Kagame n’ishyaka rye FPR hari gahunda bamurikiye abanyarwanda babasezeranya kuyibagezaho. Uyu munsi bifuza ko Kagame aguma ku butegetsi iyo mishinga igeze he? Turibanda ku bikorwa remezo
- Imihanda: usibye mu mujyi wa Kigali n’imihanda minini ubutegetsi bwa Kagame bwasanzeho, mu byaro imihanda yarasibamye, ahandi ni ibinogo gusa. Ibiraro byarashaje biracika. Ubu umuturage wa Shyira ntiyarema isoko rya Kibagabaga kuko ntaho yaca. Abaturage ba Bugesera bahora basaba umuhanda watuma bahahirana n’abaturage bo mu tundi turere tw’i Burasirazuba kuko aho banyuraga ikiraro cyaracitse.
- Amashanyarazi : ubutegetsi buvuga ko abafite amashanyarazi bageze kuri 25% kandi ko bazaba ari 70% muri 2017. Ariko tariki ya 27/7/2015, abashinzwe iby’amashanyarazi bari kumwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka, bavuze ko ibi bidashoboka kuko abanyarwanda batuye batatanye. Ese uyu munsi nibwo ubutegetsi bwa Kagame bwamenya ko abanyarwanda batuye batatanye bajya gusezeranya ibidashoboka abanyarwanda ntibari babanje kureba ibishoboka n’ibidashoboka?
- Amazi: ministre w’intebe Murekezi yasezeranyije abanyarwanda ko uyu mwaka wa 2015 abanyarwanda bazaba bafite amazi 100%. Hamwe na hamwe robinets zirahari, ariko ziheruka amazi umunsi abayobozi bazifotorezagaho imbere y’itangazamakuru. Abanyamakuru Mutabaruka na Célestin bo kuri radio 1, umuturage yarabahamagaye bari mu kiganiro cy’ibyasohotse mu itangazamakuru abasaba ubuvugizi ngo iwabo mu Mutara babone amazi. Baramushubije mu rwenya rwabo bati nk’uko Bibiliya itubwira ni ugutegereza Yesu
Banyarwanda banyarwandakazi rero mumenye ko ibyo kwizera ibitatangaza bya FPR, ari nko gutegereza Yezu ko agaruka. Abanyarwanda bati agapfa kaburiwe ni impongo.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda