Abadepite bacyuye uwuhe musaruro ?

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Muri gahunda yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume k’ubutegetsi,  icyiciro cyari cyigezweho ni uko abadepite n’abasenateri bagombaga kujya guhura n’abaturage kuva le 20/7 kugeza le 11/8/2015 mu mirenge 416 igize igihugu.
Icyari cyibajyanye:

  1. Kumva ibitekerezo by’abaturage by’uburyo ingingo yi 101 yahinduka
  2. Kwumva izindi ngingo abaturage bifuza ko zihinduka.

Nyuma y’iminsi 3 nkurikirana ibi biganiro nibajije impamvu bari gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu. Nta kintu na kimwe gishya cyavuzwe n’abaturage cyangwa abadepite. Bose kwari ugushimagiza Kagame ku buryo wagira ngo ni ukwamamaza nko mugihe cy’amatora! Iyo mba mu Rwanda rutanga ibitekerezo bikakirwa mba narahise mbasaba gusimbuka icyo gice cy’ikinamico, ayo mafaranga bakayakoresha bashaka uburyo abaturarwanda tubona amazi muri iyi mpeshyi kuko twishwe n’umwuma n’umwanda kubera ko amazi ari kubona umugabo agasiba undi !

Nishimye ko kuri 4/8 abashingamategeko nabo basanze barigukora ubusa bagasoza uyu mukino barimo. Bifuje kuwusoza bari kumwe n’intiti z’igihugu. Abanyamategeko, abarimu muri kaminuza n’abavuga rikijyana (leaders d’opinions). Aha aba bashingamategeko bari bizeye ibitekerezo bikomeye ariko naho bacyuye umunyu ! Nta gitekerezo gishya bunguwe n’intiti z’u Rwanda. Nazo zakomye mu mashyi zirashimagiza.

Ubutegetsi bwa Kagame bwatoje abanyarwanda kutavuga ibinyuranye nicyo bwifuza. Ubikoze akitwa umwanzi w’igihugu. Bityo abanyarwanda barerwa mu muco wo guceceka (culture of silence), ntibaguhishurire icyo bafite ku mutima. None ubutegetsi bwa Kagame buguye mu mutego wabwo. Bwari bwifuje kwereka amahanga ko abanyarwanda bisanzuye mu gihugu cyabo bavuga ibyo bashaka none bose barumye gihwa, bakomeza kwikiriza indirimbo ubutegetsi bwateye. None n’iyo umuntu yaba umuswa ate yakumva ate ko abanyarwanda bose batumiwe muri izo nama bavuga bimwe? Kugeza no kubitwa intiti z’igihugu ?

Ubutegetsi bwa Kagame kubera gutinya ubwisanzure, bwemeje ko ibyo tubona bikorwa aribwo bw’isanzure! Ubu nibarebe ukuri mu maso bahereye ku myitwarire y’abitwa abanyabwenge b’igihugu. None se niba intiti z’igihugu nazo zibaho mu bwoba, zikaba nta gitekerezo kirebana n’ubuzima bw’igihugu zishobora gutanga, igihugu kiragana he?

Banyarwanda, nabasaba kuva mu ruziga rw’abatwumvisha ko nta kindi gishoboka muri uru Rwanda nta Kagame,  tugaharanira kubaho neza birenze ibyo tubona uyu munsi. Birashoboka niba duhaye u Rwanda ubuyobozi bufite amaraso mashya. Igihe ni iki.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

Jules Rugero
Kigali-Rwanda