Nyungura nyinshi wowe uzitanga
Uzi icyo zizamarira uwo uhaye
Na we akazaziraga indagizo ze
Ndavuga abo Iyakare yamutije
5 Mu buzima bugufi amara ku isi
Ayifasha mu mirimo yamushinze
Ngo iyi si yayo igumye iyineze
Ihunde ituze ibiremwa byose
Yayiteretse ho ku bw’urukundo
10 Ndetse n’ubuntu butagereranwa.
Nyungura nyinshi wowe uzitunze
Ingabire zinkomereza inganzo
Idasoba ngo isobanye abo isusurutsa
N’abo yungura indi migambi
15 Iranga ingenzi zo n’amasonga
B’ingiro zigaragarira bose
Barangaje imbere imbaga ikura
Irangamiye ahaganje ibyiza
Ibikorwa by’umucyo ari cyo kirango
20 Cy’abitanga ngo isi isagambe.
Nyungura nyinshi wowe uzigenga
Imbaraga zikora imirimo iramba
Izungura ingero nziza amaza
Azuririraho ahanga ibirama
25 Asenya ibiremaza aya marere
Abyaza inzoza inzozi z’abazima
Baharanira inyungu zitaronda
Umuntu agatsiko ishyanga akoko
Kuko izisangiwe zihashya ishyari
30 Iyi si idutunze ikagira ituze.
© KURAZIKUBONE Stanislas
Vienne, 18 Kamena 2022