Biri he bya bitangaza mu gucunga imari ko abayobozi mu Rwanda bakabije gusarurira mu mifuka yabo ?

photo ronnieborr.com

photo ronnieborr.com

Ubutegetsi bwa Kagame bukunze kwivuga ibigwi ko bucunga neza ibya rubanda. Birazwi ko ubutegetsi bwa Kagame butanga akayabo k’amafaranga mu bigo bikora ibyo gucuruza isura nziza y’ababigana (lobbying) kugira ngo bugaragare neza mu ruhando rw’amahanga. Ukuri ariko ni uko ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kurangwa no gucunga nabi ibya rubanda.

Raporo y’umugenzuzi w’imari igaragaza ko mu mwaka wa :

*2011-2012 mu isanduku ya leta hanyerejwe amafaranga angana na 800 miliyoni,

*2012-201 hanyerejwe miliyali 1,

*2013-2014 hanyerejwe miliyali 1 na miliyoni 500. Hasesaguwe  miliyari 11. Kw’isesagura umugenzuzi w’imari yatanze urugero rw’amazu yo guturamo ikigo RSSB cyubakishije mu Mutara giteganya kuyagurisha. Inzu imwe ifite agaciro ka  miliyoni 30. Kubera ubukene buri mu banyarwanda ayo mazu yabuze abaguzi. Twibukiranye ko na mbere yaho bari barubatse imitatimbwa muri buri karere. Ayo mazu ni meza pe, arasa yose, amadirishya ni ibirahuri bya fumés ! Ayo mazu yubatswe agomba gukodeshwa n’aba businessmen! Ariko barabuze none atuyemo imbeba!!!

Mu mpera z’ukwezi kwa 4, Transparency International mu Rwanda yasohoye raporo igaragaza ko mu bushakashatsi bakoze basanze mu turere 30 tugize u Rwanda amafaranga angana na miliyoni 127 zaracunzwe nabi naho 37 zo zikaba zaraburiwe irengero! Ingabire Marie Immaculée ukuriye iryo shyirahamwe yatangaje ko abo bayobozi barya ibya rubanda barangiza bagakora raporo z’impimbano!

Hamaze iminsi havugwa imishinga « yahiye »! Leta igatanga akayabo k’amafaranga ariko hakavamo ubusa.

*umushinga w’amashyuza wari kuvamo amashanyarazi watwaye miliyari 22 minisitiri Musoni na Gatete barebwa nicyo kibazo babwiye abadepite ko ari ibisanzwe gutanga amafaranga mu mushinga ntihagire ikivamo!

*ministre Binagwaho we yavuze ko kuba baratanze akayabo ka miliyari 1 na miliyoni 7 ku nzitiramibu zidafite ubuziranenge ari uko bahuye n’abateka mutwe!

*Kigali Convention Center ni umuturirwa uri kwubakwa Kimihurura. Ubutegetsi bwa Kagame bugaragaza nka kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bwakoze. Ariko hashize imyaka 3 iyo nzu yari kuba yuzuye ariko iracyari aho. Miliyoni 400 z’amadorari byari biteganyijwe ko ariyo yari gutwara yararenze. Ubu leta irimo gufata umwenda ku masoko y’imari ngo iyuzuze!
Harya koko ubu butegetsi bukomeze bufate imyenda bishyirira mu mufuka maze abana bacu abe aribo bazasigara bishyura?

Rubyiruko rw’u Rwanda, abashomeri muri mwe mungana iki? Ariya mafaranga abayobozi bakomeje gushyira mu mifuka yabo yakagombye gukoreshwa hashingwa imirimo mukabona akazi mukagira namwe icyo mwimarira.

None dukomeze dukome mu mashyi, baturirimbishe ngo twateye imbere ?

Igihe ni iki cyo guha ubutegetsi bw’amaraso mashya igihugu cyacu.

Tuzirikane ko art 101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda