Nyuma y’imyaka 53 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, ubutegetsi dufite buri mu mayira abiri.
Ni ubutegetsi bushingiye ku muntu. Umuturage ufite ikibazo mu mudugudu, mu kagari, mu murenge, mu karere no mu ntara arakubwira ati mfite ikibazo ariko Kagame wenyine niwe wakirangiza icyampa nkamubona. Abandi bati twakodesheje moto umwe muri twe akora urugendo rw’amasaha 5 agiye kureba aho Kagame yaje ngo amugezeho ikibazo cyacu, ariko none ntiyamubonye!! N’abandi hirya no hino imvugo ni iyo. Ibintu nkibi birababaje, bigaragaza ko mu Rwanda ubutegetsi bufite umuntu umwe ariwe Kagame. Ibyo FPR ibeshya ngo yegereje abaturage inzego z’ubuyobozi ni ibyo mu mpapuro zo kwereka abaterankunga.
Ibikorwa ariko si uko FPR byayinaniye ahubwo ni ingamba mbi bahisemo zo kubakira ubutegetsi ku muntu umwe bakomeje kumurikira abaturage bababeshya ko abakunda ko ntawundi wayobora u Rwanda.
Ingaruka zo kubakira ubutegetsi bw’igihugu ku muntu ariko twarazibonye kuko nibyo byatumye genocide y’abatutsi ishoboka mu Rwanda, kuko président Habyarimana amaze kwicwa na bamwe mu byegera bye, habaye icyuho abagizi ba nabi buririyeho. Ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’iminsi yo gushidikanya, bwananiwe gufata ingamba zo kurwanya intagondwa zicaga inzirakarengane zitwazaga ko ziri guhorera umukuru w’igihugu wishwe cyangwa kubera urwikekwe ko abatutsi bose baba bashyigikiye Inkotanyi zageragezaga kwigarurira ubutegetsi ku ngufu. Bagatinya no kurwanya ikibi ngo batitwa abanzi b’igihugu. Iyo mvugo y’umwanzi w’igihugu FPR ivuga ko yazanye ubwiyunge mu baturarwanda, yongeye kuyiha intebe.
Uyu munsi niko nubundi bimeze!
*Ubutabera mu Rwanda ntibwigenga
*Inteko ishinga amategeko nta mbaraga zo kurinda Itegeko nshinga ifite
* Abaminisitiri ntibatinya kuvuga bati twubika imitwe imbere ya Kagame
*Inzego z’umutekano ntizishobora kwigenga kuko abazikuriye bose bayobowe na Kagame kuva mu 1990
Izi nzego zose iyo hagize utinyuka kugira icyo avuga Kagame adashaka, ahindurwa umwanzi w’igihugu.
Mu Rwanda nta rwego rw’ubuyobozi na rumwe dufite rwigenga. Zose zikorera kandi zigakoreshwa n’umuntu umwe Kagame ! Iyi ni nayo mpamvu Kagame arwanya ya mvugo ya president Obama ubwo yavugaga ko ibihugu bya Africa bikeneye inzego z’ubuyobozi zikomeye mu mwanya w’umuyobozi ukomeye (strong institutions, not strong men).
Usibye ingaruka nagaragaje haruguru zo kugira ubutegetsi bushingiye ku muntu mu bihe byashize, muri iki gihe nabwo zirahari:
*iyo Kagame aha u Rwanda inzego z’ubuyobozi zikomeye ibihombo mu bigo bya leta, amafaranga adasiba kunyerezwa mu isanduku ya leta kandi ntihagire ubibazwa ntibiba bihari
* ibihombo bisigaye bivugwa muri za koperative hirya no hino mu gihugu bikaba biri gusubiza abantu inyuma mw’iterambere ntibiba bihari
* iyo u Rwanda rugira inzego z’ubuyobozi zikomeye, ubukungu bw’igihugu ntibwari kuba bwikubiwe nabamwe ;
*ntitwari kuba dufite umubare munini w’abana bari guta amashuri kubera ubukene ;
*ntitwari kuba dufite ikibazo cy’ireme ry’uburezi kiri gutera ubushomeri mu rubyiruko ;
*iyo u Rwanda rugira inzego z’ubuyobozi zikomeye ntabwo hari kuba hari abanyepolitiki bafungwa, ntabwo twari kuba tugifite impunzi zitwa abanzi b’igihugu mu mahanga;
*iyo u Rwanda tugira inzego z’ubuyobozi zikomeye twari kuba dufite abanyepolitiki batarwana ku mbehe zabo, ahubwo abanyepolitiki bashishikajwe n’iterambere ry’igihugu cyose, ni ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda!
Ubwingenge bw’igihugu cyacu twabugezeho kubera ko habayeho ukwitanga kw’abakurambere bacu. Uyu munsi nyuma y’imyaka 53 u Rwanda rwigenga ariko rutaragira inzego z’ubuyobozi zitubakiye k’umuntu, biradusaba gushyira imbere gukunda z’igihugu kurusha inyungu zacu bwite, tugashirika ubwoba, tukitanga nkuko abagejeje igihugu ku bwigenge babigenje, tugaha igihugu cyacu inzego z’ubuyobozi zikomeye.
Kubaka inzego z’igihugu zikomeye ntibyashoborwa gusa n’abarwanye intambara nka Kagame, ahubwo bisaba ubushake bwo gushyiraho amategeko arengera umwene gihugu wese akamuha ubwisanzure.
Nimuze rero duharanire ko ubwigenge twabonye muri 1962 butadupfira ubusa. Duhere mukugaragariza ubutegetsi buriho ko itegekonshinga twitoreye ritagaraguzwa agati kubera inyungu za bamwe.
Zirikana art 101 ni Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda