Quand un diplomate dit ˂˂ oui ˃˃ , cela signifie ˂˂ peut-être ˃˃, quand il dit ˂˂ peut-être ˃˃ , cela veut dire ˂˂ non ˃˃ ; et quand il dit ˂˂ non ˃˃, ce n’est pas un diplomate. H.-L. MENCKEN, Dictionary of quotations (1946).
Ni kuri uyu wa 20/11/2018 mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru aho asimburiye Louise Mushikiwabo ku mwanya wa Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Bwana Dr. Richard SEZIBERA yagize icyo atangaza ku bibazo byugarije igihugu cyacu.
Abajijwe ku byerekeye ububanyi n’amahanga butifashe neza ku bihugu by’ibituranyi yashimangiye ko igitotsi gihari hagati y’ibihugu bya Ouganda n’u Burundi by’umwihariko ati aliko uwo mwuka mubi ukaba udaterwa nigihugu cyacu ahubwo ko uturuka ku bandi bantu bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari muli ibyo bihugu ati bityo ibyo bihugu bikaba byaradanangiye inzugi ku Rwanda ruhora rukomanga !
Uyu mudiplomate abajijwe ku busabe bw’ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda , South Africa na Général KAYUMBA NYAMWASA wibumbiye mu mpuzamashyaka agize opposition nyarwanda bise P5 yahakanye yivuye inyuma ko atabizi ko niyo P5 atayizi ahubwo ko yumvamo PS IMBERAKURI rimwe mu mashyaka ya opposition yemewe n’amategeko hano mu Rwanda kandi akaba afite n’intebe mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ati naho ayo bavuga niba ari za associations niba ari nyarwanda …..ntabyo nzi.. yakomeje ahakana ko nta biganiro leta y’u Rwanda ihuriyemo na South Africa na Kayumba Nyamwasa kandi ko nta muntu wakora ibyaha atera amagrenades mu Rwanda yitwaje politiki ngo yo kutabihanirwa ati niyo mpamvu abanyabyaha ibyabo bikemurwa n’ubutabera; yatsembye avuga ko niba hari abifuza ibiganiro bazitabira umushyikirano cyangwa bagashaka abandi banyarwanda mu bihugu barimo bakaganira , yongeraho kandi ko nta gitugu kigomba gukoreshwa k’ushatse kubana n’undi akabyanga ati kuko ukomanze bakanga kugukingulira nta burenganzira ufite bwo kumena umuryango w’uwanze kugukingulira ! nguko… yakomeje avuga ko ibiganiro bihari ari ibizakorwa na South Africa bihuriyeho n’u Rwanda nkuko ngo byasabwe na ba prezida Kagame na Ramaphosa bikazakorwa gusa mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi ati kandi nabyo ntibiratangira.
Banyarwanda rero nkurikije ibi bisobanuro by’uyu mu diplomate ndasanga prezida Kagame yagarura uriya mugore yohereje muli OIF kuko niwe wenyine wari ushoboye gutukana no kurya iminwa yishongora naho ubundi imibanire ye n’amahanga yaba isubiye muli bya bihe aho Dr. Charles MULIGANDE wayoboraga Minaffet icyo gihe yajyaga yirirwa yumvikanisha ikinyoma cy’uko nta ngabo z’u Rwanda zavogereye igihugu cya CONGO akemera no kubirahirira ku maradio y’amahanga nk’umukozi w’Imana dore ko yari azwiho nk’umukristo w’umurokore ! aliko ibyo byose byaje kurangira ikinyoma kimushyize ku karubanda nuko inkotanyi zitagira isoni ! muzamumbarize ! ijoro ribara uwariraye koko !
Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 21/11/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.