Archives de l’auteur : Gaspard Musabyimana

Ikiganiro cya Ingabire na Didas Gasana : NKuliza Amiel arasubiriye

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Haba igihe nibaza icyo Amiel Nkuliza aba ashaka cyangwa agamije iyo yandika bikanshobera. Ese koko Nkuliza ni umunyamakuru w’umunyamwuga?

Ikiganiro Victoire Ingabire yagiranye na Didas Gasana babifashijwemo na Tharcisse Semana, naracyumvise. Nahise nandikira Tharcisse Semana mushima ko ari ikiganiro gikoze bunyamwuga. Mboneyeho umwanya wo gushima umunyamakuru Didas Gasana ku bibazo yabijije Victoire Ingabire, bimwe ntibyari byoroshye kubisubiza ariko Victoire Ingabire yabisubizanye ubuhanga n’ubushishozi.

Ijora Amiel Nkuliza yakoze naryo nararisomye. Ndangije naravuze nti : «Urwishe ya nka ruracyayirimo ». Nabihereye ku nyandiko n’ubundi Nkukiza yari yanditse Victoire akiva muri gereza, wagira ngo ntibyari bimushimishije ko uriya mutegarugori arekurwa.

N’ubwo kujora ibyo umuntu yavuze byoroha, Nkuliza yatangiye avuga ibinyoma. Ati « Victoire Ingabire, aho prezida Kagame avugiye ko azamusubiza muri gereza, yararuciye ararumira ». Ntabwo aribyo. Aho afunguriwe, Victoire Ingabire ntiyahwemye kuvugana n’ibinyamakuru, ari ibyo mu Rwanda ari n’ibinyamakuru mpuzamahanga. Ibyo ni ibintu umuntu wese ushaka yabona kuko ubu byose biba biri kuri murandasi. Kuki Amiel Nkuliza yihanukira agakubita aho ikinyoma nk’icyo aba agamije iki?

Ku kibazo cyo kwandikisha ishyaka, hagomba kugaragara mo «ubumwe bw’abanyarwanda». « Ingabire akabona ko ubwo bumwe busabwa ngo ari abahutu n’abatutsi agomba kwinjiza mu ishyaka rye. Ibi Madame Ingabire akaba asa n’utabikozwa ». Nkuriza ibi abivanye he?

Amiel Nkuliza arabeshyera Victoire Ingabire kuko, biriya by’uko mu bayoboke hagomba kugaragaramo « ubumwe bw’abanyarwanda » biri mw’iteko rigenga mashyaka, kandi Victoire Ingabire yavuze ko ashaka kubyubahiriza. Nkuliza aba agamije iki iyo atwerera Victoire Ingabire ibitekerezo adafite?

Mu kiganiro cye, Victoire Ingabire yabwiye abanyamakuru ati : muri bakuru, ubwo bumwe bw’abanyarwanda murumva bivuga iki ureste ko mw’ishyaka hagomba kugaragara mo abahutu n’abatutsi. Kuvuga ko Victoire Ingabire adakozwa ibyo kugaragaza « ubumwe bw’abanyarwanda » mw’ishyaka, ni ukumubeshyera kuko ntabyo yavuze.

Mu nyandiko yanjye y’ubushize n’ubundi nsubiza Nkuliza, navuze ko araguza ifuro. Nawe se ngo : « Uwasesengura neza icyifuzo cy’ubutegetsi bwa FPR, birasa n’ibyumvikana ko noneho bwiteguye kwemera ko FDU-Inkingi yandikwa, ariko bamwe mu bayobozi bayo, bakaba bagomba kubamo ukuboko k’ubutegetsi ». Ibi se Nkuliza abikuye he ? Ni ugufitira.


Soma n’iyi : Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire ?


Ku kibazo cy’ingabo za RNC, Ingabire yavuze ko we ubutegetsi bushyizweho n’imbunda bitari mu murongo w’ishyaka FDU-INkingi. Yasobanuye ko P5 ari ihuriro ry’amashyaka (coalition) atari ishyaka rimwe (fusion). Mu masezerano y’amashyaka agize P5 handitsemo ko bazafatanya muri diplomasi (ububanyi n’amahanga), mu gutumanaho (communication). Ahasigaye buri shyaka rikomeza gahunda yaryo. Kuba Ingabire yaravuze ko atazi niba RNC ifite ingabo birumvikana. Ntashaka kwivanga mu mikorere y’irindi shyaka. Kwaba ari ukurengera ibyo bumvikanyeho. Nta kwivuguruza kurimo nk’uko Nkuliza ashaka kubyemeza mu nyandiko ye .

Ngo abarwanashyaka ba FDU barabahumbahumba, baricwa urubozo, baranyerezwa abandi baraborera mu magereza. Erega Nkuliza, urugamba ntabwo ari urw’ibigwari.  Victoire Ingabire ntahwema kuvuga ko nta rugamba rutagira ibitambo, ko kubatera ubwoba, kubica, atari byo bizakemura ikibazo. Victoire Ingabire ni intwari iri ku rugamba, azataha acyuye itabaro. Paul Kagame ajya ku rugamba yari afite umugore n’abana, Mandela yari afite umugore n’abana,… abaharaniye icyo bemera ntabwo bakangwa n’ibitambo. Ibigwari nibyo bitareba kure …

Ngo : « Madame agomba gukora bufuku nka RNC ngo naho ubundi gushaka abarwanashyaka izuba riva bazabamumaraho. Ngo birababaje ».

Nkuliza nabivuze ko uraguza ifuro, ibyo uko RNC ikora bufuku wabitangira ibinyemetso ? None se ko wemeza ko ifite ingabo ubwo ni ugukora bufuku ? Ahubwo Nkuliza, ni wowe ubabaje kuko urisumbukuruza. Victoire Ingabire ari ku rundi rwego. Ari mu Rwanda, ntasiba kubwira ubutegetsi ko kurinda abaturage bose biri mu nshingano zabwo, ko bugomba kubahiriza amategeko bwishyiriyeho. Wowe Nkuriza ndabona ushyigikiye imigambi ya FPR-Inkotanyi ikeka ko kwica abantu kabone n’iyo baba abayoboke ba FDU-Inkingi, hari icyo bizakemura.

Victoire Ingabire Umuhoza/umubavutv_youtube

Victoire Ingabire Umuhoza/umubavu.com_youtube

Ngo : “Ingabire ntatekanye”, iririre wowe n’abawe.

Iyo Ingabire avuga ati : « ndashaka gukora politiki mu Rwanda rwubakiye ku mategeko », ngo iyo abivuga « usanga bisekeje cyangwa birimo icyo umuntu yakwita ubudabagizi, «naiveté» mu rurimi rw’igifaransa ». None se Nkuliza urumva u Rwanda rutubakiye ku mategeko ari rwo rugomba kwimirizwa imbere?

Amiel Nkuliza arubahuka. Ibyo Victoire Ingabire avuga arabyemera. Abantu bahinduye amateka y’ibihugu byabo ni uko bemeraga icyo baharanira. None koko ko utinyuka, urabona Ingabire ari « umudabagizi ». Baravuga ngo n’iyo waba udakunda urukwavu, nibura wakwemera ko ruzi kwiruka.

Ngo : “Ingabire arwanisha amagambo, ngo avuga ko amategeko ariho mu Rwanda atubahirizwa, …”. Nkuliza akanzura ati : « Turarambiwe, nta bisubizo bye nk’ibi tugikeneye kumva ».

Nkuliza se urambiwe nka nde ? Uri iki ? Icyo udashoboye, ujye wicecekera, ureke abemeye kwitangira abandi bakore ibyo bemera kandi biyemeje. None wowe ibyo kujora no kujambura ni byo abantu bakeneye? Niba uri umugabo hamwe n’abo mufatanije kurambirwa, nimumanuke murushe Victoire Ingabire muve mu magambo tubarebe.

Mu nyandiko ndende ya Nkuliza harimo byinshi ashaka gutsindira Ingabire ariko ntibifate kuko inyandiko ye irimo amaranga-mutima ndetse n’ubuswa butihishira. Umva nawe, ngo : « Ni nde wabeshye Ingabire ko abazungu hari aho batandukaniye n’inkotanyi? ». Iyo Nkuliza ahurutuye amagambo nk’aya ntaho aba aduhishe.

Mu nyandiko ye Amiel Nkuliza atanga inama aziha abo atazirusha.

Imana ikomeze Victoire Ingabire,  aba bose bagambiriye kumutera imijugujugu ibamurinde.

Gaspard Musabyimana
Bruxelles, le 20/7/2019

 

Rwanda/Ngoma. Imisanzu y’umutekano yazambije abaturage

akarere ka ngomaNgoma: Abaturage batishoboye nabo leta iri kubaka amafaranga y’umutekano. Biraterwa niki? Kuwa gatanu tariki ya 7/12/2018 mu gitondo cya kare abayobozi b’  umudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera,akarere ka Ngoma, intaray’Uburasirazuba, babyukiye mu baturage babaka amafaranga yiswe ay’umutekano.

Ikibabaje ariko nuko mubayatswe harimo abasaza n’abakecuru rukukuri,abapfakazi n’abatishoboye  bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubusanzwe baba barasonewe batagomba gutanga amafaranga y’umutekano n’andi anyuranye, ahubwo leta niyo iba igomba kubagoboka  ibaha inkunga y’ingoboka.

Muri abo baturage bayatswe harimo: 1) Umukecuru uzwi nka maman Bunani akaba ari umutindi nyakurya utagira inzu ye bwite kuko iyabamo yatijwe ayitangira umubyizi buri cyumweru. 2) Mukantagara w’imyaka 75 akaba abarizwa mucy’iciro cya mbere cy’ubudehe aherutse no kwisanga yarakuwe muri gahunda ya VUP 3) Baribeshya félecien n’abandi.

Umuturage utayabonye bamwirirwana k’umurenge akoreshwa imirimo inyuranye . ikindi kandi aba baturage batishoboye bahabwaga imirimo muri gahunda ya VUP (vision umurenge program) ndetse bagahabwa n’inkunga y’ingoboka.   Abaturage benshi bari bazi ko bafashwa na VUP bisanze k’urutonde rw’abarimo leta ibararane by’amafaranga y’umutekano.

Haribazwa impamvu aya mafaranga ari kwakwa abaturage muri iki gihe byongeye kandi batishoboye basanzwe  banafashwa na leta.

Byakiriwe na Gaspard Musabyimana

 Admin/Amakuru ki

Mu Bubiligi bizihije imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse

rubwejanga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kuwa gatandatu taliki 3/11/2018 muri kiliziya iherereye Gijzegem mu gice kivuga igifurama habereye misa yo kwizihiza imyaka 75 Musenyeri Servilien Nzakamwita amaze avutse.

Iyo misa yari yateguwe n’abandimwe ba Musenyeri Nzakamwita batuye mu Bubiligi bafatanije n’inshuti n’abavandimwe.

Missa yasomwe na Musenyeri Nzakamwita ubwe akikijwe na Musenyeri Frédéric Rubwejanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba aba muri abbaye ya Scourmont mu Bubiligi na Musenyeri Vénuste Linguyeneza uba Waterloo naho ni mu Bubiligi. Hari n’abapadiri batandatu harimo abavuye mu Budage.

Nzakwita-RubwejangaMusenyeri Linguyeneza niwe wavuze ubuzima n’imibereho ya Musenyeri Nzakamwita. Yavuze ko yamusanze mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda amukuriye. Yashumangiye ko ari umugabo w’ukuri, utica umugambi ngo akaba yubahiriza isaha cyane. Ibyo byagaragaye aho yabaye hose.

