Kubera ikimwaro n’isoni byateye Leta y’agatsiko ka FPR kandi yari yarijeje abanyarwanda ko gahunda zose zijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu zarangije gutunganywa none abenshi mu bayobozi b’inzego zibanze bakaba baraboneyeho icyuho cyo gusakabaka abaturage utwabo bitwaje ngo barashaka inkunga yo gushyigikira umukandida wa RPF-INKOTANYI Paul Kagame; ni muli urwo rwego Bwana Francis Kaboneka Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kiganiro yagiranye na ba gouverneurs b’intara, uturere n’umujyi wa Kigali yavuze ko abayobozi bose batse amafranga abaturage bababeshya ko ari ayo gutera inkunga amatora y’umukandida wa RPF ku mwanya w’umukuru w’igihugu bagiye kubibazwa.
Banyarwanda banyarwandakazi, ubu se tuvuge yuko Ministri Kaboneka uretse kwirengagiza hari umunyarwanda numwe uyobewe ko ayo mabwiriza yo kwaka imisanzu yacuriwe muli cabinet yiwe n’abandi bafatanije barimo NEC(Commission y’igihugu y’amatora) ! none abonye abaturage bavugije induru ati abayobozi babigizemo uruhare ni bakurikiranywe ! ubonye iyo avuga ati mwamennye ibanga mwishyira ku karubanda ! gusa nyiri umutwe munini ntarengwa n’imijugujugu !
Banyarwanda banyarwandakazi, uku kunyunyuza imitsi ya benengofero batagira kivugira ni imwe mu ngeso zadukanywe na Leta y’agatsiko ka FPR kuva kafata ubutegetsi hashize imyaka 23 ! ku buryo abanyarwanda ni kwa kundi kwabo bapfira muli Nyagasani bagatangira guhwihwisa ibibazo byageze iwa Ndabaga ! ariyo mpamvu kuva kera na kare bemye bazi kwikiriza neza intero y’abayobozi. Ubu se iyo uyu mwambari Kaboneka atabikomozaho ko nta numwe wari waratatse n’igihe twabivugiye ? ahubwo ko wasangaga inyikirizo ari ya yindi ngo ‘’niwe…..niwe….niwe….’’! ahaaaa… ni ukuvuga ko bari bukomeze kubishegesherezwa mu mitima yabo aribyo akenshi igihugu cyacu cyakunze kuzira uretse nubundi ko ari hahandi !! aliko abaturage babika umubabaro mu mitima bagashinjagira bashira nyuma babona umwanya ibibarimo bigaturika nk’igisasu.
Banyarwanda banyarwandakazi, ubu se Ministri Kaboneka arabikoraho iki ko kugeza kuri uyu munota nandika bikomeje gukorwa aho abambari b’agatsiko babyukana uturumbeti buri gitondo bahamagalira abaturage kugera bwangu aho za Bus ziba zitegereje kujya kwamamaza umukandida wa RPF kandi ubwo baba baraye banyuze mu ngo zose baka iyo misanzu ku buryo mu karere ka Gasabo abaturage batagihumeka.
Bamwe mu baturage bashoboye kutugezaho ubuhamya bwabo bibaza impamvu bakwa amafranga buri kwezi y’umuryango wa RPF bakongeraho nayo gushyigikira umukandida wa RPF ntibabone nibura naga T-SHIRT ka 5000frw mu gihe cya campain ! bakomeje bansaba gutambutsa ubu butumwa basaba RPF kudakomeza kubiba umunabi mu banyarwanda, nguko nguko.
Si ibyo gusa kuko nakomeje kubona n’ubundi butumwa buturutse impande zose; hari NDIMUBANDI Emmanuel wo mu Karere ka Gatsibo uhamya ko buri rugo bagiye barwaka ibihumbi bibili byo gushyigikira RPF-INKOTANYI.
NYIRANDIKUMANA Thérésie ukora mu bitaro bya Murunda akarere ka Rutsiro nawe yantangarije ko we n’abandi bakozi bose bo mu bigo by’ubuvuzi bagiye bacibwa ibihumbi 30.000frw abandi 20.000frw abandi 10.000frw kuri buri wese ati aliko icyadushegeshe kikadutera n’urujijo ni ukuntu nyuma yuko Ministri Kaboneka avuze ko gucibwa amafranga yo gushyigikira umukandida wa RPF bitemewe aribwo twazindukiye mu nama ku bitaro bya Murunda iyobowe na Dr. NIRINGIYIMANA Eugène (Médecin directeur w’akarere k’ubuvuzi) atumenyesha ko yatumwe n’abayobozi bakuru ba RPF ko twatanze amafranga makeya ko ahubwo dusabwa byihutirwa gutanga andi 1/3 cy’umushahara duhembwa ! ibyo byose twarabyubahirije kuko ntawe uburana n’umuhamba ! ati ayo mafranga yose yashyizwe kuri compte ya BPR/AMATORA /RPF-RUTSIRO № 515421727110168. Uwo mubyeyi yakomeje agira ati mudufashe rwose umuryango wa RPF udusize iheruheru twitwa ngo turakora, amadeni aratwishe nta handi twakura !
Abandi ni abarimu bo mu Karere ka Ngororero barangije mu itorero ry’igihugu riyobowe na wa mumotsi Rucagu Boniface , ibyabo bikaba bisa n’ikinamico! Bavuga ko bakimara gusinyishwa ibyo barangije gukora bavuye mu itorero buri mwarimu wese avanwaho 1/30 cy’umushahara kuzageza igihe kitazwi guhera mu kwezi kwa 1/2017, bati none no guhera mu kwa 3/2017 abayobozi b’ibigo bazana listes tugasinyira andi 1/30 nanone yo bakaba bayakira mu ntoki batubwira ko ari umusanzu wo gushyigikira amatora y’umukuru w’igihugu; abo barimu bakaba batakambira Bwana Kagame ngo nagerayo azibuke mwarimu ! bati bayobozi ko namwe mugeze aho mugeze kubera kunyura imbere ya mwarimu, kubera iki mworoherwa aho kwibuka mwarimu ahubwo mukamwambura nutwo afite ? twasaba ko muduhemba muti abarimu muri benshi !!! ubu koko tuzabigenze dute ?
Ahandi twashoboye kugera naho ni mu Murenge wa Cyumba i Gatuna ku mupaka uduhuza na Ouganda aho chairman wa RPF yaka buri muntu ibihumbi 20.000frw akongeraho ko utazayatanza azahura n’ingaruka nyuma ! nguko nguko kimwe n’i Rutare ho mu Karere ka Gicumbi bakurikiza ibyiciro by’ubudehe aliko bo bagasanga ngo ari igisebo ku muryango wa RPF! bati mudukize ba rusahuliramunduru naho ubundi turashize!
Banyarwanda banyarwandakazi rero ntawarondora akababaro k’abaturage ngo akamareyo aliko mpamya ko iyi ari isura y’akababaro n’intimba byuzuye imitima y’abanyarwanda! umuntu akaba yakwibaza ati amaherezo azaba ayahe kandi uwo utakira ariwe ugusahura ? aliko haba kwihangana kuko nta gahora gahanze .
Mugire amahoro y’Imana.
Byanditswe ku wa 24/07/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.