Mu mwiherero w’abayobozi bose b’inzego z’ibanze mu gihugu hose wabaye kuri 28 kugeza kuri 30 werurwe 2018 mu nsanganyamatsiko igira iti « Imiyoborere mpinduramatwara ishingiye ku muturage » ukaba warafunguwe na Prezida Kagame, mw’ ijambo rye yabagejejeho nkuko akunze kuryita impanuro yakomoje uko igihugu kibanye n’amahanga ! ati iyo umuntu atakwifuriza kubaho aramutse agufungiye amazi kabe naho yayubakira urukuta rukomeye rute ntiwabura aho utoborera ngo ugere kuri ya mazi ati aliko inzira nziza akaba ari ugutekereza cyane uburyo wahanga ayawe wacukura umwobo ukayakura ikuzimu cyangwa urëka ayo ku nzu uzifashisha kugeza ikindi gihe cy’imvura n’ibindi……bitavuga ko umuntu yaguhima ukaba wakwiyahura ahubwo bigomba kuguha imbaraga no gutekereza cyane ushaka igisubizo.
Prezida Kagame yakomeje avuga ko mu minsi ishize hari umuntu wamubwiye ko bagiye gukumira igihugu cy’u Rwanda ku buryo bakizenguruka haba amajyepfo, amajyaruguru, uburasirazuba ndetse n’uburengarazuba hakavuka inzara tukaryana ntaho dusohokera mbese bakatuniga ati aliko ibyo ntibishoboka ati urugero uzafate amavuta y’inka mu kiganza uyakande uzabona ko havamo amazi anyuze hagati y’intoki ati natwe rero nuko tugomba kubigenza kuko muri mwese ntawe utabona ibibazo igihugu gifite ati niyo mpamvu buri wese asabwa kuzuza inshingano ze ubutaruhuka yirinda ruswa n’ibiyikomokaho kugirango tudatanga icyuho kuri wa wundi ugambiriye kudukanda ngo tutinyagambura maze dupfe.
Prezida Kagame yasabye abo bayobozi kujya bakemura ibibazo bashoboye ku buryo bwihuse bitaraba byinshi cyangwa ngo bibande ku bibatwara amezi n’imyaka nta gisubizo bitari no mu nyungu z’igihugu kandi hari ibyo bakabanje gukemura vuba biboroheye ati ariyo mpamvu hari ibihora bigaruka mu manama menshi nkaya. Yakomeje abahanulira ko kubaho kwabo ari iki gihe ko bagomba kwima amatwi abababwira ko umunezero wabo uri imbere hazaza ati kuko abo bajya mu matwi y’abandi babashuka ko bagomba kwihutisha ibintu hari ubwo bashaka ubajya imbere bakabura n’umwe ! nguko.
Banyarwanda rero akaba nta gushidikanya kugihari muriyumvira uyu mugabo Pahulo ko akenshi impanuro ze ari impungenge aterwa nabo batavuga- rumwe mu miyoborere y’igihugu cyacu ariyo mpamvu yibanda ku iterambere ryihuse ategekesha igitugu gikabije nkaho aricyo kibazo nyamukuru abanyarwanda dufite ! ntidukeneye kubaho nka kimwe abanyaburayi bise ‘’ la culture du micro-onde ‘’ kuko nta musaruro urambye twabyungukiramo kdi iyihuse yabyaye ikiboze.
Byanditswe ku wa 02/04/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.