahano; mujye mu mashyamba mushyashyane maze mushake ibihondesho. Hazaza gutora ya matyazo aya y’isugi nuko mwicare muyihonde muhondagure isigare ari umuyonga w’inyongobera.

Umwe, umwe muzawuhadika mu ihembe ry’inka y’ingumba, yavutse ifite ubukunguzi bukugiyemo cya cyishi cyogogoje uru Rwanda!

Mumaze guhadika muzihute no mu masenga intare zitaha ndetse n’ingunzu zizaryenda ziryigimbe wa Muco Wica uhite udwingwa utajwigira, ujombwe imikaka ushire ubukaka ucibwe ucike ubutazubura umutwe i Rwanda.

Imigani uganamo yo izigunga, igongere ihanure amahano iyahambire ihambare ihite ihonongera mu masenga bundi buhe icibwe i Rwanda!

Ndabona rweze ni rwa Rwanda umwanda ntawo ariko uranuka n’aho wabaye kuhava wose bizagora.

Ibintu byaracitse ingoma zikiremwa zirema u Rwanda ruba nk’ikirema, ishyano lilimikwa maze kwica, kwica umuntu biba ubutwari, uko gutwarana biba umurage kugeza n’ubu!

Nimuce kwica, kwica umuntu, imigani nk’iyi ari yo mwica mureke kuyica! Mwese muzicare muyicoge, muzayicoce icike amaguru, amagufwa yayo ba Bahekenyi bihekenyere bave mu mahano ahekenya umuntu.

Ndabona ntawe uzabaveba ahubwo izina ryabo rizakwira u Rwanda rwose ruryamamaze ngo bazi guhekenya n’amagufwa y’imigani igana amahano, bakayica igacika bakayitsemba!

Abahekenyi nk’aba ni bo Bagugunnyi  nibayigugune bigugunire urupfu ipfunyitse na rwo bahekenye bagire ishingwe barukubure rwikubure ubutazagaruka mu Rwanda !

Nibazibukire nta guhekenya umuntu azira guhekenywa hano mu Rwanda. Kirazira rwose no kuva rwaremwa ntabwo umuntu ahekenywa ahubwo uwagoberewe ahekenya amenyo kandi ni aye ahekenya kuko kubona ayundi ngo ari yo uhekenya ni ah’Imana ikoze umurayi.

Inama nziza ni uguheka aho guhekenya niyo waba uhekenya amenyo. Ariko iriya migani igana mu rupfu  uwayihekenya n’iyo yapfa yaba apfanye n’icyo cyishi, akipfira.

Imigani nk’iyi urupfu rukunda mucyo tuyange tuyangize ntibe inyange ntibe icyanga icyishi ibitse tucyonone kizarengane n’irirenze!

Mureke mbisabire umusanzu mukusanye ifitanye isano n’uyu n’indi, tuyisusure no mu busuna hase no hasi iyo haba icyavu ngo izajye icibwa n’abandavuye.

Uciye ibintu ugacura inkumbi, ugarika intumbi ukaba intumva ugahora utumbye unatumburutse ni uyu nguyu.

Nta ngoma itica !

 

Nti ego ko mwana w’Umunyarwanda n’ubwo numva ipfunwe lipfura umusatsi wose !

Ingoma y’ingome, ari yo ngome y’ingoma akayiri mu nda ni kakandi kamenywa n’umwiru na nyirayo !

Ngo ihatse inkota ikeba  ikavusha ikaba ingongo ivuza icyuma ! Akayiri mu nda ni ka kaga k’akandare karuma umuntu kakamuhwanya! Yaramvuwe yica ibiti n’amabuye ntibyatinze yenda abantu irabesura ihita ibahindura umuryo wayo.

Ingoma y’i Rwanda ni iyi ngiyi, Nyamuryabantu niko yavutse ntivuguruzwa ivuga iryo ishatse!

Igira umugambi utagamburuzwa, ikamenya kwica, kwica umuntu, iyo yaburaye bucya ica ibintu.

Kumena amaraso ni nkawo mwuga ikazira umwuma ireba umuntu!

Nta Gihanga, nta gihango mu Banyarwanda ahubwo buzuyemo ibihanga ariko byiharaze ibigembe.

Ngo ingoma itica iba yapfuye igapfapfana kuko iba itisasiye imirambo!

Imvano yo kwica ndetse no kwicwa iyo uyirebye ukitegereza se wayibyaye ni wawundi witwa Ubuhangange!

Akagira Abagaragu bitwa Ubwenge n’undi witwa Umucurabwenge nuko Kwica akaba uwa gatatu.

Ngiyi ya Nyabutatu ya Gihanga yaje guhangwa nta Gihango ahubwo igahangirwamo Isumbwe lifite Isunzu lisuzugura!

Umuco nk’uyu uhaze ico wacuze Umuvumo uvumwa u Rwanda rurandura, rurandavura, rurandagara, rurenderanya; rukabura icumu ruraryesa ni bwo rubyaye Amacumu Acanye.

Si ugucana aracanira umuvumo uranga uravuvumanga uravogera uvugana ivogonyo, ubwagura urupfu ruhabwa intebe mu mu ngoma si ukugonga ruragogomera, rugotomera inkaba ruyikaraba.

Kwica umuntu aho kuba umwaku ngo bibe umwanda biba ikirato barabirata, ingoma y’i Rwanda ibiha ibanze uvuze ko yishe agahabwa impundu n’ababyeyi babyaye ndetse n’ingumba rutavumera zikazidodora.

Uyu muco wica ingoma iwugomororera ruhoga inkaba irahoga mu gihugu gisa n’gihuru cyahorobwemo n’ibihunyira bireremba ku nkaba.

Ntibyatinze inzigo ziba urusobe zirasobekerana; u Rwanda n’uko rwaremwe kuva ku ngoma ya Ruganzu Bwimba na Robwa mushiki we baragurijwe bakerezwa kujya kugwa i Gisaka cya’Abazirankende ngo u Rwanda ruzakendere ruherekeza ruva i Gasabo k’Abongera batazongera kulirevura.

Ingoma yica, yica abayo iba ibaye Ruzirampuhwe, Ntambabazi kuko yimika kwica yimika no guhora.Undi mugani ugana amahano urihanukira utaha mu ngoma nta ngorane uhaba ingongo.

 

Ingoma idahora iba ari igicuma

 

Amaboko yombi y’ingoma abaye ingogo kumwe kurica ukundi  kugakumbanya !

Ukw’iburyo kurica ukw’ibumoso kugahora kandi ntiguhora guhoze nk’Imana y’i Rwanda ahubwo kurahuranya. Itanga umwe ngo nagende agwe ku gasi maze mu guhora ikazaharamba umusozi wose ikawuhuga ariko kuwuhindura ya mpinga ya ntagahinguka !

Uko guhora bizira guhora ni nk’umugambi w’inkoranyabibi, aho abicanyi bicuza badacakiranye, bica abantu ari uko bahereye ku masano.

Wishe abanjye ndica abawe kuva rukiremwa kugeza none Rwanda rwica ari na ko rwicwa, rwica abantu !

Umunsi ruzicwa ruzapfakara rupfe cyane ariko n’ubundi rwarapfuye kuzazuka n’ah’Imana ikoze umurayi.

Uhoze adahoye ari Umunyarwanda yitwa umwanda akagawa cyane kuko atishe umwanzi !

Abanyarwanda utwegereye umuco wacu uhorana abanzi, utagira abanzi ubanza yapfa!

Muze twibaze Banyarwanda ! Umwanzi wawe ni uwo wanga? Umwanzi wawe se ni ukwanga?

Niba wangana uri umwanzi kuko wanga! Uwanga abandi aba ari umwanzi kandi iyo wangana  uba ubizi!

Ushobora kwangwa ntubimenye kuko ukwanga atabiguhishuliye! Anga kwangana ahasigaye wigaramire. N’ubundi ngo hagoka Uwanga nawe uwangwa yigaramiye! Nk’uko hagoka ugaya nawe ugawa yigaramiye!

Umwanzi w’Igihugu ni uliya ukamata Umwenegihugu akamuvutsa Ubumuntu agira ngo amugire Ntamuntu nka we,kuko we bwamugumiye agasa n’umwe wagumiwe n’amenyo uhagamwa n’amazi. Ntamuntu uyu si umwanzi w’igihugu gusa ahubwo ni umwanzi we ubwe kuko aba yaranzwe n’iminsi maze nawe akiyanga!

Ni uliya Rwararikamirambo wirambura agatema intoki, uhora ajiginwa ajwigilirwamo n’umujinyaw’Umuranduranzuzi, ni we Nyangabirama na Rwangamigondoro! Ni uyu mupfu wapfuye ahagaze kuko iyo yica aba akurura abantu ngo bamusange mu rupfu rubapfukirane base nawe ariko

bo bo bahwanye!

Igicuma

Nsanze Igicuma kidacumura! Ntigicukura, ntikicuragura, ntigicuraganya, ntigicubangana, ntigiculikwa kuko kitamize umiculi. Ahubwo ni mugenzi w’igicuba ari we Kimaranzara cya Nzongera ngire icyenda cyenda inka n’abana.

Nsanze gisigiye n’Igisabo ngo iwabo kwa Nzuzi zeze,zeze ineza, zikazazira inzara n’iyo yaba ihetse inzaratsi; zikazayeza ari inzuzi naho yari ituye igaturura. Igicuma mu gucumbika ntigihezwa ndetse n’i Gasabo ya Nkuba ya Nyabakonjo iyo bakirabutswe ngo ntibakonja!

Mbonye Gasabo mbona Ibisabo aho ku ruhimbi iwayo bihimbaje ukayiha impundu; ya Gasabo yo kagira Ibisabo bikuru byabyo bikaba Ibicuma! Igicuma nk’icyi ko kidacumura, mucyo tucyegereze Igisabo n’uko bisabanire i Gasabo.

Nyina w’ibisabo ni wowe Gasabo, Ibicuma byawe na byo ni nk’ibyo; reka guhagamwa n’urwo Rwanda reba Kamuhagama  uyihandagilire muri cya Gicuma kizunganirwa n’Igisabo isabe Ubumuntu.

Nguko kwiyuburura ukanaga u Rwanda mu ijuri n’ijoro maze ukazahora uri Gasabo, ugasabanya Abanyagasabo, kuba Imfura kwawe ni uko nguko ni kwa kwanga guhera mu Mfuruka!

Uzira guhora, guhororomba ntubikangwe, kwica umuntu ba ari byo wica, biragatsindwa, nguko kwimika cya Gicuma ari cyo cyibarutse Igisabo aho i Gasabo.

U Rwanda rwimure aho i Gasabo, ujye ku Ruhimbi uhimbagizwe dore Abahire baragushagaye; hirwa cyane ndabona Imana igana iyo ngiyo igira ngo Imane. Urayihe icyubahiro gikwiye, Abanyagasabo bagire Imana bareke u Rwanda. Rusa n’urutazi iyo rwaturutse n’iyo rureba ntiruharabukwa ruri mu mwijima utangaje.

Ingoma idahora uyihatse mu nda wowe Gasabo Nyilibisabo! Ngo ingoma idahora aba ari Igicuma.

Ibaye Igicumbi Nyirubumuntu, itashye i Gasabo ngo izashengerwe n’Ibisabo na byo bisabye Ubusabane.

Nize mu ngoro y’i Gisabo ihatekanye ihagire inteko. Izira Gucumura ikazira amacumu ! Habe na limwe ntizahora kuko mu bayo nta Muhozi, igira Gisabo ikitwa Igicuma !

Dore gira bwangu rwo rwarenze, abaruhagaritse barahagaze none rwongeye kwokera ariko Kwanda rwitwa Rwanda ! Kuri uyu wa none rurandara kuko rwaratonetswe cyane, abarutoneshaga baratukuzwa nka rya Tukura rya Nyabikenke na Lyangombe. Rwaratukuye ruratukulira, rwaratikuwe, rwarahiye ruratokombera, rurayonga ni umuyonga. Rugize Imana ikaruruhura rukaruhukira mu Mayobera azarukuramo wa muvumo, rugatuza iyo mu mutuzo ntawongeye kurutoneka n’Ingoma zica !

Gasabo

Gasabo raguza zere weze Imana y’Impanamahano, izayahosha ikayohera ubutazubura umutwe i Gasabo. Ndumva utamilije Imitsindo itsinda Amahano ikeza Amahoro, uzire Abanzi ugire Abakunzi.

Kundwa ukundirwe utumburuke, uganze ugarura uzira kugabanya, cinya amakamba amannywa arakambye, kanura amaso ushikinyike amenyo ; uli Gasabo saba Ibihugu, igihu cyikubuditseho ugihuhe cyinjire mu ijuru kiliture nilibishaka liziture.

Uli Gasabo ya Nkuba wa muhungu wa Nyabakonjo kandi wimakaje Ibisabo aho i Gasabo, Ibicuma byawe bitsilika inzara bikesa inzigo, ni nayo mpamvu uzira Guhora cyo gira Uganze mu bo wabyaye nta Muhozi !

Gasabo shinjira uri iwawe, ufite Ibisabo inkiko zose, bifitanye isano na cya Gicuma, Cuma Urugendo si kure cyane, inteko yawe ni aho ituye. Ingoma idahora ni yo igukwiye yime rero ni cya Gicuma, u Rwanda rwawe rucyuye igihe nta gihembo rwarihembye, rwarahambye imbaga rutwaye irenze imbaririo zarwo.

Ni urwawe ni rwa Rwanda rwa Gasabo, kuva ruvuka ruvuza icyuma ngo ni icyugura mu kurwana none rusezereho rutahe inzira irujyana ni rwo ruyizi !

Se ubundi upfana iki n’urwo Rwanda ? Aho se mama wararubyaye cyangwa n’Ingurukira yituye uyihaye inturo yigire intozo yenda intorezo imara abawe ? Dore urabizi ngo inyana y’intsindirano ironka  ntijya itsimba ! Ni ko gutsimbana kuyiranga none ibaye wa murangara urangaye !

Mbe Gisabo, gira uhaguruke ushinge uri Intameneka, usa n’Agasabo ukaba Gakondo, iyi y’Abakonde bagukonze, bagukungze. Aho mu Bakonde uri ku Mukondo Inteko ni aho utetse ni i Gasbo. Ufite Ibisabo impande zose no ku nkiko birahajishe, ni ukuremereza Urihimbi ugahimbazwa ugahora usanganizwa Ibisabo;  bizira Kumenwa ni aho ukura kuba Umutamenwa!

Harya urwo Rwanda rwa Gasabo, wararubyaye rurakuganza ruba Ikigagara? Cyangwa ni umugaragu wawe waje kukwinjirana akwiba umugono agarama ku ngoma imara abantu kandi iyawe isa n’Igisabo kuko itica ntinahore? Cyenyera rero ubu bwacyeye kuko u Rwanda rwarapfuye, rwarapfutse niruve ku ngoma maze uyime, uri Gasabo.

Rwaratanze nta mutungo nta mutuzo, gira uhaguruke wime iyo ngoma wibwe kandi iyawe izira guhora ikazira guhora. Izira no kumenwa kuko igendana n’Igisabo bijya i Gasabo. U Rwanda rero rureke kwanda no kwenderanya no kwanduranya. Ruhindure imfura rwikinge aho mu mfuruka uzarufurebe, urarufubike, uzarworose rusinzire iteka ryose!

Igicuma cyawe gihe Imitsindo kizatsinde kizira ibamba nta kubamba, ndetse ugisanga muri Rubanda dore rugiye kubandanya rwekereza i Gasabo, ingoma yawe itahe mu Ngoro Ngali y’i Gasabo!

Rubanda

Rubanda rwa Ruyango nje kubashoza ngo mubandanye mujye i Gasabo, mujye kuyisanganiza Ibisabo bizayamururaho u Rwanda rwandagaye aliko rutemba Itukura iteka; Gasabo iyi ngiyi muyihe Ibanze ali yo Ibanza.

Ibi Bisabo bisa na Muntu kuko ntawe umena Igisabo, n’umuntu wa Muntu ni uko nguko Umunyagasabo ni Umutamenwa!

