Archives de l’auteur : Amakuru ki ?

Mu Rwanda ubutegetsi se ni ubw’imbaga y’abanyarwanda ?

Tito Rutaremara, yagombye gukomera kw'ijambo yavuze muri 2003 igihe FPR yakoraga campagne ngo itegeko nshinga ritorwe.

Tito Rutaremara, yagombye gukomera kw’ijambo yavuze muri 2003 igihe FPR yakoraga campagne ngo itegeko nshinga ritorwe/foto « www.umuryango.rw ».

Muri iyi minsi mu Rwanda intero ni ugihindura ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume ku butegetsi.

Abayobozi mu nzego zinyuranye babanje kubwira abanyarwanda ko ingingo yi 193 y’itegeko nshinga yemera ko agace ka 2 k’ingingo y’i 101 kavuga ngo « nta narimwe umuntu yemerwa gutorerwa manda zirenze 2, ku mwanya wa president wa repubulika » kahindurwa. Uyu munsi nyuma yuko abanyamategeko banyuranye badakorera inda cyangwa ngo bakoreshwe n’ubwoba bagaragaje ko ikivugwa muri iriya ngingo atari ubwinshi bwa manda itagomba kurenga inshuro 2 ahubwo irebana n’ubwinshi imyaka manda imwe yamara,  bahinduye imvugo cyane aho bamaze guhatira abaturage kuza mu nteko gusaba ko itegeko nshinga rihinduka bati hari ingingo ya 2 y’itegeko nshinga ivuga ko « ubutegetsi bw’igihugu ari ubwimbaga y’abanyarwanda ».

Ariko iyi ngingo nayo ntibakwiriye kuyikoresha kuko itagomba gukoreshwa yonyine. Hari izindi ngingo zuzuzanya nayo kandi zitigezwe zubahirizwa.

Ingingo ya 9, mu gace kavuga ngo … »kubaka leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye. Igakomeza igira iti

: « gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwimvikane busesuye ».

Ingingo ya 33 iha abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure. Ingingo ya 35 « yemerera abanyarwanda kwishyira hamwe batagombye no kubisabira uruhushya ».  Ingingo za 52 na 53 « zemerera abanyarwanda gushyiraho imitwe ya politiki ndetse ko nta nugomba kuzira ugihitamo kuba mw’ishyaka iri niri cyangwa kutagira iryo abamo ».

None ubu burenganzira ko ar ibwo bwakagombye gutuma bivugwa ko imbaga y’abanyarwanda ariyo ifite ubutegetsi none ikaba ubwo burenganzira itarabuhawe,  bivuze rero ko ingingo ya 2 y’itegeko nshinga idakwiye gushingirwaho hasabwa ko ingingo yi 101 ihindurwa.

*Abagerageje gutanga ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi buriho, bahindurwa impunzi cyangwa imfungwa za politiki. Bamburwa uburenganzira bwose ku gihugu !

*Kurangiza ibibazo mu biganiro,  nta gihe abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bwa Kagame batifuje ibyo biganiro ariko ubutegetsi bukihitiramo kwiganirira nabo bubyumva kimwe.

*Amashyaka menshi aremewe,  ariko ubutegetsi bwa Kagame ntibwemera ko abatavuga rumwe nabwo amashyaka yabo yandikwa.

*Yewe n’abagerageje guhura ngo bagire icyo bavuga k’ubuzima bw’igihugu  ubutegetsi butabishaka bubiburizamo bubyita kurwanya gahunda za leta.

Kagame usaba ko abantu badashaka ko aguma ku butegetsi bamusobanurira impamvu,  nsanga kuba atarashoboye gukora ibishoboka byose ngo ingingo zose z’itegeko nshinga zavuzwe haruguru zubahirizwe,  bihagije ngo yemere kurekura ubutegetsi.

Muri 2003 igihe FPR yakoraga campagne ngo iri tegeko nshinga ritorwe, Rutaremara Tito yasobanuye ko impamvu manda za président zitagomba kurenga 2 ari uko iyo umuntu amaze igihe kirekire ku butegetsi abuhindura nka karima ke. Ati ubundi akaboko kafashe ingoma ntikayirekura batagaciye. Ati ibyo rero turashaka kubihindura mu Rwanda none imvugo siyo ibaye ingiro.

Banyarwanda niba FPR na Kagame banze kuva kw’izima bakaguma kutwima uburenganzira bwacu, ntawundi uzabuduhesha atari twe ubwacu. Igihe ni iki.

Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa. 

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Abategarugori mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda batumariye iki ?

femmes parlement

Des Rwandaises parlementaires prêtant serment

Mu muco nyarwanda tuvuga ko ukurusha umugore akurusha urugo. Ibi président Kagame yabishyize mu bikorwa ubwo yashyize abagore benshi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu cyane mu nteko nshinga mategeko ku buryo u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi.

Ibi bihesha ubutegetsi bwa Kagame isura nziza mu ruhando rw’amahanga ndetse yabiherewe igihembo kenshi. Ariko se twe abanyarwanda batumariye iki abo bagore? Navuga ko ntacyo. Reka ntange ingero 2 gusa.

Mme Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi w’ubutegetsi bwa Kagame,  usesenguye uko yateranye amagambo n’impfubyi za nyakwigendera col Karegeya n’amagambo yavuze mu gihe nyakwigendera yicwaga, ugasesengura imvugo ze abwira abatinyuka kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, usanga ari amagambo atagakwiye kuva mu kanwa k’umuyobozi byongeye umutegarugori! Duherutse kumwumva uko yahangaye inzego za police z’u Bwongereza, ubwo zataga muri yombi lt général Karake Karenzi.

Yibagiwe ko mu bihugu birimo demokarasi habayo itandukanya ry’inzego z’ubuyobozi,  ko ahandi police itagendera ku marangamutima cyangwa bakoreshwa n’abanyepolitiki nkuko biri mu Rwanda.  Gushira isoni siko kuba intwari sinako kuvuga rikijyana. Abari mu cyumba cy’urubanza biyumviye umucamanza w’umwongereza yinubira amwe mu magambo asebanya yavuzwe n’abategetsi b’u Rwanda. Mu kinyarwanda umugore washize isoni nta cyubahiro aba agihabwa nta nicyo aba agihesha urugo rwe. Iyo bitaba ibyo Mushikiwabo ntaba yarabuze umwanya wo kuyobora commission y’abagore muri ONU yifuzaga kandi ntacyo ubutegetsi bwa Kagame butakoze ngo awuhabwe!Biranga!!Hari uburyo ushobora kuvuga mu kinyabupfura ndetse mw’ijwi rikomeye, ukumvikanisha neza ko utemera ibyakozwe cyangwa ibivugwa. Si ngombwa gutukana!

Mme Murumunawabo,  umudepite aherutse gutanga ikiganiro muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abwira abamwumvaga ati: “Abanyarwanda badashaka ko ingingo yi 101 yo mw’itegeko nshinga ihinduka ni ibigarasha! Abanyarwanda bari hanze y’igihugu ni ibigarasha! Maze kumva uyu mutegarugori, naribwiye nti aba abagore ni abo guhesha Kagame imidari  hanze y’igihugu ariko twe nk’abanyagihugu ntacyo batumariye! Ikindi nibajije niba uyu mudepite yarigeze nibura asoma n’umunsi numwe itegeko nshinga ry’igihugu.

None se umudepite utazi ko itegeko nshinga riha buri munyarwanda wese:
1. Uburenganzira busesuye ku gihugu cye;
2. Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye nta nkomyi;
3. Ntawe ugomba kuzira ibitekerezo bye (ingingo 9,11,24 na 33).

None yitwa ate intumwa ya rubanda? Yagaragaje ko ari intumwa ya Kagame !
Ubundi nk’umutegarugori yakagombye kuba nkaya nkokokazi ivugwa muri bibiliya ibumbira hamwe imishwi yayo nta robanura. None we abatabona ibintu nkawe, abagize ibyago byo kuba impunzi kubera politiki ahagarariye abo bose ni ibigarasha. Yabambuye ubumuntu n’ubunyarwanda bwabo ! None murumva se hari icyo amariye igihugu ? Ese yiyibagije ko intebe yicayeho mu nteko yayihawe na FPR yafashe ubutegetsi ikoresheje imbunda kuko bavuga ko ubutegetsi bwababanjirije bwari bwarabambuye uburenganzira bwabo ? ‘None se amariye iki FPR na Kagame ko atababuza gukora amakosa nka y’ubutegetsi basimbuye? None ejo abo bita ibigarasha baramutse bagiriwe icyizere na rubanda bakayobora igihugu yakwishimira kwitwa ikigarasha ? Twibuke ko uruvuze umugore ruvuga umuhoro!

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Vient de paraître : « Sexualité et rites en Afrique. Hier et aujourd’hui »

L’sexualité et rites _amazon - CopieAfrique a une multitude d’ethnies et conséquemment une pluralité de coutumes. Les rites d’initiation sexuelle ont une place de choix dans ce vaste champ de variétés culturelles.

Hier sujet tabou, la sexualité est aujourd’hui vulgarisée surtout avec l’apparition de nouveaux médias et d’Internet. Cependant, force est de constater qu’en Afrique, la sexualité garde encore une certaine spécificité faite de secrets, de croyances et d’interdits.

Souvent insolites, barbares, choquants, affreux voire cruels, les pratiques et les rites sexuels en Afrique jalonnent chaque stade de développement de la vie : de la procréation à l’accouchement et de la puberté au mariage. Même les deuils sont ponctués de pratiques ayant rapport à la sexualité.

La spécificité de la sexualité en Afrique a également trait aux méthodes sexuelles. Certaines sont tellement originales qu’elles ne sont trouvables ni en Occident ni en Orient, régions qui ont pourtant presque tout exploré en la matière.

•Format 14,8×21

•304 pages • 20€

•Commandez via le site sécurisé : https://www.editions-scribe.com

•Demandez à votre libraire (à Bruxelles à la librairie UOPC)

•Envoyez un mail à : info@editions-scribe.com

 

 

Ni butegetsi ki mu Rwanda nyuma y’imyaka 53 igihugu cyimaze cyigenga?

Rwigemera (uwo ubyibushye), Makuza, inyuma ye hari Munyangaju. Amashyaka Parmehutu Lunari na Rader mu biganiro

Rwigemera (uwo ubyibushye), Makuza (ufiye isakoshi), inyuma ye hari Munyangaju. Amashyaka Parmehutu, Lunari na Rader mu biganiro

Nyuma y’imyaka 53 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, ubutegetsi dufite buri mu mayira abiri.

Ni ubutegetsi bushingiye ku muntu. Umuturage ufite ikibazo mu mudugudu, mu kagari, mu murenge, mu karere no mu ntara arakubwira ati mfite ikibazo ariko Kagame wenyine niwe wakirangiza icyampa nkamubona. Abandi bati twakodesheje moto umwe muri twe akora urugendo rw’amasaha 5 agiye kureba aho Kagame yaje ngo amugezeho ikibazo cyacu,  ariko none ntiyamubonye!! N’abandi hirya no hino imvugo ni iyo. Ibintu nkibi birababaje, bigaragaza ko mu Rwanda ubutegetsi bufite umuntu umwe ariwe Kagame. Ibyo FPR ibeshya ngo yegereje abaturage inzego z’ubuyobozi ni ibyo mu mpapuro zo kwereka abaterankunga.

Ibikorwa ariko si uko FPR byayinaniye ahubwo ni ingamba mbi bahisemo zo kubakira ubutegetsi ku muntu umwe bakomeje kumurikira abaturage bababeshya ko abakunda ko ntawundi wayobora u Rwanda.

Ingaruka zo kubakira ubutegetsi bw’igihugu ku muntu ariko twarazibonye kuko nibyo byatumye genocide y’abatutsi ishoboka mu Rwanda, kuko président Habyarimana amaze kwicwa na bamwe mu byegera bye, habaye icyuho abagizi ba nabi buririyeho. Ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’iminsi yo gushidikanya, bwananiwe gufata ingamba zo kurwanya intagondwa zicaga inzirakarengane zitwazaga ko ziri guhorera umukuru w’igihugu wishwe cyangwa kubera urwikekwe ko abatutsi bose baba bashyigikiye Inkotanyi zageragezaga kwigarurira ubutegetsi ku ngufu. Bagatinya no kurwanya ikibi ngo batitwa abanzi b’igihugu. Iyo mvugo y’umwanzi w’igihugu FPR ivuga ko yazanye ubwiyunge mu baturarwanda, yongeye kuyiha intebe.

Uyu munsi niko nubundi bimeze!

*Ubutabera mu Rwanda ntibwigenga
*Inteko ishinga amategeko nta mbaraga zo kurinda Itegeko nshinga ifite
* Abaminisitiri ntibatinya kuvuga bati  twubika imitwe imbere ya Kagame
*Inzego z’umutekano ntizishobora kwigenga kuko abazikuriye bose bayobowe na Kagame kuva mu 1990

Izi nzego zose iyo hagize utinyuka kugira icyo avuga Kagame adashaka, ahindurwa umwanzi w’igihugu.

Mu Rwanda nta rwego rw’ubuyobozi na rumwe dufite rwigenga. Zose zikorera kandi zigakoreshwa n’umuntu umwe Kagame ! Iyi ni nayo mpamvu Kagame arwanya ya mvugo ya president Obama ubwo yavugaga ko ibihugu bya Africa bikeneye inzego z’ubuyobozi zikomeye mu mwanya w’umuyobozi ukomeye (strong institutions, not strong men).

Usibye ingaruka nagaragaje haruguru zo kugira ubutegetsi bushingiye ku muntu mu bihe byashize, muri iki gihe nabwo zirahari:

*iyo Kagame aha u Rwanda inzego z’ubuyobozi zikomeye ibihombo mu bigo bya leta,  amafaranga adasiba kunyerezwa mu isanduku ya leta kandi ntihagire ubibazwa ntibiba bihari
* ibihombo bisigaye bivugwa muri za koperative hirya no hino mu gihugu bikaba biri gusubiza abantu inyuma mw’iterambere ntibiba bihari
* iyo u Rwanda rugira inzego z’ubuyobozi zikomeye, ubukungu bw’igihugu ntibwari kuba bwikubiwe nabamwe ;
*ntitwari kuba dufite umubare munini w’abana bari guta amashuri kubera ubukene ;
*ntitwari kuba dufite ikibazo cy’ireme ry’uburezi kiri gutera ubushomeri mu rubyiruko ;
*iyo u Rwanda rugira inzego z’ubuyobozi zikomeye ntabwo hari kuba hari abanyepolitiki bafungwa, ntabwo twari kuba tugifite impunzi zitwa abanzi b’igihugu mu mahanga;
*iyo u Rwanda tugira inzego z’ubuyobozi zikomeye twari kuba dufite abanyepolitiki batarwana ku mbehe zabo, ahubwo abanyepolitiki bashishikajwe n’iterambere ry’igihugu cyose, ni ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda!

Ubwingenge bw’igihugu cyacu twabugezeho kubera ko habayeho ukwitanga kw’abakurambere bacu. Uyu munsi nyuma y’imyaka 53 u Rwanda rwigenga ariko rutaragira inzego z’ubuyobozi zitubakiye k’umuntu,  biradusaba gushyira imbere gukunda z’igihugu kurusha inyungu zacu bwite,  tugashirika ubwoba, tukitanga nkuko abagejeje igihugu ku bwigenge babigenje, tugaha igihugu cyacu inzego z’ubuyobozi zikomeye.

Kubaka inzego z’igihugu zikomeye ntibyashoborwa gusa n’abarwanye intambara nka Kagame,  ahubwo bisaba ubushake bwo gushyiraho amategeko arengera umwene gihugu wese akamuha ubwisanzure.

Nimuze rero duharanire ko ubwigenge twabonye muri 1962 butadupfira ubusa. Duhere mukugaragariza ubutegetsi buriho ko itegekonshinga twitoreye ritagaraguzwa agati kubera inyungu za bamwe.

Zirikana art 101 ni Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Impinduka dushaka tugomba kuyisobanura!

Muri 2009, ikinyamakuru « Umuseso » cyari cyarabonye ko Kagame atazava ku butegetsi muri 2017 nkuko itegeko nshinga ribimusaba!

Muri 2009, ikinyamakuru « Umuseso » cyari cyarabonye ko Kagame atazava ku butegetsi muri 2017 nkuko itegeko nshinga ribimusaba!

Mu mwiherero w’abakada ba FPR wabaye le 13-14/6/2015, perezida Kagame mu ijambo yavuze awufungura cyangwa awusoza ryagaragaje ko guhindura itegeko nshinga bitari ugushaka kw’abaturage nkuko abambari ba FPR batahwemye kubivuga.

Mu ntangiriro Kagame yagize ati : « Ntitwahumiriza ngo tugende dukore ibintu tuvuga ngo igishaka kizabe. Mugomba gufata umwanya and explain. Tuganira ni icyo navugaga. Convince People,  convince you self,  convince other. Ingaruka z’icyo wahisemo gukora umenya uko uhangana nazo», ..!

Ikigaragara muri iyi mvugo ni uko igihe Kagame yahaga abakada be mu myaka 3 ishize icyo bari kwiga,  kwari ukureba uko azaguma ku butegetsi kandi amahanga akabyemera. Urebye muri discours  ya Kagame amahanga niyo yonyine amuteye ikibazo kandi ni byo kuko amufungiye inkunga bwa bukungu bavuga bwateye imbere ukuri kwahita kwigaragaza.

Icyatunguye Kagame ni uko abo bakorana batakoze ibintu uko byari biteganyijwe. Niyo mpamvu yagize ati : « Umukoro twari twihaye ibintu bimwe byarihuse birusha intambwe twari gukoresha »… Akomeza agira ati : « Biteye ikibazo (ko byamenyekanye) kubona abantu basinyishwa ku ngufu! ». Niba Kagame atari abishyigikiye se ni uwuhe mutegetsi wahaniwe gusinyisha abaturage ku gitugu? Cyangwa ababajwe n’uko byamenyekanye!

Kagame n’ishyaka rye bafata ingamba zabo bibagiwe ibintu 2:

  1. Uyu munsi isi yabaye nk’umudugudu kubera technologie ntacyo ugishobora guhisha amaso y’isi. Kagame rero yatunguwe no kubona kuri TV y’inyamahanga umunyarwanda atanga ubuhamya bw’uko yasinyishijwe ku ngufu gusaba ko itegeko nshinga rihinduka.
  2. Uko iminsi ihita ni ko abanyarwanda bagenda bashira ubwoba bakavuga ibyo bakoreshwa ku gahato n’ubutegetsi bwa Kagame.
    Ya shusho rero ubutegetsi bwa Kagame bwashakaga kugaragaza mu mahanga ko kuguma ku butegetsi kwa Kagame ari ugushaka kw’abaturage, yarangije kwangirika. Ikimenyimenyi ba ambassadeurs b’ibihugu by’i Burayi n’uwa Amerika baherutse kuganira na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu bamubwira ko bahangayikishijwe n’ibyo ishyaka riri ku butegetsi riri gikoresha abaturage.

Aha rero igitego cya mbere ubutegetsi bwa Kagame bwaragitsinzwe. Ubu Kagame na FPR ye nta yandi mahitamo bafite usibye gukora ibyo batifuzaga « kugumana ubutegetsi igishaka kikaba ».

Niyo mpamvu Kagame asoza umwiherero yavuze ati : « Ntawe uzambuza uburenganzira bwanjye bwa mandat ya 3 ». Aha Kagame yirengagije ko we hari abo yavukije uburenganzira bwabo bwo kwiyamamaza ku mwanya wa president hamwe nawe. Yatinyaga iki niba yari azi ko abaturage bamukunda?

Ikindi ko ubwo burenganzira yagombye kubuhabwa n’itegekonshinga ashaka guhindura, ingirwa referendum ikaba itaraba, ubwo burenganzira avuga afite ubu abuhabwa na nde? Kereka natubwira ko iryo tegekonshinga ryarangije guhindurwa, ko ibisigaye ari ikina mico. Kandi aho yaba avugishije ukuri!

logo3Kagame nabo muri FPR impungenge bafite ni uko amahanga yazabafata nka Mugabe n’ishyaka rye muri Zimbabwe naramuka afashe mandat ya 3. Aha rero niho tugomba gushyira imbaraga niba Kagame na FPR ye batavuye kwizima, bagakomeza kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki.

Niba hari abikorera ku giti cyabo baba baravuze ko bahagarika ibikorwa byabo Kagame atagumye ku butegetsi nkuko byatangajwe na Rutaremara muri rapport yamuritse muri uwo mwiherero,  bashobora no kuzahura n’ibibazo bikomeye niba Kagame agumyeho.
Urugamba rwa demokarasi mu Rwanda tugomba kurutsinda. Tugasezerera burundu ubutegetsi bw’igitugu.  Mpirimbanyi za demokarasi igihe ni iki. Mushire ubwoba muharanire impinduka nta mususu.

Zirikana ko art 101ari Ndahindurwa

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Imvugo « umwanzi w’igihugu » ubutegetsi bwa Kagame bukoresha ni ivangura

Col.Tom Byabagamba, (Rtd) Brig.Gen.Frank Rusagara ubu bafatwa nk'abazi b'igihugu kandi nabo bararwanye nka Kagame. hari uwarwanye se kurusha Kayumba Nyamwasa. Nawe yabaye umwanzi w'igihugu. Yewe, iby'isi ni gatebe gatoki.

Col.Tom Byabagamba na (Rtd) Brig.Gen.Frank Rusagara ubu bafatwa nk’abanzi b’igihugu kandi nabo bararwanye nka Kagame. Hari uwarwanye se kurusha Kayumba Nyamwasa? Nawe yabaye umwanzi w’igihugu. Yewe, iby’isi ni gatebe gatoki (photo igihe.com).

Mu Rwanda ubutegetsi bwa Kagame bukoresha imvugo « umwanzi w’igihugu » iyo bavuga umuntu wese ugaragaza kandi utangaza ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi bwa Kagame.

Uwiswe umwanzi w’igihugu, ubutegetsi bwa Kagame bwumvikanisha ko ari umuntu udafite umwanya mu gihugu, ni umuntu wo kwicwa cyangwa gufungwa!

Iyi mvugo yaritse mu Banyarwanda ubwoba, ku buryo bahitamo kugenda bubitse imitwe cyangwa bakavuga bibombarika. Iyi mvugo ni yo yatumye abayobozi banyuranye mu Rwanda bagaragaza ko bifuza ko Kagame aguma k’ubutegetsi ndetse bakanasinyisha mu mififiko abaturage ngo bemeze ko Kagame ariwe wenyine ukwiriye u Rwanda.

Iyi mvugo ubwayo igize icyaha cy’amacakubiri nkuko bigaragara mu itegeko nr 47/2001 ryo kuwa 18/12/2001, mu ngingo yaryo ya mbere igira iti : « Ivangura ni imvugo, inyandiko, igikorwa icyo ari cyo cyose bishingiye nko ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, ibara ry’umubiri, idini cyangwa ibitekerezo bigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda no mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Muri 1994, jenoside y’abatutsi yashobotse kubera ivangura bakorewe. Uyu munsi imwe mu mpamvu Kagame ashyira imbere igaragaza ko agomba kuguma k’ubutegetsi ni umutekano. None se u Rwanda rwagira umutekano urambye rute igihe hari abanyarwanda umubare wabo udasiba kwiyongera kandi bava mu bwoko bw’abatutsi cyangwa abahutu,  ubutegetsi bwa Kagame bwita « abanzi b’igihugu »?

Kagame ubwo yaganiraga n’abakada ba FPR muri iyi weekend ya le 13-14/6/2015, yibukije ko yitanze arwanira uburenganzira bwe ndetse ko yari yiteguye gutanga ubuzima bwe ! Harya yari wenyine ? Ntabo bari kumwe se yashyize mu mubare w’abanzi b’igihugu ? None se abo barwanye hamwe asigaye ahiga bukware barwaniraga igihugu badakunda? Bacyanze se nyuma yuko FPR barwaniriye ifashe ubutegetsi ?

Ubutegetsi bwa Kagame ni bumenye ko iri vangura buri gukorera abanyarwanda, ari umuriro bari kwenyegeza! Uvukijwe uburenganzira bwe wese arabuharanira si umwihariko wa Kagame.

Banyarwanda igihe ni iki tukereka Kagame ko u Rwanda rukeneye umuyobozi uhuriza hamwe abanyarwanda, umuyobozi utarangwa n’amacakubiri. Umuyobozi ushishikajwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda n’iterambere rya buri wese. Uyu niwe muyobozi waha u Rwanda umutekano n’iterambere birambye!

Impinduka ni ubu kandi nawe uruhare rwawe ruracyenewe.

Zirikana Art 101 ni Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

Politiki y’inda niyo iha imbaraga ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda

Depite Abbas Mukama

Depite Abbas Mukama

Minisitiri Fazili na depite Abasi bose bo mw’ishyaka rya PDI bavuze ko mw’ishyaka ryabo ntawe ufite ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda. Bikaba yenda bisobanura impamvu iryo shyaka ari ryo rya mbere ryasabye ko prezida Kagame yahama ku butegetsi

Ese umuntu aba minisitiri cyangwa depite adakunda igihugu cyangwa ngo agire ubushobozi buhagije bwo kuyobora (leadership)? Nibyo rwose birashoboka ! Iyo aba bayobozi baba bakunda igihugu bari kuba baharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi. Kuba rero barabaye abambere mu gusaba ko ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga ihinduka Kagame akaba ariwe ukomeza kuyobora u Rwanda, si uko bakunze u Rwanda cyangwa Kagame ahubwo ni ugukunda intebe y’ubuyobozi bicayeho kuko nta kizere ko u Rwanda rubonye undi muyobozi baguma ku ntebe y’ubuyobozi kabone niyo uwo muyobozi wundi yaba ava mu ishyaka rya FPR.

Ibi niko byanabaye mu yandi mashyaka nka PSD riherutse guhindura amategeko arigenga kugira ngo Dr Biruta agume ariyobore, ariko bagakura Dr Ntawukuriryayo mu buyobozi bw’ishyaka nkuko yakuwe mukuyobora Senat kuko ubutegetsi bwa Kagame bwari butangiye kumunuganuga ko yari asigaye avugana n’abadiplomate mu mwiherero, kandi mu butegetsi bwa Kagame buri muyobozi aba afite ingenza igomba kumva ibyo avuga haba mu abo ayobora, mu bayobozi bagenzi be cyangwa abo banyamahanga!

Ikinamico ryabaye muri PL naryo twararibonye, ubwo Mitali yari atangiye gusa n’uwinyagambura bati wibye ishyaka, ubu akaba yarasimbuwe n’uwemera gukoma amashyi uko Kagame abishaka.

Amashyaka yandi nkuko abanyamakuru hano mu Rwanda bakunze kuvuga ari mu mugongo wa FPR ya Kagame. Abereyeho kurangiza ugushaka kw’ubahetse!

Aba rero nibo bafata iyambere bagashuka abaturage bati mujye imbere, n’ibiseke n’amakarito ngo arimo inyandiko zisaba ko itegeko nshinga rihinduka twereke amahanga ko Kagame atari umunyagitugu ahubwo ko tumukunda ko ntawundi wabasha kuyobora u Rwanda !

Niba Kagame na FPR bakunda u Rwanda koko nibumve impanuro ya Dr Munyandamutsa uherutse kwitegereza abo bagabo n’abagore berekeje kuri Parlement n’ibiseke n’amakarito ati: ariko ntawe mpfobeje, murabona abaturage bazi ibyo bari gukora ? Ntabwo abaturage b’u Rwanda baragira ubushobozi bwo gusesengura ibintu mu buryo bwimbitse. Ati ese uriya murongo bari gutera ku nteko ishinga amategeko si amaranga umutima? Ati nibyo koko ntawe uhindura ikipe itsinda, ati ariko hari igihe haba hari undi musore wakurusha technique mu gukina.

Kagame siwe wenyine washobora gutegeka u Rwanda. Kubyemera gutyo ni ugusuzugura u Rwanda n’abanyarwanda ! Ababivuga gutyo nibo bakomeje gutiza umurindi ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame.

Kagame nawe yiba yakundaga u Rwanda n’abanyarwanda ntiyakagundiriye ubutegetsi, ntiyagakomeje gufunga amarembo ya politiki mu Rwanda kuko ibi byombi biri mubyatumye FPR itangiza intambara mu Rwanda muri 1990.

Banyarwanda ni dushire ubwoba, dushire impumpu twe gutinya kugaragaza ko dukeneye impinduka mu gihugu cyacu. Twe kugendera kuri politiki y’abarwana ku nda zabo. U Rwanda rufite abanyepolitiki bakunda igihugu, bashobora kugiteza imbere kandi banimakaza demokarasi yo shingiro ry’iterambere rirambye! Abo banyepoliti ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kubapfukirana, ariko igihe ni iki cyo gushyira imbere inyungu z’igihugu, tugaharanira guha igihugu cyacu ubutegetsi buboneye.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Abahinzi mu Rwanda bararushaho gukena! 

Reforme3-300x224Abanyarwanda barenga 75% nibo batunzwe n’umwuga wo guhinga ndetse nibo bakagombye gutunga 25% basigaye bivugwa ko bakora indi mirimo.

Ariko ikigaragara ni uko umubare munini w’abahinzi muri iyi minsi usanga barira ayo kwarika,  bagaragaza ko gahunda yo guhingira gucuruza ubutegetsi bwa Kagame bwabashyiriyeho aho kubateza imbere bubasubiza inyuma.

*Muri Musanze, abahinzi bategetswe guhinga ibigori, ubutegetsi bubasezeranya ko bazabonerwa isoko. Ariko uyu munsi bavuga ko ubutegetsi bubabwira ko butarabona isoko. Uruganda rwa Mukamira rwari kubisya nibura bakabona ifu bagakora umutsima w’abana hashize imyaka 3 rwarafunze imiryango!

*Muri Gatsibo, abahinzi baho barabogoza kuko bategetswe gutema urutoki rwari rubatunze, bategekwa guhinga ibigori, none byaburiwe isoko. Bategekwa kubijyana mu bigega ubutegetsi bwubatse, ubundi bagasigara bicira isazi mu ijisho !

*Abahinzi bahingaga igishanga cya Rwankuba, bari bahinze mu gihembwe gishize ibishyimbo, ibijumba, imboga ( itomati, intoryi, etc. ), minisiteri y’ubuhinzi yohereza abakozi barandagura iyo myaka nta gisobanuro cyangwa ingurane bahawe. Bamwe muri bo bafite impungenge ko banki zizateza icyamunara utwabo kuko bari basabye umwenda wo kugura imbuto bizeye kuzeza bakagurisha!

*Nyundo abategetswe guhinga ibisheke babuze icyo babimaza. Babanje kujya kubigurana ibirayi nabo muri Kigeshi, none ubu bababwira ko bakeneye amafaranga badakeneye ibisheke!

*Abahinzi bahingishijwe amagweja n’imigano babeshywa ko bagiye gukira,  bararira ayo kwarika ko batabona n’isabune yo gukaraba kuko bari bategereje ko ibyo ubutegetsi bwabategetse guhinga bizabonerwa isoko mu mahanga none babwiwe ko nta soko riraboneka!

*Rubavu, abahinzi bategetswe gutema urutoki bagahinga ibigori n’ibishyimbo none ibyo bahinze byose bizamo indwara batazi,  ubuyobozi bubabwira ko buri kubyiga, ariko hagati aha inzara irabica bigacika!

*Abahinzi bahinga ibirayi n’imyumbati baravuga ko imbuto bahawe zitanga koko umusaruro,  ariko ko ibyo bihingwa bitakigira icyanga, usanga byuzuye amazi ndetse ko imyumbati yo ibatera umutwe iyo bayiriye. Igitangaje ni uko umukozi mukuru muri RAB (ikigo cya leta gishinzwe iby’ubuhinzi ), abajijwe icyo kibazo cyavuzwe n’abahinzi b’ibirayi n’imyumbati yashubije umunyamakuru ko icyingenzi ari uko babona ibyo barya!

*Abahinga umuceli mu gishanga cya Rugeramigozi, bategetswe guhinga umuceli, bavuga ko bahinga bahomba kuko imbuto n’ifumbire bagura n’abo ubutegetsi bwahaye icyo kiraka bibahenda ugereranyije n’igiciro bahabwa ku kg iyo bejeje. Kandi ntibemerewe gusarura bajyana iwabo,  bajyana aho ubutegetsi bwateganyije guhunika. Bagahabwa igiciro cyagenwe n’abo ubutegetsi bwahaye ikiraka. Umuhinzi agatahira guhinga umuceli adashobora kuwurya kuko bawugarura ku isoko wahenze adafite ubushobozi bwo kugura nakaro kamwe ngo abana barye!

None se twemeze ko ubutegetsi bwa Kagame butabona ko gahunda yo guhingira amasoko adahari biri gukenesha abahinzi ?

Banyarwanda, none se ubutegetsi butamenya ko abo buyobora bafite ibibazo bugashyira imbere ababushimagiza gusa, ntibuba se bwananiwe?

Igihe ni iki cyo gushira ubwoba, tugaharanira guha igihugu cyacu ubutegetsi bushyize imbere inyungu za buri munyarwanda.

Zirikana ko art.101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda

 

Biri he bya bitangaza mu gucunga imari ko abayobozi mu Rwanda bakabije gusarurira mu mifuka yabo ?

photo ronnieborr.com

photo ronnieborr.com

Ubutegetsi bwa Kagame bukunze kwivuga ibigwi ko bucunga neza ibya rubanda. Birazwi ko ubutegetsi bwa Kagame butanga akayabo k’amafaranga mu bigo bikora ibyo gucuruza isura nziza y’ababigana (lobbying) kugira ngo bugaragare neza mu ruhando rw’amahanga. Ukuri ariko ni uko ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kurangwa no gucunga nabi ibya rubanda.

Raporo y’umugenzuzi w’imari igaragaza ko mu mwaka wa :

*2011-2012 mu isanduku ya leta hanyerejwe amafaranga angana na 800 miliyoni,

*2012-201 hanyerejwe miliyali 1,

*2013-2014 hanyerejwe miliyali 1 na miliyoni 500. Hasesaguwe  miliyari 11. Kw’isesagura umugenzuzi w’imari yatanze urugero rw’amazu yo guturamo ikigo RSSB cyubakishije mu Mutara giteganya kuyagurisha. Inzu imwe ifite agaciro ka  miliyoni 30. Kubera ubukene buri mu banyarwanda ayo mazu yabuze abaguzi. Twibukiranye ko na mbere yaho bari barubatse imitatimbwa muri buri karere. Ayo mazu ni meza pe, arasa yose, amadirishya ni ibirahuri bya fumés ! Ayo mazu yubatswe agomba gukodeshwa n’aba businessmen! Ariko barabuze none atuyemo imbeba!!!

Mu mpera z’ukwezi kwa 4, Transparency International mu Rwanda yasohoye raporo igaragaza ko mu bushakashatsi bakoze basanze mu turere 30 tugize u Rwanda amafaranga angana na miliyoni 127 zaracunzwe nabi naho 37 zo zikaba zaraburiwe irengero! Ingabire Marie Immaculée ukuriye iryo shyirahamwe yatangaje ko abo bayobozi barya ibya rubanda barangiza bagakora raporo z’impimbano!

Hamaze iminsi havugwa imishinga « yahiye »! Leta igatanga akayabo k’amafaranga ariko hakavamo ubusa.

*umushinga w’amashyuza wari kuvamo amashanyarazi watwaye miliyari 22 minisitiri Musoni na Gatete barebwa nicyo kibazo babwiye abadepite ko ari ibisanzwe gutanga amafaranga mu mushinga ntihagire ikivamo!

*ministre Binagwaho we yavuze ko kuba baratanze akayabo ka miliyari 1 na miliyoni 7 ku nzitiramibu zidafite ubuziranenge ari uko bahuye n’abateka mutwe!

*Kigali Convention Center ni umuturirwa uri kwubakwa Kimihurura. Ubutegetsi bwa Kagame bugaragaza nka kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bwakoze. Ariko hashize imyaka 3 iyo nzu yari kuba yuzuye ariko iracyari aho. Miliyoni 400 z’amadorari byari biteganyijwe ko ariyo yari gutwara yararenze. Ubu leta irimo gufata umwenda ku masoko y’imari ngo iyuzuze!
Harya koko ubu butegetsi bukomeze bufate imyenda bishyirira mu mufuka maze abana bacu abe aribo bazasigara bishyura?

Rubyiruko rw’u Rwanda, abashomeri muri mwe mungana iki? Ariya mafaranga abayobozi bakomeje gushyira mu mifuka yabo yakagombye gukoreshwa hashingwa imirimo mukabona akazi mukagira namwe icyo mwimarira.

None dukomeze dukome mu mashyi, baturirimbishe ngo twateye imbere ?

Igihe ni iki cyo guha ubutegetsi bw’amaraso mashya igihugu cyacu.

Tuzirikane ko art 101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda