Ku ya 9/10/2017 niho abo kwa Rwigara bari bongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aliko noneho bari baherekejwe n’umwunganizi wabo Me Buhuru Céléstin wasaga nuherekeje izo mfungwa zari mu mapingu buri wese n’abapolisi babili bafashe mu maboko kugera binjiye mu cyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abantu abandi hanze yacyo bategereje gukurikiranira urubanza kuri za microphones installés à l’extérieur ku buryo n’abahisi n’abagenzi bari barambirije aho.
Bikaba byagenze nk’ubushize bamwe muli buri ruhande bumvikanisha imbogamizi zituma urubanza rwasubikwa, nko ku ruhande rw’umwunganizi Me Buhuru Céléstin yasabaga igihe kingana n’icyumweru ngo abashe kwiga dossier neza yabo yunganira kandi anahabwe n’ibiyikubiyemo byose harimo ibimenyetso mu kubashinja ndetse na copie yabyo.
Ku ruhande rwa ba Rwigara nabo bakavuga ko batigeze babona dossiers zabo mbere yuko bajyanwa mu rukiko ku buryo batarashobora kumenya ibyo baregwa ! aha umuntu akaba yakwibaza impamvu ubushinjacyaha butwara abantu mu bucamanza butarabamenyesha ibyo baregwa !
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha nabwo buti ntitwarekurira dossier Me Buhuru umwunganizi wabo ngo ayicukumbure neza kandi tukiri mu iperereza.
Izo mpaka zose zikaba zugariwe n’inteko y’abacamanza hafatwa umwanzuro usubika urubanza rukazasubukurwa ku wa gatatu taliki ya 11/10/2017 haburanishwa niba abaregwa bakomeza gukurikiranwa bafunze cyangwa bari hanze, bityo Me Buhuru akaba yahawe iminsi itatu yo kureba dossier y’abo yunganira aho kuba icyumweru nkuko yari yabisabye.
Hagati aho opinion publique iribaza byinshi kuri uru rubanza, nyirabayazana akaba ari ya Ngona y’inkazi Pahulo Kagame igihe yarahiriraga kwongera kuyobora u Rwanda mandat ya 3 ubwo yatungaga agatoki abanyereza umutungo w’abaturage avuga ko bidegembya uko bashatse ko bagomba kubiryozwa kabaye niyo baba barashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu bikabananira ! yavugaga Mlle Diane Rwigara.
None se Banyarwanda, aba benedata baba bafungiwe iki mu gihe bataramenyeshwa ibyo baregwa byose ? Ko atari urwumwe! Byumvikana bite ukuntu urubanza rugiye gutangira hakiri ibigikorwaho iperereza nkuko ubushinjacyaha bubivuga ? Ese amategeko y’u Rwanda yaba avuga ko iperereza rikorwa nyuma yo gufatwa cyangwa mbere ?
Banyarwanda, umanika agati wicaye kukamanura bikakubera ingorabahizi, uru rubanza rushobora kuzasiga umugani kuko nkeka ko mu kurusubika haba hagikorwa itechnika ryumvikanyweho n’ubushinjacyaha n’abacamanza dore ko bitaboroheye kuko n’ibyaha bimwe batangiye kubikuraho nk’icyaha cyo kunyereza umusoro kitagikurikiranywe n’ubushinjacyaha ! Aho amaherezo ntiwabona ibirego byose biregwa aba bene Rwigara bihindutse baringa ? Birabe ibyuya ntibibe amaraso. Tubitege amaso.
Byanditswe ku wa 09/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.