
Ese koko abanyarwanda babayeho neza ?
Maze igihe kitarenga gito nibaza ibyo abantu cyangwa abanyarwand bahora babeshyerwa na peresida wabo Paul Kagame. Mugihe aherutse muri ONU yavuze amagambo atangaje ngo « abanyarwanda bose bameze neza ». Ntabwo aribyo nta kuri kurimo rwose, wenda iyo avuga ko ariwe umeze neza hamwe n’agatsiko ke gato ka (FPR) kubera impamvu : -Umunyarwanda wo hasi abuzwa gucuruza ku gataro, […]

Rwanda: Dr. Richard Sezibera, ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, ari mu gihirahiro
Quand un diplomate dit ˂˂ oui ˃˃ , cela signifie ˂˂ peut-être ˃˃, quand il dit ˂˂ peut-être ˃˃ , cela veut dire ˂˂ non ˃˃ ; et quand il dit ˂˂ non ˃˃, ce n’est pas un diplomate. H.-L. MENCKEN, Dictionary of quotations (1946). Ni kuri uyu wa 20/11/2018 mu kiganiro cye cya mbere […]

Rwanda : iyo ibiza bimaze gusiga ingogo niho prezida Kagame na gouvernement bibuka abaturage bya nyirarureshywa
Uyu mugabo Pahulo Kagame ukomeje kwibera mu Kirere no kwigaragaza mu ma film atangwaho akayabo gaturutse mu mitsi ya Rubanda rutagira kirengera amenya ko Ibiza bihari ari uko byamaze abanyarwanda ari nabwo yumva ko agomba kubabeshya bya nyirarureshywa yihanganisha imiryango yabuze ababo ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gufasha abibasiwe n’ibyo biza mu gihe kirambye. Byahe […]

Rwanda: Prezida Pahulo Kagame yiyambaje abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhangana n’abashaka gukomanyiriza u Rwanda
Mu mwiherero w’abayobozi bose b’inzego z’ibanze mu gihugu hose wabaye kuri 28 kugeza kuri 30 werurwe 2018 mu nsanganyamatsiko igira iti « Imiyoborere mpinduramatwara ishingiye ku muturage » ukaba warafunguwe na Prezida Kagame, mw’ ijambo rye yabagejejeho nkuko akunze kuryita impanuro yakomoje uko igihugu kibanye n’amahanga ! ati iyo umuntu atakwifuriza kubaho aramutse agufungiye amazi kabe naho […]

Mu Rwanda abantu bakomeje gupfa mu buryo budasobanutse
Umuco wo kwicana Pahulo Kagame yabibye mu Banyarwanda uranze ubaye akarande. Nibyo koko rero hano mu Rwanda ihotorana cyangwa ubwicanyi bukorerwa mu miryango itandukanye buri munsi burabandanyije aho Leta ya Kagame nayo ahanini ibigiramo uruhare ari nako ihitamo gushishikariza abambari bayo kujya batanguranwa mu gutangariza abanyarwanda ko abapfuye muli ubwo buryo bikamenyekana bizajya byitirirwa ko […]

Rwanda: Pahulo Kagame ageze aho afunga gereza ya kigali 1930 ayishakamo umusaruro.
Gereza ya Kigali 1930 ni imwe mu nyubako zubatswe mu gihe cy’abakoloni zari zisigaye zitarasenywa na Leta y’agatsiko. Biravugwa ko rero Gereza 1930 ya Nyarugenge ari imwe mu bizaranga umurage w’amateka y’u Rwanda nkuko ubuyobozi bw’umugi wa Kigali buherutse kubitangaza bwemeza ko iyo Gereza isanzwe yubatswe ku butaka buri mu maboko y’umugi wa Kigali nta […]
Inkono ihira ikibatsi ntihira ikibariro
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda namwe mwese abakurikirana iby’iwacu mbaramukije mbifuriza amahoro y’Imana, muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Nyuma y’iminsi mike ntaheruka kubaganiriza mu bintu binyuranye biba binshishikaje binanteye inkeke nabashije kumva benshi muri mwe bantashya bambwirako dusangiye uburyo bwo kubona ibintu n’abandi bambaza gusa impamvu ntaheruka kugira icyo mbatangariza. Muri make nagize […]

Rwanda: Pahulo Kagame nacecekeshe n’abayobozi bahora bamuramya ngo « kuri Paul Kagame imvugo niyo ngiro ».
Uretse guha gasopo abayobozi be kutazongera gukoresha imvugo ngo barishimira ko amahanga akomeje kugira ibyo yigira ku Rwanda ; Pahulo Kagame yarakwiriye no kubategeka kutongera gukoresha imvugo ngo ˂˂ Kuri Paul Kagame imvugo niyo ngiro !˃˃, kuko azi neza ko ataribyo ahubwo ari ukubeshya abanyarwanda. Ni muli congrѐs y’iminsi […]

Rwanda : ingendo za Pahulo Kagame mu mahanga zikomeje kumunga umutungo w’Abanyarwanda
Nibyo koko rero mu gihe uyu muyobozi yaherukaga kwikoma mugenzi we Prezida Petero Nkurunziza amwagiriza ko yananiwe kuyobora igihugu aho ngo yirirwa yihishe ahantu hatazwi nyuma y’umugambi mubisha wari wamupangiwe n’uyu awurimo ukaza gupfuba hari mu mwaka wa 2015 ; Pawulo Kagame kuri we siko bimeze aho kwikingiranira mu gihugu cye muli ibi bihe agezemo […]

Rwanda : Aho kureka guhonyora abantu, prezida Kagame yikomye bikomeye umuryango mpuzamahanga HRW n’umuyobozi wayo.
Abijuse babonana bwije koko ! kuri 27/10/2017 hashojwe inama y’ihuriro ‘Unity Club ry’abahoze muli gouvernement n’abayirimo ubu’, ikaba yari yatangijwe na First lady Jeannette Kagame Nyiramongi akaba n’umuyobozi wayo . Ni nyuma y’iminsi ibiri ubwo umushyitsi mukuru Pahulo Kagame nawe yari yitabiriye […]