Uyu mugabo ABEY Ahmed agitorerwa kuba Ministri w’intebe wa Ethiopie yahise aburira abasirikare abato n’abakuru bo mu gihugu cye harimo abakora mu nzego z’iperereza baba barakoze ibyaha by’ubwicanyi, kurya ruswa no kubangamira uburenganzira bwa muntu ko bazabiryozwa none yatangiye kubishyira mu bikorwa hatabwa muri yombi abasirikare bakuru 63 kandi ko hari nabandi bagishakishwa ! hano iwacu mu Rwanda se ho bimeze bite? Pahulo Kagame bene abo nibo bamukorera akazi, aho kubashyikiriza inkiko agenda abahindulira imirimo kugirango naho bataregera bamukuburire inzira ! urugero rwa vuba ni aho aherutse kugira uwari umukuru wa police y’u Rwanda Général Emmanuel GASANA bahimba Rurayi amushinga kuyobora intara y’amajyepfo aho mu minsi mike ahamaze hamaze kugaragara ishimutwa ry’abaturage benshi mu baturiye umurenge wa Nyabimata mu baburiwe irengero harimo uwitwa Callixte Nsengiyumva na Sikobizaba Olivier n’abandi….byongeye afata n’uwari umugaba mukuru w’inkeragutabara Brgdier Général Fred IBINGIRA amushingira ikicaro mu mugi wa Butare abo bicanyi bombi nkuko ntawe utabavuga bakaba barajyanyweyo kubera ko muli iyo ntara haba hihishe bamwe mu ngabo za Major Sankara wo muli MRCD n’ibyitso byazo.
U Rwanda narwo rero rukaba rwari rukeneye umuyobozi nka AHMED Abey wa Ethiopie kuko mu gihe gito abereye Ministri w’intebe amaze guhindura byinshi bibereye igihugu cye harimo n’inzira y’ibiganiro by’amahoro yamugejeje ku ntsinzi y’ubwiyunge bw’igihugu cye na ERITHREE binyuze mu gushyikirana nyuma y’igihe kigera ku myaka 10 ibyo bihugu bidacana uwaka aliko ubu ifungurwa ry’imipaka n’ubuhahirane ntako bisa byabaye nyabagendwa.
None se banyarwanda, Prezida Kagame nk’uhagaraliye afrika yunze ubumwe muli uyu mwaka 2018 ukaba ugeze hafi ku iherezo hari ikizere cy’amahoro n’ubwiyunge ku gihugu cyacu akidusigiye ? ngo yafunguye bamwe mu banyepolitiki batavugarumwe nawe barimo Mme Ingabire Victoire UMUHOZA na Diane RWIGARA aliko dusanga nabyo ari ibya nyirarureshywa kuko kugeza ubu nta bwisanzure bafite bwo gukomeza ibikorwa byabo bya politiki bigamije gufatanya n’abandi banyarwanda mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu nkuko babyifuza. Abandi nabo b’impunzi hanze y’igihugu barimo Général KAYUMBA Nyamwasa na bagenzi be ngo nibohererezwe za mandats d’arrêt kandi mu byukuri nabo ari abanyarwanda batifuriza ikibi igihugu cyacu ahubwo nta gihe batasabye ibiganiro by’amahoro byabageza ku bumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bose bakongera gufatana urunana nkuko nahandi hose ku isi bisigaye bikorwa muli iki gihe cya none. Ngo bakoze ibyaha nkaho FPR ari miseke igoroye ! ubu se dusubiye inyuma gato ku inama iherutse kubera mu gihugu cy’ubufransa ‘’ Forum mondial pour la paix ‘’ Prezida Kagame yari yitabiriye ubwe twasanga yaramumariye iki ? jye rero nsanga ariho bishyira bigana ko hagomba ibiganiro byimakaza amahoro mu banyarwanda b’ingeri zose bigamije ubumwe n’ubwiyunge kandi bigakorwa muli iki gihe nyacyo kuko ntawundi muvuno mbona leta y’agatsiko yaba irekerejeho. Mugire Amahoro.
Byanditswe ku 14/11/2018 , na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.