Archives de l’auteur : Amakuru ki ?

Umwamikazi Rosalie Gicanda yapfuye ate ? Yishwe na nde ? Ubuhamya bwa Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse yakatiwe igifungo cy’imyaka 30. Mu byo Urukiko rwa Arusha rwamureze harimo iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda. Muri iyi nyandiko, aratanga ubuhamya bwe ku byaye hagati ya mutarama 1990 na kanama 1994.

Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana:

Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI.

Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n´aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y´iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n´aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983.

Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires.

Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw´iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d´Allemagne). Navuyeyo mu mpera z´umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry´aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990.

Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y´Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n´ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k´imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z´UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama  1991.  Bukeye  badusubiza  mu  Ruhengeri  guhangana  n´inkotanyi  zari zahakoze

«RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI.

[…]

Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y´aba sous-officiers nyuma y´aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990.

Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d´Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w´akarere k´imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n´inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994.

Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.

Kugeza kuri iyi tarika ya 20 MATA 1994 i BUTARE hari hakiri section ya MINUAR yari iyobowe na LT COL BERENA wo muri TOGO bacumbitse muri HOTEL IHURIRO ya Bwana NTAHOBARI MAURICE. Uyu LT COL BERENA yakundaga kuza kundeba muri ESO ngo afate amakuru kuri situation iri I KIGALI. Ni njye LT COL MUVUNYI yari yashinze kujya nakira abo baMINUAR.

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nyuma ya saa sita I BUTARE haje indege nini ya C-130. Yari ifite urusaku rwinshi ku buryo abari mu mujyi bose bayibonye cg se bayumvise. Nyuma yaje kugwa kuri aerodrome ya BUTARE. Nuko mbona LT COL BERENA n’abasirikari be bose mu mamodoka ane, baje kundeba, bansaba kubaherekeza ku kibuga cy´indege, ansobanurira ko iyo C-130 ije kubatwara. Ansaba ko tujyana n´abashoferi baza kugarura izo modoka zabo zikabikwa muri ESO. Narabaherekeje nitwaje abashoferi bane n´abasirikari bane ba escorte. Ku kibuga cy´indege twahasanze iyo ndege hagati mu kibuga itazimije za moteurs, ikikijwe   n´abasoda   b´ababiligi   hirya   no  hino   bayirinze.  LT  COL   BERENA yansezeyeho ambwira ko i JEEP ye nyigumana singire undi muntu nyiha, naho za pick up 3 avuga ko yumva zaba zikoreshwa nk´izindi modoka mu kigo. Buriye ya C-130, na ba babiligi umwe umwe barurira, indege yongeza umuriro cyane ihita ihaguruka ku kibuga itabanje kwirukanka kuri iyo piste. Njye ngaruka muri ESO n´iyo convoi y´amamodoka ane ya MINUAR na jeep Mercedes nari nagiyemo. Kuva ubwo natangiye kugenda muri iyo JEEP NISSAN 4×4 yera iriho inyandiko «UN» ku nzugi no hejuru, niyo najyanye i MATA ndayigumana kugeza tariki ya 17 GICURASI 94. Naho ya Jeep mercedès ikoreshwa na Slt GAKWERERE (Bureau S3) na Adjudant KANYESHYAMBA (Bureau S2).

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nibwo kuri Perefegitura hatangiye R-R y´ubuyobozi, ihererekanabubasha hagati ya Perefe ucyuye igihe HABYARIMANA JB na Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI.

Kuri iyi tariki nibwo Major HABYARABATUMA n´i Compagnie y´abagendarmes bahagurutse berekeza i KIGALI. Ikigo cya TUMBA gisigaranwa na Major Gd RUSIGARIYE n´abagendarmes bake.

Rosalie Gicanda

Rosalie Gicanda

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo hatangiwe guhwihwiswa ko hari abasirikari n´abasivile binjiye mu rugo rw´umukecuru ROZALIYA GICANDA ngo bakahafata ibikoresho bya gisirikari n´umugabo witwa PARIS DAMASCENE wavugwaga ko yagendaga cyane ku MULINDI mu nkotanyi. Kubera za éléments za ESO zakoraga hanze zakoraga no mu ijoro, inkuru ntiyabashije kumenyekana neza. Mu gitondo cyo  kuri  21   MATA,   SLT   Pierre   BIZIMANA   na   AC   NTAMUHANGA bakoreraga mumujyi, bahakanaga ko ibyo batabizi ko hashobora kuba ari abaturutse muri Groupe scolaire bagiye kwa GICANDA. Icyo gihe LT COL MUVUNYI avuga ko agiye gutangiza iperereza ryimbitse, abo bifata akabashyikiriza parquet ya BUTARE. Njye icyo gitondo cyo kuya 21 n´abasirikari 9 nagiye i MATA ku GIKONGORO gukora «reconnaissance» y´uburyo tuzahakirira abarikiri bagera ku 1200. Twaraye i MATA dukomeza ako kazi kuri 22, dutaha ku mugoroba.

Tugeze mu kigo twasanze inkuru yamenyekanye ko section ya SLT PIERRE BIZIMANA yahurujwe n´abaturanyi ba ROZALIYA GICANDA bakinjira iwe bakahasaka bakahabona ibikoresho bya gisirikari bagahita batwara PARIS DAMASCENE na GICANDA n´abandi bari bahari, bakabajyana ahagana KADAHOKWA bakabarasira mu gashyamba bakabica. Twasanze LT COL MUVUNYI yahagaritse SLT BIZIMANA kuri ka kazi ko gusubira mu mujyi. Ariko guhana officier ni procédure ifata igihe kuko habamo inyandiko nyinshi hagati y´inzego zigenga uwo officier.

Sibyo gusa. Twasanze na CAPITAINE KABERA SEDECIAS n´abasirikari be b´aba GP bararasanye n´abantu bari bihishe mu bitaro bya université barahazanywe na MSF belge kuhabavurira ariko baza bafite amabunda mu bikapu byabo. Abo baGP bemezaga ko abo bari inkotanyi zakomerekeye mu mirwano ku KIMIHURURA hagati ya batayo ya FPR na batayo GP.

Si ibyo gusa twasanze no muri UNR abanyeshuri batari baragiye mu biruhuko basubiranyemo, batangiye kwicana. Ndetse na Professeur KARENZI PIERRE CLAVER yari yaraye yishwe. Ubwicanyi bwavugwaga hirya no hino mu maquartiers y´umujyi. No muri quartier BUYE mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22, hishwe abantu benshi bari bacumbitse kwa Bwana Sous-Préfet NYIRINKWAYA na Bwana MATABARO wari wungirije procureur BUSHISHi, nabo bagwa muri ubwo bwicanyi. Aba bishwe n´igitero cyarimo abambaye igisirikari n´abambaye gisivile batabashije kumenyekana.

No muri Groupe scolaire hahise hatangira isubiranamo. No muri quartiers MATYAZO na NGOMA batangiye gusubiranamo.

Kandi no hanze y´umujyi byari gutyo za SAVE na za GIHINDAMUYAGA. Nk´i SAVE ubwicanyi bwahageze tariki ya 23 Mata, bwibasira aba furere b´abamaristes. Harokoka Frère Provincial NKURUNZIZA PASCAL n´undi umwe b´abatutsi. NKURUNZIZA PASCAL n´uwo wundi birukiye kuza ku kigo cya ESO baje kunshaka kubera NKURUNZIZA yari azi ko mpaba, yambereye Directeur muri HUMANITES SCIENTIFIQUES ku MUSANZE hayoborwaga n´abamaristes. Dukubitanye amaso Umusaza yararize nanjye intimba iranyuzura, ambwira uko batewe n´abo babisha atamenye bakica kakahava. Ati mbabarira umfashe ngere ku KANYARU ndebe ko nakwambuka nkajya mu bigo byacu I BURUNDI. Byahuriranye nuko hari patrouille igemuriye détachement yo ku KANYARU. Mbwira Premier-sergent wari ugiyeyo n´abasirikari be batanu, nti mukore ibishoboka byose mwambutse uyu musaza ku mupaka muveyo yambutse. Baramujyana, bagaruka bavuga ko bamwambukije.

Mbese habaye serwakira iteye ubwoba kuva kuri ayo matariki kugeza mu mpera za MATA.

Imiryango yari icumbikiye abatutsi yagize ibihe bibi, kuko insoresore n´uruvange rw´abasoda bava hirya no hino ntibatinyaga no gushaka gutera no mungo zacu. Barabigerageje iwanjye bashaka kujya kwicirayo Gerant wa BK MUKIMBIRI JEAN n´umugore we ANTOINETTE n´abana babo 2 ndetse na mukuru we RUDASINGWA LONGIN wari wahungiye iwanjye. Yewe barabigerageje no kwa COL GATSINZI ahari harahungiye imiryango myinshi yaturutse i KIBUNGO na KIGALI. Bagerageje no gutera Musenyeri GAHAMANYI. Aho hose bagashaka kurasana na garde bahasanze bagatinya.

Kuya 23 MATA nabonanye na Dr RONY ZACHARIAH antekerereza ukuntu mu gitondo cya tariki ya 22 yagiye kureba sous-préfet NYIRINKWAYA yagera imbere y´iwe akahasanga imirambo myinshi ariko akahavana umugore n´umwana batari bahwereye akabajyana kubavurira ku bitaro. Arambwira ati nta mutekano na muke uri ku bitaro kubera aba GP bahivuriza ntawundi muntu bahashaka. Ati kandi sinamenya kuvangura abarwayi. Nti ndabaza LT COL MUVUNYI arebe icyakorwa. Iryo joro barara bishe abakozi ba MSF babiri. Bukeye duhuye nsanga yazinze ibye byose n´abakozi be bose mu mamodoka biyemeje kujya i BURUNDI. Ambwira ko atabasha gukomeza gukorera ahantu atabona umutekano. Bansezeraho baragenda. Uwo munsi nanjye nari ngiye i MATA na NSHILI na MUNINI kubonana n´abategetsi baho ngo mbamenyeshe ko tugiye kuzana abantu benshi i MATA kandi  ko  tuzajya  dukenera  inkunga  yabo.  Twaragiye  twirirwayo  ariko    turara dutashye kuri uwo mugoroba. Iyo nzira twanyuraga ho ubwicanyi bwari bwararangiye mu matariki ya 12 mata 94 kubera abatarishwe bari barahungiye kure berekeza i Burundi.

Hagati aho mu makomini ya BUTARE na GIKONGORO ba Burugumesitiri barimo bajonjora abasore bazinjizwa mu gisoda ndetse n´abandi bazajya kwiga ibya Défense civile kuko nayo yari yatanzweho amabwiriza na Ministeri y´ingabo.

Imvururu zagendaga zifata umurego mu mujyi wose n´inkengero zawo cyane cyane aho havumburiwe ibyobo birebire hirya no hino byaje kumenyekana ko byacukuwe na Entrepreneur NSONERA wajyaga guhisha itaka (déblais) mu ishyamba rya Kaminuza  (Arboretum).  Ibi  bigahurirana  n´amagambo  abatutsi  bavugaga    ngo «mudutanzeho amasegonda make» cg ngo «abahutu mugira IMANA ntimujya inama».

Ku itariki ya 25 Mata, mu kigo cya ESO natangiye kwakira abarikiri bazanwa na ba burugumesitiri. Ku itariki ya 26 Mata najyanye contingent ya mbere y´abarikiri i MATA. Nagabanyije kabiri abacadres nahawe njyana bamwe abandi basigara bakomeza kwakira abo barikiri no kubazana progressivement i MATA. Mu kigo nasizemo SLT GATSINZI Modeste wari unyungirije ari na we S3 wa CI MATA. Na we yazanye contingent ya nyuma tariki ya 30 Mata 94. Yasanze ndimo kwakira contingent y´abarikiri b´abarundi bari baturutse mu Mutara, baje mu ma BUS 8 ya ONATRACOM. Bari bayobowe n´aba officiers batanu b´abarundi. Nabo bakomereje imyitozo aho hamwe n´abacu. […]

SOMA INKURU YOSE:
ubuhamya-bwa-capitaine-nizeyimana-ildephonse-1

Rwanda : uwahoze yita RPF-Inkotanyi agatsiko k’amabandi,  ubu niwe ushinzwe kuvugurura amategeko ahana  muri ministeri y’ubucamanza

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwahi ry'ishyaka RDI-Rwanda nziza. O tempora, o mores!

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwaho ry’ishyaka RDI-Rwanda nziza rya Faustin Twagiramungu.
O tempora, o mores!

Uwo ntawundi ni igisahiranda Me UWIZEYIMANA Evode benshi bajyaga  bumva kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA nk’umuntu ugerageza ubumwuga mu byamategeko mpuzamahanga aliko yageze aho inda nini iramunanira ahitamo guca iy’ubusamo nk’uwiyahura akulikira ikinyoma cya Leta  y’agatsiko ka FPR-KAGAME yitaga agatsiko  k’amabandi kafashe igihugu.

Uyu mugabo Me Evode Uwizeyimana yari amenyerewe kuli Radio BBC-Gahuzamiryango aho kenshi yitabazwaga mu by’amategeko mpuzamahanga ahanganye na bamwe mu banyapolitiki b’agatsiko ka FPR aliko kubera umururumba yahisemo kwemera kurya ku ntonorano z’agatsiko agambanira bagenzi be bari bafatanyije mu kwamagana ikinyoma n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ku burambagize bwa FPR, uyu mugabo Evode akigera mu Rwanda yabanje guhabwa inshingano z’igerageza  mu kujya avuguruza ibyegeranyo byose mpuzamahanga bishinja cyangwa bivuga nabi Leta y’agatsiko. Bidateye kabili bamaze kubona ko asa n’ubarusha ubugegera byihuse bahita bamwohereza gufasha Ministri Busingye w’ubutabera aho ashinzwe ubwungirizi muli commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda bityo akazajya akora uko ashoboye akagoreka amategeko ayahindura cyane cyane ku nyungu z’agatsiko ka FPR-KAGAME.

Evode Uwizeyimana

Evode Uwizeyimana

Ni muli urwo rwego muli iyi minsi, mu izina rya commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, uyu Me Evode Uwizeyimana aherutse gutangaza ko abacamanza bose bashakiraga ruswa mu cyuho cyari mu mategeko ahana bubikiwe imbehe kubera amakosa yakorwaga mu gutanga ibihano aho rimwe na rimwe abacamanza bitwikiraga uko amategeko ateye bakaka ruswa, ati hari n’ibihano byatangwaga ku buryo butajyanye n’icyaha cyakozwe, ibyo byose bigatuma abacamanza bavoma ububasha bwatumaga bakora icyitwa ‘’ABUS’’(gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko) bityo umucamanza akaba yahanisha umuntu imyaka ibili undi icumi kandi ibyaha bakoze ari bimwe.

Hakulikijwe ivugurura, Me Evode yakomeje avuga ko icyo cyuho cyari kiri mu gihano cyagabanijwe ku buryo amategeko ahana atazongera guha icyuho abacamanza, bityo igihano gito n’ikinini bikaba byaregeranijwe.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu bibaye inshuro ya kabili igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda avugururwa kikava ku ngingo 766 zikamanuka zigasigara ari 492 gusa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi nguwo umunyamategeko à la FPR-KAGAME wizewe mukuzavugurura amategeko bigatuma ruswa n’akarengane bicika burundu mu bucamanza bw’u Rwanda. Tubiteze amaso!

Murakoze.

Byanditswe ku wa  22/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.         

 

Rwanda : amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo arimo kurikoroza mu rwa Gasabo.

source : http://www.dafont.com/fr/bandits.font

source : http://www.dafont.com/fr/bandits.font

Uretse  ubusahuzi bumaze kumenyerwa mu butegetsi bwite bwa Leta no mu bigo byabwo,kuri ubu haravugwa amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo ari mu kuyogoza tumwe mu duce dutandukanye tw’igihugu,ayo mabandi akaba agenda yiba abaturage  ari nako abavutsa ubuzima.

Ni muli urwo rwego mu ijoro ryo kuwa 19/07/2016 amabandi yigabije koperative Umurenge SACCO yo muli secteur ya Kigali ku kazina ka  »KIGALI SOLIDARITY VISION » atemagura abazamu babili abanje kubazilika à la  FPR ku buryo umwe ariwe Nsengiyumva Kassim yahise ahasiga ubuzima, undi witwa Uwimana Jean Claude aramukomeretsa cyane bikabije ku buryo yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK aliko bikaba ibyubusa kuko nawe yaje kwitaba Imana.

Nkuko twabitangarijwe n’umupolisi mukuru uhagaraliye akarere ka Nyarugenge, Bwana SPT Emmanuel Hitayezu avuga ko ayo mabandi yibye ibintu byinshi na nubu hakibarurwa ibyabuze, ati aliko ubwo ayo mabandi yageragezaga kwinjira aho amafranga yari abitse yananiwe kuhasenya kubera urukuta rwa Sima rukomeye ruhubakishijwe.Police ikaba ivuga ko kugeza ubu ntawukekwa gusa ngo iracyakora iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ubu buhotozi bufite indi ntera.

Ahandi havugwa amabandi ni mu Karere ka Rubavu, Intara y’uburengerazuba, umugi wa Gisenyi aho harimo kurangwa n’udutsikio tw’abantu bitwaje imihoro n’amacumu, utwo dutsiko tukaba tumaze kujujubya abaturage tubasanga mu ngo zabo cyangwa aho bakorera tukabatemagura tukanabasahura ibyo batunze.

Ni kuri uyu wa 07/07/2016, mu Kagali ka Mbugangari, aho kamwe muli utwo dutsiko katemaguye abantu batatu gashaka kubambura amafranga. Umwe mubambuwe akanatemagurwa, MUTAGUMA Anthère ubusanzwe wicurulizaga mu kabari yategewe mu nzira atashye bamukekaho amafranga yaratemaguwe ku buryo bukabije ajyanwa mubitaro bya Gisenyi bibonye akomerewe cyane byahise bimutransfera  mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) i Kigali ari naho kugeza ubu arwariye.

Nanone mu ijoro ryo kuwa 17/17/2016, akandi gatsiko  kateye station ya essence (OM) mu mugi wa Gisenyi kambura umumpompiste wari waraye izamu amafranga yose yari yacuruje, aliko we agira amahirwe kuko bamaze kumucuza ayo mafranga bahise baburirwa irengero, hakaba n’abandi benshi tutarondora bamaze kwiba bene ako kageni.

Bwana Mugisha Honoré, umunyamabanga-nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gisenyi nawe yemeza ko utwo dutsiko turiho kandi dukomeje kujujubya abaturage aliko bataramenya imva n’imvano yatwo.

Banyarwanda banyarwandakazi, nguwo umutekano n’iterambere mu gihugu cyacu duhora twizezwa n’abayobozi bacu by’umwihariko Prezida Paul Kagame w’u Rwanda  n’agatsiko ayoboye. Birababaje kubona aho Leta yahisemo kwirindira umutekano n’abambari bayo gusa ikibagirwa abaturage.

Byanditswe kuwa 21/07/2016 na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

 

USENGIMANA   Richard yafunzwe kubera kwishyuza Leta Miliyoni  ijana  na  mirongo  icyenda 

nshimiyimana-dominique-uhagarariye-entreprise-ecom-yambuye-abaturage-bakoraga-uwo-muhanda-wa-mibirizi--mashesha-_rusiziNi  muli  ibi bihe  aho  Leta  ya  FPR-KAGAME  ikomeje  ihohotera  mu  bikorwa  byo  kwambura   abaturage  utwabo;  ikaba  yibasiye  abantu  bakekwaho  agafranga  gatubutse  basanzwe  batajya  imbizi  nayo, nkuko  bigaragara  abenshi  akaba  ari  abari  bafite  za  companies  mbere  y’intambara  ya  1994, ikaba  ihora  ishakisha  uburyo  bwose yabasubiza  ku isuka, abenshi  bakaba  bafatwa  bagashyirwa  mu  bihome  abandi  bakaburirwa  irengero  ntihagire  urabukwa.

Indwara  yadutse  ubu  rero  akaba  ari  itangwa  ry’amasoko  ahabwa  bamwe  muli  ba  rwiyemezamirimo  bifitiye  ama  companies  yabo cyangwa  bikorera  ku  giti  cyabo  kuva  kera,  mu  rwego  rwo  kubareshya  kugirango  FPR  ibancucure  utwabo  basigare  iheruheru  ukaba  wakeka ko  kuguha  isoko  ari impuhwe  baba  bakugiriye  naho  ntukamenye ko  ushakishwa  bityo  byatera  kabili  umaze  guhabwa  isoko  bakaguteza  abambari  b’amabandi    bo  muli  FPR  ngo  ubahe  akazi  kuli  chantier  yawe  naho  ntukamenye  ko  ari aboherejwe  kukurangiza, igihe  gito  bakaba  bagushoye  mu  manza  ngo  uri  rwiyemezamirimo  utishyura  abakozi, uri  igisambo  n’ibindi…..hagati  aho  nutwo  Leta  ya  FPR  ikurimo  itarakwishyura  ukaba  urahebye  igasaba  ko  ahubwo  utabwa  muli  yombi  kandi   bitewe  nayo  iba  itarubahirije  amasezerano  y’isoko  ry’ibikorwa  mwagiranye,noneho   rwiyemezamirimo   akaba ariwe  uhinduka  umwambuzi  w’igisambo  mu  mwanya  wa  Leta  ya  FPR-KAGAME.

Ingero  ni  nyinshi;  ni  muli  urwo rwego  umusaza  Richard  USENGIMANA   nyiri  Company   izwi  ku  izina  rya  ‘’ENTEPRISES  Usengimana  Richard’’  yari  isanzwe  ikora  imihanda  kuva  na mbere  y’intambara, aherutse  gufatwa  yongera  gufungwa  dore  ko yari  yarigeze  mu  gihome  nanone  bamuziza  kugira  uruhare muli  jenoside  aliko  aza  kurekurwa  babyita  ngo  ni  umwere  ari uko  babuze  uko  bamwikiza  hagati  aho  akazi  ke  karahagaze  ibikoresho  bye  byaribwe  ibindi  biburirwa  irengero, aho  aviriyemo  yongera  kugerageza  akazi  ke  ku  buryo yarageze  ku ntera  ishimishije  hirengagijwe  ubugome  yagiriwe  na  Leta  ya  FPR  aliko ntibanyuzwe  kuko  yongeye  gusubizwa  mu  gihome  kubera  miliyoni  makumyabiri   Leta  ya  FPR  imushinja  ko  yaba  abereyemo  abakozi  yakoresheje  ku  isoko  yari  yarahawe  mu  kubaka  no  gusana  imihanda  itandukanye  ya  hano  mu Rwanda.

Muby’ukuri  rero nkuko  bigaragarira  buri  wese  iryo  soko  akaba  yari  yararihawe  na  Leta  ya  FPR  bya  nyirarureshywa  igirango  izabone  uko  yigarulira  imitungo  ye  dore  ko  uyu  musaza  yari  mu bahohotewe  na  FPR  mu  gihe  k’intambara  aliko  akaba  yaramaze  kuzanzamuka, birababaje  rwose!

Kimwe   n’abandi  ntarondora  hano, Leta  ya  FPR  ibereyemo  uyu  musaza  Usengimana  Richard  na  Company  ye  umwenda   wa  Miliyoni  ijana  na  mirongo  icyenda  zose  yanze  kumwishyura  hakurikijwe  amasezerano  y’isoko  yagiranye  nawe  mu  kubaka  no  gusana  imihanda  nkuko  nabivuze  haruguru! Ukaba  wakwibaza  ukuntu  Leta  ya  FPR  imufungira  muliyoni  20 z’amafranga  y’u  Rwanda  kandi  izi  neza  ko  itigeze  nayo  imwishyura  ngo  akemure  ikibazo  hakurikijwe  amasezerano  y’isoko  bagiranye!

Mbere  yuko  asubizwa  muli  Gereza  nashoboye  guhura  nawe  antangariza ko  ibiri  kumukorerwa  ari  akarengane  gakabije! ati  nasabye  Leta  ya  FPR  nk’umufatanyabikorwa   nari  nizeye ko  yamfasha  inyishyura   umwenda  imbereyemo  nanjye  nkabona  uko  mpemba  abakozi  iranangira  ntiyagira  nicyo  insubiza  ahubwo  yihutira  kunshora  mu manza  bwangu (nibyo  byamuviriyemo  guhita  afungwa).Ubu  nandika  iyi  nkuru  hari  umutungo  we  ugizwe  n’ibipangu  bine  biri  ahantu  hanyuranye  hano  mu  murwa  mukuru  wa  Kigali  Leta  ya  FPR  imaze  gushyira  ku  isoko  mu kubiteza  cyamunara  mu  gihe  kitarenze  ukwezi. Nguko  uko  umusaza   Usengimana  Richard  yahuye  n’uruvagusenya  ngo  ariho arakorera  igihugu  cyamubyaye.

Banyarwanda  banyarwandakazi, ubu  butegetsi  burarambiranye, ubutegetsi  busigaye  bukoresha  amayeri  nkayo  mu  kwambura  umuturage  ku  mugaragaro! ubutegetsi  bukubita  abaturage  kurinda  bashiramo  umwuka  ngo  ni  uko  bagituye  muli  nyakatsi! ubutegetsi  budatuma  umuturage  yinyagambura  mu  gihugu  cye! muriyumvira! Igisubizo  nta  kindi  uretse  kubusambura… Murakoze.

Byanditswe  kuwa  14/06/2016 na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda. Icyunamo cyaranzwemo iterabwoba nubu rirarushaho gukaza umurego

police_brutality.svg_-1728x800_cTumaze gusoza ya minsi 7 yicyunamo mu Rwanda. ariko ibyo twabonye muri uyu mwaka byo byateye ubwoba kandi bitandukanye cyane nibyakorwaga mumyaka 21 ishize. uyu mwaka wo waranzwe niterabwoba rikabije. aho murwanda ubu hadutse invugo bita ngo ni CECEKA aho nta muntu numwe ushobora kugira icyo avugira mu cyunamo kubera ubwoba bwo gutinya gushinjwa ingengabitekerezo, no gupfobya genocide.

Ubu mu rwanda hadutse invugo fpr ivuga ko arizo zemewe gukoreshwa mu rwanda.mbese ni nka ntibavuga bavuga.
aha urugero ni:
1. nti bavuga genocide bavuga genocide yakorewe abatutsi.
2.ntibavuga intambara yo 1994 bavuga genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
3.ntibavuga imirambo,ibisigazwa,amagufa nibindi bavuga imibiri yabazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
4.ntibavuga FDLR, CYANGWA ISHYAKA RYA FDLR bavuga UMUTWE WITERABWOBA WA FDLR.
5. nizindi nyinshi.

Iyo uvuze nabi kimwe muri ibyo bahita bakwambika amapingu ubwo ukaba uragiye. ugashinja ibyaha 2 bimeze nkinyundo iri kumutwe wabanyarwanda aribyo: INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE NO GUPFOBYA GENOCIDE. ahangaha imyaka mike ukatirwa ni 15 ubundi ukiberamo.

Leta ya fpr ikoresha genocide nkintwaro yo guhangana nabayirwanya ndetse nushatse kuzamura umutwe wese. iyifashisha kandi mu gucecekesha abaturage bashaka gusaba uburenganzira bwabo, ndetse nabanyamahanga banenga imikorere ya fpr.mu byuri genocide ni intwaro ikomeye cyane kurusha za misire zintambara fpr yakoresha.

Muri iki cyunamo rero, gukererwa, gusiba, kubura amafaranga yo gutanga, kubura imyaka yo gutanga, kugira icyo ubwira mugenzi wawe, guhaguruka,kujya kwitaba telephone,kutajya guhingira cyangwa kubakira uwacitse kwicumu, no kunanirwa kwicara bitewe nigihe kirekire wicaye . BYOSE NI GUPFOBYA GENOCIDE HAMWE NINGENGABITEKEREZO. nti byari byemewe. abantu babaye nkibiragi kandi bazi kuvuga.

Aha twatanga urugero mu karere ka GATSIBO umurenge wa RWIMBOGO akagari ka RWIKINIRO umudugudu wa NDAMA YA1. Umugabo tutabashije kumenya amazina kuko yari mushya muri ako gace yajyanyweyo no gukora muri company icukura amabuye muri ako gace, yafunzwe kwitariki ya 11/4/2016 hari kuwa mbere. Uwo yazize ko yabwiye mu genziwe bari bicaranye ko yumva arushye kwicara kandi utanga ibiganiro akaba adasoza kandi isaha iteganijwe yo gutaha yarenze, mugenzi we ahita amurega, umugabo abonye ko ibyo avuze bibaye icyaha yarapfukamye asaba imbabazi barazimwima bati nabambwe nabambwe!!! bahita bamutwara ubu arafunzwe. Si uwo gusa muri Gatsibo ndetse no mu Rwanda hose harimo nabandi benshi bafunzwe bazira amaherere. Mu byukuri icyunamo iyo gitangiye murwanda abantu bakora amasengesho basaba IMANA kubarinda kuko baba bazi ko hari benshi bazafungwa.

Akandi karengane abanyarwanda bahanganye nako nugukusanya imyaka yo guha umuntu akenshi unakurusha imibereho ngo nuko ari umututsi wacitse kwicumu, utabitanga ugafunwa ngo wapfobeje genocide.

Muri iki cyunamo kandi abanyamadini bari babukereye, abapasiteri bazanye namachoral yo munsengero zabo ibintu bitigeze biba imyaka 21 ishize. amadini yagaragaye cyane ni abapantecote( ADEPR) n »ABADIVENTISTE. Abaririmbyi baya madini bararimbye banacuranga ibyuma bya muzika basanzwe bakoresha mu gihe munsengero zabo batemerewe kubicuranga mugihe kicyunamo.aha bisa naho icyunamo cyasimbuye IMANA yaremye ijuru nisi, bamwe muri ababaririmbyi usanga batabyishimiye bibaza impanvu batemererwa gucuranga ibyuma munsengero zabo ngo ni mu cyunamo ntibacuranga kandi bagategekwa kubyikorera bakajya kubicurangira mu cyunamo. ariko kugirango bucye 2 bakabikora.

Abapasteur nabo aho kwigisha ijambo ry’IMANA bivugiraga politique ya fpr hari nuwagereranije abahutu nka gahini wumwicanyi,abatutsi nka aberi wumukiranutsi, bavugwa muri bibiliya.
Ubu mu rwanda gutandukanya amadini na leta ya fpr biragoye kuko wagirango amadini ni nkimitwe ya politique( amashyaka) usanga badatinya gusingiza kagame munsengero.

Mu gusoza iyi nyandiko yanjye, nasabaga opposition nyarwanda kukoresha imbaraga zose zishoboka, mu kubohora abanyarwanda, hari abajya bavuga ko abanyarwanda bimbere mu gihugu ubwabo bazahaguruka bakirukana ingoma yigitugu. ariko urebye uburyo abanyarwanda babaye ibiragi ibyo biragoye cyane kubyizera.none se niba umuntu afungwa ngo nuko yarushye kwicara akabivuga. navuga ko atishimiye imiyoborere ya fpr bizagenda bite? abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakeneye ubufasha bwanyu kandi nabo biteguye gufatanya namwe ndetse bafite nubushake,nubwo abanyarwanda bose ubu nkimfungwa, kubwira umunyarwanda uri imbere mu gihugu ngo kora iki .nimko kubwira imfungwa kugira icyo akora kandi afunze.

Abanyarwanda babashimira uruhare rwanyu ndetse nimbaraga mukoresha umunsi kuwundi kugirango mubohore urwanda. ariko bisa nkaho hakenewe izindingufu ziyongera kuzo mukoresha. murakoze murakarama.
UMUNYARWANDA URI IMBERE MU GIHUGU.

Abadepite bacyuye uwuhe musaruro ?

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Muri gahunda yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume k’ubutegetsi,  icyiciro cyari cyigezweho ni uko abadepite n’abasenateri bagombaga kujya guhura n’abaturage kuva le 20/7 kugeza le 11/8/2015 mu mirenge 416 igize igihugu.
Icyari cyibajyanye:

  1. Kumva ibitekerezo by’abaturage by’uburyo ingingo yi 101 yahinduka
  2. Kwumva izindi ngingo abaturage bifuza ko zihinduka.

Nyuma y’iminsi 3 nkurikirana ibi biganiro nibajije impamvu bari gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu. Nta kintu na kimwe gishya cyavuzwe n’abaturage cyangwa abadepite. Bose kwari ugushimagiza Kagame ku buryo wagira ngo ni ukwamamaza nko mugihe cy’amatora! Iyo mba mu Rwanda rutanga ibitekerezo bikakirwa mba narahise mbasaba gusimbuka icyo gice cy’ikinamico, ayo mafaranga bakayakoresha bashaka uburyo abaturarwanda tubona amazi muri iyi mpeshyi kuko twishwe n’umwuma n’umwanda kubera ko amazi ari kubona umugabo agasiba undi !

Nishimye ko kuri 4/8 abashingamategeko nabo basanze barigukora ubusa bagasoza uyu mukino barimo. Bifuje kuwusoza bari kumwe n’intiti z’igihugu. Abanyamategeko, abarimu muri kaminuza n’abavuga rikijyana (leaders d’opinions). Aha aba bashingamategeko bari bizeye ibitekerezo bikomeye ariko naho bacyuye umunyu ! Nta gitekerezo gishya bunguwe n’intiti z’u Rwanda. Nazo zakomye mu mashyi zirashimagiza.

Ubutegetsi bwa Kagame bwatoje abanyarwanda kutavuga ibinyuranye nicyo bwifuza. Ubikoze akitwa umwanzi w’igihugu. Bityo abanyarwanda barerwa mu muco wo guceceka (culture of silence), ntibaguhishurire icyo bafite ku mutima. None ubutegetsi bwa Kagame buguye mu mutego wabwo. Bwari bwifuje kwereka amahanga ko abanyarwanda bisanzuye mu gihugu cyabo bavuga ibyo bashaka none bose barumye gihwa, bakomeza kwikiriza indirimbo ubutegetsi bwateye. None n’iyo umuntu yaba umuswa ate yakumva ate ko abanyarwanda bose batumiwe muri izo nama bavuga bimwe? Kugeza no kubitwa intiti z’igihugu ?

Ubutegetsi bwa Kagame kubera gutinya ubwisanzure, bwemeje ko ibyo tubona bikorwa aribwo bw’isanzure! Ubu nibarebe ukuri mu maso bahereye ku myitwarire y’abitwa abanyabwenge b’igihugu. None se niba intiti z’igihugu nazo zibaho mu bwoba, zikaba nta gitekerezo kirebana n’ubuzima bw’igihugu zishobora gutanga, igihugu kiragana he?

Banyarwanda, nabasaba kuva mu ruziga rw’abatwumvisha ko nta kindi gishoboka muri uru Rwanda nta Kagame,  tugaharanira kubaho neza birenze ibyo tubona uyu munsi. Birashoboka niba duhaye u Rwanda ubuyobozi bufite amaraso mashya. Igihe ni iki.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

Jules Rugero
Kigali-Rwanda

U Rwanda ni Repubulika

DrapeauRWNtangiye ndamutsa Abanyarwanda muri rusange kandi mbifurije amahoro aturuka ku Mana. Uyu munsi mu bwigenge ntayega bwa kiremwamuntu, mu bwisanzure bw’umunyagihugu cyigenga, no mu burenganzira mpabwa n’amategeko, ndagirango nsubize bimwe mu bibazo nagiye mbazwa ,nuko mbonereho no kugira icyo mvuga no kubindi Abanyarwanda bibaza muri iki gihe .Mbere yo gutanga igisubizo cyanjye ariko, mbona ko ari byiza kwibutsa mbere na mbere ko tugomba kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, ko ari Repubulika kandi ko tugomba kuyibumbatira kugirango buri munyarwanda abeho mu mudendezo.

Hashize imyaka isaga makumyabiri amateka y’igihugu cyacu (Repubulika y’u Rwanda) ajemo kidobya igambiriye kuyagoreka no kujijisha abanyarwanda. Ibyobikaba byaratangiranye n’urugamba rwiswe urwa FPRI nkotanyi. Tutavuze byinshi kuri urwo rugamba, reka gusa twibutse ko rwaranzwe cyane no gukoresha ikinyoma ku buryo abarwitabiriye ku ikubitiro, batigeze basobanukirwa. Ibyo babwiwe sibyo babonye ; yewe n’ibyo babibye ubu bababajwe n’uko atari byo basarura. Muri iyi minsi, ib’intwari bamaze kwitandukanya n’imikorere y’iryo shyaka, bashishikariye kubitangaho ubuhamya. N’ubwo bwose bafatwa nk’abasebanya ariko, bo bagambiriye kugaragaza gusa agahinda batewe n’umutego w’ikinyoma bitabiriye, ndetse bamwe bikaba byarabaviriyemo guhemukira igihugu bakundaga mu bikorwa bimwe na bimwe bidahwitse bagiye bategekwa gukora.

Muri rusange kandi Abanyarwanda benshi bahagaritse umutima bibaza aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’imiyoborere kandi batewe ipfunwe n’aho rurimo rugana. Ese ruracyari Repubulika yigenga ? Ese rwaba rwaraguzwe n‘ibikomerezwa by’imahanga ? Cyangwa nk’uko bamwe basigaye babyemeza rwabaye ingaruzwamuheto, rukaba burundu akarima k’abantu bake mu nyungu zabo bwite ?

Repubulika n’ubundi bwoko bw’ubutegetsi

Ibi bibazo binyuranye abantu bibaza nanjye njya mbyibaza . Mu buryo bwange rero nkaba mbona aho gukomeza kumera nk’aho byaturenze, ntacyo tubyumvamo, dukwiriye ahubwo kujya twiyibutsa kenshi amahame n’ibisobanuro bigenga inzira zihamye ibihugu byubakiraho icyizere cyabyo kuburyo burambye .

Muri urwo rwego duhereye ku gisobanuro shingiro cy’ijambo, « repubulika » riva mu kilatini « res publica »(chose publique) mu gifaransa, cyangwa (publicthing) mu cyongereza; tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda twavugako rivuga « ikintu cya rubanda » mbese « ikintu cya bose ».Mu buryo bw’ubutegetsi (by’umwihariko ibyo mu u Rwanda bita ubuyobozi), igihugu gihitamo kuba Repubulika cyangwa kuba Monarchie.

«  Monarchie » byo biva mu kigereki (mono) bivuga (seul) mu gifaransa na (only one) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga wenyine/cyonyine ryiyunze n’ijambo rero «  arche »(pouvoir) mugifaransa, (power) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga « ubutegetsi ». Ayo magambo iyo ahuye « monarchie » bivuga mu gifaransa (le pouvoir d’un seul) cyangwa (the power of only one) mu cyongereza.

Mu byukuri rero ubu ni uburyo bwa cyami. (Ubu buryo bukabamo ingeri nyinshi zagoragojwe mu myaka ya za 50, kugeza ubwo u Rwanda rwahisemo kuba Repubulika maze ingoma ya cyami ngo yari imaze imyaka irenga magana ane ikavaho. Muri Repubulika ubusugire bw’igihugu buba buri mu maboko y’abaturage, bashobora guha umuntu bitoreyengo abahagararire. N’ubwo uwo muntu agira abamufasha, abaturage nibo bonyine soko y’amategeko. Ubutegetsi bwite bwa Leta buharanira inyungu za bose, bukubahiriza itegeko rirengera abantu ku giti cyabo, mubwisanzure bwabose kandi nta busumbane.

Binyuranye n’ubwami kuko bwaba ubugendera ku ruhererekane bw’umubyeyi n’umwana, cyangwa aho umwami atorwa, buri gihe ubutegetsi buba buri mu maboko y’umuntu umwe gusa kabone naho yaba ari umwami ukoresha itegekonshinga (monarchie constitutionnelle) kuko ariwe ushyiraho minisitiri w’intebe. Ese gusubira hariya ni ugutera imbere ? Ese bwo byaba, ni kuriya byakorwa ku buryo repubulika yagenda maze n’uwari Perezida ejo akaba ariwe uba umwami  nk’uko tubyumva muri iki gihe?

Repubulika rero usanga yegeranye cyane na demokarasi (ubutegetsi bw’abaturage ,buva mu baturage ,bugatangwa n’abaturage bugakorera abaturage). Ariko iyo hatabaye ubushishozi ushobora gusanga Repubulikaitwaweintambike, igahinduka« dictature »(ubutegetsibw’igitugu), bukaba«oligarchie » (ubutegetsi bw’agatsiko) cyangwa se « théocratie » (ubutegetsi buvugako ngo buva ku mana).

Ubutegetsi bw’igitugu n’ubutegetsi bw’agatsiko burasa cyane, kandi bwegeranye rwose n’ubutegetsi buvuga ko buva ku mana kuko bwose buba bugamije kwigarurira burundu igihugu bugakandamiza abaturage ku nyungu za bamwe. Byongeye, ntibutinya no gukoresha ubwicanyi. Bukoresha iterabwoba bushingiye ku gisirikare (armée), ku mitwe yitwaye gisilikare (milice) cyangwa ku bwironde bushingiye ku miryango,ku bwoko, ku idini n’ibindi …

By’umwihariko, ubutegetsi bw’agatsiko usanga bwihishe inyuma y’uburyarya ku buryo utapfa kumenya utegeka kuko haba harimo uduhangange twinshi, ntawumenya neza ahoarenganira n’uwamurenganura ;ntawumenya neza uko inzego zikorana ;buhora buhindagura maze , ntawe urabutswe,bukagenda buhinduka nk’ubwami.

Igiteye ubwoba rero, ari nako ubu bimeze mu Rwanda, ni iyo ubwo butegetsi bumaze kwivanga n’ubundi byagombye kuba bihabanye nka «  tyranie » (ubukonde) bugasa n’aho bushyigikiye kandi burengera igice kimwe cy’abaturage. Icyo gihe igitugu kigira abafana bakirengera, maze urenganywa cyangwa ukandamizwa agasigara ameze nkaho ariwe munyamakosa, amategeko aba asigaye ari nka baringa yo gukanga abatibona muri mu kigare. Uburyo bukoreshwa ni ubwa « Démagogie » bugamije kugusha bamwe mu baturage neza ngo bakekeko Leta ikora ibyo rubanda ishaka, nyamara ari ukugirango abategetsi biyambukire ikiraro kigezweho gusa, ubundi ibintu bigakomeza uko bisanzwe. Ibi bikarutwa rero nibura na « Populisme » (Ubutegetsi bw’ikigare) nayo itaboneye ; ariko nangwa nayo kuko icyo gihe ubutegetsi bukora ibyo abaturage basabye kugira ngo babukunde ; ariko bidasobanura ko nabwo buba bukora neza, kuko hari ibyifuzo biba bigarukira gusa mu gihiriri cyangwa mu kigare twakwita « masse » mu gifaransa. Icyo gihe imishinga nyayo izamura igihugu isimbuzwa utntu twa nyirarureshwa tugaragarira rubanda rugufi gusa ; nyamara ushaka gusobanukirwa n’ibikorwa akarushaho kugenda agwa murujijo gusa kuko ibintu biba bikorwa nta cyerekezo gihamye gihari.

U Rwanda ku muteremuko

Muri ibi bihe tugezemo , ngira ngo n’utabona yarumvishe ariko n’utumva nibwirako yaba atagishidikanya ukuntu ikinyoma kimaze kwigaragaza. Kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.Mugihe amahanga menshi amaze kwibonerako burya mu Rwanda ishyamba atari ryeru, akamenya amahano yo muri rweru, hatangijwe gahunda zo kurushaho guhuma benshi mu banyarwanda amaso, ngo bibwireko ibintu byose ari byiza. Kandi hatangiye na gahunda yo kubeshya Abanyarwanda ko bo ubwabo bihagije kabone naho n’inkunga y’amahanga itaboneka . Abaturanyi ducana uwaka barabaze,intambara ziratutumba hakurya no hakuno hafi kumipaka yose. Amahanga yandi yitaruye nayo yakuyemo akayo karenge, imfashanyo zararumbye.Gusa turabibutsa ko mu Kinyarwanda umugabo umwe ngo agerwakuri nyina kandi burya n’inkingi imwe ndabarahiye ntigera inzu. N’aho u Rwanda rwagira ubushobozi bukomeyebute, kutabana n’amahanga ntibirufasha na mba kandi ntaho rwakwigeza. Nyamara kubaho ni ukubana naho ubundi …..

Hamaze kugenda haboneka n’ibindi bimenyetso bitoroshye bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihe bibi ; aho amahanga asigaye atinyuka guhagarika umwe mubayobozi bakuru b’ igihugu. Buriya ihagarikwa rya Karenzi, ni uburyo bwo kwerekana ko amatwara y’abayoboye u Rwanda atakijyana n’amahame agenga amahanga : ubutabera, ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza, uburenganzira ku mutungo bwite, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira mu matora adafifitse kandi ataziguye n’ibindi…(nibwira ko kugera kuri iyo ntera ariko kugira ijabo bizahesha u Rwanda ijambo mu ruhando rw’ayo mahanga. Ntabwo rwose ari uguhangana nk’uko dukunze kubyumva mu magambo asigaye avugwa kenshi n’abayobozi bagaragaza kunanirwa bidasubirwaho).Ahubwo abategetsibagenda barushaho kubangamira uburenganzira bwa rubanda no kunyuranya n’imiyoborere myiza amahanga ahuriraho.

Ubu havugwa cyane ikibazo cyo guhindura Itegekonshinga. Koko abaturage bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka mu gihugu cyabo. Ariko na none ntibafite ububasha bwo gukora icyobashaka uko bishakiye kose. Aha rero niho haturuka imbaraga z’itegeko cyangwa ingufu z’amahame agenga uburyo bw’imibanire y’abantu ku buryo n’amahanga adashobora kubirebera gusa atabyamaganye.

Impanuro ya twese

Guhemukira Abanyarwanda, kwishongora no gutuka amahanga birajyana u Rwanda mu icuraburindi risa nk’umwijima rwabayemo mugihe cy’intambara y’inkundura yo ku Rucunshu; benshi bemezako ari nayo ntango igaragara y’amacakubiri n’umwiryane mu Rwanda.Ubumwe n’ubuvandimwe by’Abanyarwanda byaturikiye munda y’ingoma igihe Rutalindwa na mwene se Musinga barasanye bapfa Kalinga.

Dore ihame ritari iryo mu mahanga gusa: ubutegetsi bugomba guherekanywa mu mucyo hakurikijwe gahunda n’amabwiriza asanzwe azwi, kandi yumvikanyweho nta butiriganya no gushaka kujijisha rubanda mu nyungu za bamwe. Uretseko tugifite n’ibindi bibazo byinshi tutarakemura kuva imbaga y’Abanyarwanda yatikira cyanecyane muri 1994, amacakubiri n’umwiryane , uburyarya, ubutiriganya n’ amanyanga biri mu gihugu,(mu bayobozi kimwe no muri rubanda) birahangayikishije, biteye ubwoba, bibuza impunzi gutaha, bigatera rubanda guhunga maze mu kwiheba abantu ntibabashe kubona aho umuti w’ibyo byose uzava.

Burya ngo ntawuca urumureba. Ikintu kitugoye mbere na mbere ni uko ikibazo cy’Abanyarwanda aribo ubwabo bagomba kucyikemurira. Ni byiza ariko biranagoye. Niyo mpamvu harimo impaka nyinshi,kubogama maze buri wese akishyira aheza bikazamo no gutsimbarara, guhangana no guhigana.

Nyamara ariko nanone hari amahirwe tubifitemo. Reka mbigereranye n’ubwandure bw’umubiri simvuze ubwandu si iby’indwara ndimo. Ahubwo twariyanduje ,turasa nabi ,dukeneye kwisukura. Aha rero bizatworohera kuko tudakwiye kujyana ubwambure bwacu hanze.Nimucyo dukarabire iwacu ,abavandimwe basiritane kandi buri wese acye. Umunyamwanda cyane yoza abandi, bajya kumugeraho akitaza ngo batabona ko yahomye.

