Iliburiro
Mbatuwe no kwatura impaka z’Impakakuri ku isano nzima ya Nduga na Rukiga bikunze kubangikanwa n’Abashozampaka ku mpamvu z’Impatanirakurusha.
Ndagira ngo ngushe ku mpaka z’urudaca, zazindi iyo zidaciye inka zica umugeni. Impaka nzima zuzuye ubuzima bw’abantu bazima ndetse n’uruhare rw’abazimu rukazaba rwose kugira ngo i Buzimu n’i Buzima hazaduke Imposhamahano ari yo Mpanguramahoro yabaye Ingume mu Rwanda.
Bikazaduha gutaha i Nduga nta nduru ahubwo twiyasira tugana mu Mapfundo hamwe Imana yapfundikiye Amagambo, Amagambo y’Imana atagamburuzwa.
Tuzakubuka i Nduga tugana i Rukiga, dukikiye inkengero za Rukoma ; aho barakoma barakomeye ; tukazatanya turangamiye Ijuru rya Kamonyi aho tuzava twimonyoye tugenda mu rubega rwa Cubi na Marenga ; hafi ari mu Burengero bwa Mbirima na Matovu ; ho mu Bombogo. Uruzi turaruruzi, amazi tukazayabandisha inda, indaro ya mbere ikaba Rushashi ; izuba ryatangira gushashagira tukazarambagira Musasa yose, amaso tuyahanze Ruli inyuma ya Rurinda yaje kuba Rurindo
Turi mu mpinga turahimbawe naho mu mubande Bahimba irahimbaje ; maze tuguruke tugana i Busigi, kwa Minyaruko ya Nyamikenke iwabo w’Abavubyi bavubira ibihugu Gakondo ; basa n’aho bari ku Mukondo wabyo !
Ushatse kurangurura wabandanya n’i Buyoga, ntusenga izo wengewe kuko uri muri Rukiga maze ukazataha i Byumba mu Barangamyambi.
Rukiga ntiyigunze yabyariye Ndorwa Abakiga kuko bavuga Urukiga. Imaze kugubwa neza igira ngo inabi izahere i Shyanga ibyara Inkiga, tuzagerageza kumenya uko ziteye.
Ndagira ngo twinikize turebe, tumenye ibyo bihugu Gakondo mu mizi yabyo, icyo bipfana ari cyo cyazabyara icyo byaba bipfa.
Turahera ku mwami n’ingoma y’ubwami, icyerekezo ; tukazagusha ku mahindura uko yagiye akurikirana bishingiye ku iremwa ry’u Rwanda.
Nimucyo rero Nduga tuyihe ibanze tureke ibanze.
Igihugu cya Nduga
Nduga ni Igihugu Gakondo.Urebye ndetse iri ku Mukondo kuko uyisanga mu Bihugu Gakondo rwagati. Ntiri hagati nk’ururimi ahubwo iri hagati hagati hagatira ingoma!
Duhere kuri Nduga, kugira ngo tuyimenye maze bizaduhe kumenya impamvu iyo wikije icyo gihugu hahita haza Rukiga ! Ibyo bihugu byombi bifitanye sano ki ?
Si Nduga na Rukiga bivugwa gusa ahubwo husiriraho Abakiga n’Abanyanduga ari bo baturage b’ibyo bihugu! Bo se hari icyo bapfana cyatuma bagira icyo bapfa ?
Duhere rero kuri Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda, kugira ngo tuzagushe kuri Nduga nyirizina.
Nduga ngari ya Gisari na Kibanda
Nduga y’Abasinga
Nduga ibumbye ibi bihugu:
Busanza bw’Amajyaruguru,
Kabagari,
Marangara,
Nduga,
Mayaga,
Rukoma,
Ndiza.
Ariko Nduga ntiyagarukiraga aho gusa. Mu majyaruguru yarakugenderaga ikagera:
Bwishya,
Jomba,
Gisigari,
Bwito,
Gishari,
Byahi,
Kamuronsi (Kongo).
Nduga y’Ababanda
Ababanda baje mu Nduga bava he ? Baje mu Nduga mu zihe nzira?
Ababanda rero baje mu Nduga bavuye mu Bwanacyambwe. Niko umwanditse Muzungu nkomeje kwisunga abyandika.
Nduga iri Rwagati mu bihugu ni ko bizwi. U Bwanacyambwe rero bukaba buri mu Majyaruguru ya Nduga.
Nduga n’u Bwanacyambwe bitandukanijwe n’Ubumbogo, n’Uburiza; hagati ya Rukoma iri mu Nduga Ngari n’Ubumbogo, hakaba uruzi rwa Nyabarongo.
Noneho mu cyerekezo cy’u Bwanacyambwe uvuye mu Bumbogo, unyura mu Buriza ukambuka umugezi witwa Nyabugogo maze ukitura mu Bwanacyambwe.
Ni ukuvuga rero ko Ababanda bambutse umugezi witwa Nyabugogo bakikubita mu Buriza, bagafata Bumbogo, bakambuka uruzi rwa Nyabarongo bakikubita muri Rukoma kimwe mu bihugu bigize Nduga Ngari.
Basa n’abahageze basuhutse, mbese watekereza ko bose uko bari batuye mu Bwanacyambwe bakurikiye umwami wabo. Ntabwo cyari igitero.
Bageze mu Nduga igihe kibi ariko ku bw’Imana gihita gihinduka. Ni na byo byabahaye ishya muri icyo gihugu.
Muti bahageze hameze hate? Bahageze amapfa yaracanye, ibintu byaracitse ibindi byaradogereye!
Maze ba Nyakugirimana b’Ababanda, umunsi bahageze Imana ibyara amavuta, imvura iragwa.
Imvura iguye Abanyanduga barahaguruka, bashaka amasororo ngo basororere umwami w’Ababanda kuko bumvaga ari we wavubye iyo mvura.
Abona baje batagira ingano nuko abyuririraho kugira ngo bimugeze ku Nteko ya Nduga, ahateke abe umwami w’icyo gihugu.
Avuga yivovota ati Imana inyohereje kubura iki gihugu cyanyu cyubitswe n’uriya mwami w’inkorabusa none murakeka ko ndi umuvubyi ubonetse wese? Ahubwo dore icyo mugomba gukora. Nimugende mufate uriya mwami wanyu Kimezamiryango mumwice maze munzanire umurambo we.
Yabaye agipfa kubivuga maze Abanyanduga baba birengeje Kimezamiryango, umurambo we bawuzanira umwami w’Ababanda!
Nguko uko Ababanda bigaruriye Nduga y’Abasinga! Amapfa yacanye mu Nduga muri icyo gihe ni yo yatumye Abanyanduga bayoboka Ababanda kuko bumvaga babagiriye akamaro gasumbye kure ako umwami wabo w’umusinga Kimezamiryango yari abafitiye.
Nk’uko twabibonye, Ababanda bavuye mu Bwanacyambwe. Baza gukonda Nduga basumbya Abasinga bo kwa Kimezamiryango. Ikintu muntu yavuga ni uko Nduga ari cyo gihugu cyagize Abakonde babiri; Abasinga n’Ababanda.
Impamvu Ababanda basuhutse bakava iwabo mu Bwanacyambwe ntabwo izwi.
Ibyo birasaba UBWUNGANIZI kugira ngo tumenye neza Ababanda n’igihugu cyabo ari cyo Nduga; ndetse nibinashoboka tumenye neza uko babayeho mu Bwanacyambwe.
Ni cyo cyari igihugu cyabo? Bahageze bate? Bari bakomotse he? Bahavanywe n’iki?
Kuramba mu Nduga kwabo kwabyawe n’iki? Abasinga bahasanze bashoboye gusabana?
Iyo ugendeye ku BITEKEREZO usanga Ababanda bakomoka mu karere k’Amajyaruguru ukurikije aho bari batuye mu Bwanacyambwe. Kandi iyo usesenguye imyimukire y’abantu muri kariya karere usanga buri gihe abantu baragiye bakomoka aho nakwita Amajyaruguru!
Umwami w’umubanda uheruka ni Mashira ya Nkuba ya Sabugabo. Nkaba nifuza kwunganirwa cyane cyane nko kuri iri zina: SABUGABO! Ni ko yatuye yitwa cyangwa ni izina ryaje kumwitirirwa igihe kitazwi? Ntabwo mvuga impamvu mbitekereza ntyo kugira abashaka gusesengura batazayoba.
Ingoma y’ubwami y’Ababanda ni NYABAHINDA. Umuntu abitekerejeho, uretse ko bikomeye kubyumva, Nyabahinda yaba iva ku Nshinga GUHINDA. Ntabwo umuntu yamenya niba Ababanda bari bayisanganywe iwabo mu Bwanacyambwe cyangwa niba yararamvuwe bageze i Nduga.
Tuvuye rero mu Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda twerekeza mu Nduga Nyirizina.
Kugira ngo tumenye Nduga turayizana mu bihe bya vuba, cyane cyane mu gihe cy’Abakoloni aho ibyinshi mu bihugu Gakondo byaje kuba Intara ( Sheferie), tukaza no kugusha kuri Repubulika kugira ngo tumenye amakomine agize Nduga.
Icyerekezo
Nduga Nyirizina uyisanga rwagati mu Bihugu bigize Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda.
Nduga
Nduga nyirizina ni igihugu Gakondo. Ndetse icyo gihugu cyaje guhindurwa ukundi n’abakoloni. Icyi gihugu cyahindutse Intara, iyoborwa n’umuntu wafataga inyito ya Shefu.
Nduga kimwe n’ibindi bihugu gakondo byagiye muri iyo ngiro.
Aho iherereye
Yabanje kuba muri teritwari yitwaga Nyanza ari yo yaje kuvamo Perefegitura ya Gitarama mu gihe cya Repubulika.
Kuko itigeze ihindura icyimbo Nduga ikikijwe mu mutwe na Rukoma, mu rubavu rumwe hakaba Ndiza, Amarangara n’Akabagari, naho mu rundi hakaba Amayaga, mu majyepfo hakaba u Busanza bw’Amajyaruguru.
Muri Repubulika, Nduga ntiyimutse yaje kugabanywamo amakomine ari yo: Musambira, Nyamabuye, Tambwe, Kigoma na Nyabisindu.
Ngiyo Nduga rero mwumva cyane cyane ku batayizi ; naho ku bayizi cyane cyane Abanyanduga mwanyunganira habaye hari icyo nisobwe.Tuve i Nduga tugana i Rukiga.
Rukiga
Inzira igana i Rukiga
Mucyo dukimbagire nk’intore kandi turayisanga uko yakabaye.
Icyerekezo
Haguruka i Kigari maze wiyuhize Uburiza uri mu muhanda Kigari Gatuna. Uzajya kubona no ku Cyamutara ngo ba. Inzira ijya i Buganza ube uyihoreye, niwambuka Muyanza iva mu Muyanza uzaba watashye i Rukiga rwawe. Komeza ugende ugana mu Ndorwa ukikiye Buyaga, uze kugusha kuri Ndorwa. Hindukira n’ibumoso uzagushe ku Buberuka maze watanye no mu Bumbogo; Rukiga ube uyitaye hagati.
Uhite ugir uti: Hagati Hagati hagatira Ingoma.
Muri Gakondo k’ibihugu, Rukiga yahoze yibumbiye hamwe n’u Bumbogo; Uburiza,u Bwanacyambwe ndetse n’Urukaryi.
Umurwa mukuru ukaba Gasabo k’Abongera, yaje kwigarurirwa n’Abanyiginya.
Ku mwaduko w’abazungu Rukiga yabaye intara (sheferi) muri teretwari ya Byumba, iyoborwa n’umutware umwe gusa (shefu) ari we Rwigemera rwa Musinga; Rwizihirwa n’Amajyambere.
Rukiga ituwe n’Abakiga ariko hari n’abandi Bakiga badatuye muri Rukiga.
Mu Bakiga badatuye Rukiga, mureke turebe abakiga batuye mu Ndorwa, haze gutaho abakiga batuye mu Nkiga.
Ndorwa
Ndorwa ni akarere gakikije igihugu cy’u Buganda kakava muri Komine Butaro mu Ruhengeri, Kivuye; Cyumba, Kiyombe n’igice cya Mukarange ho muri Byumba.
Hakurya mu Buganda hakaba Bufumbira na Kigezi hatuwe n’Abakga bavuga Urukiga. Urwo rurimi rwabo ni rwo rutuma bitwa Abakiga nk’Abaturanyi babo bo mu Rwanda.
Ndorwa ituwe n’Abakiaga kuko bavuga Urukiga ariko igihugu cyabo ni Ndorwa ntabwo ari Rukiga.
Tuve mu Ndorwa tugane mu Nkiga.
Inkiga
Inkiga zituwe n’abakiga zikaba zasanganya u Rwanda hafi rwose.
Inkiga rero ntabwo ziriho mu rwego rw’Ibihugu Gakondo, ahubwo usanga ari nk’imisozi igenda yitwa ityo n’abatuye mu uturere duhana imbibi nayo ariko two dusa n‘ibibaya cyangwa se ibisiza, imisizi cyangwa se imirambi.
Ni muri izo nzira iyo bavuze urukiga kugira ngo umenye urubibi rwarwo n’ahatari urukiga ntabwo byoroshye.
Abo bakiga rero bamenywa n’abaturanyi babo naho abandi Banyarwanda bashobora kutabamenya.
Iyo rero uvuze Abakiga n’Abanyanduga, buri Munyarwanda ashobora kubyumva ukwe n‘undi ukwe, bityo kugira ngo icyo kibazo gishobore kubonerwa igisubizo ntabwo bizoroha. Mbese wasanga buri Munyarwanda afite Abakiga be n’undi abe, bitewe n’aho atuye n’aho aturuka.
Nduga irazwi, iragaragara, uwashaka kumenya Nduga yayimenya na Rukiga ni uko.
Ahubwo navuga na Rukiga iri mu Buganda mu ntara ya Kigezi.
Wasanga ari aho hakomoka urulimi rw’urukiga ruvugwa muri Kigezi no mu Ndorwa mu Rwanda.
Ni yo mpamvu abashyamiranya Nduga na Rukiga cyangwa Abakiga n’Abanyanduga, ndumva ko bakwiye gushyira agatima impembero kugira ngo bumve niba iyo nvugo ihuje n’Intekerezo yabo.
Tugushe mu Nyabutatu
Imfura mu butatu budatana ni Rukiga kuko ari igihugu Gakondo. Kiraza rero ku Mukondo wa Ndorwa n’Inkiga.
Igitera Intugunda, Amakimbirane, Urugomo n’Ubugome, Ubwiko n’Ubwindura, wasanga bikomoka ku ikomatanya ry’ibihugu Gakondo, bigasa n’ibisebwa maze ifu ibivuyemo ikitwa Rwanda.
Inkomko y’u Rwanda n’uko rwaje kumira ibihugu Gakondo rugasigara rubyimbya inda rwonyine kandi ntaho ruzwi mu bihugu, byazagarukwaho.
Evariste Nsabimana