
Umukiza
Umukiza uvutse aje kuruvura Umuvumo rwavumwe rukivuka Arawukura ukuke ukuke amenyo Maze mu bihanga ahangemo ihwa Ngo lihandure amahano yose ahamera Ahite ahumana arware ubuhumyi Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ; Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose Nibwo Ubumuntu buzatamba […]

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu
Ilibuliro Mvuge Gisanura utuma basamura Tumuhe ibnze tureke abanze Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda. Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse Akaba […]

Politiki n’amoko mu Rwanda
Ingingo irebana n’amoko mu Rwanda ikomeje kugibwaho impaka n’abantu b’ingeri nyinshi. Ahanini ingorane zikunze guturuka ku kutamenya amateka y’imihindagurikire y’ikoreshwa ry’ijambo « ubwoko » ku bijyanye n’umuryango nyarwanda. Ikindi gitera ingorane ni ukutamenya itandukanyirizo lili hagati y’ibyitwa ubu « amoko », ni ukuvuga abasinga, abazigaba, abatutsi, abatwa, abahutu, ababanda, abacyaba, abasindi…, isano bifitanye n’ukuntu byakoreshejwe muri politiki. Iyi nyandiko […]
Umugani wa Gashyende n’inshinzi
http://www.musabyimana.net/20190527-umugani-wa-gashyende-ninshinzi/

Rwanda Day /Atlanta : Politiki ya Kagame yo kwihesha agaciro ihishe iki?
Ubwo yari Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kagame yongeye gusubira muri ya magambo ngo « twiheshe agaciro ». Ku babisesengulira hafi, ariya magambo usanga ari nk’isiri aba aciriye agatsiko ke k’abicanyi ngo bakomeze gutsemba abanyarwanda. Nawe se wakwihesha agaciro ufata abantu, abaturage bawe, ukabashimuta, ukabazimiza, imirambo yabo ukanaga mu ruzi, warangiza ngo twiheshe agaciro. Inkomoko y’ijambo […]

Yagaruye Ubuyanja
Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300. Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda […]

Imbwa za Lyangombe
Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe. Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo : Bakosha Badahannye, Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babika mu rwina n’umuriro, […]

Ageze Ahalindimuka !
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka […]

Umutoma wa Noheli
MUKANOHELI Mutesi utatse uburanga Umwari w’ikimero n’ubuhanga Karabo kera kagira ibanga Amaso yawe agaba umutuzo Nkumva nagupfumbata mu gituza Ongera umwenyure mbone gutuza Hogoza ryanjye umbere umuhoza Ejo hacu twembi hatembe ineza L’Amour fait très bon, tu sais? Ihogoza ryanjye nzaruguhata ususuruke. Gilles NTAHOBATUYE Twabikuye : Igitondo.com