Hari uwavuze ngo « l’Afrique c’est très simple, je vais vous expliquer : c’est noir et ça grouille » (Général de Gaule 1890-1970) abanyarwanda umenya uwabaroze atarakarabye !
Mu gihe abashingamategeko b’u Rwanda basigaye birirwa batukana ku mugaragaro nk’abashumba;
Mu bucamanza naho bene Rwigara bakaba barateje impagarara mu baturage kubera urubanza baburana n’ingona mu kuba bagerekwaho ibyaha bihimbano kandi intandaro ari ihotorwa ry’umubyeyi wabo assinapol Rwigara, rukaba rwarabuze gicibwa nkurwayoberanye ;
Marie Ingabire Immaculée wa Transparency Internatinal nawe ati abaturage basigaye baraciye amazi ubucamanza bw’u Rwanda aho umuntu asigaye ahagarara imbere y’ubucamanza akabubwiza inani na rimwe ntacyo yikanga habe no kugira icyo akorwaho kandi twari tuzi ko abacamanza ari ndahangarwa Bwana Rugege Sam chairman wa supreme court abirebera ;
Abagabo bamwe nabo bakaba batakigira ijambo kubera gushumurizwa abagore babo na Leta y’agatsiko ngo ni uburinganire aho usanga uretse guhimbira ku bagabo babo gusa ntacyo bamariye na bagenzi babo banyuruzwa cyangwa bari mu bihome bahohoterwa na Leta y’agatsiko ku mugaragaro ! ngo umugabo ni umwe ni Pahulo Kagame ! mbega akaga !
Abandi banyarwanda nabo bakaba barigiswa cyangwa bakicwa umusubirizo bwana Busingye, ministry w’ubutabera n’igipolisi bakanuye amaso gusa kuko baba babigizemo uruhare wabaza ngo iperereza riracyakorwa, mu gihe ushinzwe kuvugurura amategeko Me Uwizeyimana Evode we amagambo yamaze kumushira imutwe ngo aratechnika amategeko atazigera yubahirizwa ;
Ministri Mushikiwabo na Dr. Bizimana wa CNLG nabo bati ko twari tuzi ko ibirego abafransa baturega kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana byarangiye bigarutse bite ? bati turambiwe ibirego bitarangira bigamije gushaka kwegekaho u Rwanda icyaha n’abayobozi barwo cyo guhanura indege ya Habyarimana na Ntaryamira kugirango bivaneho Jenoside kandi tuzi ko yateguwe na mbere yuko iyo ndege ihanurwa ! none Jenerali wacu Kabarebe ngo niyitabe ubutabera bw’ubufransa abazwe imbonankubone hamwe n’abafatanyacyaha ! ibyo ntibishoboka kuko byaba bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda;
Ngizo imanza z’abarwanashyaka ba FDU-INKINGI ishyaka rya Victoire Ingabire Umuhoza ritavugarumwe na Leta y’agatsiko bafungiye hirya no hino mu Rwanda ku buryo bw’iyicarubozo bakomeje kujujubwa bazira ubusa dont 1er v/c président Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, n’abandi baburiwe irengero voir Tuyisenge Jeanine et autres….;
Ngaho kwivana mu rukiko nyafrika ruharanira uburenganzira bwa muntu kubera Victoire Ingabire;
Nguko gushaka gusinyura amasezerano yo kutongera gukorana n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) kubera ubuhotozi n’iyicarubozo u Rwanda rushinjwa n’uyu muryango;
Nguko kubangamira akanama k’umuryango w’abibumbye (UN) gashinzwe igenzura ry’iyicarubozo mu magereza na za cachots z’u Rwanda bikakaviramo kwitahira katarangije mission yako;
Ngaho mu karere u Rwanda ruherereyemo, kurebana nabi n’igihugu cya Ouganda cyarubereye igicumbi kugeza inkotanyi zirutashyemo! ngo kubera umunyemari w’umunyarwanda Ayabatwa Rujugiro utavugarumwe na Leta y’agatsiko ugiye gushora akayabo mu kubaka inganda zitunganya itabi muli icyo gihugu; Ngiyo imitungo y’uyu Rujugiro yafatiriwe indi ikaba iri mu gutezwa cyamunara na Leta y’agatsiko (voir union trade center etc…) ku buryo hagize uzanira Pahulo Kagame agahanga ke yabigororerwa bikomeye;
Nguko kurebana ay’ingwe hagati ya Nkurunziza w’u Burundi na Kagame aliko uyu we asa naho yubikiriye kandi yarahatsindiwe icy’umutwe.
Banyarwanda ntawabirondora ngo abimareyo twazakomeza ubutaha gusa ntawashidikanya avuze ko aba bayobozi biyicaje ku ntebe indi myaka 7 ntakabuza ari nko gusaza imigeri kuko burya umujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo .
Byanditswe ku wa 25/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.