Archives par étiquette : Kwiyamamaza 2017

Rwanda: Abaturage  bararira  ayo  kwarika  kubera  imisanzu  bakwa na FPR  muri  ibi  bihe  bya  campain.

KwiyamamzaKubera  ikimwaro  n’isoni  byateye  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  kandi  yari  yarijeje  abanyarwanda  ko  gahunda  zose  zijyanye  n’amatora  y’umukuru  w’igihugu  zarangije  gutunganywa  none  abenshi  mu  bayobozi  b’inzego  zibanze  bakaba  baraboneyeho  icyuho  cyo  gusakabaka  abaturage  utwabo  bitwaje  ngo  barashaka  inkunga  yo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF-INKOTANYI  Paul  Kagame;  ni  muli  urwo  rwego  Bwana  Francis  Kaboneka  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  mu  kiganiro  yagiranye  na  ba  gouverneurs  b’intara,  uturere  n’umujyi  wa  Kigali  yavuze  ko  abayobozi  bose  batse  amafranga  abaturage  bababeshya  ko  ari  ayo  gutera  inkunga  amatora  y’umukandida  wa  RPF  ku mwanya  w’umukuru  w’igihugu  bagiye  kubibazwa.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  ubu  se  tuvuge  yuko  Ministri  Kaboneka  uretse  kwirengagiza  hari  umunyarwanda  numwe  uyobewe  ko  ayo  mabwiriza  yo  kwaka  imisanzu  yacuriwe  muli  cabinet  yiwe   n’abandi  bafatanije  barimo  NEC(Commission  y’igihugu  y’amatora) !  none  abonye  abaturage  bavugije  induru  ati  abayobozi  babigizemo  uruhare  ni bakurikiranywe ! ubonye  iyo  avuga  ati  mwamennye  ibanga  mwishyira  ku  karubanda !  gusa   nyiri  umutwe  munini  ntarengwa   n’imijugujugu !

Banyarwanda  banyarwandakazi,  uku  kunyunyuza  imitsi  ya  benengofero  batagira  kivugira  ni  imwe  mu  ngeso  zadukanywe  na  Leta  y’agatsiko  ka  FPR  kuva  kafata  ubutegetsi  hashize  imyaka  23 !  ku  buryo  abanyarwanda  ni  kwa  kundi  kwabo  bapfira  muli  Nyagasani  bagatangira  guhwihwisa   ibibazo  byageze   iwa Ndabaga !  ariyo  mpamvu  kuva  kera  na  kare  bemye  bazi  kwikiriza  neza  intero  y’abayobozi.  Ubu  se  iyo  uyu  mwambari  Kaboneka  atabikomozaho  ko  nta  numwe  wari  waratatse  n’igihe  twabivugiye ? ahubwo  ko  wasangaga  inyikirizo  ari  ya  yindi  ngo   ‘’niwe…..niwe….niwe….’’!   ahaaaa…  ni  ukuvuga  ko  bari  bukomeze  kubishegesherezwa  mu  mitima  yabo  aribyo  akenshi  igihugu  cyacu  cyakunze  kuzira  uretse  nubundi  ko  ari  hahandi !!  aliko  abaturage  babika  umubabaro  mu  mitima  bagashinjagira  bashira  nyuma  babona  umwanya  ibibarimo  bigaturika  nk’igisasu.

Banyarwanda  banyarwandakazi,  ubu  se  Ministri  Kaboneka  arabikoraho  iki  ko  kugeza  kuri  uyu  munota  nandika  bikomeje  gukorwa  aho  abambari  b’agatsiko  babyukana  uturumbeti  buri  gitondo  bahamagalira  abaturage  kugera  bwangu  aho  za  Bus  ziba  zitegereje  kujya  kwamamaza  umukandida  wa  RPF  kandi  ubwo  baba  baraye  banyuze  mu  ngo  zose  baka  iyo  misanzu   ku  buryo  mu  karere  ka  Gasabo  abaturage  batagihumeka.

Bamwe  mu  baturage  bashoboye  kutugezaho  ubuhamya  bwabo  bibaza  impamvu  bakwa  amafranga  buri  kwezi  y’umuryango  wa  RPF  bakongeraho  nayo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF  ntibabone  nibura  naga  T-SHIRT  ka  5000frw  mu  gihe  cya  campain !  bakomeje  bansaba  gutambutsa  ubu  butumwa  basaba  RPF  kudakomeza  kubiba  umunabi  mu  banyarwanda,  nguko  nguko.

Si  ibyo  gusa  kuko  nakomeje  kubona  n’ubundi  butumwa  buturutse  impande  zose;  hari  NDIMUBANDI  Emmanuel  wo  mu  Karere  ka  Gatsibo  uhamya  ko  buri  rugo  bagiye  barwaka  ibihumbi  bibili  byo  gushyigikira  RPF-INKOTANYI.

NYIRANDIKUMANA   Thérésie  ukora  mu  bitaro  bya  Murunda  akarere  ka  Rutsiro   nawe  yantangarije  ko  we  n’abandi  bakozi  bose  bo mu  bigo  by’ubuvuzi  bagiye  bacibwa  ibihumbi  30.000frw  abandi  20.000frw  abandi  10.000frw  kuri  buri  wese  ati  aliko  icyadushegeshe  kikadutera  n’urujijo  ni  ukuntu  nyuma  yuko  Ministri  Kaboneka  avuze  ko  gucibwa  amafranga  yo  gushyigikira  umukandida  wa  RPF  bitemewe  aribwo  twazindukiye  mu  nama  ku  bitaro  bya  Murunda  iyobowe  na  Dr.  NIRINGIYIMANA  Eugène (Médecin  directeur  w’akarere  k’ubuvuzi)  atumenyesha  ko  yatumwe   n’abayobozi  bakuru  ba  RPF  ko  twatanze  amafranga  makeya  ko  ahubwo  dusabwa   byihutirwa  gutanga  andi   1/3   cy’umushahara   duhembwa !  ibyo  byose  twarabyubahirije  kuko  ntawe  uburana  n’umuhamba !  ati  ayo  mafranga  yose  yashyizwe  kuri  compte  ya  BPR/AMATORA /RPF-RUTSIRO  № 515421727110168.  Uwo  mubyeyi  yakomeje  agira  ati  mudufashe  rwose  umuryango  wa  RPF    udusize  iheruheru  twitwa  ngo  turakora,  amadeni  aratwishe  nta  handi  twakura  !

Abandi  ni  abarimu  bo  mu  Karere  ka  Ngororero  barangije  mu  itorero  ry’igihugu  riyobowe  na wa  mumotsi  Rucagu  Boniface ,  ibyabo  bikaba  bisa  n’ikinamico!  Bavuga  ko  bakimara  gusinyishwa  ibyo  barangije  gukora  bavuye  mu  itorero  buri  mwarimu  wese  avanwaho  1/30  cy’umushahara  kuzageza  igihe  kitazwi  guhera  mu  kwezi  kwa  1/2017,  bati  none  no  guhera  mu  kwa  3/2017  abayobozi  b’ibigo  bazana  listes  tugasinyira  andi  1/30  nanone  yo  bakaba  bayakira  mu  ntoki  batubwira  ko  ari  umusanzu  wo  gushyigikira  amatora  y’umukuru  w’igihugu;  abo  barimu  bakaba  batakambira  Bwana  Kagame  ngo  nagerayo  azibuke  mwarimu !  bati  bayobozi  ko namwe  mugeze  aho  mugeze  kubera  kunyura  imbere  ya  mwarimu,  kubera  iki  mworoherwa  aho  kwibuka  mwarimu  ahubwo  mukamwambura  nutwo  afite ?  twasaba  ko  muduhemba  muti  abarimu  muri  benshi  !!!  ubu  koko  tuzabigenze  dute ?

Ahandi  twashoboye  kugera  naho  ni  mu  Murenge  wa  Cyumba  i  Gatuna  ku  mupaka  uduhuza  na  Ouganda  aho  chairman  wa  RPF  yaka  buri  muntu  ibihumbi  20.000frw  akongeraho  ko  utazayatanza  azahura  n’ingaruka  nyuma !  nguko  nguko  kimwe  n’i  Rutare   ho  mu  Karere  ka  Gicumbi  bakurikiza  ibyiciro  by’ubudehe  aliko  bo  bagasanga  ngo  ari  igisebo  ku  muryango  wa  RPF!  bati  mudukize  ba  rusahuliramunduru  naho  ubundi  turashize!

Banyarwanda  banyarwandakazi   rero  ntawarondora  akababaro  k’abaturage   ngo  akamareyo  aliko   mpamya  ko  iyi  ari  isura  y’akababaro  n’intimba  byuzuye  imitima  y’abanyarwanda!  umuntu  akaba  yakwibaza  ati  amaherezo  azaba  ayahe  kandi  uwo  utakira  ariwe  ugusahura ?  aliko  haba  kwihangana  kuko  nta  gahora  gahanze .

Mugire  amahoro   y’Imana.

Byanditswe  ku wa  24/07/2017,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Demukarasi mu Rwanda ni agahomamunwa!

Christine Mukabunani

Christine Mukabunani

Hari ku cyumweru taliki ya 3/05/2015 mu ma saa tatu ya mugitondo, ninjiye mukigo kimwe cy’Abihayimana ahitwa Kicukiro ya Kigali (Soeurs de Saint François d’Assise) ku buryo butunguranye nsanga hagiye kuberamo inama y’ishyaka P.S Imberakuri ryiyita ko riri muli opposition igice cya Mukabunani Christine uyu wasimbuye Me Ntaganda Bernard prezida-fondateur waryo amaze kugambanirwa agafungwa; aliko mu by’ukuri rigendera mu kwaha kwa FPR dore ko riri no muli forum y’amashyaka yemewe na FPR.

Nagize amatsiko rero ninjira muli icyo cyumba gitoya kicayemo abantu batarenga 30 ngo b’abayoboke baturutse mu gihugu hose. Ibyari binjyanye aho nabaye mbyihoreye dore ko nta nuwambajije uwo ndiwe.

Tumaze kwicara, nk’umuntu utari uzi Gahunda kandi ngamije kumva no gukurikirana iby’iyo nama, narategereje nk’abandi, Prezidante w’ishyaka ariwe Mukabunani aba arahagurutse arasuhuza ati dore uko Gahunda y’uyu munsi iteye:
1. Kwugurana ku byerekeye Iterambere ry’Igihugu
2. Kwugurana ku byerekeye Imbuga nkoranya-mbaga
3. Mugusoza turashyikiriza Certificats k’Urubyiruko rurangije mu ishuri rya Politiki n’Imiyoborere myiza.

– Ubwo twatangiye twinjira muli za débats, hazamo ibyerekeye uburezi, kwishakira imilimo n’ibindi byinshi ntarondogora nduzi ko kwari ukurangiza umuhango hagamijwe gutangariza abanyarwanda kuli televiziyo Umwanzuro uvuga ku byerekeye Art.101 y’Itegeko-nshinga, no kugabana udufaranga FPR ibajugunyira ngo bakunde bavuge ko mu Rwanda hari démocratie isesuye kandi ishingiye ku mashyaka menshi.

– Icyantangaje nshaka kubabwira rero, banyarwanda,banyarwandakazi, ni uko Umwanzuro nyamukuru w’iyo nama wabaye kwemeza ko ishyaka P.S Imberakuri riri muli opposition, igice cyemewe na Leta ya FPR ryemeje ko Itegeko-nshinga ryahinduka Prezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza umwanya wa Prezida wa Republika muli 2017.

– Icyababaje bamwe muli abo bayoboke rero ni uko iyo ngingo itari ku rutonde rwa gahunda y’uwo munsi byongeye kandi ntigaragare no mu tuntu n’utundi….yewe nta nuwigeze ayijujuraho!!

Nyuma y’isaha imwe televiziyo nyarwanda yari imaze gutangaza uwo mwanzuro navuze haruguru, dore ko nta n’ikindi gitangazamakuru kiba kemerewe kugera aho ayo manama ateranira ; aliko ibyo byose kubera igitugu cya FPR n’abakuru b’amashyaka ari mu kwaha kwayo byitwa ko bakorera abanyarwanda (abayoboke) n’abandi bose muli rusange, babashukisha udufaranga babaha nyuma ya buri nama kugira ngo bakunde bemeze ko art.101 y’itegeko-nshinga ihindurwa. N’ikimenyimenyi, hari umugabo witwa Jackson urebye wo muri fpr wagendaga agorora aho batavuze uko bishakwa kandi ingirwa Mukabunane iri aho ikanuye amaso.‏

Inama irangiye bagiye mu matsinda yaho baturutse kugira ngo bagabane udufaranga baba bagenewe na rpf aho buri mu partisan wa Mukabunane witabiriye inama yahabwaga 5000frw. Abatari batumiwe baje ari abavumba bahise basohoka barigendera.‏

Ibyo FPR ikabikora nanone izenguruka igihugu cyose isinyisha impapuro ku ngufu abaturage, amashyirahamwe anyuranye ngo bemere bandikire Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko igomba kwemeza Ihinduka ry’Itegeko-nshinga kugira ngo Prezida Paul Kagame azongere yiyamamarize umwanya wa Prezida wa Republika muli 2017. Amakarito n’amakarito yuzuye izo mpapuro bakikorera bakajyana I Kigali mu nteko nshinga- mategeko ngo ni ibyifuzo by’abaturage, Yewe Inteko iragowe ! yo izemera kwikorera umusaraba itazageza aho ijya! Tubitege amaso!
Banyarwanda,banyarwandakazi, twoye kwiroha mu rwobo turureba, umuntu umwe siwe kamara! Igihe kirageze kandi Ibihe bihora bisimburana iteka, Kagame nawe rero namugira Inama yo kumenya ko ntawe ugenda asize ibitenga byuzuye,ni igihe cyo gusigasira isimburanwa k’ubutegetsi binyuze mu mucyo.

Mugire Amahoro.

Byanditswe na: A. Ben NTUYENABO
KIGALI-RWANDA.‏