
Rwanda : Muri Gatsibo, abahinzi bakomeje kwamburwa amasambu mu buriganya
Nkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa. Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi. […]

Rwanda/Nyamagabe : Leta ya FPR yahuguje amasambu abaturage baturiye inkengero z’ishyamba rya Nyungwe.
Nibyo koko rero mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari prefegitura ya Gikongoro harashimangirwa akarengane k’imiryango isaga ijana aho imaze gusubizwa ku isuka na Leta ya FPR ibambura ubutaka buriho n’amashyamba yabo, biherereye ku nkengero za Parc ya Nyungwe ariryo bitaga ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi. Ubwo butaka bukaba bwareguriwe New Forest Company […]