Mw’ijambo rye Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ashimira imana kuba yaramuhaye imbaraga zo gusohoza inshingano ze mu myaka 47 amaze mu busasardoti. Yavuze ko ananiwe akaba yarandikiye Papa ko yamuha uruhushya rwo kujya mu kiruhuko agashaka undi umusimbura.

Musenyeri Rubwejanga nawe yashimye Nzakamwita uburyo yitangiye imirimo imana yamushinze avuga ko baziranye cyane kuko ari we wamusezeranije aba Musenyeri.

Missa yari yitabiriwe n’abakristu baturutse imihanda yose : abakomoka muri paruwasi ya Rushaki aho Musenyeri avuka, abo muri

lingparuwasi ya Janja aho Mgr Nzakamwita yabaye imyaka 12, avuye mu Ruhengeri aho yari amaze imyaka 5, abize mw’iseminari nto yo ku Rwesero nayo yategetse imyaka myinshi, abize mw’iseminari nkuru ya Rutongo aho yigishije, abo muri diyosezi ya Byumba abereye umushumba imyaka 22 n’abandi bakristu benshi.

Twibutse ko Musenyeri Nzakamwita yavukiye muri Komini Kiyombe ya kera, Perefegitura ya Byumba ubu iri mu karere ka Nyagatare, tariki 20 Mata 1943.

Yize amashuri abanza kuva  muri 1952 kugeza 1957, akomereza mw’iseminari nto ya Rwesero yinjira mw’iseminari nkuru ya Nyakibanda mu mwaka wa 1965, ahabwa ubupadiri tariki 11 nyakanga 1971.

Yabaye muri paruwasi zitandukanye :  Ruhengeri (imyaka 5), Janja (imyaka 12). Muri 1989 yagiye kwiga mu Bubiligi muri Lumen Vitae agaruka mu 1991 ajya kwigisha mw’iseminari nkuru ya Rutongo. Yahawe ubwepiskopi tariki 25 werurwe 1996, aba umushumba wa Diyosezi ya Byumba kugeza ubu.

Gaspard Musabyimana

 

 

Ese amacumu ya Amiel Nkuliza n’aya Paul Kagame arasiga amahoro Victoire Ingabire ?

Amiel Nkuliza

Amiel Nkuliza

Muri iyi minsi ibigembe by’amacumu y’abo bagabo bombi byatunzwe kuri Victoire Ingabire ubona bisa naho bimukanira nkaho kuba yarafunguwe bibabangamiye. Kuri Paul Kagame byakwumvikana, ariko ku munyamakuru Nkuliza, ntibisanzwe.

Ingabire yasabye imbabazi

Amiel Nkuliza, mu nyandiko ye yise ngo « Madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki? » yatangaje mu kinyamakuru « Ikinyamakuru » cyo kuri 19/09/2018 yihutiye gushyiraho ibaruwa Victoire Ingabire yanditse yo gusaba imbabazi za prezida wa Republika (grâce présidentielle). Yirengagije ko Ingabire Victoire yakulikizaga itegeko n°30/2013 ryo kuwa 24/05/2013.

Gusaba imbazi (grâce présidentielle) si ukwemera icyaha. Ingabire yarekanye ko arengana mu nkiko, ko ibyo bamurega atabyemera, ndetse no mu rukiko rwa Afruka rw’uburenganzira bw’ikiremwa muntu yatsinze Leta y’u Rwanda bidasubirwaho. Uru rukiko rwanzuye ko umutwe w’ingabo bavuga ko Ingabire yaba afite ntawubaho, bavuga ko amagambo yavugiye ku Gisozi afite ishingiro kuko yayavuze nk’umyapolitiki. Prezida Paul Kagame nawe yateye mu rya Nkuliza agaruka kuri ibyo byo gusaba imbabazi mw’ijambo rye yavugiye imbere y’inteko ishinga amategeko ku 19/09/2018.

Aho mbona Amiel Nkuliza arengera, agasesezera ni aho yandika ngo Victoire Ingabire yihagararaho, ngo abarwanashyaka baracyamufiteho inyungu, ngo bamuriraho,…

Ingabire ni umukuru w’Ishyaka FDU-Inkingi kandi asangiye ibitekerezo bye n’abarwanashyaka ndetse n’abandi banyarwanda bamuri inyuma. None se koko, Ingabire atihagazeho, azahagararwaho nande ? Na Amiel Nkuliza umujomba ibikwasi ? Ngo abarwanashyaka « bakimufiteho inyungu ». Nibyo rwose. Ingabire tumuri inyuma. Tumufiteho inyungu kuko yiyemeje kujya kubohora Abanyarwanda. Naho « kumuriraho » nabyo nibyo. Iyo ahagaze hariya i Kigali akabwira Prezida Paul Kagame ko mu bushishozi bwe yakwagura amarembo ya politiki, ko yakagombye gufungura abandi bose bafungiye politiki ; ko kuba utavuga rumwe na Leta atari ukuba umwanzi ahubwo ari undi muyoboro wo guteza igihugu imbere,… kuki ayo magambo akomeye utayashyira imbere ahubwo ukajya mu budode. None se hari undi muntu wigeze ayavuga ari mu Rwanda ? None se iyo atinyutse akavuga kariya kageni wibwira ko nta Banyarwanda benshi bavuga bati « Ingabire atuvugiye ibintu ». Abo se ntibamuriraho ? Ariko wowe nabonye mu nyandiko yawe wasiritse. Hagomba kuba hari ibindi bitari byiza ushaka gukurura muri rya sezezera navuze iyo uvuga ibyo kumuriraho.

Amiel Nkuliza araguza ifuro kandi aranivanga

Ngo : « Ingabire we ntashaka kwiruka, kuko afite ibyo yizeye, cyangwa yijejwe ». None se koko izi ndagu za Nkuliza nizo ? Nta shingiro zifite.

Ngo Ingabire yatangaje ko « adakeneye no kujya gusura umuryango we, abana n’umugabo we, ubu usigaye agendera muri ka kagare bacunga mo ibimuga (fauteuil roulant) ». Niba yarabivuze azi icyo avuga. Naho kumugara k’umugabo we, singombwa kubyasasa kuko umubiri ubyara udahatse, nawe Nkuliza ejo caricature kagame 19-9-2018 - Copiebyakugeraho. Simbikwifuriza.Victoire Ingabire yabwiye ikinyamakuru cy’abafurama ko aramutse, asohohotse akeka ko Leta ya Paul Kagame itatuma agaruka. None se muri diskuri ye yo kuri 19/09/2018 Kagame ntiyabivuze atera mu rya Nkuliza. Ngo azafungwa cyanga azasohoke hanze ajye kuba inzererezi.

Ngo : « Ntibyumvikana ukuntu umuntu umaze imyaka irenga umunani muri gereza adashobora gukumbura abana n’umugabo we, unarwaye ngo arashaka mbere na mbere kubohoza rubanda. Wabohoza rubanda ute, utarabohoza abagize umuryango wawe? »

Ngira ngo abasomye iyi nkuru ya Nkuliza baramugaye kuko Victoire Ingabire ajya mu Rwanda yari azi ko asize umuryango we. Icyo yiyemeje agenda, azataha akigezeho. Afite imigambi itari iyi ibigwari. Ni Imenagitero azataha acyuye intego (uzumve ako karirimbo ka Rugamba). Amarangamutima ya Nkuliza yatumye yivanga mu by’umuryango wa Victoire Ingabire kandi ntazi uko bigenda. Wabanje akamenya iby’umuryango we (niba hari uwo afite) mbere yo kumenya iby’abandi.

Amiel Nkuliza arondora imyanya ngo bashobora guha Ingabire, afindafinda ko ngo ashobora kugirwa ministri, deputé,… Nta nubwo Nkuliza akurikira. Ingabire akiri hano i Buraya bohereje Professeur Karangwa Chrysologue ngo amubwire ko aza akaba ministri w’intebe. Ingabire yaramubwiye ati : « Nshaka uriya mwanya prezida Kagame yicayemo ». Si ubu rero agiye kwisubiraho. Erega Nkuliza byerekana ko utazi Victoire Ingabire uwo ariwe. Ni Ndabaga nkuko bamwe bamwita.

Nyamara Nkuliza, ufite mukushi ku mutima

None nawe, utagize mu kushi, wababazwa ni uko Ingabire yavuye muri gereza yambaye neza. Yashokoje neza. Kuki mbere yo kuva muri gereza atabwira abamugemuriraga ngo bamuzanire imyambaro ye ? Ese hari Fundrising ikorerwa Ingabire mu mpande zose z’isi. Ayo mafranga yatumye bamugemurira muri iyi myaka 8 ndetse n’inzu ye ikomeza gukodeshwa kandi iranarindwa, n’ibindi. Imisatsi se ntuwumvise ko n’iteka ryo kutugosha abagororwa b’abagore ryasohotse ?

Rwandan politician of the unregistered FDU-Inkingi opposition party, Victoire Ingabire, is seen at the Mageragere Prison in Kigali, Rwanda September 15, 2018. REUTERS/Jean Bizimana

Victoire Ingabire avuye muri gereza ya Mageragere

Ibyo wifuriza Ingabire ngo aba yaravuye muri gereza yarataye isura, siko byagenze kuko  imana n’abarwanashyaka n’abakunzi bamubaye hafi.

Umuhezanguni w’ingengabitekerezo Tom Ndahiro yatewe mu ryawe kuri iyo myambarire ya Victoire Ingabire. Aho navuze ntangira nti amacumu ya Nkuliza n’aya Kagame arasobetse, ni uko perezida Kagame nawe yavuze ko abafunguwe ari aba « star ». Nkuliza rero asigaye afite imvugo yegereye iy’intore izirusha intambwe ! Bravo !

Ngo Ingabire yahawe urubuga (protocole) rudasanzwe rwo kuvugana n’itangazamakuru. Ko yari yarekuwe se hagomba urundi ruhushya ruhe ? Kizito se we ntiyavuze ? Kandi ngo amagambo ye yari abaze neza (le langage et les mots pesés). Nicyo kikwereka ko Ingabire ari umunyapolitiki uzi ko icyo avuze cyose ashobora kugisubiramo.

Urangiza wongera kwemeza, udashidikanya ugira uti : « Ingabire namese kamwe avuge ko Kagame yamwemereye imyanya mu butegetsi bwe, ariko ye gukomeza kubeshya rubanda ko ari mu barwanya ubutegetsi bwe ».

Ngira ngo nagize icyo mbivugaho. Imyanya yanze mbere ubu siho yayemera. Hanyuma, reka nanjye ndaguze ifuro nkawe, ko wavuze ko wafunzwe, wafungurwa ukavugana na Gacinya Rugumya ko niwongera kwandika ibibangamiye batazagufunga ahubwo bazakunyuza mu ryoya, none se tuvuge ko abo bagufunze noneho ubu bagusabye kubasha kurwanya abatavuga rumwe nabo nka Victoire Ingabire ? Kuko kuri wowe abafunze Ingabire ubu agiye kubakorera ? None se nawe ko bagufunze twemeze tudashidikanya ko ubu watangiye kubakorera ?

Undi mwanzuro wawe uravuga uti : « Abamenyereye kuntera imijugujugu nababwira iki ». Urivamo nk’inopfu. Nawe uzi ko inyandiko yawe icuramye, ko igamije gusesereza uriya mudamu abantu benshi bemera ko ari intwari, ko rero hari abatazihanganira kutakuvuguruza.

Ugire amahoro mu mwambaro wawe mushya.

Gaspard Musabyimana