
Abahezanguni bongeye gushoza intambara kuri Victoire Ingabire nk’iyo bakoze mbere y’uko afatwa agafungwa muri 2010
Kuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije […]

Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?
Kera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira. Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena […]

Ishyaka FDU-Inkingi rirabeshyuza umuhezanguni Tom Ndahiro
Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside. Ku italiki ya 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru Igihe.com cyasohoye inyandiko yuzuye urwango, ibitutsi n’ubuhezanguni yanditswe na Tom Ndahiro wayise: « Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside». Icyo kinyamakuru cyayisohoye gisa n’aho cyitandukanya nayo mu magambo yo […]

Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire ?
Muri iyi minsi ibigembe by’amacumu y’abo bagabo bombi byatunzwe kuri Victoire Ingabire ubona bisa naho bimukanira nkaho kuba yarafunguwe bibabangamiye. Kuri Paul Kagame byakwumvikana, ariko ku munyamakuru Nkuliza, ntibisanzwe. Ingabire yasabye imbabazi Amiel Nkuliza, mu nyandiko ye yise ngo « Madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki? » yatangaje mu kinyamakuru « Ikinyamakuru » cyo kuri 19/09/2018 yihutiye gushyiraho […]

Rwanda : Mukabunani Christine yashyikirije komosiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abakandida batari abayoboke b’ishyaka.
Ni muli iyi nkubiri ya bucece y’ingirwamatora y’abadepite mu Rwanda aho ishyaka P.S Imberakuri rya Mukabunani Christine, igice kiyomoye kuri Me Bernard NTAGANDA , ubwo cyashyiraga ahagaragara urutonde rw’abo kifuza ko bazagihagaralira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu matora azaba ku wa 03/09/2018 hagaragaye urutonde rw’abantu 65 aliko haza kwemerwa 45 nkuko byatangajwe na Komisiyo […]

Rwanda. Umushahara wa mwarimu bawukaseho ku ngufu amafranga yo gushyigikira FPR
FPR aho kongeza umushahara wa mwarimu uhembwa intica ntikize ahubwo iramwaka nutwo yaririragaho. Biramenyerewe cyane ko mu gihe FPR yitegura ya kinamico yayo ngo ni amatora ikwiza amaliste mu barimu n’abandi bakozi bose baba aba Leta cyangwa abigenga ndetse n’abikorera ku giti cyabo n’abaturage ba ntaho nikora. Siko byagenze ariko muri aya matora y’abadepite 2018 […]

Rwanda: Leta ya FPR irashakisha uburyo bwose yatsimbura mu ibanga inyeshyamba za FLN muli Nyungwe
Ni muli iki cyumweru amakuru yizewe yatugezeho tuyakesha umwe mu bagize umutwe wa gisirikare ushinzwe gutabara byihuta aho rukomeye (forces spéciales) utarashatse kuvuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano akaba akambitse hamwe na bagenzi be mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe yadutangarije ko ibintu bitaboroheye bitewe nuko bataramenya neza uruhande umwanzi aherereyemo muli iryo shyamba ! ati […]

Muri Gatsibo, abasilikari b’Inkotanyi barashe mu baturage, 8 muri bo bahasiga ubuzima
Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo. ku gice giherereye mu ishyamba ryikigo cya gisirikare cya gabiro, ku itariki 2 na 3/08/2018 harasiwe abaturage barenga 8, bane barashwe kuwa 2/08/2018 abandi bane baraswa bukeye bwaho kuwa 3/08/2018. Kubera inzara nyinshi iri mu Rwanda (nzaramba ) aba baturage basanzwe bajya gucukura amabuye yagaciro yitwa corta muri […]

Rwanda: Urubanza rw’abo kwa Rwigara rukomeje kuba amayobera
Selon l’opinion publique buri wese akomeje kwibaza icyaha nyirizina abo kwa Rwigara bagirizwa ! kuko impamvu atari uko gusa Diane RWIGARA yashatse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu abangikanye na Pahulo Kagame ahubwo bigaragara ko hakomeje kumvikana impamvu za politiki zidafite aho zishingiye nkuko Leta y’agatsiko yamye ibikorera n’abandi banyarwanda batari bake barimo Mme Victoire Ingabire UMUHOZA. […]