Muri iyi minsi mu Rwanda intero ni ugihindura ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume ku butegetsi.
Abayobozi mu nzego zinyuranye babanje kubwira abanyarwanda ko ingingo yi 193 y’itegeko nshinga yemera ko agace ka 2 k’ingingo y’i 101 kavuga ngo « nta narimwe umuntu yemerwa gutorerwa manda zirenze 2, ku mwanya wa president wa repubulika » kahindurwa. Uyu munsi nyuma yuko abanyamategeko banyuranye badakorera inda cyangwa ngo bakoreshwe n’ubwoba bagaragaje ko ikivugwa muri iriya ngingo atari ubwinshi bwa manda itagomba kurenga inshuro 2 ahubwo irebana n’ubwinshi imyaka manda imwe yamara, bahinduye imvugo cyane aho bamaze guhatira abaturage kuza mu nteko gusaba ko itegeko nshinga rihinduka bati hari ingingo ya 2 y’itegeko nshinga ivuga ko « ubutegetsi bw’igihugu ari ubwimbaga y’abanyarwanda ».
Ariko iyi ngingo nayo ntibakwiriye kuyikoresha kuko itagomba gukoreshwa yonyine. Hari izindi ngingo zuzuzanya nayo kandi zitigezwe zubahirizwa.
Ingingo ya 9, mu gace kavuga ngo … »kubaka leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye. Igakomeza igira iti
: « gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwimvikane busesuye ».
Ingingo ya 33 iha abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure. Ingingo ya 35 « yemerera abanyarwanda kwishyira hamwe batagombye no kubisabira uruhushya ». Ingingo za 52 na 53 « zemerera abanyarwanda gushyiraho imitwe ya politiki ndetse ko nta nugomba kuzira ugihitamo kuba mw’ishyaka iri niri cyangwa kutagira iryo abamo ».
None ubu burenganzira ko ar ibwo bwakagombye gutuma bivugwa ko imbaga y’abanyarwanda ariyo ifite ubutegetsi none ikaba ubwo burenganzira itarabuhawe, bivuze rero ko ingingo ya 2 y’itegeko nshinga idakwiye gushingirwaho hasabwa ko ingingo yi 101 ihindurwa.
*Abagerageje gutanga ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi buriho, bahindurwa impunzi cyangwa imfungwa za politiki. Bamburwa uburenganzira bwose ku gihugu !
*Kurangiza ibibazo mu biganiro, nta gihe abatabona ibintu kimwe n’ubutegetsi bwa Kagame batifuje ibyo biganiro ariko ubutegetsi bukihitiramo kwiganirira nabo bubyumva kimwe.
*Amashyaka menshi aremewe, ariko ubutegetsi bwa Kagame ntibwemera ko abatavuga rumwe nabwo amashyaka yabo yandikwa.
*Yewe n’abagerageje guhura ngo bagire icyo bavuga k’ubuzima bw’igihugu ubutegetsi butabishaka bubiburizamo bubyita kurwanya gahunda za leta.
Kagame usaba ko abantu badashaka ko aguma ku butegetsi bamusobanurira impamvu, nsanga kuba atarashoboye gukora ibishoboka byose ngo ingingo zose z’itegeko nshinga zavuzwe haruguru zubahirizwe, bihagije ngo yemere kurekura ubutegetsi.
Muri 2003 igihe FPR yakoraga campagne ngo iri tegeko nshinga ritorwe, Rutaremara Tito yasobanuye ko impamvu manda za président zitagomba kurenga 2 ari uko iyo umuntu amaze igihe kirekire ku butegetsi abuhindura nka karima ke. Ati ubundi akaboko kafashe ingoma ntikayirekura batagaciye. Ati ibyo rero turashaka kubihindura mu Rwanda none imvugo siyo ibaye ingiro.
Banyarwanda niba FPR na Kagame banze kuva kw’izima bakaguma kutwima uburenganzira bwacu, ntawundi uzabuduhesha atari twe ubwacu. Igihe ni iki.
Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda