
Ese urupfu rwa Alphonse Marie Hagengimana rwo ruzabasha guhumura amaso abiyemeje gukurikira no gushyigikira buhumyi FPR ya Paul Kagame?
Mu mwaka wa 2010 ubwo Paul Kagame yazaga muri za nama nsesaguramutungo ziswe Rwanda-Day ariko mu byukuri ari Kagame-Day, abantu batandukanye icyo gihe bo muri Diaspora y’Ububiligi batanguranwaga Micro babaza ibibazo, rimwe na rimwe biterekaranye byo kwereka ko bashyigikiye ingoma ye. Muri abo banyarwanda bo muri diaspora yo mu Bubiligi hagaragayemo Bwana Alphose Marie Hagengimana […]

Abicanyi ba FPR Inkotanyi bagiye kuyogoza u Bulaya
Inzego z’ubutasi z’u Rwanda zohereje amatsinda y’abicanyi b’umwuga mu bihugu bitandukanye kw’isi. Afrika n’u Bulayi byo babigize agatobero. Muribuka ko muri Afrika bahiciye Col Patrick Karegeya, bakarasa Gen Kayumba Nyamwasa, bakica abantu muri Mozambique, bakica abandi i Bugande abandi bakabashimuta,… Mu Bulayi rero naho hamaze gukorwa anketi yagaragaje ko iryo tsinda ry’abicanyi rikomeye cyane kandi […]

Mwalimu wo mu Rwanda arutwa n’umunyonzi
Gukandamiza no gusuzuguza mwalimu mu Rwanda biri muli gahunda mbisha y’agatsiko kashimuse ubutegetsi muli 1994 yo gushaka kuzabugumana ubuziraherezo gaheza abatakagize. Ku tariki ya 17 /4/2019 Radio Inkingi yagiranye ikiganiro na bamwe mu balimu bo mu Rwanda ( mettre le lien). Muli icyo kiganiro bagaragaje ko umwalimu asuzuguritse , ahembwa intica-ntikize kandi nayo ishyaka riri […]

Umwaka wa 2018 usize uburenganzira bw’imfungwa buhagaze bute mu Rwanda?
Hagiye humvikana abantu bamwe na bamwe bashima abandi banenga uko infungwa mu Rwanda zifatwa , hari bamwe bemeza ko zifatwa neza abandi nabo bakavuga ko zikorerwa iyicarubuzo. Reka turebe uko ibibazo bimwe na bimwe byari byifashe uyu umwaka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda. 1. GUKUBITWA MURI GEREZA Uyu umwaka hakunze kumvikana cyane ikibazo […]

Ministri Soraya Hakuziyaremye nawe yatangiye kuvugishwa
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Madamu Soraya Hakuziyaremye yasabye abakozi ba leta kujya bambara ibikorerwa mu Rwanda. Yabitangaje tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Asaba ko iyi myambaro yazajya yambarwa ku wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi. Ndetse mu binyamakuru bimwe, babona icyo cyifuzo […]

Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?
Kera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira. Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena […]

Mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bategetswe guhinga ibigori none byabuze isoko
Kuva muri season B 2017 kugeza uyu munsi abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza inzara nubukene bibamereye nabi kubera kubura isoko ryibigori. nkuko mubizi mu rwanda FPR yategetse guhinga igihingwa kimwe ni muri urwo rwego muri turiya turere ho bategetswe guhinga ibigori nibishyimbo. tubibutse ko ibi bikorwa muri gahunda ndende ya FPR […]

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka
Aha ni mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu kagali ka Rubirizi. Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi. Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) […]

Gatsibo : Meya Richard Gasana arica agakiza
Mu cyumweru gishize mu karere ka Gatsibo habereye inama iyobowe na mayor w’ako karere GASANA Richard. Iyo nama ikaba yari ihuje abayobozi b’ibigo byose bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere, kandi harimo aba directeur b’ibigo by’amashuri, hari harimo kandi ushinzwe uburezi mu karere, vice mayor, utegeka police, ukuriye ingabo, n’abandi. Bategetse ko buri mukozi […]

Rwanda : FPR irakataje muri politiki yo kugira abana ba rubanda abacakara yimakaza uburezi budafite ireme
Iri jambo IREME RY’UBUREZI, ni rimwe mu magambo ahora mu kanwa k’abategetsi ba kigali kuva fpr yafata ubutegetsi. Hashize rero imyaka 24 FPR yica igakiza ibyo ishaka, bimwe mubyo yishe rero harimo n’uburezi. Minisiteri ibifite mu nshingano ariyo minisiteri y’uburezi, abenshi hano mu rwanda bayita »Minisiteri y’akavuyo » bitewe n’ibintu bidasobanutse bibamo. Ni ministeri aho minisitiri […]