
Itangazwa rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’uko byagenze (Inkomoko, n’abayagizemo uruhare…)
Ku italiki ya 28 Mutarama 1961, u Rwanda rwabaye Repubulika; ubutegetsi bwari bushingiye ku bwami burasezererwa. Ubu hashize imyaka 60. Mu bushakashatsi nkora ku mateka y’u Rwanda, maze kwandika ibitabo bitatu ku birebana n’amateka yaranze u Rwanda muri iriya myaka ya za 50-60. Muri ubwo bushakashatsi nifashishije ahanini inyandiko z’umwimerere (Documents d’Archives) abategekaga icyo gihe […]