Dore mubaye Abanyagasabo, igihugu cyanyu ubu ni Gasabo, u Rwanda rwose rwarashaje, rurashanguka ruba ishingwe na ba Bayobozi ubu bayobewe ntabwo bazi aho bayobeye!

Muhe Gasabo ibyo Bisabo ariko kuyegulira Gakondo ngo izakunde ijye ku Mukundo ikure u Rwanda yende Igicumbi cy’uru Rwanda ibyo kurucumbikira bihoshe!

Dore mubaye Benijambo, Abenegihugu ubu ni mwebwe, Abanyagihugu ubu nta babandi, ni mwe  Rubanda mujye Mubanda  mu ngo zanyu have Ibibanda Mboneragihugu bizabyalira icyi gihugu cya Gasabo! Kirazira nta kuniganwa Ijambo, Abanyagasabo bazira injamba, nimuhaguruke nimuhagarare

mwivovote ubu bwakeye, muvugane ivogonyo muli iwanyu, mu cya Gasabo ntawe uhezwa!

Gasabo ntiyanga ikazira kwangwa kuko yitwa Nyilibisabo bisanganya za Gakondo!

Ubu ndabareba imitara yose muhangaje mujya i Gasabo n’abatagenda bababwiye uko mubigenza, ubu muragenda mujya i Gasabo.

Mwese mwese bya Bisabo bijya i Gasabo mwabikozeho; injishi zabyo ntizibatonda kuko mugendana ubwitonzi, mukaba mwerekeza Uruhimbi rwa Gasabo.

Mbasabe mwese guhimbaza muhimbawe urwo Ruhimbi rwa  Gasabo kuko igiye gutuma u Rwanda rwikubura ngo igihe cyarwo rwagicyuye!

Uli Gasabo Nyilibisabo, Sebisabo, ndabona usigiye n’Imana ari yo yakuraze kuba uw’Abantu! Kirazira ntawe umena Igisabo kandi urebye gisa n’Umuntu, Umunyagasabo nabe Umuzirakumenwa.Kwica Umuntu ubu biraciwe hano i Gasabo, Abanyagasabo bazira kwica, bazira kwicwa nk’uko ntawe umena Igisabo; Kirazira rwose kwica Umuntu muri Gasabo!

Dore Umutongo Banyagasabo! KUBAHO mubyambare mu nkindi no mu biheko nimubiheke, ijoro n’umunsi ni wo mutongo utongerwa abo mubyara, ukaba umutungo uzabatunga iteka ryose!

Uri Gasabo gira Ibisabo ukagira Isumbwe ukarusumba, basa n’Ibisabo Abanyagasabo, barasa bose.

Bagira inkomoko muri Gakondo ntuzikonda uri ku Mukondo zaguhaye inda ya Bukuru ngo urazikuliye twara Inganji, Uganze.

Jya mu Nganzo dore uraganje uri i Gasabo, uri iwawe mu Bwanacyambwe, icyo Gisabo gisabana; Rukaryi iraje ni Igisabo, mbonye Ubuliza ari Igisabo, hataho Ubumbogo bw’Igisabo, Rukiga ikaza ari Igisabo; uku ni ko kwitwa Nyilibisabo ukaba usanzwe uri Uruhimbi ruhimbazwa ijoro n’umunsi.

Kabuza wigabe ku Nkiko, Umutara wose ube Igisabo, Ndorwa uyigende no ku Bukamba bucye wagenze Ubugoyi bwose ariko uramvura ibyo Bisabo, uzaba waciye na Cyibisabo.

Ubushiru ubwinjiranye urugwiro, Akanage kaza kukwakira, ureba Ubwishaza imbere yawe ngo uzagende no mu Rusenyi utaha Kinyaga, ubona Ibisabo bisabana!

Wa muhango wawuhanitse, winjiye Nyungwe ugana i Bufundu, Bunyambiriri nayo ikureba ariko kwerekeza iya Bungwe, Burwi ikubwira ngo gira Imana kuko ukundirwa n’Ibisabo, ya Nduga Ngali ngo ni Nyirabyo.

Tera intambwe ugere i Bugesera uhite utimbira ugana i Gisaka, Umubali uzaza uvuga Ubuganza maze uhagarare urora Gasabo, ibyo Bisabo ubu ni ibyawe.

Ntabwo uzoga Muhazi uzayitimbira ugere iwawe muri Gasabo; uri Gasabo umubiri wose!

Kora mu Nganzo Ganza utware Inganji, wambaye Isumbwe uri Rudasumbwa uri ku Isonga; uri Gasabo Nyilibisabo, ngibi Ibisabo biragusanga, byisukiranya Igihugu cyose ari cyo Gasabo Nyiribisabo.

Ucyikuye igihugu cyose, dore ku Nkiko urahakubutse, Hagati Hagati Hagatira Ingoma muri Gakondo zose, kandi zije ari Ibisabo bikacyira ibyo ku Nkiko, birasukiranya birasabirana bisabana aho i Gasabo.

Ngizi Gakondo zagukundiye zigukunze uri  Igicumbi ndetse ubu ubaye Mukuru wazo ziragusanganiza Ibisabo. Dore umutongo uzazitonga ngo ube umutungo zizatunga iteka.

Kirazira ntawe umena Igisabo ni Umutamennwa! Abanyagasabo, Abanyagihugu bazira amahugu, Abenegihugu b’ Abadahumbya, Abanyagihugu b’Abadahunga, bari iwabo aho i Gasabo.

Ntibavegetwa, ntibavogerwa, ntibavugirwamo, ntawe ubamena ntibamenwa ntibameneka kuko basigiye n’Ibisabo, Abanyagasabo ni Abasabo bazira kwicwa! Uwica umuntu aba yarapfuye ni umupfu wigenza cyangwa ugenzwa; wapfuye ahagaze nako ahwitagira mu Rwamba! Umwambaro yambara ni Urwamba arusha Umunuko icyitwa umwanda, yari mu rwanda ubu rwarenze.

Ingoma wimanye uri Gasabo izira guhora n’iyo bibaye igahora ihoze kuko usigiye n’Imana cyo gira Imana wowe Gasabo Abanyagasabo, Benimana bakaba bitwa Abazirakwica, bazira kwicwa muri Gasabo. KIRAZIRA ngiyi izazilizwe iteka itekanye muri Gasabo!

Ntuzice

Evariste Nsabimana

Uhereye ibumoso: Makuza, Mbonyumutwa, Ruzibiza, Ndazaro, Nzeyimana (M. POCHET, Rétrospective: Le problème ruandais. Le RADER …, Dossiers 6, p. 33)

Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)

Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya nseng4myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe basize. Nagiragango mu iyi nyandiko ngaruke ku ngingo z’ireme zirebana n’ayo mateka. Ndizera ko ibisobanuro bitangwa bituma dutera intambwe twerekeza ku kuri ku byabaye, byatumye habaho impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda muri rusange, no mu mitegekere y’igihugu cyabo ku by’umwihariko. Nanone aha ariko ndatanga imirongo migari y’ayo mateka, uwashaka kuyamenya byimbitse, yazashaka ibyo bitabo bikamufasha.

I. Intango yabaye iyihe?

Niba ku italiki ya 28 Mutarama 1961 Repubulika y’u Rwanda yaratangajwe, ubwami bugasezererwa, byatewe n’impamvu zishingiye ahanini ku mibanire y’Abanyarwanda hagati yabo, n’imibanire hagati yabo n’ababayoboraga muri icyo gihe.

Izo mpamvu zatangiye kugaragara cyane ahagana mu ntangiriro y’imyaka ya za 50, uretse ko na mbere yaho hari igihe Abanyarwanda bagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bwari bugizwe n’ingoma ya cyami n’abakoloni bakoranaga n’abapadiri bera. Iyo nyota y’impinduka yaterwaga ni uko nta buringanire n’ubutabera byarangaga umuryango nyarwanda. Yaterwaga kandi ni ukutubahiza uburenganzira nseng2nseng3bw’ikiremwa muntu, uburemere bw‘amakoro yagenerwaga abashefu n’ibwami, imilimo y’agahato iherekejwe n’ikiboko ubutegetsi bw’abakoloni bwari bwarazanye, n‘ibindi…

Ibi byose byatumaga Abanyarwanda, (iyo byabaga bibakundiye) bivumbura kuri ubwo butegetsi bagamije kwigobotora akarengane n’urugomo bagirirwaga. Ahangaha umuntu yatanga ingero z’imyivumbagatanyo inyuranye y’Abanyarwanda yabaye hagati y’i 1925 n’i 1930. Mbonimana Gamaliel wakoze ubushakashatsi kuri iyo myivumbagatonyo, avuga cyane cyane iyayobowe na Nyiraburumbuke, Semaraso n’indi yitiriwe akarere ka Bumbogo. (1)

Mbere y’iyo myivumbagatanyo ariko, hari indi yari yaragaragaye mu Rwanda; aha umuntu yavuga iyayobowe na Rukara mu Gisaka muri 1901, iyayobowe na Ndungutse mu majyaruguru y’u Rwanda muri 1912… (2)

Aho gushakira ibisubizo impamvu zateraga iyo myivumbagatanyo, ubutegetsi bw’ingoma ya cyami bwunganiwe n’ubw‘abakoloni bakoranaga n’abapadiri bera bwagiye bushyira hamwe bukajya buyiburizamo bukoresheje imbunda, amacumu n’imeheto.  Barayicogoje nibyo, bica abantu benshi ariko ntibakemura icyateraga iyo myivumbagatanyo ni ukuvuga, imilimo y’agahato n’ikiboko cyayiherekezaga, amakoro yajyanywaga i bwami no kuba shefu, ukutubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu, n’ibindi.

II. Ko iyo myivumbagatanyo yindi yaburizwagamo, Revolisiyo y‘Ugushyingo 1959 yanabaye intandaro y’itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda yo yashobotse ite?

Izo mpamvu zimaze kuvugwa haruguru zatumaga Abanyarwanda bivumbura ku butegetsi zakomeje kubaho kugeza muri 1959, ku buryo umuntu yavuga ko ari nazo revolisiyo yashingiyeho. Gusa, zageze aho zihabwa uburyo bwatumye zitera impinduka zikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda no mu mitegekere y’igihugu cyabo.  Aha umuntu ashobora kwibaza ati ubwo buryo bwari bushingiye kuki?

Muri 1945, nyuma y’intambara ya kabili y’isi yose, mu nama yabereye i San Francisco, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje ibihugu binyuranye by’isi, hashizweho Umuryango w’Abibumbye. Inyandiko zishyiraho uyu Muryango zasinywe n’ibihugu 51 ku italiki ya 26 Kamena 1945. Mu byo uyu Muryango wazanye, harimo uburyo bwo gutegeka ibihugu byari bigikolonijwe icyo gihe ukoresheje ibihugu byari bimaze gutsinda iyo ntambara.

Muri urwo rwego, teritwari ya Ruanda-Urundi yahawe Ububuligi ngo buyitegeke mu izina ry’uwo Muryango. Uyu Muryango wahaye Ububiligi inshingano zinyuranye. Muri zo iz’igenzi ni izikurikira : guteza imbere iyubahirizwa ry‘uburenganzira bw‘ ikiremwa muntu, guteza imbere imibereho myiza y’abatuye iyo teritwari mu rwego rwa politiki, rw’ubukungu, gukora ibishoboka byose iyo teritwari igatera imbere igana ku bwigenge, … (3)

Ishyirwaho ry’uwo muryango ryahinduye byinshi mu mibereho no mu mitekerereze y’ababonaga ko bakandamijwe. Mu by’ukuri, uyu Muryango, waje ari nk‘ urwego rwo kugaragarizamo ibibazo byabo, nta bwoba bafite ko hari itegeko barenzeho. Impinduka mu mitekerereze no mu mibereho y’abagirirwaga akarengane cyangwa se y’abakabonaga zagaragajwe n’ibintu byinshi. Muri teritwari ya Ruanda-Urundi, umuntu yavuga:

-Ishingwa ry’ishyaka MPP (Mouvement politique progressiste) ryari rirangajwe imbere na Petero Baranyanka wo mu Burundi na Porosuperi Bwanakweri wo mu Rwanda. Abandi bagaragaye muri iryo shyaka ni Geregori Kayibanda na Aloyizi Munyangaju… (4)

-Itangazwa n’ubutegetsi bw’Ababiligi ku italiki ya 14 Nyakanga 1952 ry’itegeko ngenga rishyiraho inzego zitowe ku rwego rwa s/chefferie, rwa chefferie, rwa territoire n’urw’igihugu ;

-Gutangaza mu binyamakuru byari bifashwe ahanini na Kiliziya gatolika (abapadiri bera) ibibazo abaturage bari bafite mu myaka ya 1953-1954;

-Ivanwaho ry’ubuhake ku itariki ya 13 Gashyantare 1954;

-Iyegura muri 1956, ry’umuzungu witwa Maus wari mu nama ya vise-Guverinora (ni ukuvuga umuntu acishilije inama yayoboraga teritwari ya Ruanda-Urundi) avuga ko yanze gukomeza gukorera mu rwego Abanyarwanda bose badahagarariwemo, …

Muri iyo myaka ya za 55-56 umuyaga w’impinduka wari watangiye guhuha. Musenyeri Perraudin yanditse ko izo nyandiko zacicikanaga mu binyamakuru zashegeshe bimwe ubutegetsi bwa cyami bwari bushingiyeho. Yongeraho ariko ko ntabwo icyari kigamijwe kwari kuvanaho inzego za politiki zariho, ko icyasabwaga kwari ukugira ngo zigendere kuri demokarasi. (5)

III. Abari ku butegetsi n’abifuzaga impinduka babyitwayemo bate?

Mu gusubiza izo nyandiko zose zasohokaga mu binyamakuru, Inama Nkuru y’Igihugu yateranye kuva taliki ya 13 Kamena kugeza ku ya 28 Kamena 1956. Iyo nama yari igizwe n’abashefu, iyobowe n’umwami Rudahigwa.

Mu nyandiko isoza inama, umwami n’abashefu bavuze ko abashaka kuzana ibibazo ari abatazi amakuru cyangwa se bakaba bayazi nabi. Ariko nyamara nabo muri iyo nyandiko yabo biyemerera ko ubwo butegetsi bwabo  butakijyanye n’igihe barimo. (6)

Ku italiki ya 22 Gashyantare 1957 Inama Nkuru y’Igihugu yoherereje ubutegetsi bw’Ababiligi mu Rwanda inyandiko yise « Mise au point »; abagize iyo nama, ni ukuvuga umwami n’abashefu bashimye Ububiligi, basaba ubwigenge ariko ntibagira icyo bavuga ku bibazo byariho icyo gihe. (7) Ku italiki ya 24 Werurwe 1957, inyandiko yishwe « Manifeste y‘Abahutu » yarasohotse ariko yo iza ivuga uko ibibazo biteye. (8)

Iyo umuntu asomye agereranya izo nyandiko zombi, asanga harimo ibitekerezo bibili binyuranye : ku ruhande rumwe hari abashakaga ubwigenge, ku rundi ruhande hari abashakaga ko ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda cyabanza gukemuka maze ubwigenge bukabona bugatangwa. Ikindi kigaragara ni uko izo nyandiko zombi zerekanye impande zari zishyamiranye izarizo : ku ruhande rumwe hari umwami n’abashefu bashakaga ubwigenge bakaba ahanini bari abatutsi, ku rundi ruhande hari abashakaga ko ubusumbane bubanza kuvanwaho bakaba bari biganjemo abahutu.

Hagati y’italiki ya 18 Nzeli n’iya 8 Ukwakira 1957, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziyobowe na Ambassaderi Dorsinville zasuye teritwari ya Ruanda-Urundi. Mu mishyikirano yagiranye n’izo ntumwa ku italiki ya 7 Ukwakira 1957, Vice-Guverineri wa Ruanda-Urundi, Harroy yemeye ko ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda kiriho… ( (9)

Ku italiki ya 21 Ukwakira 1957 bamwe mu basinye iriya nyandiko bise haruguru «Manifeste y’Abahutu», bandikiye umwami Rudahigwa. Muri bimwe bamusabye harimo ko yagira abajyanama bavuye mu bice byose bigize Abanyarwanda (abahutu, abatwa, abatutsi), bamusaba kandi ko ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abahutu n’abatutsi n’abatwa cyashyirwa ku rutonde rw’ibibazo bizigwa n’Inama Nkuru y’Igihugu. (10)

Mu mwaka w’i 1958 bamwe mu basinye « Manifeste y’abahutu » bakomeje kumvisha umwami n’Inama Nkuru y’Igihugu ikibazo gihari. Habayeho za pétition, habayeho n’amabarwa. Aha twavuga nk’ibarwa Vianey Bendantunguka yandikiye Umwami Rudahigwa wari ukuriye iyo nama (11)

Iyo uzisomye neza izo nyandiko zose, ukazisesengura usanga ko zandikanywe ikinyabupfura; ba nyirazo badasesereza ubwami; bivuze ko kugeza muri 1958 mu bavugaga ibibazo byariho ntawavugaga ko ubwami buvaho, icyavugwaga kwari uko inzego zavugururwa, Abanyarwanda bagasaranganya ibyiza by’igihugu cyabo.

IV. U Rwanda rurata ikoni riganisha ku mibanire myiza hagati mu Banyarwanda…

Muri Werurwe 1958 hashizweho Komite yo kwiga ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda. Iyo Komite yari igizwe na bamwe mu bari bagize Inama Nkuru y’Igihugu 6 (Bagirishya, Bwanakweli, Gashugi, Mbanda, Rwagasana na Mangarurire wagombaga kuba Umwanditsi) hamwe n’abandi batanu mu basinye «Manifeste y’Abahutu». (Bendantunguka, Bicamumpaka, Gitera, Mulindahabi, Niyonzima).

Imirimo y’iyo Komite yatangiye ku italiki ya 31 Werurwe irangira ku ya 7 Kamena 1958 ntacyo abayigize bumvikanyeho gifatika. Muri ayo mezi yose iyo Komite yamaze iterana, hasohotse inyandiko nyinshi; muri izo twavuga mo ebyili z’ingenzi:

-Iya mbere yasohotse ku italiki ya 17 Gicurasi 1958 yandistwe n’abiyise «abagaragu bakuru b’ibwami»; mu byo aba bagararugu b’ibwami bavuga harimo ko nta buvandimwe buri hagati y’abahutu n’abatutsi. (12)

-Iya kabili yanditwe ku ya 18 Gicurasi 1958, yandikwa n’abiyise «abasaza 15 b’abatutsi, abagaragu bakuru b’ibwami». Aba basaza 15 ntibufuzaga na gato isaranganwa ry’ubutaka. Kuribo Abanyarwanda badfite amasambu bagombaga kujyanywa mu turere tw’u Rwanda tudatuwe cyangwa se bakwoherezwa muri Congo. (13)

Muri make izo nyandiko zirakarishye imbere y’ibyifuzo by’abashakaga kugira uruhare mu miyoborerere y’igihugu cyabo. Ba nyirazo bimitse ubusumbane bamaganira kure ubuvandimwe hagati mu Banyarwanda. Imbere y’ubwo buhezanguni, umwami Rugahigwa ntabwo yabwamaganye ku mugaragaro.

Muri icyo gihe imitwe yari ishyushye, umwami Rudahigwa yatangije inteko ya 15 y’Inama Nkuru y’Igihugu. Iyo nteko yari yatumiwemo na bariya barwanashyaka bari barasinye «Manifeste y’Abahutu» bari no muri iriya Komite yagombaga gufata imyanzuro irebana n’ikibazo cy’ubusumbane hagati mu Banyarwanda. Aha naho ntabwo bashoboye kumvikana.

Nyuma y’iminsi ine yaranzwe n’impaka z’uruduca, Rudahigwa yafashe ijambo avuga ko nta kibazo gihari; ko kandi abazongera kukigarura bagomba kwamaganwa ; ko we ubwe azirandurira igiti cyera imbuto nk’izo hamwe n’imizi yacyo yose. (14)

Aha niho u Rwanda rwarase ikoni riganisha ku mibanire myiza hagati y’Abanyarwanda. Aha byagombye kugaragarira buri wese ko, uko kurata iryo koni, byatewe n’abayobozi bariho icyo gihe, ariko cyane cyane umwami Rudahigwa hamwe n’Ababiligi bari bafatanyije kuyobora u Rwanda.

V. 1959: Revolisiyo nk’intambwe iganisha ku itangazwa rya repubulika n’ibyayibanjilije…

Mu mwaka w’i 1959 hakomeje gusabwa ko ubusumbane hagati mu Banyarwanda bwavaho ; demokarasi ikinjizwa mu mitegekere y’igihugu, uburinganire hagati mu Banyarwanda bugahabwa intebe. Ku italiki ya 11 Gashyantare 1959, Musenyeri Andereya Perraudin yasohoye inyandiko ivuga ku itegeko ry’urukundo n’ubutabera hagati mu bana b’Imana. (15)

Iyi nyandiko yateye ibyishimo bamwe mu Banyarwanda abandi ibatera uburakare. Kugeza na n’ubu ntabwo Abanyarwanda bayivugaho rumwe. Nyamara iyo uyisomye neza usanga ishingiye ku ngingo zakagombye kuranga abantu bifuza kubana mu ituze n’amahoro bagamije gutera imbere.

Ikindi cyaranze umwaka w’i 1959 ni itanga ry’umwami Rudahigwa ku italiki ya 25 Nyakanga 1959 n’isimburwa rye na Ndahindurwa wabaye umwami kw’izina rya Kigeri wa 5 ku italiki ya 28 Nyakanga 1959.

Mu rwego rwo gushyigikira Ndahindurwa, Padiri Alegisi Kagame yavuze ko ahagana muri Gashyantare 1959, Rudahigwa yari yaramusabye kumutegura, mbese ashaka kuvuga ko ishyirwaho rya Ndahindurwa ryari rijyanye n’ibyifuzo bya mwene se, Rudahigwa. (16)

Bamaze kumutangaza, Ndahindurwa yemeye ko azategeka nk’umwami uganje, maze aza no kubisinyira taliki ya 9 Ukwakira 1959. Nta birori bimwika nk’umwami byabayeho nk’uko abyivugira mu nyandiko yandikiye Visi-Guverineri wa teritwali ya Ruanda-Urundi ku italiki ya 16 Ukwakira 1959, ibyumweru bibili mbere ko revolisiyo yo mu Ugushingo 1959 itangira. Muri iyo nyandiko yavugaga ko azimikwa umunsi buri munyarwanda azaba atekanye. (17) Nyuma ya revolisiyo ntihigeze humvikanwaho umunsi wo kumwimika kugeza avuye mu gihugu, taliki ya 29 Kamena 1960.

Mu mwaka w’1959 kandi havutse amashyaka menshi ya politique. Ay’ingenzi twavuga ni ane: APROSOMA (15/02/1959); UNAR (03/09/1959); RADER (14/09/1959); PARMEHUTU (18/09/1959). Abanyarwanda mu mashyaka barimo barahanganye hakoreshejwe meeting, ariko cyane cyane abari muri APROSOMA na UNAR.

Abarwanashyaka ba UNAR ntabwo bihanganiraga abarwanashyaka b’andi mashyaka bitaga abanzi b’umwami. Ibi bigaragarira mu nyandiko nyinshi : aha twavuga iyo ku italiki ya 27 Ukwakira 1959 yandistwe n’abakuru ba RADER (Bwanakwel, Ndazaro, Ntoranyi)  (18)

Ku italiki ya 30 Ukwakira 1959, Padiri Sitanisilasi Bushayija yandikiye Resident w’u Rwanda amubwira umugambi urimo gutegurwa, ingaruka zawo ku buzima bw’igihugu ; amusaba gukoresha ububasha afite kugirango agarure umutekano. Kugirango abigereho yamubwiye ko agomba kwirukana abashefu bashaje, abadashoboye, hamwe n’abagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bw’ababiligi mu Rwanda.  (19)

Ku italiki ya 11 Ugushyingo 1959, Ndazaro, mu nyandiko ye yise « Iterabwoba mu Rwanda » yavuze ku bateje imvururu mu gihugu. Kuri we, byose byatangijwe na Rudahigwa wari warashyizeho inzego z’ubutegetsi zitagaragaraga zari zifite inshingano yo kwirukana abazungu. (20)

Yavuze kandi ko ishyaka UNAR ariryo nyirabayazana w’umutekano muke wateje revolisiyo. (21) Zimwe mu nama atanga zagarura umutekano ni uko abo bashefu bateza akaduruvayo n’umutekano muke baciribwa muri Congo, u Rwanda rukayoborwa n’abasilikari mu gihe cy’amezi menshi kandi hagashyirwaho urukiko rwa gisikare rushinzwe gucira imanza abantu bose bijanditse mu bwicanyi. (22)

UNAR yibasiye kandi ubutegetsi bw’ababiligi. Urwango hagati ya UNAR n’ubutegesti bw’ababiligi bwagaragaye cyane muri meeting iryo ishyaka ryakoreye i Nyamirambo, talitki ya 13/ 09 /1959. Muri iyo meeting Abashefu batatu : Kayihura wategekaga mu Bugoyi, Mungarulire wategekaga u Bwanacyambwe na Rwangombwa wategeka mu Ndorwa bavuze amagambo atarashimishije ububutetsi bw’ababiligi ku buryo bwasabye ibisobanuro.  (23)

Ibi byose birerekana ko mbere ya revolisiyo ntabwo ari abahutu gusa bashakaga impinduka bari bashyamiranye n’ubutegetsi bwa cyami ; n’abatutsi  bashakaga impinduka ntibali babworoheye…ku buryo nabo bahigwaga n’abayoboke b’ishyaka rya UNAR.

Muri raporo y’umuyobozi wa teritwari ya Gitarama, Rheinhard, dusoma mo ko abarwanashyaka ba UNAR, bageze kwa Benedigito MURIHANO wari utuye muri sheferi ya Rukoma, bamubwiye ko bashaka umutwe wa Padiri Sitanisilasi Bushayija n’uwa Porosuperi Bwanakweri…; ngo bamubwiye kandi ko ari abashyirahamwe biyemeje guhana uwari we wese udakunda umwami (24).

VI. Imbarutso ya revolisiyo yabaye iyihe?

Mu rwego rw’ibikorwa by’iterabwoba bya UNAR, umwe mu ba sushefu, Dominiko Mbonyumutwa yatangiriwe mu nzira ku italiki ya 1 Ugushyingo 1959 n’abasore bo muri UNAR; maze arakubitwa. Umwe mu bakoze icyo gikorwa cy’urugomo, Pascal Karekezi yabyemereye mu kiganiro « Imvo n’imvano » cyahitishijwe ku radiyo mpuzamahanga BBC ku italiki ya 1 Nzeli 2018.

Ku italiki ya 3 Ugushyingo 1959, abaturage bo muri susheferi Mbonyumutwa yategekaga bagiye kubaza shefu Gashagaza iby’iryo hohoterwa, aho kubasubiza neza abasushefu bari aho kwa Gashagaza barimo Nkusi bashaka kubakubita, abandi baritabara induru ziravuga revolisiyo itangira ubwo…

Iyo usomye inyandiko zivuga ibyabaye, usanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byarakorewe abatutsi, abahutu n’abatwa. Muri abo bose hari abatakaje ubuzima, abatakaje ibintu (inzu zatwitswe…), hari n’abahunze. Mu bakoze ayo marorewa naho harimo abatutsi, abahutu n’abatwa. Bamwe muri abo bari bagize ingabo z’i bwami zayoborwaga na bamwe mu bashefu n’abasushefu nk’uko bigaragara mu manza zaciwe n’urukiko rwateranye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 1959 kugeza muri Mata 1960.

Iby’izo ngabo z’ibwami kandi byemezwa n’ibyanditswe na Rugiramasasu, aho yerekana ukuntu ingabo z’umwami zavaga i bwami i Nyanza zikagaba ibitero ku barwanashyaka babaga batari muri UNAR ariko cyane cyane abo bitaga Abaprosoma; Rugiramasasu avuga kandi uko abafatwaga bakazanwa i bwami bakorerwaga iyicarubozo… .(25)

Hari n’igihe izo ngabo z’ibwami zibasiraraga kandi n’abatutsi batari muri UNAR nk’uko tubisoma muri raporo y’umuyobozi wa teritwari ya Astrida, bwana Bovy. Muri iyo raporo dusoma mo ko ku italiki ya 10 Ugushyingo 1959, ingabo z’ibwami zigizwe n’abatwa n’abatutsi ziyobowe na sushefu Bucakara (umwana wa Kayijuka) zatwitse inzu ya sushefu w’umututsi Migengana zimuziza ngo ko yakiriye urwandiko rwa vise-Guverineri Harroy rutanga amabwiriza y’imyitwarire y’abasushefu n’abashefu imbere y’amashyaka menshi. Nk’uko Bovy abyandika, hari abandi bari mu nzego z’ubutegetsi nabo baryojwe ko bemeye kwakira urwo rwandiko. (26)

Iyi raporo ya Bovy irerekana ko ibikorwa by’urugomo by’abarwanashyaka ba UNAR byageraga kuri buri wese utari mu ishyaka ryabo ; irerekana kandi ko hari abatutsi bifuzaga ko ibintu bihinduka, batwikiwe n’abari bagize ingabo z’ibwami. Abo bose baranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi n’urugomo (na none ariko ni abashoboye gufatwa) nibo ruriya rukiko rwavuzwe haruguru rwaciriye imanza.

Icyagaragaye muri ubwo bucamanza bwashyizweho n’ubutegetsi bw’ababiligi, ni uko ibyaha byakorewe i Nyanza kwa Ndahindurwa bitakurikiranywe ngo ababikoze bahanwe kandi hari inyandiko nyinshi zivuga ko mu gihe cya revolisiyo i bwami hari harabaye nk’ikigo cy’iyicarubozo n’itotezwa ry’abafatwaga bose batari abayoboke ba UNAR bajyanweyo.  Aha twavuga nk’ibyatangajwe na Ndazaro, umwe mu bari mu buyobozi bw’ishyaka RADER, ku italiki ya 2 Kamena 1960.  (27)

Ku italiki ya 4 Kamena 1960, Ndazaro yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Ndahindurwa ku bwicanyi bwabaye mu gihe cya revolisiyo ndetse anongeraho ko yahagarikwa, ntakomeze kuba umwami. (28)

VII. Urugendo ruganisha kuri Repubulika y’u Rwanda n‘isezererwa ry’ubwami.

Revolisiyo yashegeshe imiterere y’ubutegetsi ubwami bwari bushingiyeho. Abasushefu n’abashefu bamwe bapfiriye mu mvururu abandi barahunga. Hari n’abafashwe n’ubutegetsi bw’ababiligi bwariho icyo gihe barafungwa kubera uruhare bari bagize mu bikorwa by’ubwicanyi n’urugomo…

Abo basushefu n’abashefu bose bagombaga gusimburwa n’abategetsi b’Ababiligi. Icyagaragaye muri iryo simburwa ni uko abahutu nabo binjijwe mu nzego z’ubutegetsi. Ku bashefu 45, 26 babaye abahutu naho ku rwego rw’abasushefu 326 kuri 544, nibo babaye abahutu. Uretse uko gusimbura abashefu n’abasushefu, abategetsi b’ababiligi kandi bagombaga no guhangana n’ibindi bibazo ; aha twavuga nk’ikibazo cy’impunzi, kuzana umutekano mu gihugu, gukorona n’umwami, wasinyiye kuba umwami uganje ariko mu by’ukuri ari imfungwa y’abahezanguni badashaka ko ibintu bihinduka…

Ku birebana n’uko kubura ubwigenge kwa Ndahingurwa, umuvandimwe we Francis Ruzibiza, yemeza ko nta bushobozi yari afite, ko yari imfugwa y’abashakaga kugaruka ku nzozi za Rudahigwa, ni ukuvuga kugarura ubwami bugena ubuzima n’urupfu kuri byose ; abantu, n’ibintu. (29)

Ku taliki ya 10 ukuboza 1959 Colonel Guy Logiest wari waraje aturutse muri Kongo aje guhosha imvururu yagizwe Resident udasanzwe asimbura kuri uwo mwanya Preud’homme.

Mu kwezi k’ Ukuboza 1959 kandi, umwami w’Ububiligi yaje gusura teritwari ya Ruanda-Urundi maze asinya itegeko ngenga rishyiraho amabwiriza mashya yo gushyiraho inzego z’ubutegetsi muri Ruanda-Urundi.

Ku birebana n’u Rwanda, iryo tegeko ngenga ryavugaga ko hagomba gushyirwaho inzego z’agateganyo, amasheferi agasimburwa n’amakomini, abajyanama bagatorwa mu mezi atandatu hanyuma muri buri komini bakitoramo bourgmestre. Iryo tegeko ryavugaga ko sheferi zagumaho ariko teritwari zigasimbuzwa n’amaperefegitura yahabwa Abanyarwanda nk’abayobozi. Ku rwego rw’igihugu hateganyarwa ko habaho Inama Nkuru y’Igihugu yashingwa gushyiraho amategeko.

Ku italiki ya 6 Gashyantare 1960 hashyizweho Inama nkuru y’Igihugu y’agateganyo igizwe n’abarwanashyaka bavuye muri APROSOMA, UNAR, RADER na PARMEHUTU. Buri shyaka ryagombaga gutanga abarwanashyaka babili.

Ndahindurwa yanze gusinya itegeko rishyiraho iyo Nama, Logiest arisinya muri Gicurasi 1960. Uko kwanga iyo nama ariko ku ruhande rwa Ndahindurwa, ntikwayibujije gukora. Mu rwego rwo kugarura umutekano mu gihugu, yasabye:

-ko Ndahindurwa yaza gukorera i Kigali

-ko yagira ibiro bigizwe n’abantu bane batanzwe n’amashyaka ane akomeye yari mu gihugu

-ko Kalinga n’abiru byavaho

Ibyo byose Ndahindurwa yarabyanze, ni uko amashyaka RADER, APROSOMA na PERMEHUTU (UNAR irifata) yandikira Ministre w’umubiligi wari ushinzwe za koloni amubwira ko bitandukanije na Ndahindurwa. Ibyo byabaye ku italiki ya 30 Mata 1960.  (30)

VIII. Umuryango w’Abibumbye ugongana n’abategetsi b’Ababiligi ku kibazo cy’u Rwanda…

Mu kwezi kwa Werurwe 1960 intumwa z’uwo Muryango zaje mu Rwanda maze zigerageza guhuza impande zombi zari zishyamiranye birananirana. Zisaba ko intumwa z’izo mpande zahurira i Bruxelles zigakomeza imishyikirano. Izo ntumwa zanasabye ko amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena 1960 yasubikwa. Ubutegetsi bw’ababiligi bwemeye guhuza izo ntumwa, ariko bwanga gusubika amatora.

Hagati y’italiki ya 30 Gicurasi ni ya 7 Kamena 1960, intumwa z’Inama Nkuru y’Igihugu y’agateganyo ziri kumwe n’intumwa y’umwami Ndahindurwa zahuriye i Bruxelles mu Bubiligi zemeza ko amatora azaba mu kwezi ka gatandatu. Muri iyi nama y’i Bruxelles ariko, ntabwo intumwa za UNAR zayijemo.

Ku italiki ya 29 Kamena 1960, Ndahindurwa yavuye mu gihugu agiye kwizihiza ubwigenge bwa Kongo-Kinshasa no kubonana n’uwari umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Ntabwo yongeye kugaruka mu Rwanda; yavuze ko Ababiligi banze ko agaruka.

Inyandiko ziboneka zirebena nicyo gihe, zemeza ko nyuma y’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Kongo, aho gutaha mu Rwanda, Ndahindurwa yagiye i Bujumbura ku italiki ya 2 Nyakanga yongera kuhava asubira muri Kongo ku italiki ya 25 Nyakanga 1960. Mu nyandiko twabonye twasanze koko ko ku italiki ya 17 Ukwakira 1960, Ministre w‘umubiligi ushinzwe ibibazo by’Afurika yaranditse amagambo atemereraga Ndahindurwa kugaruka mu Rwanda (31)

Ariko rero, nk’uko bigaragara, ayo magambo yandistwe Ndahindurwa amaze amezi arenga atatu hanze, muri icyo gihe cyose yakoraga iki ? Keretse rero hagaragaye itangazo rimubuza kugaruka mu Rwanda, ryatangajwe akimara kuva mu gihugu…

Hagati y’italiki ya 26 Kamena ni ya 3 Nyakanga 1960 amatora mu makomini yarabaye.  Nyuma y’aya matora, hashizweho izindi nzego hakulikijwe itegeko ngenga rya Ministre w‘umubiligi ushinzwe ibibazo by’Afurika : Ku italiki ya 20 Ukwakira 1960 hashizweho guverinema iyobowe na Geregori Kayibanda naho ku italiki ya 26 Ukwakira hashyirwaho Inama nkuru y’igihugu ihabwa Habyarimana Joseph Gitera.

Muri iyi myanya yombi ikomeye mu miyoberere y’igihugu nta numwe RADER yabonye. Ibi bigombe kuba byarababaje abayobozi b’iryo shyaka kuko bahise bava mu rugaga bari bahuriyemo na MDR na Aprosoma, bajya gufatanya na UNAR.

Mu nama yabereye ku Gisenyi kuva taliki ya 7 Ukuboza kugeza ku ya 14 Ukuboza 1960 yagombaga kwemeza amatora y’abadepite yo muri Mutarama 1961, ayo mashyaka yombi (UNAR na RADER) yashize hamwe, arayanga.

Nyuma y’iyo nama yo ku Gisenyi UNAR-RADER n’umwami ku ruhande rumwe na MDR na APROSOMA byatangiye guhangana. UNAR-RADER n’umwami bandikira Umuryango w’Abibumbye, bakora na za pétitions bituma Umuryango w’Abibumye ufata ibyemezo bibili byagize ingaruka zikomeye ku Rwanda. Ibyo byemezo byafashwe ku italiki ya 20 ukuboza 1960 n’ibi :

Icyemezo n° 1579/XV cyavugaga ko amatora agomba kwigizwayo, kubabarira abanyururu bose bagataha iwabo, gutumiza inama y’abashyamiranye bakiyunga.

Icyemezo n°1580/XV cyavugaga ko umwami agomba kugaruka no gutegura referendumu.

Kuva taliki ya 7 Mutarama kugeza ku ya 12 Mutarama 1961, inama yo kwunga abashyamiranye yabereye Ostende mu Bubiligi. Hanyuma taliki ya 20 Mutarama 1961 ubutegetsi bw’ububiligi bwemeza ko buzakulikiza biriya byemezo by’Umuryango w’abibumbye.

Intumwa z’u Rwanda mu nama yabereye Ostende. Uhereye ibumoso: Makuza, Mbonyumutwa, Ruzibiza, Ndazaro, Nzeyimana (M. POCHET, Rétrospective: Le problème ruandais. Le RADER …, Dossiers 6, p. 33)

Uhereye ibumoso: Makuza, Mbonyumutwa, Ruzibiza, Ndazaro, Nzeyimana (M. POCHET, Rétrospective: Le problème ruandais. Le RADER …, Dossiers 6, p. 33)

Uhereye ibumoso: Makuza, Mbonyumutwa, Ruzibiza, Ndazaro, Nzeyimana (M. POCHET, Rétrospective: Le problème ruandais. Le RADER …, Dossiers 6, p. 33)

Uku kwisubiraho k’ubutegetsi bw’ababiligi ntikwashimishije Abanyarwanda barimo barwanira impinduka mu Rwanda. Impungenge z’uko kwigizayo ariya matora yari yaremejwe ko azaba muri Mutarama 1961 byashoboraga guteza imyivumbaganyo mu gihugu byatumye Gregoire Kayibanda, icyo gihe wari ministre w’intebe, ajya kureba uwari uhagarariye ubutegetsi bw’ababiligi mu Rwanda, Colonel Logiest; amumenyesha ko bafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe i Gitarama abatowe bose mu makomini kugirango bavuge ku bijyanye n’isubikwa ry’amatora ririmo rivugwa.  Logiest yivugira ko atamubujije kuko ngo atabishakaga kandi ko atari no kubishora…  (32)

IX. Itangazwa rya Repubulika

Italiki bumvikanyeho yabaye iya 28 Mutarama 1961. Ubutumire bwatanzwe na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, Yohani Batisita Rwasibo. Muri ubwo butumire harimo ko abajyanama b’amakomini n’ababurugumesitiri bose basabwe kwitabira iyo nama, ko uzasiba wese azagomba gutanga ibisobanuro. (33) Ubutumire bwarubahirijwe, maze abatumirwa bahurira i Gitarama kuri iriya tariki ya 28 Mutarama guhera saa yine za mu gitondo.  

Mu ijambo ritangiza inama, Ministre Rwasibo yabajije ibibazo bitatu :

-Ni uwuhe mwanzuro twafatira Kigeri?

-Ni ryari inzego z‘agateganyo zizavaho?

-Ni bande batoye abajyanama b’amakomini ?

Mu kurangiza ijambo rye yavuze ko karinga, abiru, ubuhake byateye abaturage imibereho mibi ko bigomba kuvaho bigasimbuzwa na demokarasi. (34)

Gitera wayoboraga inteko ishingamategeko y’agateganyo nawe yafashe ijambo, maze avuga ko kalinga n’ingoma ya Kigeri bivuyeho ; yerekana ibendera ry’u Rwanda, avuga ko kuva ubwo, uburyo bwo kuyobora Abanyarwanda ari ubushingiye kuri Repubulika. Mu kurangiza ijambo rye yagize ati : Harakabaho Repubulika !

Abari mu nama bashyizeho inzego z’ubuyobozi bw’igihugu : Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida wa Repubulika yari imaze gutangazwa, Geregori Kayibanda agirwa Ministre w’intebe, Urukiko rw’ikirenga ruhabwa Nzeyimana Isidore naho inteko ishinga amategeko ishingwa Habyarimana Gitera Joseph. Repubilika y’u Rwanda iriho ubu ni uko yavutse, yaje kwemezwa na Kamarampaka yabaye ku ya 25 Nzeli 1961.

Umwanzuro 

Nk’uko bigaragara mu bimaze kuvugwa haruguru, itangazwa rya Repubilika y’u Rwanda ku italiki ya 28/01/1961 rifite imizi muri revolisiyo yo mu kwezi k’Ugushyingo 1959 ; revolisiyo yatewe ahanini ni ukugundira ubutegetsi ku bari babufite icyo gihe, batifuzaga ko hagira undi ubugiramo uruhare.

Muri 1956, mu gihe hategurwaga amatora yo kuvugurura inama za susheferi, za sheferi n‘Inama Nkuru y’Igihugu ; ubutegetsi bw’ababiligi, kubera ko bwabonaga ko izo nzego z’ubutegetsi zikomejje kwiganzamo Abanyarwanda bamwe, bwabajije umwami Rudahigwa, niba mu butegetsi bwe hatakwinjizwamo ka demokarasi gakeya kugirango n’abandi banyarwanda bagire uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo. Rudahigwa abusubiza ko ngo nk’uko nta mukobwa utwita gake, n’ubutetsi bwa cyami nabwo ntibushobora kwinjizwamo ka demokarasi gakeya. (35) Iyo myifatire y’uwakagombye kurebera Abanyarwanda bose iri muri bimwe revolisiyo yashingiyeho ; ifungura umuryango, maze Repubulika irinjira.

Gutwerera abanyamahanga izi mpinduka zatumye haza imitegekere mishya mu Rwanda ni ukwirengagiza ukuri. Imizi y’impamvu y’izi mpinduka yari mu kuntu umuryango nyarwanda wari uteye muri rusange ni uko wari uyobowe by’umwihariko muri icyo gihe. Inkunga yaba yaraturutse hanze y’umuryango nyarwanda, uko yaje ingana kwose, yaje yuzuza imbaraga z’Abanyarwanda bari bahagurutse, bakerereye gusimbuza ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, ubwari bushingiye ku busumbane hagati mu Banyarwanda.

Iyo bariya bami ba nyuma (Rudahigwa na Ndahindurwa) bumva ibibazo umuryango nyarwanda wari ufite mu gihe bategekaga, bakabikemurana ubutabera nk’abami babereye Abanyarwanda bose, ntagushidikanya ko u Rwanda rwari gufata icyerekezo kindi kandi wenda cyiza kurusha icyo rwafashe bitewe n’ukubogama kwabo.

Nyuma y’imyaka mirongo itandatu ishyize izo mpinduka zibaye, twavuga ko zadusigiye iki nk’Abanyarwanda, ari abayobozi ari n’abayoborwa ?  Aho hari amasomo twaba twaravanye mu mateka yaranze izo mpinduka ?  Aha buri wese, akoresheje umutimanama we, ashobora kugira icyo avuga kuri ibyo bibazo.

Icyakora iyo umuntu arebye ibikorerwa Abanyarwanda n’abayobozi babo muri iki gihe, (kuburirwa irengero, gusenyerwa, gutotezwa no gufungwa umuntu azira ibitekerezo bye…) usanga icyerekezo kizava mu bikorwa bibi nk’ibi, gishobora kuzabangamira iterambere ry’u Rwanda. Abo bayobozi, nibashaka kumenya byimbitse aho ingaruka zo gutoteza abayoborwa no kwirengagiza ibibizo byabo zishobora kugeza igihugu, icyo gihe, nta shiti iyi nyandiko izabagirira akamaro…

Inosenti Nsengimana

Werurwe 2021

 

Inyandiko muri PDF : Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda

 


 Notes

(1) Le mouvement prophétique de Nyiraburumbuke. D’après G. Mbonimana, « …ce mouvement prit naissance aux environs du lac Muhazi vers la fin de 1926. Il aurait été lancé par un Hutu nommé Rugira…Celui-ci prophétisa la venue d’une jeune femme Nyiraburumbuke…Elle surgirait des profondeurs du lac Muhazi pour chasser tous les Européens ; elle serait accompagnée de son frère Ruhumuliza… qui distribuerait à tout le pays une nouvelle variété de sorgho dont on fabriquerait de la bière sans peine. Le mouvement s’entendit au Gisaka et au Bugesera, où le lac Mugesera joua le rôle du lac Muhazi ; il prit fin en 1927 grâce à l’intervention de la Force Publique qui arrêta les membres influents…

La révolte de Semaraso. Selon G. Mbonimana, cette révolte « éclata au nord du pays (Rukiga et Ndorwa). Il s’agit d’un mouvement lancé par des Hutu contre les Européens et les chefs Tutsi. Le chef du mouvement, Semaraso … se disait Ndungutse, fils du roi Mibambwe Rutalindwa, successeur de Rwabugili. Avisé de la révolte, la résidence de Kigali ordonna, le 25 mars 1928 une opération militaire. Une bataille livrée à Kaniga (dans le Ndorwa) opposa les guerriers de Semaraso à un détachement de la Force Publique du 29 mars au 4 avril de la même année…Il y eut plusieurs victimes…

La révolte du Bumbogo ». Mbonimana note : « à la fin du mois d’octobre 1930, l’administration mena à travers tout le pays une vaste campagne pour la culture du manioc ; des centres de distribution de boutures de manioc furent organisés, mais en nombre limité. Tous les contribuables étaient convoqués. L’on assista à une véritable mobilisation : ainsi à Kigali, on attendait pour le 24 octobre de la même année plus de 17 000 porteurs venus des régions voisines. Aux yeux des contribuables du Bumbogo, cette mobilisation n’était qu’une invention des chefs tutsi qui voulaient livrer les Hutus aux Européens ; ceux-ci devaient emmener les Hutu soit au Katanga, soit en Uganda ou même en Europe. Comme on parlait de « la bataille du manioc » (urugamba rw’imyumbati), tous les groupes en route vers le centre de distribution de Kigali s’identifièrent à des troupes guerrières opérant au nom du roi Musinga et se livrèrent à des massacres et au pillage. Les autorités locales tutsi furent menacées : le chef de province, Rwampungu, et les sous-chefs se refugièrent à Kigali, tout en alertant l’Administration. Celle-ci se concerta avec la Mission de Kigali. Après avoir consulté Mgr Classe, les Pères Blancs de Kigali acceptèrent d’intervenir dans la pacification de la région. Le Père Davos, ancien de la mission de Rulindo…, accompagna Schmidt, administrateur de Kigali ; tous les deux s’efforcèrent de sensibiliser chrétiens et catéchumènes, les invitant à donner aux païens l’exemple d’obéissance aux autorités. De leur côté, les prêtres rwandais expliquèrent les sens et l’importance des cultures obligatoires. Ainsi grâce à cette collaboration entre la Mission et le Gouvernement, le Bumbogo retrouva la paix…. »

(G. MBONIMANA, L’instauration d’un royaume chrétien,… 1981, pp. 343-345)

(2) « …Ndungutse dont le nom véritable était Birasisenge habitait à Bugwangali dans la région du Mutara… Les rumeurs populaires disaient que Musekerande (une des nombreuses épouses de Kigeli Rwabugili) avait eu deux fils : Biregeya, de Kigeli IV, et Ndungutse qu’elle aurait de Mibambwe IV Rutalindwa. Voulant profiter de ces rumeurs, Birasisenge se donna le nom de Ndungutse. Après plusieurs aventures dont les récits en font le héros, il arriva à Ngoma aux abords du marais mouvant du Rugezi. Son serviteur Kagesa alla lui amener Basebya, le Chef des Pygmées. Basebya le considéra comme le vrai fils de Rutarindwa et donc le Roi légitime. Toute la région du Buberuka le reconnut comme tel… Tous les fidèles de Musinga furent attaqués, leurs habitations furent incendiées dans le Buberuka, et l’expédition atteignit le Bumbogo jusqu’au Kiziba près de Bugaragara… »

(Abbé A. KAGAME, Un Abrégé de l’histoire du Rwanda de 1853 à 1972. Editions universitaires, Butare, 1975, pp. 160-169).

(3) Conformément au but des Nations Unies (…) les fins essentielles du régime de Tutelle sont les suivantes :

  1. affermir la paix et la sécurité internationale;
  2. favoriser le progrès politique, économique et social des populations des territoires sous Tutelle ainsi que le développement de leur instruction; favoriser également leur évolution progressive vers la capacité à s’administrer eux-mêmes ou l’indépendance, compte tenu des conditions particulières à chaque territoire et à ses populations, des aspirations librement exprimées des populations intéressées et des dispositions qui pourront être prévues dans chaque accord de Tutelle;
  3. encourager le respect des droits de l’homme et des libertés fondamentales pour tous, sans distinction de race, de sexe, de langue ou de religion, et développer le sentiment de l’interdépendance des peuples du monde ;
  4. assurer l’égalité de traitement dans le domaine social, économique et commercial à tous les membres de l’organisation et leurs ressortissants ; assurer de même à ces derniers l’égalité de traitement dans l’administration de la justice, sans porter préjudice à la réalisation des fins énoncées ci-dessus.

(F. MARQUET, La Belgique, ses territoires d’outre-mer et l’ONU, … 1950,  p.10)

 (4) Art. 2 – le MPP a pour but :

– l’étude de tous les problèmes politiques, sociaux et économiques que pose l’évolution du Ruanda-Urundi ;

– assurer l’évolution des coutumes et des institutions coutumières vers une conception démocratiques ;

– s’occuper de l’éducation civique et sociale des populations indigènes ;

– rechercher les moyens les plus aptes pour harmoniser les relations entre indigènes et européens en évitant d’un côté la naissance de tout nationalisme indigène déplacé et, de l’autre toute discrimination sociale basée sur la race ;

– maintenir des contacts et des relations avec les organismes similaires existant ou qui naîtront au Congo belge, en Belgique ou ailleurs.

(Mgr A. PERRAUDIN, Un évêque au Rwanda… 2003, p. 107)

(5) « … ‘Les idées mènent le monde’, dit un adage (…) et se sont les journaux principalement qui véhiculent les idées aussi bien dans les milieux intellectuels qu’au cœur des masses populaires. Je crois qu’on ne se trompe pas en affirmant que les journaux dont je viens de parler : La Presse africaine, Temps Nouveaux d’Afrique, le Courrier d’Afrique rédigés en français, le Kinyamateka, seul périodique en kinyarwanda- ont ébranlé sur ses bases le colosse féodo-monarchique rwandais et même celui du Burundi. Quand je fus nommé Vicaire apostolique de Kabgayi, (19 décembre 1955 : NDLR), il n’était pas question de transformer les institutions politiques qui paraissaient comme sacrées aux yeux de la majorité de la population. Timidement on voulait les démocratiser quelque peu … »

(Mgr A. PERRAUDIN, Un évêque au Rwanda… 2003, p. 133)

(6) « …Certaines personnes peu ou mal informées répètent ou écrivent volontiers que les Batutsi venus dans le pays en conquérants ont spolié les Bahutu de leurs biens et les ont maintenus à un rang inférieur.  Une telle affirmation relève d’une tendance à ne voir que le mauvais côté des choses. Ceux qui la formulent perdent de vue que certaines lacunes de l’organisation politique et sociale des Batutsi étaient compensées par l’assurance qu’avaient les serviteurs de jouir de la protection de leurs maîtres, les administrés de celle de leurs chefs, cette protection revêtant un caractère nettement familial. L’harmonie de cette organisation est indéniable et nul ne peut en contester l’efficacité. Il est vrai que ce système est dépassé et ne correspond plus à l’évolution des esprits mais il était fait pour d’autres temps et parfaitement adapté à leurs nécessités…

(Voir M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, 1952-1962. Volume 1, Dossier 1: Le Conseil Supérieur du Pays. Editions Sources du Nil, Collection « Documents pour servir à l’histoire », Février 2012, p. 16)

(7) « …La Belgique, en acceptant la tutelle de notre pays s’est assignée une lourde mais noble tâche dont elle s’est toujours acquittée fidèlement. Les bénéficiaires de ses efforts civilisateurs lui resteront reconnaissants de tant de sollicitude. Nous ne relaterons point les domaines dans lesquels elle s’est concrétisée ; les faits et les réalisations sont plus éloquents … L’autonomie est l’aboutissement normal de la tutelle, ceci est un fait indéniable… Cette idée provoque chez certains une appréhension entraînant la méfiance à l’égard de ceux qui manifestent ces aspirations. N’est-ce pas mal comprendre le problème car si l’émancipation est l’inéluctable, elle n’est pas nécessairement catastrophique ; au contraire elle peut être une source d’enrichissement mutuel à divers points de vue. Il serait malaisé de préciser dès à présent l’époque où cette autonomie pourra nous être accordée, mais notre souhait est que d’ores et déjà on nous y prépare…. »

(Voir M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, 1952-1962. Volume 1, Dossier 1: Le Conseil Supérieur du Pays. Editions Sources du Nil, Collection « Documents pour servir à l’histoire », Février 2012, p. 22)

(8) « …par le canal de la culture, les avantages de la civilisation actuelle semblent se diriger carrément d’un côté, – le côté mututsi – préparant ainsi plus de difficultés dans l’avenir que ce qu’on se plaît à appeler aujourd’hui « les problèmes qui divisent.  Il ne servirait en effet à rien de durable de solutionner le problème mututsi-belge si l’on laisse le problème fondamental mututsi-muhutu … »

(Voir M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, 1952-1962. Volume 1, Dossier 1: Le Conseil Supérieur du Pays. Editions Sources du Nil, Collection « Documents pour servir à l’histoire », Février 2012, p. 50)

 (9) « …L’autorité administrante (…) se trouve ainsi partagée entre deux tendances contradictoires : donner satisfaction à la fois aux deux souhaits qui sont formulés. Doter les conseils supérieurs des pouvoirs très étendus avant que les Hutus ne soient parvenus à se tailler une place équitable dans ces conseils, c’est risquer de compromettre définitivement les chances de ces Hutus d’y occuper jamais cette place. Les autorités belges doivent hâter par tous les moyens cette émancipation des Hutus pour pouvoir accélérer encore, sans danger pour les principes démocratiques, la translation en cours des pouvoirs vers les autorités autochtones actuellement constituées… »

(J. P. HARROY,  Rwanda : De la féodalité à la démocratie 1955-1962…  1989, p. 232)

 (10) «…A Sa Majesté Mutara III Rudahigwa Mwami du Rwanda (…)

Sire,

Conformément à la devise du Ruanda Imbaga y’Inyabutatu ijya mbere et vu l’actualité Ruandaise en remous, nous nous permettons en tant que habitants du pays d’émettre le vœu suivant :

1/ La mise en application du principe que le Mwami Chef de la hiérarchie et Père de tous, n’a ni race, ni clan et veille aux intérêts de tous ces sujets.

2/ Que dans le cadre du vœu émis par le conseil de Conseil Supérieur du Pays tendant à doter l’administration Indigène du pays des aides du Mwami, en conformité avec le décret du 14 juillet 1952 en son article 26, il soit pourvu à une création d’une triple représentation de batutsi, de bahutu et de batwa dans tous les services nécessaires à l’administration du pays.

3/ Qu’en assistance du Mwami soit élu 1 mututsi, 1 muhutu, 1mutwa. Ceux-ci assisteraient le Mwami dans toutes les opérations administratives du pays d’une façon permanente, simultanée, réellement représentative et conséquemment indépendante.

4/ Chacun de ces trois membres seraient élus par suffrage universel et à la majorité des voix par ses congénères.

De cette façon Sire, le pays se verra plus enclin à croire à sa réelle démocratisation et à cette assertion : (le Mwami est chef Suprême des Batutsi et Maître de tous et de tout – Nyamugira ubutangwa (« Dispensateur intègre » : NDLR) qu’il choisit parmi ses congénères, les chefs et les principaux fonctionnaires de l’administration du Pays) – serait ainsi contredite. Sans cela il y aurait toujours lieu de croire à une grave ségrégation raciale et à une monarchie absolutiste incompatible avec notre devise et destinée.  Espérant vous voir mettre à l’ordre du jour de la prochaine assemblée du Conseil Supérieur du Pays ces quelques points nous Vous prions de recevoir l’assurance du plus profond respect de vos sujets soumis et dévoués…. »

(M. POCHET, Rétrospective: Le problème ruandais, 1952-1962. Le Conseil Supérieur du Pays…, Dossier 1, Mars 2006, Annexe N°I dans les archives, p.1)

(11) « Monsieur le Président,

…Par comparaison historique, sur le cadran politique et social du Ruanda, il est « Mutatis mutandis » l’heure qu’il était sur celui de la France en 1789, lors du règne de Louis XVI.

Dans ce pays où existait également alors le régime féodal, il fallut une révolution sanglante pour substituer à une société fondée sur le privilège, une société où l’égalité est la loi commune.

A l’heure qu’il est, il faut, dans notre Ruanda, où il existe une inégalité choquante dans la répartition des charges publiques, des injustices et des abus de pouvoirs criants, il faut dis-je, une révolution non sanglante, mais pacifique, il nous faut une nuit du 4 août 1789, pour reconnaître, au Rwanda l’égalité politico-sociale et l’admissibilité aux emplois publics de tous les Ruandais. C’est cette révolution pacifique que le manifeste des Bahutu a essayé, essaye encore et essayera de soulever, afin d’épargner une révolution sanglante à notre postérité.

Prévenir vaut mieux que guérir dit un adage médical. D’aucuns tiennent le manifeste des Bahutu pour une élucubration d’un esprit exalté, perturbateur ou peureux qui prend un crachat pour une mer sans fond.

Mais pour un peu que l’on veuille se donner la peine de voir et d’entendre ce qui se passe autour de soi, on trouvera que le Ruanda est un petit volcan en effervescence. Et s’il n’a pas encore sauté, c’est grâce à ceci que : L’Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda (« Dieu passe la journée ailleurs et rentre le soir au Rwanda » : NDLR) … »

(sé) Vianney Bendantunguka » (M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, 1952-1962. Volume 1, Dossier 1: Le Conseil Supérieur du Pays…, pp. 38-39)

(12) «…Les relations entre les sujets de Kabeja et la famille Kigwa furent tellement fortes que ces derniers abandonnèrent leur premier maître et se firent serviteurs de Kigwa. L’affaire en étant ainsi jusqu’alors, l’on peut se demander comment les Bahutu réclament maintenant leurs droits au partage du patrimoine commun. Ceux qui réclament le partage du patrimoine commun sont ceux qui ont entre eux des liens de fraternité. Or les relations entre nous (Batutsi) et eux (Bahutu) ont été de tous temps jusqu’à présent, basées sur le servage ; il n’y a donc entre eux et nous aucun fondement de fraternité… »

(F. NKUNDABAGENZI, Rwanda politique…, pp. 35-36.)

(13) « …Nous vous exposons nos doléances à propos des ibikingi et des amasambu, propriétés exclusives de leurs possesseurs comme le Rwanda est la propriété exclusive du Mwami. Nous vous disons que comme le Rwanda ne peut être vendu, ainsi nous nous opposons, au nom de tous les possesseurs des amasambu et des ibikingi, à la vente de ceux-ci. Voici la raison de ce refus :

1° C’est une coutume de tous les temps, depuis le premier homme, que celui qui reçoit une chose en servage peut se voir enlever ladite chose s’il commet quelque faute. Quelle faute avons-nous commise pour nous voir spoliés nos amasambu et nos ibikingi?

2° Pour quelle raison veut-on procéder au partage de nos ibikingi et de nos amasambu, alors qu’au Rwanda il y a de bons endroits inhabités dont peuvent très bien profiter tous les Banyarwanda pour y installer leurs cultures et faire paître leurs troupeaux ? Il y a beaucoup d’endroits inhabités : 1)Bugesera; 2)Rukaryi; 3)Icyanya; 4) Bgiliri; 5)Mubari; 6)Umutara; 7)Kinyamahinda; 8)Umugamba; 9)Rweya. Tous ces endroits sont inexploités au détriment des hommes et du bétail alors qu’anciennement, ils étaient habités et qu’on y faisait paître du bétail (…)

Précédemment vous avez envoyé des gens au Gishari-Mukoto pour qu’on ne soit pas trop à l’étroit dans le pays. Pour quelle raison est-ce qu’actuellement vous voulez faire le partage des ibikingi et des amasambu entre les Banyarwanda alors qu’il existe des endroits inhabités, endroits sous votre dépendance ? »

(F. NKUNDABAGENZI, Rwanda politique…, pp 36-37.)

 ( 14) « …Je ne crois pas me tromper en déclarant que c’est pour la première fois depuis toute l’existence du Rwanda que l’on entend parler de ce problème récemment débattu ici au Conseil, de l’opposition des Bahutu et des Batutsi, mais j’espère que c’est aussi la dernière fois, car la division et l’opposition au sein d’un peuple est tout ce qu’il y a de funeste à son progrès. Personne ne s’empêcherait de traiter de criminels ceux qui sèment, entretiennent ou nourrissent d’aussi basses intentions.

Je vous recommande tous avant mon départ de vous ranimer mutuellement pour vous rallier et colmater les brèches, afin que rien ne fonce ou ne s’infiltre à travers l’IMBAGA Y’INYABUTATU IJYA MBERE.

Tous les auteurs de cette désunion méritent l’opprobre public et une sérieuse condamnation. Les promoteurs de pareils méfaits ne sauraient se cacher, et si la chose se répète, l’arbre qui produit ces fruits, je l’extirperai. Il en coûtera cher à quiconque s’insurge contre le Rwanda ou cherche sa désunion. Quant à « celui qui lui tend les pièges, il se verra lui-même pris dans ses propres filets… »

(15) « … cette loi divine de la justice et de la charité sociale demande que les institutions d’un pays assurent réellement à tous les habitants et à tous les groupes sociaux légitimes les mêmes droits fondamentaux et les mêmes responsabilités d’ascension humaine et de participation aux affaires publiques. Des institutions qui consacreraient un régime de privilèges, de favoritisme, de protectionnisme, soit pour des individus soit pour des groupes sociaux, ne seraient pas conformes à la morale chrétienne… »

(Mgr A. PERRAUDIN, Un évêque au Rwanda…,  p. 190)

(16) « …C’était dans les deux ou trois semaines ayant précédé le 9 mars de la présente année (date à laquelle j’ai rencontré Monsieur Harroy à l’Hôtel Faucon). Il n’y avait pas longtemps que je venais de reprocher au Roi de ne pas se ménager pour favoriser physiquement la naissance éventuelle d’un successeur dont le Rwanda a un grand besoin. Pendant que nous nous entretenions à deux, je vis arriver son jeune frère NDAHINDURWA.  Comme celui-ci était à son travail, je suppose maintenant qu’il l’avait invité exprès, mais à ce moment-là je n’y ai pas pensé. Nous causâmes à trois, puis Mutara III dit à son frère : ‘ Je vous donne l’ordre de vous rendre au moins une fois par semaine chez l’Abbé Alexis, afin de recevoir des leçons sur les traditions, les coutumes et la littérature du Rwanda. Vous comprenez bien : c’est un ordre ! Et si vous n’y êtes pas fidèle, je demande instamment à l’Abbé de me signaler la chose et alors vous saurez comment je puis tirer les oreilles.’ Puis il le congédia. Une fois NDAHINDURWA parti, Mutara  me dit : ‘Il faut bien l’initier à tout ce qui concerne l‘âme du Rwanda et le former : vous comprenez !’ Ces derniers mots furent accompagnés d’un geste de la main qui voulait dire : ‘Fini ! N’en parlons plus!’ Je répondis : ‘Bon !’  Et nous abordâmes un autre sujet…. »

(Lettre de l’Abbé A. KAGAME à Mgr A. PERAUDIN. In : M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, L’IBWAMI, … Dossier 5, Mars 2006, p. 5)

(17) « …Je serai intronisé le jour où toute l’opinion du Ruanda sera en mesure de prendre part aux réjouissances… »

(M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, L’IBWAMI...,., p. 30)

(18) « …-Il y a quelques temps, une lettre-circulaire signée par Rukeba, Président de l’UNION NATIONALE RWANDAISE (UNAR) et envoyée dans tout le Ruanda, citait des noms précis des Bwanakweri, Ndazaro, Makuza…(RADER) comme des inciviques, anti-royalistes. -Le 25.10.1959, une circulaire anonyme, affiché à Nyanza, citait les noms de Monseigneur Perraudin, Bwanakweri, Ndazaro…comme ennemis « à faire disparaitre par tous les moyens » (« kubashakira kubura hasi no kubura hejuru ») : C’est l’Administrateur de territoire de Nyanza lui-même qui a fait enlever des affiches du genre. L’Agronome-adjoint Sebera, à Kigali, a vu ces jours-ci, détruire sa bananeraie d’environ 1Ha, parce que membre du « RADER »

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais…Le RADER, Dossier 6, pp.27-28)

(19) Il suffirait, pensent les tutsi, de présenter le Gouvernement belge comme assassin du Mwami pour en faire l’ennemi juré de la population du Ruanda. Et de là, on réaliserait l’unité nationale contre le Gouvernement. Tel est le projet politique tutsi et il est en cours de réalisation. Il s’agit pour l’Administration de l’arrêter et de l’empêcher de nuire au Pays, à la population et à l’Administration elle-même.

2° Comment l’empêcher ?

Voici á mon avis ce que je crois pouvoir rétablir l’ordre et la paix au Ruanda, redonner à la population la confiance au Gouvernement et combattre efficacement ses adversaires.

1) Reprendre la campagne d’épuration des autorités coutumières interrompue par la mort du Mwami Mutara. Commencer cette campagne par les territoires de Nyanza et de Gitarama, où ces bruits sont les plus intenses, ainsi que par le territoire de Gisenyi qui est le bastion de la féodalité.

2) Pensionner tous les vieux chefs et sous-chefs atteints par la limite d’âge.

3) Révoquer ceux d’entre eux (chefs et sous-chefs) qui n’ont jamais donné satisfaction, qui sont côtés « assez bons ou médiocres » ou ceux qui, malgré leur bonne cote, sont reconnus par toute leur population comme injustes et despotes envers les gens, tels Birasa, Nyamucencera, Kaberuka et autres.

4) Faire des mutations à ceux d’entre eux dont l’influence est grande auprès de la population et nocive à l’action Gouvernement belge du Ruanda, pour les arracher à leur champ d’action actuel. Car à les laisser en place, l’Administration coopère sans le vouloir à accréditer leur influence auprès des masses, qui en tirent cette conclusion-ci « on n’y touche pas, donc ils sont bons et estimés par l’Administration elle-même » Tels sont les Kayihura, Mungarurire et autres.

5) Régler le plus vite possible l’affaire des « ibikingi », avant, si possible celles des amasambu. Et par contre, laisser tomber quelque peu et quelques temps l’ardeur du service vétérinaire pour les soins à donner au bétail du Ruanda. Cela répugne au Gouvernement sans doute, mais c’est nécessaire pour rétablir la confiance des Banyaruanda. En effet, le préjugé des indigènes sur l’intention du Gouvernement de réduire le bétail du Ruanda est très grand et persiste toujours.

6) Poursuivre délicatement et prudemment, après l’intronisation du nouveau Mwami, les auteurs du coup d’Etat de Mwima (Nyanza), et essayer de tirer au clair, si on ne peut y mettre fin, ce charlatanisme des « Abiru ».

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER….Dossier 6, pp. 29-31)

 (20) « …Depuis deux ans, le Mwami Mutara Rudahigwa a mis en place, de façon systématique, à l’insu de l’Administration belge, toute une organisation de sabotage et de lutte contre le gouvernement. Pour lui, tout ce qui est Occidental, devait absolument disparaitre, ainsi que les missions (catholiques surtout). Monarque, prétendument de droit divin, il a voulu de tout temps avoir le droit de vie et de mort sur ses administrés, comme c’était le cas pour ses ‘illustres’ ancêtres.

-…Dans le pays, partout, il plaçait intentionnellement ses hommes à la tête des chefferies, des sous chefferies, dans les chefferies indigènes ; corruption systématique des membres de l’Administration eux-mêmes, dans tous les cadres : assistants médicaux, vétérinaires, commis… » 

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER…Dossier 6, p. 32)

(21) « …Parti révolutionnaire, anti-démocratique, contre les missions de toutes les confessions, contre le gouvernement belge….

-Son comité et militants se recrutent parmi les relégués politiques, les ex-prisonniers, les aigris et mécontents de tout calibre : tous les ennemis du gouvernement belge, qui luttent contre la démocratie de demain ; des féodaux fanatiques qui veulent perpétuer l’exploitation systématiques des classes laborieuses…

-Leur journal de presse « Rwandanziza » de Kisenyi : absolument révolutionnaire, incendiaire où ils citent l’Algérie comme modèle de pays moderne, anticolonialiste par excellence !

Les responsables :

-les chefs de chefferie Kayihura Michel, Mungarulire et Rwangombwa

-Bagilishya Claver, Assistant médical (à Nyanza)

-Rwagasana, Secrétaire du conseil supérieur du Pays (à Nyanza)

-Rukeba Pr. (sic) ex-relégué politique, Président de l’UNAR (à Kigali)

Ils sont seuls responsables de tous les massacres, incendies dont sont victimes les milliers d’Etres innocents banyaruanda…. »

 (M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER…Dossier 6, pp. 32-33)

 (22) «… Sans indulgences, aucune, ces 6 individus dangereux, rebelles, devraient être relégués, ne fût-ce que quelques mois, au Congo. Le Ruanda a besoin d’une occupation militaire systématique, pendant plusieurs mois, pour mettre les choses en ordre. Les chefs coutumiers, fanatiques doivent être impitoyablement punis : Tribunal militaire. L’Administration belge doit absolument reprendre la situation en mains pendant au moins une année : avec une extrême fermeté rigoureuse, de tout instant, telle est la seule recommandation préalable à toutes nouvelles institutions démocratiques… »

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER…Dossier 6, p. 33)

(23) « …Le dimanche 13 septembre 1959 à Nyamirambo, aux environs de Kigali, vous avez pris la parole dans une réunion publique organisée par le parti de l’Union nationale Rwandaise, au cours de laquelle des critiques violentes, des menaces et des attaques furent dirigées contre l’administration belge. L’action de la puissance administrante fut qualifiée d’ingérence étrangère et de joug colonialiste, tandis que les autochtones qui lui conservaient leur collaboration furent qualifiés de traîtres et furent l’objet de menaces violentes… Le dimanche 20 septembre 1959, à Astrida, au cours d’une seconde réunion publique de l’UNAR … les mêmes discours furent répétés et des menaces particulièrement violentes furent proférées pour appuyer les revendications du parti. Par ces agissements, vous avez gravement manqué à la dignité de vos fonctions. Je vous prie de me faire parvenir vos explications par prochain courrier…. »

(Lettre du Gouverneur du Ruanda-Urundi du 24 septembre 1959 : Voir dans M. POCHET, Rétrospective : Le  problème ruandais, L’IBWAMI…,   Dossier 5, p. 19-20)

 (24) « …Il nous faut la peau de l’Abbé Bushayija, de Bwanakweri… Nous sommes les Bashyirahamwe qui veulent punir tous les gens qui n’aiment pas le Mwami …»

(M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais. Rapports des Administrateurs de territoire (Novembre 1959), Dossier 9, p. 15)

 (25) «… Le lendemain dimanche, (8. 11. 1959 : NDLR) en revenant de chez moi après-midi, j’ai vu le s/chef MUREFU du Bufundu qui rentrait avec l’armée qui avait attaqué un nommé MUKWIYE de Cyanika-Bufundu. Il racontait que l’intéressé a été pris à la sortie de l’Eglise. Que le Supérieur de la Mission aurait demandé de le laisser et qu’il se chargerait lui-même de le conduire à l’Ibwami. Les assaillants auraient exigé une lettre du Père Supérieur certifiant qu’il se charge de l’amener à Nyanza. Pendant que le Père va chercher du papier pour écrire, les batwa prennent Mukwiye, le précipitent sur une colline où il est tué. Son frère MUBOYI aurait été conduit jusqu’à la Mwogo où il fut jeté. Je ne sais pas s’il a été jeté vivant dans la rivière ou après l’assassinat.

Le même jour l’ex-s/chef NKURANGA de Gasoro revenait de Byimana avec son armée, se vantant qu’il avait tué un moniteur de Kirengeri nommé SINDIBONA, qu’on a pillé sa maison et que Nkuranga était content d’avoir tué un muhutu pour venger son frère NKUSI. Nkuranga serait rentré avec la voiture de la victime. J’apprenais également que l’armée marchait sous la direction du nommé RUBANGURA Cyrille, fils de l’ex-s/chef NAHO de Kanyarira, qui avait une liste de ceux qu’on devait tuer et des ingo qu’on devait incendier à la sous-chefferie Kanyarira.

Une armée dirigée par BIHOZAGARA Martin de Mwendo Kabagali aurait attaqué et incendié la maison du moniteur UTUMABAHUTU au moyen d’essence qu’avait porté le nommé MURWANASHYAKA Silas, transporteur résidant à Kavumu-Nyanza. UTUMABAHUTU n’ayant pas été retrouvé, BIHOZAGARA aurait tué un autre moniteur de la Mission et aurait menacé de mort l’Abbé Supérieur de cette Mission, s’il osait dire quelque chose. Pour aller incendier la maison d’UTUMABAHUTU, Murwanashyaka se serait accompagné d’un Assistant Médical de Mushubi (Bunyambiriri) dont je ne connais pas le nom […]

Le chef RWANGOMBWA revenant de Kibuye, rapporte que 50 bahutu sont tués par l’armée UNAR en chefferie de Bwishaza. Que cette armée a arrêté sa voiture croyant que c’était le chef BWANAKWERI qu’on cherche pour tuer.

Le nommé BUTWATWA, membre du CSP montre une liste avec signature d’environ 200 indigènes du BWISHAZA qui demandent au Mwami l’autorisation de prendre leurs armes pour attaquer ses ennemis « Aprosoma ». Butwatwa ajoute qu’avant de quitter Rubengera, il a organisé une forte armée pour combattre les Aprosoma qui se trouveraient sur place et aux environs… »

(A. RUGIRAMASASU, « Rapport sur menaces de mort » (20 novembre 1959). In : M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. L’UNAR…, Dossiers 4,  p. 24).

 (26) « …vers 17 h 30 (le 10 novembre 1959), nous rentrons à Astrida. On nous signale que Cyarwa (à 2km.) est attaqué. Nous constatons qu’une maison en briques brûle (comptable Tutsi chefferie Mvejuru à qui il est reproché également d’avoir accusé réception de la circulaire du V.G.G.), la maison du s/chef Tutsi (même reproche des assaillants) et une troisième est en cours de pillage… »

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le problème ruandais. Rapports des Administrateurs de territoire (Novembre 1959)… Dossier 9, p. 143).

 (27) «… C’est dans la maison du Mwami, en sa présence que les leaders politiques hutu ont été torturés. C’est de là que partaient les commandos chargés d’assassiner les ennemis du Mwami. Le Mwami et son entourage devraient être traduits en justice. Nous demandons que l’on ouvre le dossier judiciaire qui a été constitué au lendemain de troubles de l’automne dernier. Les tribunaux ont poursuivi les exécutants, mais point les responsables. Certains de ceux-ci sont partis à l’étranger, mais il en reste autour du Mwami Kigeri. Permettez–nous de vous dire que notre étonnement de voir la Belgique poursuivre les lampistes et pas le Mwami et ses proches. Notre étonnement aussi d’avoir vu en 1931 la tutelle belge d’écarter le Mwami Musinga parce qu’il était anti-belge alors qu’aujourd’hui, un Mwami qui torture, terrorise et assassine ses sujets bénéficie de votre clémence… » 

(F. NKUNDABAGENZI, Rwanda politique …, p. 253.

 (28) « …Tout ce qui est arrivé ces temps derniers au Rwanda et tout ce qui s’y passe encore aujourd’hui ! Savez-vous que le parquet a établi un dossier capable de faire pendre Kigéri V haut et court ? Il s’est perpétré dans son propre demeure, des choses épouvantables : des hommes ont été torturés, tués…Or, qui arrête-t-on ? Qui punit-on ? Les hommes qui ont exécuté les faits, non celui qui les a ordonnés…  Qu’on le dépose, d’urgence. C’est indispensable si l’on ne veut pas en arriver au pire ! Il suffit d’ouvrir le dossier établi par le parquet. Il est tout simplement responsable de crimes de droit commun ! De véritables massacres… »

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER…, Dossier 6, p.69.)

(29) « …Je suis le frère de Kigeri, et je vous assure que je ne suis pas porté naturellement à en dire le moindre mal. D’ailleurs c’est un brave garçon plutôt, aussi peu fait pour devenir Mwami que… Je ne sais pas ! mais vraiment il n’a aucune compétence ! Lorsqu’il doit prendre la parole au Conseil supérieur du pays, par exemple, on dirait un enfant de seconde année primaire des missions. On en fait tout ce qu’on veut. Il est prisonnier de gens qui vaudraient réaliser le rêve de Mutara, l’ancien Mwami… Mutara imaginait pouvoir revenir à la monarchie absolue. Droit de vie et de mort, etc. »

(M. POCHET, Rétrospective. Le problème ruandais. Le RADER…, Dossier 6, pp. 69-70.)

(30)

nseng1

POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais, L’IBWAMI…, Dossier 5, p. 125)

 

 

(31) « …Quant au problème de l’institution monarchique, il appartiendra aux populations de décider elles-mêmes, par l’intermédiaire de leurs représentants dans les structures d’autonomie interne qui seront créées en janvier 1961 de la solution qu’il conviendra d’y réserver en fonction de l’intérêt supérieur du pays. Le Mwami Kigeli qui a choisi de quitter le pays, en restera écarté jusqu’à cette décision… »

POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais 1952-1962, Les Nations Unies : Rapport intérimaire de la commission des Nations Unies pour le Ruanda-Urundi (Mars 1961) …, Dossier 15, p. 7

 (32) « …Je ne pouvais pas le soutenir ouvertement dans cet acte de révolte, mais je ne pouvais pas non plus le lui interdire (…) Je n’en avais ni la volonté ni les moyens. Et je décidai finalement d’agir comme s’il ne m’avait rien dit de ses intentions véritables. Je lui promis d’aider à l’organisation matérielle d’un rassemblement ayant officiellement pour objet de mieux assurer la paix sociale : transport des participants, construction d’une tribune, diffusion de discours par haut-parleurs. Je me rendais compte qu’en agissant de la sorte tout le monde croirait plus tard que j’avais été de connivence. Et ce fut vrai, dans la mesure où je ne me suis pas opposé à ce qui se fit à Gitarama… »

(G. LOGIEST, Mission au Rwanda. Un blanc dans la bagarre Tutsi-Hutu …, pp. 190-191)

(33) « Aux Bourgmestres (TOUS)

Monsieur le Bourgmestre,

J’ai l’honneur de vous faire parvenir ci-dessous le texte du télégramme N° 5024/Sec de M. le ministre de l’intérieur : « Vu situation tendue suite à nouvelle concernant remise élections, ai décidé réunion à Gitarama samedi 28 janvier à 10 heures. Je répète 10 heures précises tous bourgmestres et tous conseillers communaux en vue leur donner directives pour pacification stop ».

Le ministre de l’Intérieur insiste sur l’obligation pour tous les bourgmestres et pour tous les conseillers d’être présent à cette réunion. Il sera fait appel nominatif des présents et tous les absents auront des explications à fournir. En conséquence, il y a lieu d’avertir tous les conseillers qu’ils devront se trouver le vendredi 27 Janvier 1961 à 14 heures au Centre administratif de la chefferie. Un camion viendra prendre tous les conseillers à cet endroit et les ramènera à Kigali. Les conseillers dormiront à Kigali et partiront le samedi matin pour Gitarama…

Signé : DUPUIS J »   

(M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais 1952-1962, Les Nations Unies : Rapport intérimaire de la commission des Nations Unies pour le Ruanda-Urundi (Mars 1961) …, Dossier 15, Annexe XVI dans les archives, p. 1)

 (34) « …Le ministre de l’intérieur, M. Rwasibo, organisateur de la réunion, présenta d’abord aux conseillers, parmi lesquels se remarquaient de nombreux conseillers tutsi et européens, le chef du Gouvernement provisoire du Rwanda, le président du Conseil du Rwanda, les membres du Gouvernement et les membres du Conseil. S’adressant ensuite aux conseillers communaux et aux bourgmestres, M. Rwasibo les remercie d’avoir participé, depuis octobre 1960, à la pacification du pays.

Il leur pose ensuite les questions suivantes :

Quelle solution sera donnée à la question Kigeri ?

Par qui ont été élus les conseillers du Rwanda ?

Quand sortirons-nous du provisoire ?

C’est à vous, bourgmestres et conseillers qui représentez la population du Rwanda, qu’il appartient de répondre à ces questions.

Le ministre fut vivement applaudi lorsqu’il termina par cette déclaration : ‘Kalinga, les biru, l’organisation féodale ont rendu la population de ce pays malheureuse. Ces institutions doivent disparaître pour faire place à la démocratie’ ».

(M. POCHET, Rétrospective : Le problème ruandais 1952-1962, Les Nations Unies : Rapport intérimaire de la commission des Nations Unies pour le Ruanda-Urundi (Mars 1961) …, Dossier 15, Annexe XVII dans les archives, p. 1)

(35) « …Le mwami du Rwanda auquel le gouverneur Harroy tentait de faire comprendre la nécessité d’introduire un peu de démocratie dans son royaume, lui rétorqua que la féodalité rwandaise ne pouvait être « un petit peu démocratique, pas plus qu’une jeune fille ne peut être un petit peu enceinte. »

J-P Harroy. Burundi 1955-1962. Souvenirs d’un combattant d’une guerre perdue, Bruxelles, 1987. p. 211, cité par Louis De Clerck L’administration coloniale belge sur le terrain au Congo (1908-1960) et au Ruanda-Urundi (1925-1962), in : Annuaire d’Histoire administrative européenne N° 18/2006

 

Umukiza

Photo de cottonbro provenant de Pexels

Photo de cottonbro provenant de Pexels

 

Umukiza uvutse aje kuruvura

Umuvumo rwavumwe rukivuka

Arawukura ukuke ukuke amenyo

Maze mu bihanga ahangemo ihwa

Ngo lihandure amahano yose ahamera

Ahite ahumana arware ubuhumyi

Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ;

 

Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka

Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu

Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi

Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose

Nibwo Ubumuntu buzatamba buvuna sambwe

Burimo ubuntu Abenegihugu bahumeka

Bakenyeye Ihumure biteye Amahindura

 

Twambaze Imana igaruke iwayo isange abayo

Ize kuhatura ireme Agahuza ko kuduhuza

Ihatekanye itikure icyago n’Ikibi cyose

Bizarengane no kurengana n’ilirenze

Ihamye Umulindi ko ari Imana n’uko Imane

Ikazamanira Abanyagihugu cyahumutse Ubuziraherezo

Ibaha Ubumana ibaha Ubumanzi ibagira abantu bo kwa Muntu

 

Evariste Nsabimana

article Evariste - Copie

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu

               Ilibuliro

 

Mvuge Gisanura utuma basamura

Tumuhe ibnze tureke abanze

Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa

Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane

Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda.

 

Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi

Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura

Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse

Akaba umwami nyirurugero Imana yagennye ari Urugero

Ni muntu ni undi aho mu kirere akaba na Ndeshyo

N’ubwo abatwara ahora abareba akanabarebera

Ntagendera isumbwe no mu isunzu hahora ibambe;

 

Impuhwe n’imbabazi ntibimutashya biramutaha

Iburyo hari indyo ikiza abashage iramira abashonji

Mu rubega rundi ni inkongoro ngo azira nkota

Uyu Nyirubuntu ni umunyabuntu n‘umunyabintu

Aruta abandi abarusha ubwami ubwo ni umwami

Umugiramana yaramuhaye arabyakira ayiha wese

Ateye intambwe araratura areba bandi arabanikira;

 

Ikirenge agisumbya se mu Bumuntu ho ntibareshya

Se umubyara Kigeri Nyamuheshera ubu arasumbwa

Umutwe we utekeyemo ubumuntu we ni umuntu

Umutimamuntu ni wo mutoza yarawutoye ntumutonda

Umugaba nk’uyu agira igisingizo kimukwiyeakikwiza

Yagabiye benshi, incuro nyinshi , biramubera

Izina rivanze n’ikuzo rikamukuza ni Rugabishabirenge ;

 

Igihe kiraje ngo natange mvuge Mibambwe Gisanura

Koko aratanze nuko umwami wimye afite ibyo atanga

Ntabwo yimanye wa murage waroze abandi kwica

Dore wanze gukendera none urusaziyemo urukemba

Ntuvumwa uvumbitse mu bikwohwa by’abikanyiza

Warakanyaraye uba igikagange uzira gukanjakanjwa

Aho se mama uzima iyi ngoma iri imbere azawima?

 

Umwami utanze ahaye umwami wimye iyo ngoma

Mibambwe Sekarongoro Gisanura ararembereye

Ahaye umuhungu ari we Yuhi Mazimpaka uzazisiga

Ntahaguruka ngo ajye kurwana anyage iby’abandi

Ari ku nteko ni aho atetse n’aho yatirimuka ntarara

Si wa mutsemyi utsembatsemba icumu lihoga

Ni umunyabyago umutima muntu wabuze byose.

Nabe Igicumbi mu Banyarwanda

Aho gucumbikakwa Nyamuzinda

Ngo ahore azinduka ajya mu bantu

Najye mu mvugo avugwe iteka

Aarage urubyirugo uwo Gusanura.

Evariste Nsabimana

ethnies

Politiki n’amoko mu Rwanda

Ingingo irebana n’amoko mu Rwanda ikomeje kugibwaho impaka n’abantu b’ingeri nyinshi. Ahanini ingorane zikunze guturuka ku kutamenya amateka y’imihindagurikire y’ikoreshwa ry’ijambo « ubwoko » ku bijyanye n’umuryango nyarwanda. Ikindi gitera ingorane ni ukutamenya itandukanyirizo lili hagati y’ibyitwa ubu « amoko », ni ukuvuga abasinga, abazigaba, abatutsi, abatwa, abahutu, ababanda, abacyaba, abasindi…, isano bifitanye n’ukuntu byakoreshejwe muri politiki. Iyi nyandiko iragaruka kuri izi ngorane ari nako hagenda hagaragazwa ibisubizo ku bibazo bizikomokaho.

 

Ubundi ijambo ubwoko ku birebana n’abantu, likoreshwa bashaka kuvuga inkomoko. Ku bijyanye n’umuryango nyarwanda, iyo babajije umuntu ubwoko bwe baba bashaka kumenya inkomoko ye. Gusa aha igisubizo gitagwa akenshi ntabwo kiba kimwe ku banyarwanda bose: umwe ashobora kukubwira ati ndi umuzigaba, ndi umusinga, ndi umusindi…; undi akakubwira ati: ndi umututsi ndi umuhutu, ndi umutwa… Aha umuntu yakwibaza ibibazo bibili by’ingenzi:

 

1-Byagenze bite kugirango ibyo byose byitwe amoko?

2-Ali abo bazigaba, abasinga, abasindi  ari n‘abatutsi, abahutu, abatwa, ni bande biyitirira inyito y‘ abandi?

 

I. Amoko gakondo y’Abanyarwanda ni ayahe ?

 

Iyo tugiye mu mateka yanditswe kuri kariya karere u Rwanda rw’ubu rwubatseho, hari byinshi dusangamo bitwereka ko abanyarwanda bo hambere (aha reka tuvuge mbere y’umwanduko w’abazungu) bavugaga inkomoko yabo bashingiye ahanini ku moko. Ayo moko abanyarwanda bibonagamo yageraga kuri 20 : abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, ababanda, abacyaba, abega, abungura, abashambo, abatsobe, abakono, abaha n’ayandi… Ubuzima mbonezamubano ndetse n’ubujyanye na politike muri rusange bwari bushingiye kuri ayo moko. Umuntu yanavuga ko ariyo ubuzima muri rusange bwari bwubakiyeho…

 

Ibi bishobora gusobanurwa n’ingingo zikurikira :

Reka dutangirire ku bihugu bya mbere byari hariya u Rwanda rw’ubu ruri, ibyo bihugu byari byubakiye ku moko : Mubali w’abazigaba, Gisaka cy’abagesera, Nduga y’ababanda…n‘ibindi.

 

Mugushaka kuvuga abaturage babanjilije abandi hariya u Rwanda rw’ubu ruri, ni ukuvuga abasangwabutaka naho hakoreshwaga ayo moko ; bavugaga ko cyangwa bavuga ko abasinga aribo basangwabutaka.

 

Ibyo gushyingirana nabyo byagenderaga kuri ayo moko :  Reba nko mu bami b’abanyiginya baravugaga bati turafata abageni mu bakono, mu baha, mu bega, mu basinga… Muri uru rwego rwo gushyingirana, Bwana Fawustini Kabanza, mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana kuri Radiyo Inkingi ku ya 19 mata 2020 yatanze ingero. Yavuze Nyirantobwa umukobwa w’umwami Mibambwe Sekarongoro warongowe kwa Mashira, avuga Bwiza bwa Mashira warongowe na Gahindiro bivugwa ko yari umuhungu w’uwo Mibambwe Sekarongoro… Kuri uru rutonde twakongeraho Mageni bivugwa ko yari umwuzukuru wa Nsoro Bihembe wategekaga u Bugesera ngo akaba yarazanye na Nyanguge atwite Mukobanya. Uwo Mageni yarongowe kwa Ngoga wo mu Nduga ya Mashira. Abo bose, nk’uko Kabanza abivuga, ntawagiye mu rugo rw’undi gushaka umugeni ari umututsi, ari umuhutu cyangwa se umutwa.

 

Urundi rugero ni rwa Ruganzu Bwimba igihe bavuga ko yari amaze gufata icyemezo cyo kujya gupfira mu Gisaka nk’umutabazi, yagize ati: „Umusindi yarenze akarwa…“ ashaka kuvuga ko nk’umusindi adashobora gusubira ku cyemezo yafashe. Izi ngero zose zirerekana ko mugushaka kugaragaza inkomoko ye, umunyarwanda wo hambere ni amoko abasinga, ababanda, abagesera,… yashyiraga imbere.

 

Ntawashyiraga imbere ubututsi, ubuhutu cyangwa ubutwa kuko nkeka ko bwari butaraza (ndashaka kuvuga muri icyo gihe cya Ruganzu Bwimba amateka avuga ko yabayeho mu kinyejana cya cumi nagatanu). Bishatse kuvuga ko ariya moko (abasinga, abazigaba, ababanda,…) yabayeho mbere y’ubututsi, ubuhutu n‘ubutwa. Aha naho ndahahurira na Kabanza wari muri kiriya kiganiro navuze haruguru. Iyi ngingo ni ingenzi kuyumva neza kuko idufasha kumva impamvu dusanga abatutsi, abahutu, abatwa mu bazigaba, abasinga, ababanda n’ahandi mu yandi moko…

 

II. Abatwa, abatutsi, abahutu twavuga ko batangiye kuvugwa ryari?

 

Ntibyoroshye gusubiza iki kibazo. Iyo umuntu asomye amateka yerekeranye n‘ariya moko (abazigaba, abasinga, ababanda…) yari aturiye hariya u Rwanda rw’ubu ruri ndetse no muri kariya karere k’ibiyaga bigari kose akayasesengura arinako ayagereranya, usanga ahagana mu kinyejana cya cumi na gatandatu gishyira icya cumi na kalindwi gitangira ibintu byaratangiye guhinduka. Amoko amwe yashatse kubaka ibihugu binini, birenze akagali kiyitirira ubwoko bumwe. Ahangaha umuntu ashobora kuvuga ko bariya basindi ba mbere ni ukuvuga ba Bwimba aribwo bashobora kuba baratangiye kwagura akagali kabo kazavamo u Rwanda tuzi ubu…

 

Ugutera imbere by’ako kagari kwaranzwe n’ibintu bibiri by’igenzi:

-Gusenya ibihugu bishingiye ku moko bikomekwa kuri icyo cy’abasindi byagize ingaruka mbi kuri ayo moko kuko akenshi abagize ayo moko, bamwe baricwaga abandi bagatorongera;

-Havutse ingenabitekerezo nshya ishingiye kuri politiki y’imiyoborere y’icyo gihugu cyari gitangiye kuba kinini cyangwa se kwaguka inajyanye kandi n’ingamba zo kwigarurira ibindi bihugu. Ni muri uru rwego rujyanye niyo ngengabitekerezo ya politique n‘uko yagiye ikura nkeka ko amagambo abahutu, abatutsi, abatwa ashobora kuba yaratangiye gukoreshwa.

 

Mu gitabo cye Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro. Amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda, umaze imyaka 926 (1091-2017), Yohani wa Mungu Nsanzabera avuga ko ari ku gihe cy‘umwami Cyilima Rugwe (bavuga ko yabayeho ahagana mu kinyejana cya cumi na gatandatu) ayo magambo yinjijwe mu mibereho y’abanyarwanda asobanura ibyiciro by’ubudehe mu rwego rw’ubworozi bw’inka…

 

Vansina we, mu gitabo cye “Le Rwanda ancien. Le royaume nyiginya” akavuga ko ari ku gihe cy‘umwami Cyilima Rujugira (bavuga ko yabayeho ahagana mu kinyejana cya cumi n’umunani) ayo magambo yakoreshejwe mu rwego rw’intambara. Bashaka gutandukanya abarasanaga ku rugamba bitaga abatutsi n’abatwaraga ibikoresho, impamba… bitaga abahutu.

