
Dusobanukirwe n’ibyerekeye NDUGA na RUKIGA
Iliburiro Mbatuwe no kwatura impaka z’Impakakuri ku isano nzima ya Nduga na Rukiga bikunze kubangikanwa n’Abashozampaka ku mpamvu z’Impatanirakurusha. Ndagira ngo ngushe ku mpaka z’urudaca, zazindi iyo zidaciye inka zica umugeni. Impaka nzima zuzuye ubuzima bw’abantu bazima ndetse n’uruhare rw’abazimu rukazaba rwose kugira ngo i Buzimu n’i Buzima hazaduke Imposhamahano ari yo Mpanguramahoro yabaye Ingume […]