Rwanda : uwahoze yita RPF-Inkotanyi agatsiko k’amabandi,  ubu niwe ushinzwe kuvugurura amategeko ahana  muri ministeri y’ubucamanza

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwahi ry'ishyaka RDI-Rwanda nziza. O tempora, o mores!

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwaho ry’ishyaka RDI-Rwanda nziza rya Faustin Twagiramungu.
O tempora, o mores!

Uwo ntawundi ni igisahiranda Me UWIZEYIMANA Evode benshi bajyaga  bumva kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA nk’umuntu ugerageza ubumwuga mu byamategeko mpuzamahanga aliko yageze aho inda nini iramunanira ahitamo guca iy’ubusamo nk’uwiyahura akulikira ikinyoma cya Leta  y’agatsiko ka FPR-KAGAME yitaga agatsiko  k’amabandi kafashe igihugu.

Uyu mugabo Me Evode Uwizeyimana yari amenyerewe kuli Radio BBC-Gahuzamiryango aho kenshi yitabazwaga mu by’amategeko mpuzamahanga ahanganye na bamwe mu banyapolitiki b’agatsiko ka FPR aliko kubera umururumba yahisemo kwemera kurya ku ntonorano z’agatsiko agambanira bagenzi be bari bafatanyije mu kwamagana ikinyoma n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ku burambagize bwa FPR, uyu mugabo Evode akigera mu Rwanda yabanje guhabwa inshingano z’igerageza  mu kujya avuguruza ibyegeranyo byose mpuzamahanga bishinja cyangwa bivuga nabi Leta y’agatsiko. Bidateye kabili bamaze kubona ko asa n’ubarusha ubugegera byihuse bahita bamwohereza gufasha Ministri Busingye w’ubutabera aho ashinzwe ubwungirizi muli commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda bityo akazajya akora uko ashoboye akagoreka amategeko ayahindura cyane cyane ku nyungu z’agatsiko ka FPR-KAGAME.

Evode Uwizeyimana

Evode Uwizeyimana

Ni muli urwo rwego muli iyi minsi, mu izina rya commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, uyu Me Evode Uwizeyimana aherutse gutangaza ko abacamanza bose bashakiraga ruswa mu cyuho cyari mu mategeko ahana bubikiwe imbehe kubera amakosa yakorwaga mu gutanga ibihano aho rimwe na rimwe abacamanza bitwikiraga uko amategeko ateye bakaka ruswa, ati hari n’ibihano byatangwaga ku buryo butajyanye n’icyaha cyakozwe, ibyo byose bigatuma abacamanza bavoma ububasha bwatumaga bakora icyitwa ‘’ABUS’’(gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko) bityo umucamanza akaba yahanisha umuntu imyaka ibili undi icumi kandi ibyaha bakoze ari bimwe.

Hakulikijwe ivugurura, Me Evode yakomeje avuga ko icyo cyuho cyari kiri mu gihano cyagabanijwe ku buryo amategeko ahana atazongera guha icyuho abacamanza, bityo igihano gito n’ikinini bikaba byaregeranijwe.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu bibaye inshuro ya kabili igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda avugururwa kikava ku ngingo 766 zikamanuka zigasigara ari 492 gusa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi nguwo umunyamategeko à la FPR-KAGAME wizewe mukuzavugurura amategeko bigatuma ruswa n’akarengane bicika burundu mu bucamanza bw’u Rwanda. Tubiteze amaso!

Murakoze.

Byanditswe ku wa  22/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.