Ibi bikaba byaremejwe mu nama y’igihe gisanzwe ya commission y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe gusuzuma ingengo y’imari , yabaye mu cyumweru gishize mu rwego rwo kwemeza ingengo y’imari y’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda mu mwaka 2018-2019 (RISA) mu magambo avunaguye.
Nkuko abisobanura CIP Theos BADEGE, umuvugizi wa police y’u Rwanda yagize ati hifashishijwe ikoranabuhanga izo cameras (ni izo mu bwoko bwa CCTV : closed-circuit television) ziteganijwe gushyirwa ahantu hahulira cyangwa hateranira abantu benshi mu mugi wa Kigali bikazatuma police n’izindi nzego zifafatanije umutekano zigera ku ntego zazo hadakoreshejwe amafranga menshi. Ati izi cameras zikazafasha mu gukumira no gutahura ibyaha zinerekana uburyo bworoshye bwo gukora amaperereza.
Uku kwikanga abahungabanya umutekano kwa Leta y’agatsiko ka FPR kukaba kwagarutsweho kuri uyu wa 16/05/2018 na Commissaire Général wa police y’u Rwanda CIGP Emmanuel GASANA ubwo yakiraga intumwa z’igihugu cya Angola zishinzwe iby’umutekano n’ubutabera baganira no kuwa karere muli rusange aho yagaragaje ko mu Karere nta mutekano ushoboka kubera cyane cyane imitwe yitwaje intwaro ihakorera ati ni ugukomeza gufatira hamwe ingamba zo kuzitira iyo mitwe, agakomeza atunga agatoki FDLR na RNC avuga ko yishyize hamwe ikaba ibangamiye umutekano w’u Rwanda by’umwihariko ! nguko !
Député Théobald MPORANYI umwe mu bakunze kumvikanisha ijwi mu nteko y’u Rwanda akaba yemeza iyo gahunda ya za cameras ikenewe kandi ko nta kabuza abadepide bagomba kuyishyigikira uko byakabaye kuko ngo ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’igihugu ko bagomba kuryamira amajanja !
Banyarwanda muriyumvira ! none se wa mutekano bavuga bafite ni uwuhe mu gihe bakiryamiye amajanja no gushyira mu majwi amashyaka y’impunzi z’abanyarwanda bashaka kwitahira mu mahoro mu rwababyaye ? jye rero nsanga umuti atari uko wakabaye uhora wikanga abo mwonse rimwe ubafata nk’inyangarwanda abandi urunda mu bihome ngo uriho urashaka umutekano w’agatsiko gato kagizwe na FPR ! ahubwo wafungura amarembo ya politiki bikakugeza iyo byakakujugunye inzira zigipfa kugendwa aho gukomeza kubiba amacakubiri y’amoko n’urwango mu banyarwanda kandi tuzi aho bamwe byatugejeje na nubu bikidukurikiranye, ababyeyi n’abavandimwe bacu tutazi iyo baroshywe kubera Jenoside yo muli 1994 mu gihe abandi bashyingurwa mu cyubahiro! ni akaga !
Banyarwanda rero nkuko bavuga ko muli politiki nta nshuti ihoraho akaba nta n’umwanzi uhoraho ni nako abanyarwanda twari dukwiye nibura kwitwara naho ubundi ntaho igihugu kiva ntaho kigana !
Byanditswe ku wa 18/05/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.