Uretse guha gasopo abayobozi be kutazongera gukoresha imvugo ngo barishimira ko amahanga akomeje kugira ibyo yigira ku Rwanda ; Pahulo Kagame yarakwiriye no kubategeka kutongera gukoresha imvugo ngo ˂˂ Kuri Paul Kagame imvugo niyo ngiro !˃˃, kuko azi neza ko ataribyo ahubwo ari ukubeshya abanyarwanda.
Ni muli congrѐs y’iminsi itatu y’umuryango FPR-INKOTANYI yari iteraniye ku cyicaro cy’umuryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo, imbere y’abakada bagera ku bihumbi 2000 barimo abayobozi bakuru b’igihugu bose, abahagaraliye amwe mu mashyaka ya politiki y’ibihugu duturanye na bamwe mu bayobozi b’imitwe ya politiki mu gihugu cyacu yaherekeje Pahulo Kagame mu matora yo muli Kanama 2017; aho Pahulo Kagame yongeye gutorerwa CHAIRMAN w‘agatsiko kagizwe n’umuryango wa FPR-INKOTANYI mu gihe kiri imbere.
Muli iyo Kongre Pahulo Kagame akaba yararanzwe no gukemura abambari be abihanangiriza kutazongera gukoresha imvugo igira iti : ‘abanyamahanga bashishikajwe no kuza kwigira ku Rwanda imiyoborere n’iterambere byarwo’ nubwo bwose yigira nyoni nyinshi kandi ariwe wari warayibabibyemo none akaba abataye mu nama. Yakomeje yibaza nawe ubwe ati ese ubu dufite iki turatira abanyamahanga ku buryo baza kutwigiraho ? Ati hari byinshi byo gukemura bihari.
Muri kwa kwihagararaho no kwishongora asanganywe, Pahulo Kagame yavuze no ku basebya u Rwanda barimo abayobozi batahurwa bariye ibya rubanda bagatangira gusebanya bavuga ko mu Rwanda nta bwinyagambuliro buhari bakagera naho bamwe batangira kwikorera amakarto hanze iyo abandi nabo bikabaviramo gucumbikirwa muli za prisons hano. Yakomoje no kubyo avuga ko bituruka hanze bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu ati ndabamenyesha ko ‘nda ndambara yandera ubwoba iturutse hanze’ ! akomeza ashimangira ko gutera u Rwanda uturutse hanze bidashoboka ati ntaho bamenera turamutse dushyize hamwe kandi tukubahana ati keretse iturutse mu gihugu imbere muli mwebwe byo ndemeza ko bishoboka ! nimwiyumvire namwe !
Pahulo Kagame akaba avuga ko aho bizaba ngombwa gufata ibyemezo bikomeye azabifata no guhangana n’ingaruka zabyo nkuko atabitinye na mbere hose !
Banyarwanda ngaho rero murarye muri menge ! Ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yatumye horekwa imbaga y’abanyarwanda ibindi byemezo uyu mugabo aduteganiriza ni ibiki ? murabe maso nyabuneka ! aliko Imana irebera imbwa ntihumbya ! ntawe bitagaragalira ko uyu mugabo akomeje gusaza imigeri aho atabona neza ibihe yinjiyemo uko bimeze ntazi ko na nyina wundi abyara umuhungu! arakomeza gufungira abanyarwanda ubusa, kubica, kubaheza ishyanga n’ibindi ….. ngo kuri Paul Kagame na FPR imvugo niyo ngiro ! u Rwanda ngo ni ubudasa, akataraboneka kuko ngo bose bumva ibintu kimwe ! ko u Rwanda rutabagaho RPF itaraza! Banyarwanda nta gahora gahanze.
Byanditswe ku wa 17/12/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.