Burya uko undeba ngirwa n’abagabo
Dore ko kwiyemera ntabigana
Nk’ingirwabagabo ziha amazina
Yuje ubwema ari ibigwari
5 Ariko isi ikazikubita umunyafu
Zigaca bugufi nk’imbwa yibye
Bakayihemba imigiti y’inkoni
Zigatabarwa n’andi maboko
Maze ibyo kwigira ziririmba
10 Bikaba indoto zitagira ireme.
Ni nde wigira se rubanda
Nkaho ari ikinege aha ku isi
Utarabyawe maze ngo anarerwe
Wageze ku bikorwa bihebuje
15 Nta mugenzi we asabye inkunga?
Abagabo bangira mvuga ibizima
Si abakize ku bwoya bwinshi
Ku matama ndetse no mu gituza
Na nyirahuku mbona ibitunze
20 Kandi inyiyambaza ngo nyigire.
Abanjye ni imbaga impora hafi
Ikantabaza ipfukire ikwiye
Ibona nyigomba ntayitabaje
Ikampa ihumure igihe cyose
25 Iri n’abakungu badashyikira.
Ni abo bonyine mpa agaciro
Ubwenge bandahurira nkonje
Ni na ryo funguro mpora nshonje
Rituma ntera intambwe ndende
30 Nsanga abangira mu burenzi.
© KURAZIKUBONE Stanislas
Vienne, 9 Kanama 2022