Ubwisanzure mu Rwanda bukomeje kuba ikibazo

rwanda bar associationIshyaka rya Green Party ryareze mu rukiko rw’ikirenga risaba ko ingingo y’i 101 yo mu itegeko nshinga idahindurwa kuko ari ntanyeganyezwa. Taliki ya 8/7/2015 bitabye muri urwo rubanza bavuga ko babuze umunyamategeko wo kubafasha.

Mu Rwanda igihugu gifite abanyamategeko barenga 1000 habuze n’umwe wemera kuburana urwo urubanza! Ngiyo isura nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame ! Igitugu n’ubwoba babibye mu banyarwanda bitumye habura avocat wahagarara imbere y’abacamanza akagaragaza ko Kagame n’ishyaka rye bakwiriye kubaha itegeko nshinga !

Ubwoba bwaba banyametegeko bufite ishingiro iyo uzirikanye ko Karugarama wari ministre w’ubutabera yavanywe mu mwanya kuko yatinyutse kuvuga ko Kagame akwiye kubaha itegeko nshinga ! Ubu yibera muri farm ye aho yiragirira inka ze. None niba abo banyamategeko ari ako kazi konyine kabatunze bafungirwa akazi bakaza se kwongera umubare wabashomeri igihugu gifite?

Ikindi kandi usibye ubwoba, muri iyi minsi hari umwuka mubi hagati y’abanyamategeko bo mu Rwanda kubera ikibazo cy’ubuyobozi bw’urugaga rwabo. Urwo rugaga rwayoborwaga n’umwe mu bakada ba FPR, ubu yacyuye igihe asimburwa n’umunyamategeko utifuza ko urugaga rw’abanyamategeko mu Rwanda narwo rukorera mu kwaha kwa FPR. Ubu rero hari umwuka mubi hagati yabo,  abifuza ko urugaga rwigenga n’abandi bifuza ko ruba mu kwaha kwa Kagame n’ishyaka rye nkuko bimeze mu yandi mashyirahamwe menshi akorera mu Rwanda. None se abanyamategeko batari babasha kwibohoza ubwabo, ninde wavamo akaza kuburanira Green party?

Ariko reka mbabwire burya iyo inkono ipfundikiye kandi ibirimo imbere bitogota, iyo umwuka ubuze aho unyura uturitsa inkono.

Banyarwanda rero, kugira ubwoba si ubugwari, ubugwari ni ukwemera ugaheranwa n’ubwoba ! Ni mutsinde ubwoba, muhaguruke duharanire uburenganzira bwacu kuko ntawundi uzabikora mu mwanya wacu! Igihe ni iki!

Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda