Tumaze gusoza ya minsi 7 yicyunamo mu Rwanda. ariko ibyo twabonye muri uyu mwaka byo byateye ubwoba kandi bitandukanye cyane nibyakorwaga mumyaka 21 ishize. uyu mwaka wo waranzwe niterabwoba rikabije. aho murwanda ubu hadutse invugo bita ngo ni CECEKA aho nta muntu numwe ushobora kugira icyo avugira mu cyunamo kubera ubwoba bwo gutinya gushinjwa ingengabitekerezo, no gupfobya genocide.
Ubu mu rwanda hadutse invugo fpr ivuga ko arizo zemewe gukoreshwa mu rwanda.mbese ni nka ntibavuga bavuga.
aha urugero ni:
1. nti bavuga genocide bavuga genocide yakorewe abatutsi.
2.ntibavuga intambara yo 1994 bavuga genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
3.ntibavuga imirambo,ibisigazwa,amagufa nibindi bavuga imibiri yabazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
4.ntibavuga FDLR, CYANGWA ISHYAKA RYA FDLR bavuga UMUTWE WITERABWOBA WA FDLR.
5. nizindi nyinshi.
Iyo uvuze nabi kimwe muri ibyo bahita bakwambika amapingu ubwo ukaba uragiye. ugashinja ibyaha 2 bimeze nkinyundo iri kumutwe wabanyarwanda aribyo: INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE NO GUPFOBYA GENOCIDE. ahangaha imyaka mike ukatirwa ni 15 ubundi ukiberamo.
Leta ya fpr ikoresha genocide nkintwaro yo guhangana nabayirwanya ndetse nushatse kuzamura umutwe wese. iyifashisha kandi mu gucecekesha abaturage bashaka gusaba uburenganzira bwabo, ndetse nabanyamahanga banenga imikorere ya fpr.mu byuri genocide ni intwaro ikomeye cyane kurusha za misire zintambara fpr yakoresha.
Muri iki cyunamo rero, gukererwa, gusiba, kubura amafaranga yo gutanga, kubura imyaka yo gutanga, kugira icyo ubwira mugenzi wawe, guhaguruka,kujya kwitaba telephone,kutajya guhingira cyangwa kubakira uwacitse kwicumu, no kunanirwa kwicara bitewe nigihe kirekire wicaye . BYOSE NI GUPFOBYA GENOCIDE HAMWE NINGENGABITEKEREZO. nti byari byemewe. abantu babaye nkibiragi kandi bazi kuvuga.
Aha twatanga urugero mu karere ka GATSIBO umurenge wa RWIMBOGO akagari ka RWIKINIRO umudugudu wa NDAMA YA1. Umugabo tutabashije kumenya amazina kuko yari mushya muri ako gace yajyanyweyo no gukora muri company icukura amabuye muri ako gace, yafunzwe kwitariki ya 11/4/2016 hari kuwa mbere. Uwo yazize ko yabwiye mu genziwe bari bicaranye ko yumva arushye kwicara kandi utanga ibiganiro akaba adasoza kandi isaha iteganijwe yo gutaha yarenze, mugenzi we ahita amurega, umugabo abonye ko ibyo avuze bibaye icyaha yarapfukamye asaba imbabazi barazimwima bati nabambwe nabambwe!!! bahita bamutwara ubu arafunzwe. Si uwo gusa muri Gatsibo ndetse no mu Rwanda hose harimo nabandi benshi bafunzwe bazira amaherere. Mu byukuri icyunamo iyo gitangiye murwanda abantu bakora amasengesho basaba IMANA kubarinda kuko baba bazi ko hari benshi bazafungwa.
Akandi karengane abanyarwanda bahanganye nako nugukusanya imyaka yo guha umuntu akenshi unakurusha imibereho ngo nuko ari umututsi wacitse kwicumu, utabitanga ugafunwa ngo wapfobeje genocide.
Muri iki cyunamo kandi abanyamadini bari babukereye, abapasiteri bazanye namachoral yo munsengero zabo ibintu bitigeze biba imyaka 21 ishize. amadini yagaragaye cyane ni abapantecote( ADEPR) n »ABADIVENTISTE. Abaririmbyi baya madini bararimbye banacuranga ibyuma bya muzika basanzwe bakoresha mu gihe munsengero zabo batemerewe kubicuranga mugihe kicyunamo.aha bisa naho icyunamo cyasimbuye IMANA yaremye ijuru nisi, bamwe muri ababaririmbyi usanga batabyishimiye bibaza impanvu batemererwa gucuranga ibyuma munsengero zabo ngo ni mu cyunamo ntibacuranga kandi bagategekwa kubyikorera bakajya kubicurangira mu cyunamo. ariko kugirango bucye 2 bakabikora.
Abapasteur nabo aho kwigisha ijambo ry’IMANA bivugiraga politique ya fpr hari nuwagereranije abahutu nka gahini wumwicanyi,abatutsi nka aberi wumukiranutsi, bavugwa muri bibiliya.
Ubu mu rwanda gutandukanya amadini na leta ya fpr biragoye kuko wagirango amadini ni nkimitwe ya politique( amashyaka) usanga badatinya gusingiza kagame munsengero.
Mu gusoza iyi nyandiko yanjye, nasabaga opposition nyarwanda kukoresha imbaraga zose zishoboka, mu kubohora abanyarwanda, hari abajya bavuga ko abanyarwanda bimbere mu gihugu ubwabo bazahaguruka bakirukana ingoma yigitugu. ariko urebye uburyo abanyarwanda babaye ibiragi ibyo biragoye cyane kubyizera.none se niba umuntu afungwa ngo nuko yarushye kwicara akabivuga. navuga ko atishimiye imiyoborere ya fpr bizagenda bite? abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakeneye ubufasha bwanyu kandi nabo biteguye gufatanya namwe ndetse bafite nubushake,nubwo abanyarwanda bose ubu nkimfungwa, kubwira umunyarwanda uri imbere mu gihugu ngo kora iki .nimko kubwira imfungwa kugira icyo akora kandi afunze.
Abanyarwanda babashimira uruhare rwanyu ndetse nimbaraga mukoresha umunsi kuwundi kugirango mubohore urwanda. ariko bisa nkaho hakenewe izindingufu ziyongera kuzo mukoresha. murakoze murakarama.
UMUNYARWANDA URI IMBERE MU GIHUGU.