Archives par étiquette : sit-in ambarwanda Bruxelles

Kagame akiri ho, guhahira muri Uganda biragoye

Swayibu


Sheikh Suaibu MVUYEKURE 

 

Nkiri mu gihugu najyaga numva abantu bateye ihema imbere ya Ambasade y’u Rwanda sinsobanukirwe neza n’icyo babaga bakora dore ko nta n’uwo najyaga kubibaza kuko ntagombaga kugaragaza na rimwe amatsiko nabaga mfite  ku byerekeye  abo bantu.

 

Ubu rero magingo aya nange byabaye ngombwa ko nsanga babandi ntashoboraga gutinyuka kubabaza impamvu bahora bakereye kwamagana ubutegetsi bwa Kagame no kwamamaza indangagaciro z’umuco nyarwanda ari nawo wagombye gushingirwaho mu buryo bwo kuyobora urwatubyaye.

 

Burya rero ngo abatabizi bicwa no kutabimenya. Abanyarwanda bahurira kuri « Sit-In» imbere ya Ambasade y’u Rwanda mu u Bubiligi, si imburamukoro cyangwa se inkundarubyino nk’uko Leta ya Kagame ikunda kubita mu rwego rwo kubasebya  no gushaka kubatesha agaciro igamije kurangaza abatabona amakuru nyakuri.

 

Igihe cyose maze kugera kuri «Sit-In» nasanze, hirya yo kwamagana amabi ya Kagame na Leta ye, baba baje kujya inama no kungurana ibitekerezo ku buryo ibintu bigomba guhinduka hakazaza ubutegetsi buboneye Abanyarwanda kandi bugatuma u Rwanda rugarura isura yarwo nziza mu mahanga, by’umwihariko mu bihugu duturanye.

 

By’umwihariko ndagira ngo ngaruke ku biganiro byabaye ku itariki ya 17/09/2019. Uko twari duhari twese twagarutse mbere na mbere ku buryo perezida Kagame avuga kenshi atukana twese tumugaya ko yitwara nk’utararezwe ku buryo adakwiye kuba kw’isonga ry’igihugu ku buryo uko bitinda ashobora kuzasiga igihugu cyacu gisigaye nta muco kigira. Twavuze birambuye, tumugaya cyane ukuntu aherutse gushora abadamu b’intwari yigeze gufunga akabafungura bubi na bwiza.

 

Ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda twasanze cyo kirenze ku buryo twabashije kwisobanurira ko Kagame agihari kitazapfa kurangira. Twavuze ku mishyikirano irimo kuba muri iki gihe, dusanga ntacyo ishobora gutanga kuko uzi ko nta na rimwe Kagame yigeze yemera ko imishyikirano irangira. Uretse ko n’ubundi Kagame ariwe nyirabayazana yifitemo amirariro atuma adashobora kumvikana n’abandi.

 

Twagiye twibaza ku buryo u Rwanda rwagiye rusobanura iki kibazo hakazamo ibyo gufunga imipaka, kurega ibinyoma abategetsi ba Uganda, guhishira urugomo n’ubugizibwanabi u Rwanda rukorera muri Uganda ndetse n’uburyo u Rwanda rurasa umuntu wese ushatse kwambuka ajya Uganda, dusanga Kagame ntaho agihuriye na Uganda cyane cyane ko udashobora kurangiza ikibazo udahannye ubugome bwose bwa Kagame. Niyo mpamvu mpamya ko Kagame agihari guhahira muri Uganda bisa nk’inzozi nubwo Uganda yari idufatiye runini.

 

Sheikh Suaibu MVUYEKURE