
Rwanda: Abaturage bararira ayo kwarika kubera imisanzu bakwa na FPR muri ibi bihe bya campain.
Kubera ikimwaro n’isoni byateye Leta y’agatsiko ka FPR kandi yari yarijeje abanyarwanda ko gahunda zose zijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu zarangije gutunganywa none abenshi mu bayobozi b’inzego zibanze bakaba baraboneyeho icyuho cyo gusakabaka abaturage utwabo bitwaje ngo barashaka inkunga yo gushyigikira umukandida wa RPF-INKOTANYI Paul Kagame; ni muli urwo rwego Bwana Francis Kaboneka Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu […]

Ubuhemu FPR ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda riherutse gukorera umunyarwanda cheih Gahutu
Nkuko byagenze rero uyu cheih Gahutu ni umwe waherutse kuvanwa k’umwanya w’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kubera amakimbirane yaranze abayoboke bamwe b’uwo muryango bigaragara ko Mufti wari ucyuye igihe na FPR bari babifitemo uruhare mu gucikamo ibice bibili bitavuga rumwe mu banyamuryango. Mufti wari ucyuye igihe n’igice bafatanije bafataga cheih Gahutu nk’interahamwe ngo kuko […]