
Umukiza
Umukiza uvutse aje kuruvura Umuvumo rwavumwe rukivuka Arawukura ukuke ukuke amenyo Maze mu bihanga ahangemo ihwa Ngo lihandure amahano yose ahamera Ahite ahumana arware ubuhumyi Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ; Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose Nibwo Ubumuntu buzatamba […]

Umwami n’umuntu ni uyu nguyu
Ilibuliro Mvuge Gisanura utuma basamura Tumuhe ibnze tureke abanze Aruta Ruganzu ubaka intorezo maze akasa Arusha Rwabugiri w’inkotanyi ugira cyane Uyu ni we witwa Imana y’i Rwanda. Mbonye umwami uzi iby’ubwami ubirusha abandi Uwo ni Mibambwe Sekarongoro ni Gisanura Umuzirakuvusha usa n’Imana ni yo yamwimitse Akaba […]

Dusobanukirwe n’ibyerekeye NDUGA na RUKIGA
Iliburiro Mbatuwe no kwatura impaka z’Impakakuri ku isano nzima ya Nduga na Rukiga bikunze kubangikanwa n’Abashozampaka ku mpamvu z’Impatanirakurusha. Ndagira ngo ngushe ku mpaka z’urudaca, zazindi iyo zidaciye inka zica umugeni. Impaka nzima zuzuye ubuzima bw’abantu bazima ndetse n’uruhare rw’abazimu rukazaba rwose kugira ngo i Buzimu n’i Buzima hazaduke Imposhamahano ari yo Mpanguramahoro yabaye Ingume […]
Nkumbuye iwacu
Ilibuliro Nje kubalibulira inzira Nzima, inzira ihunzemo Ubumuntu bw’isugi bukagira isa y’igisoryo ari nawo musemburo w’Ubugingo bugira umuntu mwene Muntu. Ndavuga ya nzira Nyabagendwa, igenda abayizi nka Nyarugenge, igenda abasirikare n’abazungu, ikagenda abadage na ba madamu. Nje kubabwira Inzira y’Itaha kuko ab’i Iwacu barabatashya, ngo nimutahe murupyisure ; mwubure u Rwanda muruhe ibambe, mwahire imambo zarubambye […]

Umwenegihugu ni iki? Umwenegihugu ni nde?
UMWENEGIHUGU Umwenegihugu ni Umunyagihugu ari we Nyirigihugu. IGIHUGU Igihugu ni IMPANO Y’IMANA, yaracyiguhaye ngo kibe icyawe, ugituremo, ugitegeke, uteke, utekanye, ukibemo UMWAMI niyo waba ukiri umwana ; ukiranduremo GATANYA ugiteremo AGAHUZA gahuza ABENEGIHUGU. Cyarazwe Abakurambere b’ibikubitiro, bagenda bagisimburanamo uko iminsi itashye, kugeze kuri wowe wa none. Gituze mu mutima wawe; uko ugituyemo kigutambemo kabone n’ubwo waba […]