 

Biragoye kwemeza ko biriya bice (abatwa, abatutsi, abahutu) byariho ku gihe cya Rugwe nk’uko Nsanzabera abivuga kubera ko twabonye haruguru ko muri biriya bihe bya Bwimba bivugwa ko ariwe wabyaye Rugwe, amoko abasinga, ababanda, abasindi… ariyo yakoreshwaga. Ko ibyo bice byaba byaratangiye gukoreshwa ku buryo bwimbitse mu buzima mbonezamubano no muri politiki ku gihe cya Rujugira birashoboka. Nanone ahangaha naho ariko ntabwo ubushakashatsi bwari bwatangaza itariki idakuka.

 

Icyigenzi aba bashakashatsi bahuriyeho, ni uko ayo magambo yabayeho kuva mbere y’umwaduko w’abazungu; kandi ko yadutse asobanura catégories sociales. Erega si hariya u Rwanda ruri gusa ayo magambo yakoreshejwe avuga catégories sociales. Abanyanga, Abamongo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nabo barayakoreshaga…Uwaba ashaka kumenya neza ibyerekeranye nabo banyanga cyangwa abo bamongo, livre nsengimanayabisanga mu gitabo mperutse gusohora cyitwa Histoire du Rwanda. Désidéologisation et restitution des faits historiques…  Editions Sources du Nil, Lille, 2020.

 

Ukwaduka kw’amagambo abahutu, abatutsi, abatwa n’ikoreshwa ryayo bigaragara ko bishobora kuba byabayeho nyuma ya Ruganzu Bwimba bivugwa ko uyu yabayeho ahagana mu kinyejana cya cumi na gatandatu ntibigomba gufatwa nk’intangiriro y’amateka y’u Rwanda cyangwa se aya kariya karere u Rwanda rw’ubu rwubatseho. Mbere y’icyo kinyejana, ako karere kariho n’amateka yako, gatuwe n’amoko gakondo: ababanda, abacyaba, abasindi, abazigaba, abasinga, abagesera…yarangwaga n’imirimo inyuranye: ubuhinzi, ubworozi, ubucuzi… Haruguru twabonye ko amoko amwe yari yarashoboye no kubaka ibihugu yigengagaho. Ibyo bikorwa byose ntibyavumbukiyeho gutyo gusa; byatanzwe n’iterambere ubushakashatsi buvana ahagana imyaka 500.000 mbere y’umwaduko wa Kristu.

 

Ibindi bintu bibili by’igenzi umuntu yavuga ahereye kuri buriya bushakatsi bwa Nsanzabera na Vansina ni uko izo nyito z’ubuhutu, ubututsi n’ubutwa zaje nyuma y’amoko (abasindi, ababanda…) kandi ko abinjiye cyangwa abinjijwe mu byiciro izo nyito zasobanuraga, batavaga muri za Kameruni, za Tchad cyangwa se muri za Abisiniya…

 

Gushingira gusa ngo ko abantu basa maze umuntu akabahuza inkomoko ntabwo bihagije. Niyo mpamvu guhuza abahutu n’abakamerune, abatutsi n’abapeule cyangwa n’abosomali, ukongeraho ko baje mu Rwanda ariyo baturutse bakahasanga abatwa ataribyo. Ese niba ubu abo bahutu, abo batututsi bavuga ururimi rumwe rw‘Ikinyarwanda, muri ibyo bihugu bya Kameruni, Tchad, Somalie… naho bavuga cyangwa bavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda? Niba se abahutu n’abatutsi barigiye urwo rurimi rw’Ikinyarwanda ku batwa basanze mu Rwanda, izindi ndimi baje bavuga ni izihe? Ese hari ibisigisigi byazo dusanga mu Kinyarwanda? Kugeza ubu abahanga mu ndimi ntabyo barerekana. Izo nkomoko zihabwa abo banyarwanda ni impimbano, ntaho zihuriye n’ukuri; zatangajwe mu rwego rwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya politiki igamije gufata ubutegetsi, kubugundira no kubuheza ho abandi nk’uko ubu hari abanyarwanda bashaka kwisanisha n’abayahudi mu rwego rwo gushaka kwitandukanya n’abandi banyarwanda kugirango bashobore kubatsikamira…

 

III. None umuntu yasobanura ate ukuntu abatutsi, abatwa, abahutu bahurira mu moko?

 

Niba ibyo bice (abatutsi, abatwa, abahutu) byaraje nyuma y’amoko (abazigaba, ababanda, abasinga, n’ayandi …) birumvikana ko byagiye bivana abantu muri ayo moko yariho bitewe n’imilimo babaga bahamagariwe gukora. Ahangaha umuntu yavuga ko byagiye byoroshwa ni uko abari bagize ubwoko ubu n’ubu batari bafite ubumenyi bumwe ku bijyanye n’imibereho mbonezamubano na politiki, ntibakoraga imilimo imwe kandi ntibari bakungahaye kimwe. Umuntu yavuga ko bagiye binjira cyangwa se binjizwa muri ibyo bice bitewe ni uko babayeho  cyangwa n’icyo bazanye. Mu basinga hashoboraga kuboneka abinjira cyangwa se abinjizwa muri catégorie y’abatutsi, iy’abahutu n’iy’abatwa. Mu basindi, mu bazigaba n’ahandi mu yandi moko naho byashoboraga kuba uko…

 

Ikindi gisobanura uruhurirane rw’abahutu, abatutsi n’abatwa mu moko ni uko ari ayo moko cyangwa se ibyo bice by’abahutu, abatwa n’abatutsi nta gipande na kimwe cyari gifunze. Abanyarwanda binjiraga mu bwoko cyangwa mu gice iki n’iki bakagisohokamo kubera impamvu zinyuranye: gushyingirana, ubuhake, … Politiki nayo hari igihe yabigiragamo uruhare. Urugero twavuga ahangaha n’urw’umuryango wa Padiri Kagame Alegisi dusanga mu gitabo cya Antoine Nyagahene.  Ku rupapro rwa 252 Bwana Nyagahene avuga ko umuryango wa Padiri Alexis Kagame w’abahabwa wo mu bwoko bw’abasinga winjijwe mu batutsi n’umwami w’abanyiginya Kigeli Rwabugili mu kinyejyana cya cumi n’icyenda bitewe nuko Buki, sekuru wa Padiri Kagame yafashije uwo mwami mu bitero yagabye mu karere yari atuyemo ko mu Ndorwa.

 

IV. Abatwa, abatutsi, abahutu baje kuba amoko bigenze gute?

 

Amagambo «abahutu, abatutsi n’abatwa» ni ayo mu rulimi rw’Ikinyarwanda, bivuze ko ntaho ahuriye n’umwaduko w’bazungu mu Rwanda; yariho kandi yarakoreshwaga mbere y’ukuza kwabo mu Rwanda. Amagambo « ubwoko – amoko » nayo yabagaho mbere yuko abazungu bagera mu Rwanda kuko yakoreshwaga ku basinga, ababanda, abasindi, abazigaba,… Abazungu bamaze kwemeza ko « abahutu, abatutsi n’abatwa »  ari za « ethnies », cyangwa se «races» no kubavangura hakurikijwe isura bashatse igisobanuro cy’ayo magambo mu Kinyarwanda, ni uko bafata ya magambo « ubwoko-amoko »; kubera ingufu bari bafite, abazungu bemeje iyo nyito nshya y’amagambo « abahutu, abatutsi n’abatwa »; abategetsi b’abanyarwanda bategekanaga nabo, ni ukuvuga abami b’abanyiginya barayakira, abiru babo barayikwirakwiza.  Muri make rero, umuntu yavuga ko ayo «moko mashya» yazanywe kandi ashyigikirwa n’abari bafite ingufu mu rwego rwa politiki no mu rw’ubukungu. Niyo mpamvu ayo «moko mashya» yahise ahabwa agaciro kurusha yayandi gakondo abanyarwanda bibonagamo.

 

Ugutakaza agaciro kw’amoko cyangwa uguta imbaraga kwayo kubera impamvu za politique byatumye ibyo bice bindi by’abanyarwanda (abatwa, abatutsi, abahutu) biza imbere mu mibereho mbonezamubano no muri politiki. Uko kuza imbere kw’ibyo bice kwagiye kuza buhoro buhoro: Mbere y’umwaduko w’abazungu ibyo bice byarakoreshejwe: tubisanga mu bitekerezo bikubiye mu gitabo cyandistwe na André Coupez na Kamanzi; mu bucurabwenge, cyane cyane muri cya gisigo cyarataga ibisekuru by’abami b’abanyiginya bivugwa ko abashinzwe uwo murimo bagizwe abakozi bakuru b’ibwami kuva ku ngoma ya Kigeli Mukobanya. Iyo abacurabwenge bavugaga icyo gisigo batangiriraga ku mwami uriho. Nk’iyo bakivugaga ku ngoma ya Mutara Rudahigwa, bagira bati: „uyu mwami twimitse ni Mutara. Izina rye ry’ubututsi ni Rudahigwa. Nyina umubyara ni Nyiramavugo. Izina rye ry’ubututsi ni Kankazi… “; bagakomeza batyo kugeza kuri Gihanga bavugaga ko ariwe wahimbye ingoma yabo.

 

Mu gihe cya gikolonize no mu gihe cya za Repubulika: iya mbere, iya kabili n’iya gatatu ubu nandika iyi nyandiko turimo, naho ibyo bice byarakoreshejwe ndetse bihabwa n’ingufu kuko byakoreshejwe cyane n’abanyapolitike kugirango bagere ku nyungu zabo. Uko kuza imbere kw’ibyo bice kwagiye gusubiza inyuma amoko abanyarwanda bibonagamo ni ukuvuga abazigaba, abasinga, abasindi… ari nako ibyo bice byagiye bifata izina ubwoko ku buryo muri iki gihe iyo ikibazo cyerekeranye n’ubwoko kibajijwe ntabwo ari kenshi umuntu yumva abasinga, abazigaba…; akenshi umuntu yumva abatwa, abatutsi, abahutu…

 

Ijambo ubwoko twavuga rero ko ryakoreshwaga mbere na mbere kuri ariya moko gakondo  abasinga, ababanda, abega, abasindi… ariko ko ryaje gukoreshwa ku abatwa, abatutsi, abahutu ahanini bitewe n’abanyapolitiki bashakaga gukurakuza inyungu zabo…

 

V. Ayo moko gakondo twavuga ko yatangiye kuvugwa ryari?

 

Kimwe n’uko haruguru navuze ko bitoroshye kubona italiki amagambo abatwa, abatutsi, abatwa yatangiriyeho gukoreshwa mu mibereho mbonezamubano no muri politiki by’abanyarwanda ndagiragango aha naho ku berebana n’ariya moko gakondo mvuge ko bigoye gutanga igihe yavukiye n’ubwo bwose bigaragara ko yabanjirije abahutu, abatwa, abatutsi. Icyo umuntu yavuga ni uko bishoboka ko yabayeho akomotse ku iterambere mbonezamubano ry’abaturage bari baturiye kariya karere u Rwanda rw’ubu rwubatseho niry’utundi turere tugakikije. Ikindi umuntu yavuga ni uko ayo moko yavuye mu baturage bamwe, bari bamaze kumenyerana, barangwa n’umuco umwe banavuga ururimi rumwe ruzaba mu iterambere ryago Ikinyarwanda, Ikirundi, Igishi… Amwe muri ayo moko yavukiye muri kariya karere u Rwanda rw’ubu ruri, andi hanze yako.

 

Uko imyaka yagendaga ishira indi igataha ni nako ayo moko yagendaga ahindura isura, amwe akimuka agahindura inturo; byageze naho amoko amwe akomera maze yubaka ibihugu.  Muri kariya karere u Rwanda rw’ubu ruri, nk’uko biboneka hejuru muri iyi nyandiko umuntu yavuga u Mubali w’abazigaba, Nduga y’ababanda, u Bugara bw’abacyaba…

 

Kuri ibi birebana no kwimuka kw’amoko, ayaje gutura muri ako karere aturutse ahandi, ntabwo yavuye kure yako kuko mu muco uranga abagatuye ubu nta bimenyetso bibyerekana. Imibanire hagati y’amoko yategekaga ibihugu byayo ntabwo buri gihe yari myiza. Mu gushaka kwagura ibihugu byayo, amoko amwe yashoje intambara ku yandi moko maze ibihugu by’atsinzwe bikomekwa ku by’atsinze.

 

Ni muri urwo rwego ibihugu bimwe byagutse ibindi bigasenyuka burundu. Uku gusenyuka kw’ibihugu bimwe kwakulikirwaga n’ugutakaza ingufu kw’amoko yabiyoboraga. Mu by’ukuri, izi ntambara nizo zatangiye kwaka ingufu amoko k’ishingigiro ryubakirwaho ibihugu. Abatsindaga intambara, ibihugu byabo bikaguka, bashatse izindi nkingi z’ubutegetsi bwabo, maze bashyiraho ingamba n’ingengabitekerezo zituma bayobora ibyo bihugu byabo byagenda byaguka ari nako zigenda zigabanya ingufu z’amoko. Byabaye ngombwa ko bashyiraho ibyiciro mu baturage bituma babayobora; muri kariya karere u Rwanda rw’ubu rwubatseho ibyo byiciro nibyo byiswe abatwa, abahutu, abatutsi. Ibi nabyo byaje biturutse mu baturage bamwe, bafite umuco umwe kandi banavuga ururimi rumwe.  Birashoboka kandi ko ayo moko n’ibyo byiciro ari ibya vuba (nanone aha byumvikane ku rwego rw’amateka) ugereranije n’u Rwanda gakondo n’ururimi rwarwo Ikinyarwanda rwabibanjirije.

 

Umwanzuro

 

Mu gusoza, icyo twavana muri aya mateka y’amoko: abasinga, abazigaba, abasindi… cyangwa no muri ariya yerekeranye na biriya bice bindi abatwa, abatutsi, abahutu ni uko byose byakomotse ku iterambere ry‘imbonezamubano, ry‘ubukungu cyangwa rya politike ry’umuryango nyarwanda. Bishatse kuvuga ko Abanyarwanda muri iryo terambere ryabo aribo batanze, ku bihe bitandukanye na none, ayo moko yose n’ibyo bice byose. Niyo mpamvu ayo moko yose n’ibyo bice byose bihuriye ku muco umwe: ururimi rumwe, gushyingirana, guturana bivanze mu gihugu, indyo imwe, imyambalire imwe, n’ibindi. Muri make Abanyarwanda ni bamwe! Atari ibyo byagorana gusobanura ukuntu abahutu, abatutsi n‘abatwa (niba atari bamwe) baboneka mu bwoko bumwe nk’ubw’abazigaba aho abawugize bavuga ko bukomoka ku mukurambere umwe bita Kazigaba…

 

Mu mateka y’abanyarwanda, habayeho politiki mbi zishingiye ku ngengabitekerezo z’irondakoko zabagabanyijemo ibice.

Ingaruka zizo politiki zaranzwe n’ibibi byinshi: ubwicanyi, guhunga igihugu, kwikubira ibyiza by’igihugu…Ariko icyagararagaye ni uko kuva mbere y’umwaduko w’abazungu izo politiki zajyaho, nta bwoko cyangwa igice na kimwe cyitandukanije n’abandi banyarwanda ngo gituye mu gipande cyacyo cy’igihugu cy’u Rwanda, ngo gishyireho ururumi rwacyo, imyambalire yacyo, indyo yacyo…kubera ko wa muco umwe ubaranga wakomeje kubagira umwe. Uyu muco w’ubumwe hagati mu Banyarwanda ni ubere imbaraga abakiri bato, barwanire guha u Rwanda icyerekezo cy’ubumuntu kizira amacakubili aho yaturuka aho ariho hose kuko ubwo bumuntu aribwo soko y’iterambere rirambye.

 

 

Inosenti Nsengimana

Kanama 2020

 

 

Hist Politiki n’amoko mu Rwanda