
Politiki n’amoko mu Rwanda
Ingingo irebana n’amoko mu Rwanda ikomeje kugibwaho impaka n’abantu b’ingeri nyinshi. Ahanini ingorane zikunze guturuka ku kutamenya amateka y’imihindagurikire y’ikoreshwa ry’ijambo « ubwoko » ku bijyanye n’umuryango nyarwanda. Ikindi gitera ingorane ni ukutamenya itandukanyirizo lili hagati y’ibyitwa ubu « amoko », ni ukuvuga abasinga, abazigaba, abatutsi, abatwa, abahutu, ababanda, abacyaba, abasindi…, isano bifitanye n’ukuntu byakoreshejwe muri politiki. Iyi nyandiko […]

Rwanda. Amahano ya genocide yabaye mu Rwanda yagombye kwibuka n’inyabutatu : abatutsi, abahutu n’abatwa.
Nibyo koko rero banyarwanda banyarwandakazi, Génocide yabaye mu Rwanda yagombye kuba imberabutatu abatwa, abahutu n’abatutsi bitewe n’uko duhereye ku mahano yagwiriye iki gihugu cyacu nta munyarwanda numwe wasigaye atagezweho n’ayo mahano tukaba dusanga nta bumwe n’ubwiyunge bishoboka mu gihugu cyacu igihe cyose abanyarwanda abahutu, abatutsi n’abatwa bataricarana mu biganiro ngo basubire mu byerekeye ayo mahano […]