Mu muco nyarwanda tuvuga ko ukurusha umugore akurusha urugo. Ibi président Kagame yabishyize mu bikorwa ubwo yashyize abagore benshi mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu cyane mu nteko nshinga mategeko ku buryo u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi.
Ibi bihesha ubutegetsi bwa Kagame isura nziza mu ruhando rw’amahanga ndetse yabiherewe igihembo kenshi. Ariko se twe abanyarwanda batumariye iki abo bagore? Navuga ko ntacyo. Reka ntange ingero 2 gusa.
♦Mme Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi w’ubutegetsi bwa Kagame, usesenguye uko yateranye amagambo n’impfubyi za nyakwigendera col Karegeya n’amagambo yavuze mu gihe nyakwigendera yicwaga, ugasesengura imvugo ze abwira abatinyuka kuvuga ko ubutegetsi bwa Kagame buhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, usanga ari amagambo atagakwiye kuva mu kanwa k’umuyobozi byongeye umutegarugori! Duherutse kumwumva uko yahangaye inzego za police z’u Bwongereza, ubwo zataga muri yombi lt général Karake Karenzi.
Yibagiwe ko mu bihugu birimo demokarasi habayo itandukanya ry’inzego z’ubuyobozi, ko ahandi police itagendera ku marangamutima cyangwa bakoreshwa n’abanyepolitiki nkuko biri mu Rwanda. Gushira isoni siko kuba intwari sinako kuvuga rikijyana. Abari mu cyumba cy’urubanza biyumviye umucamanza w’umwongereza yinubira amwe mu magambo asebanya yavuzwe n’abategetsi b’u Rwanda. Mu kinyarwanda umugore washize isoni nta cyubahiro aba agihabwa nta nicyo aba agihesha urugo rwe. Iyo bitaba ibyo Mushikiwabo ntaba yarabuze umwanya wo kuyobora commission y’abagore muri ONU yifuzaga kandi ntacyo ubutegetsi bwa Kagame butakoze ngo awuhabwe!Biranga!!Hari uburyo ushobora kuvuga mu kinyabupfura ndetse mw’ijwi rikomeye, ukumvikanisha neza ko utemera ibyakozwe cyangwa ibivugwa. Si ngombwa gutukana!
♦Mme Murumunawabo, umudepite aherutse gutanga ikiganiro muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abwira abamwumvaga ati: “Abanyarwanda badashaka ko ingingo yi 101 yo mw’itegeko nshinga ihinduka ni ibigarasha! Abanyarwanda bari hanze y’igihugu ni ibigarasha! Maze kumva uyu mutegarugori, naribwiye nti aba abagore ni abo guhesha Kagame imidari hanze y’igihugu ariko twe nk’abanyagihugu ntacyo batumariye! Ikindi nibajije niba uyu mudepite yarigeze nibura asoma n’umunsi numwe itegeko nshinga ry’igihugu.
None se umudepite utazi ko itegeko nshinga riha buri munyarwanda wese:
1. Uburenganzira busesuye ku gihugu cye;
2. Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye nta nkomyi;
3. Ntawe ugomba kuzira ibitekerezo bye (ingingo 9,11,24 na 33).
None yitwa ate intumwa ya rubanda? Yagaragaje ko ari intumwa ya Kagame !
Ubundi nk’umutegarugori yakagombye kuba nkaya nkokokazi ivugwa muri bibiliya ibumbira hamwe imishwi yayo nta robanura. None we abatabona ibintu nkawe, abagize ibyago byo kuba impunzi kubera politiki ahagarariye abo bose ni ibigarasha. Yabambuye ubumuntu n’ubunyarwanda bwabo ! None murumva se hari icyo amariye igihugu ? Ese yiyibagije ko intebe yicayeho mu nteko yayihawe na FPR yafashe ubutegetsi ikoresheje imbunda kuko bavuga ko ubutegetsi bwababanjirije bwari bwarabambuye uburenganzira bwabo ? ‘None se amariye iki FPR na Kagame ko atababuza gukora amakosa nka y’ubutegetsi basimbuye? None ejo abo bita ibigarasha baramutse bagiriwe icyizere na rubanda bakayobora igihugu yakwishimira kwitwa ikigarasha ? Twibuke ko uruvuze umugore ruvuga umuhoro!
Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda