Archives par étiquette : Gatsibo

Muri Gatsibo, abasilikari b’Inkotanyi barashe mu baturage, 8 muri bo bahasiga ubuzima

gatsibo abaturage

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ryikigo cya gisirikare cya gabiro, ku itariki 2 na 3/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe kuwa 2/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 3/08/2018.

Kubera inzara nyinshi iri mu Rwanda (nzaramba ) aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye yagaciro yitwa corta muri iryo shyamba mu rwego rwo gushaka amaramuko. aha rero ngo abasirikare ntibashaka ko hagira ujyamuri iryo shyamba yaba umushumba uragiye, umuntu utashya inkwi, nucukura Korta (coltan).

Aha ariko abaturage baribaza impamvu batabafata bagahanwa namategeko aho kurasa mu kico.  abo twaganiriye nabo batubwiyeko hashobora kuba harapfuye benshi barenze abo, abandi bagakomereka,cyane ko ari mwishyamba abenshi batanaboneka baribwa nimpyisi. kandi namwe murumva kugirango urase mu kivunge cyabantu hapfemo 8 haba hakomeretse benshi cyane.

Abapfuye bose nabo bafashe ari bazima kuri ayo matariki burijwe imodoka za gisirikare barajyanwa, ariko hari amakuru twabonye ko abapfuye bahawe ba nyirabo bakabahamba. mbese muri uwo murenge nukwirwa bahamba abantu barashwe nabasirikare.

Ikindi nuko ubu abasirikare baza kurara baraririye abantu mu byaro bakeka ko ngo bacukura amabuye, ubu twandika iyi nkuru abenshi barahunze abandi barafatwa. mbese abaturage bafite ubwoba bukabije kuburyo babona nta mutekano uhari.

Abaturage basanga ibi ari ubwicanyi bugambiriwe kuko abo bantu nta ntwaro baba bafite bakabaye bafatwa bagahanwa bagahanwa niba koko gucukura ayo mabuye ari icyaha. ariko kubica si ibintu byirwanda.

Ngayo nguko !

Jean-Charles Murego
Gatsibo, Rwanda

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka

nyagatareAha ni mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu kagali ka Rubirizi.

Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi.

Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) ndetse banahabwa n’ibyangombwa byayo ni ukuvuga ko mu rwego rw’amategeko bari bayafiteho uburenganzira nk’ayabo. Ubwo butaka bwanganaga na hegitari 25 kuzamura kuri buri mworozi. Noneho kubera ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda, abo borozi nabo bagenda bagurishaho buhoro buhoro abahinzi bakeneye kwihingira, aha buri muhinzi waguze n’umworozi nawe yagendaga yandikisha ubutaka aguze agahabwa icyangombwa cyabwo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ibi byakorwaga n’inzego bwite za Leta.

 

Amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’ingoma , yatubwiye ko mu minsi ishize prezida Kagame yakoranye inama n’aborozi (imwe mu manama y’ibanga bagira) noneho ababaza ibibazo bikurikira:
1. Amafamu mwahawe muracyayafite yose? Aborozi bati yego.
2. Ese muyabyaza umusaruro? Bati yego.

 

Kubera ko yari afite raporo, ati twabahaye amafamu ngo abahutu mubahake babakorere, none ndabona ahubwo arimwe mugiye guhinduka abagaragu babo, nuko ati nubwo muvuga ko bariya bantu nta bwenge bagira ahubwo babarusha ubwenge cyane, kuko baciye bugufi bakoresha amaboko yabo none bageze naho bigarurira n’amafamu y’aborozi, ati iki kibazo ndashaka ko gikemuka vuba cyane.

 

Niyo mpamvu mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ibintu byacitse , nizo mbaraga z’umurengera mubona muri ibi bintu, amarira ni yose amaganya ni yose nkuko muri bubyumve muri iyi audio.

 

Aba baturage hafi ya bose bamazemo imyaka irenga 10 bafitemo amazu imirima, intoki, n’indi myaka, ubu byose byataye agaciro nk’amazu barimo kuyasenya ntakundi baraza bakakwaka icyangombwa cyawe cy’ubutaka noneho bakagusubiza udufaranga twintica ntikize urugero nk’umuntu waguze mu myaka 5 ishize hegitari yaguraga amafaranga 800000 rf none ubu irimo kugura million 4 (4000000 rf), ubwo arasubizwa 800000 rf. adashobora kugira icyo amumarira, imanza zirimo aha kandi ni agatereranzamba kuko hari nkuwaguraga n’umworozi nawe akagurishaho abandi bahinzi, ubwo we arasabwa kubasubiza agurishije imitungo ye niba ayifite, mbese ni amarira masa. Iki gikorwa aborozi bo barakishimiye cyane kuko batanze ubutaka bugura make cyane none babugaruriwe bugura menshi. Ariko aha naho harimo ubusambo bukabije kuko umworozi utabashije gusubiza abo yagurishije leta izana undi muntu utamenya aho aturutse akishyura bwa butaka bukaba bubaye ubwe.

 

Tubibutse ko mu Rwanda nubwo hari abantu bake bitwa ko ari aborozi batunze ubutaka hafi ya  bwose bw’u Rwanda, kuko umwe aba afite hegitari 25 kuzamura, hari umubare munini w’abanyarwanda batagira naho bashinga akazu gato k’amabati 5 hitwa ahabo. Nibura 80% by’ubutaka bw’u Rwanda butunzwe n’abantu bita ko ari aborozi batanageze no ku 10%. Birababaje noneho naho umuntu abiriye ibyuya bahamwake ku ngufu.

 

Ngayo nguko iby’iwacu.

Jean-Michel Manirafasha

Gatsibo : Meya Richard Gasana arica agakiza

Gasana Richard/http://panorama.rw

Gasana Richard/http://panorama.rw

Mu cyumweru gishize mu karere ka Gatsibo habereye inama iyobowe na mayor w’ako karere GASANA Richard. Iyo nama ikaba yari ihuje abayobozi b’ibigo byose bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere, kandi harimo aba directeur b’ibigo by’amashuri, hari harimo kandi ushinzwe uburezi mu karere, vice mayor, utegeka police, ukuriye ingabo, n’abandi.

Bategetse ko buri mukozi wa leta wese  ukorera muri ako karere agomba gutanga amafaranga 5% by’umushahara we  bise ko ngo nayo gufasha abakene, ibintu bitari bisanzwe, kandi bategetse ko ayo mafaranga agomba gutangwa ku mushahara w’uku kwezi kwa kane/2018. Tubibutse ko nk’abarimu bo muri primaire aya mafaranga ni menshi ku buryo hari n’abatayahembwa bitewe nuko bahora mu nguzanyo kuko nk’ubu uzatanga make azatanga 2000 rf kandi hari nuba yishyura credit agasigaranaho 1500 rf yo kugura umunyu,

Ubundi mu cyunamo hatangwaga amafaranga ngo yo gufafasha abacikacumu kwiyubaka, ariko uno mwaka siko byagenze ntabyabaye ahenshi, ubwo rero turibaza niba, ubu aribwo buryo bushya bagiye kujya bayakamo bikadushobera.

Ubu bujura bwo burasanzwe mu Rwanda, ariko abanyarwanda barabirambiwe, niyo mpamvu aba bakozi ba leta basaba uwashobora kubatabariza wese kubafasha kuko bo basa n’abari muri gereza nta ruvugiro ndetse ugaragaje ko utabyishimiye wese arabizira.

Amafaranga nkaya kandi aba ari ayo kujya mu mifuka y’abantu ku giti cyabo bakorera muri FPR Inkotanyi, iyo uyabuze urirukanwa mu kazi cyangwa ugafungwa, ushobora no kwicwa.

Ngayo nguko.

Jean-Michel Manirafasha

 

 

Rwanda : Muri Gatsibo, abahinzi bakomeje kwamburwa amasambu mu buriganya

gatsiboNkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa.

Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi.

Abo baturage baguze n’umugabo witwa NDIRIMA James na SESONGA (ntitwabashije kumenya irindi zina) abenshi muri abo baturage bamazemo imyaka irenga 10, none ubu FPR irimo kubirukana ngo nibave mu mafamu (farm) y’aborozi kandi banyiraho aribo bahabagurishije.

Ikibazo ni iki: ese abahabagurishije nibo bazahasubirana cyangwa ni abandi bazahaha? Nkuko bisanzwe bizwi aya ni amwe mu manyanga FPR ikoresha iyo ishaka kunyaga umuntu. Ibintu nkibi bikunda kuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ndetse mu myaka ishize i Nyagatare bimuye imiryango 110 yose irangara, ariko ikibabaje aho babimuye bavuga ko ari mu mafamu y’inka, bari bafitemo intoki n’amazu n’indi mirima byose na nubu birimo ahubwo babikoze neza cyane. Mu by’ukuri rero ni ubujura gusa buba bugamijwe nta kindi.

Aba baturage b’i Gatsibo rero baratabaza nubwo badafite uwo batakira kuko uwo batakira ariwe ubarenganya. Barashaka kubasubiza udufaranga tw’intica ntikize ariko abo baturage barayanze, ubu inzego zibanze na polisi zirimo kubatera ubwoba ngo bazabafunga nibindi.

Kuko nk’umuntu wahaguze mu myaka 10 ishize hegitari yayiguraga amafaranga atarenze 800.000 RF none ubu hegitari iragura 3.000.000 RF y’u Rwanda, ubwo rero umuntu arareba icyo ari bumaze 800.000 RF kikamuyobera.

Ngayo nguko.

J-Jules Rugero
Gatsibo-Rwanda

 

 

Rwanda/Gatsibo : Ruswa n’ikimenyane mw’itangwa ry’akazi k’ubwarimu

gatsiboBanyarwanda, Banyarwandakazi, nkuko musanzwe mubizi imitangire y’akazi mu Rwanda ni agahomamunwa aho akazi gatangwa hagendewe ku cyenewabo, inkomoko ndetse na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu turere dutandukanye tw’u Rwanda uko ari 30.Urugero twatanga n’urwo mu karere ka Gatsibo nkuko mugiye kubikurikirana mu nkuru ikurikira.

Kuwa 09/02/2017 i Gatsibo abantu basaga 3000 bakoze ikizamini ku myanya y,uburezi yo kwigisha mu mashuri yisumbuye (mu cyiciro rusange ndetse no hejuru.) kandi abantu basaga 1000 baratsinze (babonye hejuru ya 70%). Ubusanzwe iyi myanya mu Rwanda yemerewe abantu bize uburezi bafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru. Abo bose rero bakoze ikizamini muri uko kwezi kwa 2 bapiganirwa imyanya igera ku 105. Nkuko bisanzwe mu kizamini bamwe baratsinze abandi baratsindwa, ariko icyatangaje abantu bakoze iki kizamini nuko mu myanya 105 yapiganirwaga abahawe akazi batarenze 40 bakibaza aho indi myanya isaga 60 yagiye bikabashobera.

Icyaje kubabera agahomamunwa nuko kuwa 12/04/2017 hasohotse irindi tangazo rihamagarira abantu bafite diplome ya A2 batize uburezi kandi batanabyemerewe n’itegeko kujya gukora ibizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ubusanzwe mu Rwanda abantu bemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye ni abafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru, nta mwarimu ufite A2 wemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye keretse mu mashuri abanza kandi nabwo yarize uburezi.

Tubibutse ko mu kwezi kwa kabiri REB (Rwanda Education Board ) yasohoye itangazo isaba uturere twose kugenzura niba nta mwarimu wumu A2 wigisha mumashuri yisumbuye yaba ahari akamanurwa agashyirwa mu mashuri abanza ku bize uburezi, yaba atarize uburezi akirukanwa mu kazi. Kandi ibyo byarakozwe mu turere twose na Gatsibo irimo.

ikizaminiAbantu bakoze ikizamini cyo kuwa 09/02/2017 bavuga ko ibi ari akarengane gakabije kuko bimwe uburenganzira bemererwa n’itegeko. kuko iyo utsinze ikizamini cy’akazi igisigaye aba ari kuguha ibaruwa ukajya mu kazi, ariko aha siko byagenze kuko imyanya yabo yashubijwe kw’isoko hashakwa abantu batize uburezi kandi batanabifitiye ubushobozi.

Nta bisobanuro abategetsi b’akarere bigeze batanga kuri iki kibazo mu buryo bweruye ariko bamwe mu bakoze ibizamini bagerageje kubaza bamwe mu babishizwe rwihishwa babwiwe ko akarere kadafite ingengo yimari yo guhemba abarimu baba A0 naba A1 ngo kuko bahembwa akayabo. Ahangaha abantu bibaza impamvu niba igihugu gikennye kidatangaza kwizirika umukanda nibura abantu bakabimenya. Ubusanzwe umwarimu wumu A0 ahembwa 135000 frw, umu A1 agahembwa 97000frw naho umu A2 agahembwa 40000frw.

Ababikurikiranira hafi basanga aya ari amwe mu manyanga uturere dusanzwe dukoresha kugira ngo babone uko bashyira mu kazi abantu  babo bishakiye Etangazo_Education_14-04-2017hatagendewe kubabifitiye ubushobozi kandi babikwiriye. Aha hagenderwa ku cyene wabo, inkomoko y’umuntu,ndetse na ruswa. Uretse ko iyo utazwi ntana mwene wanyu ufite mu nzego z’ubutegetsi na ruswa hari igihe uyitanga igahiramo ntibaguhe akazi ugahomba.

Abantu bakoze iki kizamini barasaba ko aka karengane gahagarara bakarenganurwa bagahabwa imyanya yabo batsindiye kandi bemererwa n’amategeko.

Kumugereka wiyi nkuru murabona copi y’ikizamini cyakozwe kuwa 09/02/2017 niy’irindi tangazo rihamagarira ikindi kizamini ryo kuwa 12/04/2017.Namwe mugenzure mumbwire ukuntu mu mezi 2 gusa haba hakozwe ibizamini 2 ku mwanya umwe !!

N.B.: Musome neza itangazo ryo kuwa 12/04/2017 murabonamo amanyanga, kuko bisa nkaho bari babuze uko babyandika, mu mbonerahamwe ihari murabona ahanditse UMWANYA, munsi yaho handitse ABARIMU BO MU MASHURI ABANZA munsi yaho ahakagiye ABARIMU BO MUMASHURI YISUMBUYE reba ibyo banditseko ni akumiro

Gatari Joram
Gatsibo

 

Rwanda : i Gatsibo habaye imyigaragambyo kubera inzara

img_20161031_092036Nkuko mwabibonye mu nkuru yanyuze kuri « The rwandan » ivuga uburyo abaturage bo muri Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo bakoze imyigaragambyo bakajya ku murenge gusaba ibyo kurya kuko inzara yari ibarembeje, kugeza naho bavudukanye umutegetsi wuwo murenge Munyaburanga Joseph, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage birirwa bicaye kumurenge abandi baharyamye mbese wagira ngo niho habaye mu rugo nkuko mubibona ku mafoto aherekeje iyi nkuru.

Ariko ibyo nubwo byashakuje  kandi bikavugwa cyane mw’itangazamakuru abaturage nanuyu munsi baracyiyicira isazi mu maso kugeza ubwo abaturage bahira amababi y’imyumbati y’imitamisi ( yica ) bagasekura bagateka bakarya, hari imiryango 6 izwi yabikoze irapfa hafi gushiramo umwuka. Nyuma hatanzwe ibishyimbo n’ibigori abaturage bavuga ko byari bike cyane ugereranije n’umubare w’abaturage bishwe n’inzara, urebye ababibonye ntibarenze 1/50 by’abaturage batuye umurenge wa Rwimbogo kandi mu byukuri abaturage bose bameze nabi kuko nawawundi wari wifashije muri iyiminsi arya rimwe k’umunsi kandi nabwo bimugoye cyane.

Abaturage bavuga ko nabatoranijwe habayemo ikimenyane ndetse n’ubujura bukabije ku buryo ibyinshi ari ibyatwawe n’abategetsi bo muri uwo murenge. Nimg_20161031_092551yuma yuko iyo myigaragambyo y’abaturage iba uwategekaga uwo murenge wa Rwimbogo ariwe Munyaburanga Joseph yaregujwe ibyo biryo byatanzwe adahari, bikekwa ko yaba yarazize ko yananiwe guhosha imyigaragambyo y’abaturage nubwo yarasanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza mu baturage. Gusa ngo ibyo byo kurya ntibyabujije kwibwa n’ubwo byari bihagarariwe n’abasirikari, abapolice ndetse na daso. Ibyo byatumye nuwo munsi wo kubitanga abaturage barenga ijana bakoze imyigaragambyo bava ku murenge bagera ku karere ka Gatsibo ( urugendo rwibirometero bitari munsi ya 40 ) ari nako abari aho basunikana n’abasirikari n’abapolice.

Twaganiriye nabaturage bo muri uwo murenge batubwira ko bifuza ibintu bibiri (2) gusa.

* Icya mbere, bifuza ko leta yabasubiza  uburenganzira bwabo batswe ku butaka bwabo, aho babategeka guhuza ubutaka bagahingamo igihingwa kimwe leta yifuza mu gihe yifuza, kuko ibi aribyo bikurura inzara. Batanze ingero nyinshi berekana ko ataribwo bwa mbere izuba ricana ko ariko batigeze basonza gutya ko babaga bafite imyumbati, ibijumba, ubugari, ubunyobwa nibindi, bityo ngo bakabasha guhangana n’izuba. Ubu nibwo abo baturage bishwe n’inzara kugera ku rwego rwo gusaba infashanyo.

* Icya kabiri bifuza ko leta yareka gutekenika ibeshya ku maradiyo ko habaye amapfa ariko ko abaturage nta kibazo bafite. Ahubwo ni babafashe bahereye ruhande kuko abaturage bose bameze nabi cyane, ari abacuruzi, abahinzi, aborozi, abubatsi , abanyabukorikori, abadozi, abamotari, abanyonzi, abarimu, nabandi bose bibasiwe n’inzara ku buryo ukiri umugabo arya rimwe ku munsi nabwo bimugoye cyane. Ibi byose kandi byiyongera ku misoro yikubye kabiri, imisanzu ya hato na hato, kandi abaturage banaburaye.

Mu gusoza ariko sinakwibagirwa umuturage twaganiriye nubwo atashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we wambwiye ati : nizo mfashanyo zabo nibazireke baturekere uburenganzira ku masambu yacu  leta yigaruriye kandi twarayiguriye amafaranga yacu, abandi bakayahabwa n’ababyeyi babo ho imigabane n’umurage. Ati leta nitureke duhinge ibihingwa byose nkuko twabikoraga mbere, ati nta nzara twari twarigeze kuvaFPR yafata ubutegetsi muri 1994. Ati mu myaka irenga 20 ubu nibwo dushonje nyuma yuko leta y’urwanda yigarurira imitungo yacu.

Natwe nk’itangazamakuru turasaba leta ya kigali kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ikareka kubicisha inzara ku bushake. Nubwo twibanze mu murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo siho gusa hari ikibazo kuko mu gihugu hose hari inzara. Mwunvishe ikiganiro cya BBC gahuzamiryango cy’imvo n’invano cyo kuwa 12/11/2016 cyavugaga ku nzara mu karere ka Kayonza. Aba baturage rero nibadatabarwa barashira.

J. Jules Rugero