Ntamwere uturimo, twese twarahemukiranye wenda kuburyo bunyuranye . Ariko twemere tujye hamwe dusubize ubwenge kugihe ;dusubize amaso inyuma dufate intera imwe maze dutangire bundi bushya. Niyo mpamvu rero mbere ya byose dukeneye ibiganiro n’imishyikirano mu mpande zose, tukagena icyerekezo cy’igihugu cyacu twese . Nta kamara,ntawavukanye imbuto,twese turareshya kandi twese turi abagenzi na nyuma y’abariho ubu, hazaza abandi tutagomba gusigira amatongo,n’ibihombo.

Maze rero ngo zitukwamo nkuru. Abo bayobozi nibatubimburire.Nituzongere gucurika no kuvanga ibintu twitwaje ngo ntidusanzwe,ngo baratwanga n’ibindi…Kagame nahagarike vuba biriya byo gukinisha itegekonshinga maze niba koko ashoboye kubohora u Rwanda arukize n’ariya marangamutima ya hato na hato. Ngaho natangize ibihe bishya koko aho Abanyarwanda bose bagomba kumvako itegekonshinga ari ihameshingiro ridakorwaho uko bwije n’uko bukeye. Nonese ubu aho ibintu bigeze yakumva uwakongera kwigisha Abanyarwanda kubyara abana umunani cyangwa cumi ?Hari n’ibindi byinshi bitaremereye cyane nibwirako tudashobora gusubiraho inyuma.Na rubanda rero nireke gutsindwa n’ubwoba ngo bayoboke buka cyangwa buhumyi. Nibamenye uburenganzira bwabo kandi bagaragaze ibyo batishimiye ntagihunga banamagane akarengane bashize amanga.

Mu rwego rw’isi hariibibazo bisa nibyamaze gukemuka bitagomba guteranya abantu.Twamaze kumenya uburyo buboneye bwo kuyobora ibihugu, nibukurikizwe.Tuziko amahanga yose agenda ashaka kujya hamwe, natwe tubigire intego. Nonehoniba twaranamenye uburenganzira bwa muntu nihagira ubivagaho ntitukabishe nk’aho intego yacu yari iyindi.Ahubwo nihagira ubudushishikariza twishime ,aho kumubonamo umuhemu tumugire inshuti .Nonese umuntu yakubwira ngo mugire amahoro mugapfaiki igihe nawe waba uri umunyamahoro.Umunyarugomo niwe ubuza kurwana nawe akurema uruguma.

Umwanzuro

Abanyarwanda dukundane ,twubahane,dufashanye muri byose tuzi neza ko nanyina w’undi abyara umuhungu.Kugira uburenganzira bumwe ,no kureshya imbere y’amategeko ni nkingi ihamye ya Repubulika kandi niyo nzira nyayo ya Demokarasi n’amajyambere arambye.

Gukunda igihugu ni uguteganyiriza ahazaza, ni ugukora imishinga irambye; si ukiwireba no kwikunda.Bityo niduhere kuri bike byamaze kubakwa ,dushyireho natwe ibyo dushoboye byo muri iki gihe tuzi nezako abazaza nyuma bazazana udushya twabo,bagashima ibyo twagezeho,bagakosora bimwe bakurikije imyumvire mishya bazazana kandi bagatangira n’ibindi biturenze tudashobora gusobanukirwa muri iki gihe cyacu.

Inyabutatu nyarwanda ni umwihariko numva ukwiriye no kujya mu byiza bitatse u Rwanda(nge aho kubikuraho nanabigira nyaburanga y’akabanga k’u Rwanda nkabishingana muri UNESCO) mugihe twese dusa,tukavuga ururimi rumwe,tukagira iyobokamana rimwe,mureke tubwubakireho maze koko Gahutu ,Gatwa na Gatutsi mwishyire kandi mwizane mu Rwanda rwacu.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Imishinga minini  mu Rwanda ihagaze ite?

3b321fdada - CopieKagame n’ishyaka rye FPR hari gahunda bamurikiye abanyarwanda babasezeranya kuyibagezaho. Uyu munsi bifuza ko Kagame aguma ku butegetsi iyo mishinga igeze he? Turibanda ku bikorwa remezo

  1. Imihanda: usibye mu mujyi wa Kigali n’imihanda minini ubutegetsi bwa Kagame bwasanzeho, mu byaro imihanda yarasibamye, ahandi ni ibinogo gusa. Ibiraro byarashaje biracika. Ubu umuturage wa Shyira ntiyarema isoko rya Kibagabaga kuko ntaho yaca. Abaturage ba Bugesera bahora basaba umuhanda watuma bahahirana n’abaturage bo mu tundi turere tw’i Burasirazuba kuko aho banyuraga ikiraro cyaracitse.
  2. Amashanyarazi : ubutegetsi buvuga ko abafite amashanyarazi bageze kuri 25% kandi ko bazaba ari 70% muri 2017. Ariko tariki ya 27/7/2015, abashinzwe iby’amashanyarazi bari kumwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka,  bavuze ko ibi bidashoboka kuko abanyarwanda batuye batatanye. Ese uyu munsi nibwo ubutegetsi bwa Kagame bwamenya ko abanyarwanda batuye batatanye bajya gusezeranya ibidashoboka abanyarwanda ntibari babanje kureba ibishoboka n’ibidashoboka?
  3. Amazi: ministre w’intebe Murekezi yasezeranyije abanyarwanda ko uyu mwaka wa 2015 abanyarwanda bazaba bafite amazi 100%. Hamwe na hamwe robinets zirahari, ariko ziheruka amazi umunsi abayobozi bazifotorezagaho imbere y’itangazamakuru. Abanyamakuru Mutabaruka na Célestin bo kuri radio 1, umuturage yarabahamagaye bari mu kiganiro cy’ibyasohotse mu itangazamakuru abasaba ubuvugizi ngo iwabo mu Mutara babone amazi. Baramushubije mu rwenya rwabo bati nk’uko Bibiliya itubwira ni ugutegereza Yesu

Banyarwanda banyarwandakazi rero mumenye ko ibyo kwizera ibitatangaza bya FPR, ari nko gutegereza Yezu ko agaruka. Abanyarwanda bati agapfa kaburiwe ni impongo.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Inteko y’abadepite mu Rwanda mu nzira yo gusesa Itegeko Nshinga

Abo ni abaturage ngo bari baje gushyigikira ko itegeko nshinga rihindurwa (foto RFI).

Abo ni abaturage ngo bari baje gushyigikira ko itegeko nshinga rihindurwa (foto RFI).

Abadepite 79 kuri 80 bari bateraniye mu nteko le 14/7/2015 bemeje ko ingingo batavuze umubare mu itegeko nshinga zigomba guhinduka. Bose uko ari 80 buri wese mu ijwi rye bemeje ko bakoze amateka y’igihugu ! Kandi koko bakoze amateka ari nayo azabacira urubanza igihe nikigera!

Kuva itegeko nshinga ryatorwa muri 2003, ingingo 69 zarahinduwe abanyarwanda baritoye ntacyo babajijwe.

None uyu munsi bati hari ingingo zindi zigomba kuvugururwa, noneho tujye kubaza abaturage !

Batangiye batubwira ko abaturage basabye ihinduka ry’ingingo y’i 101, none umunsi wo kwiga ubwo busabe bwiswe ubw’abaturage bati hari n’izindi ngingo zizigwa.

Izihe? Zije gute? Abaturage ko twagowe nabyo ubwo bagiye kubitwirira! Ariko ubu butegetsi bwarekeye aha kutubeshyera? Rwanda waragowe. Nitwitegure ihinduka ry’ingingo zose z’itegeko nshinga, izitari zagakozweho.

Mu yandi magambo atarimo kujijisha Itegeko Nshinga twatoye muri 2003 ryose rigiye guseswa! Singombwa rero ko bagenekereza batubeshya!

Impamvu zose zatanzwe ko zishingirwaho mu guhindura itegeko nshinga ntabwo zifatika.

* Umubare munini w’abadepite na bamwe mu bambari ba FPR batanga jenoside nk’impamvu yatuma Kagame aguma ku butegetsi. Kuko yarayihagaritse kandi avuyeho ntawamenya! Ibi ni ukuba imbohe z’amateka. Kagame ntacyo yakoze wenyine. None ko atazatura nk’imisozi u Rwanda ruzajyana nawe? Abo badepite barategurira iki u Rwanda rw’ejo?

* Indi mpamvu yatanzwe ngo Kagame agirirwa ikizere n’abashoramari. Nyamara mperutse kwiyumvira Kagame ubwe mw’itangazamakuru yibaza icyo bamariye igihugu. Nta kazi batanga. Ndetse n’abahanga mu by’ubukungu baherutse gutangaza ko kubera basonerwa imisoro ntacyo bungura igihugu. None se tugumisheho umuntu nawe ugaya gahunda yashyizeho?

* Iterambere igihugu cyagezeho naryo ni indi mpamvu yatanzwe. Ariko na mbere ya 94 u Rwanda rwabarirwaga mu bihugu bitera imbere bitewe n’ubuyobozi bwiza.

Imihanda yose ya kaburimbo yahuzaga za préfécture zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali uretse Kibuye.

Ibitaro byose binini mu gihugu byubatswe mbere ya 94, uretse biriya bitaro bivura cancer mu majyaruguru byubatswe ku nkunga ya Fondation Clinton.

Ibibuga by’indege byahozeho. Igishya ubutegetsi bwa Kagame bwemereye abaturage amaso yaheze mu kirere.

Abaturage b’ahagomba kubakwa icyo kibuga abana babo ntibakiga kuko byitwaga ko bagiye kwimurwa bityo amashuri yari ahari arasenywa!

Nta stade nshya usibye iya Muhanga basimbuje stade de la démocracie basenye.

Inganda nk’urwa Kabuye, Cimerwa, izikora ibyayi etc. zariho.

Amashanyarazi yari make ariko yari ahari. Ntacyo Kagame yakoze cy’igitangaza mu iterambere yaje akomereza aho abamubanjirije bari baragejeje. Ndetse nuzamusimbura azaza akomerezaho.

Abanyarwanda twese dukunda igihugu kimwe kandi twese turi abakozi si umwihariko wa Kagame . Iyi nayo si impamvu yo gutuma itegeko nshinga rihinduka !
* Umudepite umwe yarihanukiriye ati abadashaka ko itegeko nshinga rihinduka bari mu gihugu ni abatinya kwiyamamazanya na Kagame kuko yabatsinda mu matora.

Ibi kubyemera biragoye kuko abantu bose bagerageje kwiyamamazanya na Kagame bamwe barafunzwe nka Dr Niyitegeka na Mme Ingabire Umuhoza Victoire, naho Twagiramungu akizwa n’amaguru asubira mu buhungiro.

Niba Kagame akunzwe by’ikirenga n’abaturage atinyira iki kwiyamamazanya n’abatavuga rumwe nawe?

Uwo mu depite kandi yongeyeho ko abari hanze badashaka ko itegeko nshinga rihinduka ari abakoze amakosa ! Ese koko twemeze ko impunzi z’abanyarwanda zose ari abanyamakosa? Ayahe? Ese azi umubare w’urubyiruko ugize izi mpunzi inyinshi zakize ubwicanyi zakorerwaga muri RDC? Bo arabashinja iki? Aba bana bagize amahirwe bariga abenshi muri bo kandi bari mu bihugu birimo demokarasi nyayo itari iyi yo « gutekinika » tuzi y’ubutegetsi bwa Kagame. Aho uyu mudepite n’abandi batekereza nkawe ntibazatuma bataha nkuko Kagame yaje bityo bakabona ko atari umwihariko wa FPR na Kagame ?

* Hari undi mudepite wagize ati : cyera abandi ba perezida babanjirije Kagame iyo bajyaga gusura abaturage mu byitwaga za préfecture na commune abantu barafungwaga cyane abafite bene wabo bahunze igihugu.

Icyo nakunze muri iyi mvugo ni guhura n’abaturage kw’abayobozi na mbere byakorwaga. Amakosa yo gufunga abaturage igihe umukuru w’igihugu yabasuye, ubanza u Rwanda yabagamo tutarabona bimwe. Ese we yafunzwe kangahe ?

Ikindi ni uko n’ubwo uyu munsi badafungwa ariko barakumirwa ngo batavuga ibibazo byabo. Kandi ku byerekeye imfungwa ngira ngo ntawarusha Kagame ndetse n’uyu mu depite nareba nabi azanyuramo.

Iki kibazo cy’imyitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hasi cyahozeho nubu ntituragira ubutegetsi bugica burundu. Iyi rero si impamvu yo guhindura itegeko nshinga.

Byabaye ubwa mbere abaturage bahatirwa kuza gukurikirana inama z’abadepite, nk’uko bamwe babyivugira. Twizere ko bazajya banatumirwa igihe aba depite biga ibibazo by’imari ya leta izimizwa.

Amateka abadepite bivuze ibigwi ko bakoze si ajyana u Rwanda aheza. Ahubwo yari akwiye kubatera isoni ! Bagaragaje ko ari abidishyi.

Banyarwanda mukunda igihugu,  mwishyira imbere inyungu zanyu bwite ni murebe igihugu. Kagame ibyo yakoze byose byari mu nshingano ze nk’umukuru w’igihugu. Niba mumukunda koko mwe guhindura itegeko nshinga. Hari benshi bafite umurava n’urukundo rw’igihugu bashobora gukomereza aho agejeje.

Nidushire ubwoba, tureke kugendera k’umarangamutima. Iki nicyo gihe cyo gutabara igihugu cyacu.

Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Ubwisanzure mu Rwanda bukomeje kuba ikibazo

rwanda bar associationIshyaka rya Green Party ryareze mu rukiko rw’ikirenga risaba ko ingingo y’i 101 yo mu itegeko nshinga idahindurwa kuko ari ntanyeganyezwa. Taliki ya 8/7/2015 bitabye muri urwo rubanza bavuga ko babuze umunyamategeko wo kubafasha.

Mu Rwanda igihugu gifite abanyamategeko barenga 1000 habuze n’umwe wemera kuburana urwo urubanza! Ngiyo isura nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame ! Igitugu n’ubwoba babibye mu banyarwanda bitumye habura avocat wahagarara imbere y’abacamanza akagaragaza ko Kagame n’ishyaka rye bakwiriye kubaha itegeko nshinga !

Ubwoba bwaba banyametegeko bufite ishingiro iyo uzirikanye ko Karugarama wari ministre w’ubutabera yavanywe mu mwanya kuko yatinyutse kuvuga ko Kagame akwiye kubaha itegeko nshinga ! Ubu yibera muri farm ye aho yiragirira inka ze. None niba abo banyamategeko ari ako kazi konyine kabatunze bafungirwa akazi bakaza se kwongera umubare wabashomeri igihugu gifite?

Ikindi kandi usibye ubwoba, muri iyi minsi hari umwuka mubi hagati y’abanyamategeko bo mu Rwanda kubera ikibazo cy’ubuyobozi bw’urugaga rwabo. Urwo rugaga rwayoborwaga n’umwe mu bakada ba FPR, ubu yacyuye igihe asimburwa n’umunyamategeko utifuza ko urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda narwo rukorera mu kwaha kwa FPR. Ubu rero hari umwuka mubi hagati yabo,  abifuza ko urugaga rwigenga n’abandi bifuza ko ruba mu kwaha kwa Kagame n’ishyaka rye nkuko bimeze mu yandi mashyirahamwe menshi akorera mu Rwanda. None se abanyamategeko batari babasha kwibohoza ubwabo, ninde wavamo akaza kuburanira Green party?

Ariko reka mbabwire burya iyo inkono ipfundikiye kandi ibirimo imbere bitogota, iyo umwuka ubuze aho unyura uturitsa inkono.

Banyarwanda rero, kugira ubwoba si ubugwari, ubugwari ni ukwemera ugaheranwa n’ubwoba ! Ni mutsinde ubwoba, muhaguruke duharanire uburenganzira bwacu kuko ntawundi uzabikora mu mwanya wacu! Igihe ni iki!

Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda