Ni muli iyi minsi commission ishinzwe kuvugurura amategeko muli Ministère y’ubutabera imaze gukora umushinga w’itegeko rigena imirimo nsimburabwishyu ryerekeye abantu bose babereyemo imyenda Leta y’agatsiko ka FPR ko bagomba kuzajya bakora imirimo nsimburabwishyu mu gihe banangiye gutanga cyangwa babuze ubwishyu ku mutungo wa Leta runaka hakurikijwe amasezerano baba baragiranye nayo cyangwa ubundi bujura ubwo aribwo bwose.
Nkuko bishimangirwa rero na Ministri w’ubutabera Bwana Busingye Jonhson, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yasobanuye ko abantu bose babereyemo umwenda Leta ariko nta bwishyu bafite bagiye kujya bahabwa akazi bakora imirimo ‘’Nsimburabwishyu’’, umushahara wabo ufatirwe na Leta nk’inyishyu. Akomeza avuga ko hari abantu benshi bahamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta kandi bibitseho ibya mirenge,hari nabo usanga bishyuzwa izahabu nka kimwe mu bihano ku byaha runaka aliko ntacyo batunze cyangwa batabona ubwishyu bwose;abo bose bazajya bakulikiranwa hakulikijwe iryo tegeko mu gihe rizaba rimaze gutorwa rikemezwa.
Ministri Busingye akomeza avuga ko iryo tegeko rizaba ariryo gukingira Leta mu kutongera kuharenganira ngo habuze ubwishyu ku muntu uwariwe wese uyibereyemo umwenda kuko riteganya ko uzaba ayibereyemo umwenda adashoboye kwishyura cyangwa yirengagije nkana azajya ahabwa imirimo ya Leta agomba gukora haba muli ministère cyangwa ahakorwa imihanda akinjizwa mu bakozi nk’abandi hakabarurwa nyuma y’imyaka runaka icumi cyangwa cumi n’itanu arangije ubwishyu buhwanye n’umwenda yari ayibereyemo akabona gutaha.
Muli icyo kiganiro n’abanyamakuru, Ministri Busingye yakomeje atangariza abanyamakuru ko kugeza ubu Leta irimo yishyuza amafranga arenga Miliyari y’amanyarwanda, hakaba hari abantu 174 yatsinze mu manza, 372 bishyuzwa amafranga y’ihazabu n’amagarama baciwe mu manza Leta itahagarariwemo, hakaba na 81 bishyuzwa n’ibigo bya Leta.
Ministri Busingye agashimangira ko ntakabuza abo bose bagomba kuba bishyuye umwenda babereyemo Leta cyangwa bagaragaje ubushake bwo kwishyura bitarenze taliki ya 01 Nzeri 2016.
Banyarwanda, banyarwandakazi, dukulikije uwo mushinga w’itegeko wa Ministère y’ubutabera mu gihugu cyacu dusanga urimo warateguranywe ubushishozi bukeya ku buryo ingaruka zishobora kuzakoraho benengofero gusa banyiri ukurigisa akayabo bigaramiye!
Ministri Busingye ntazi yuko hari igihe ibyago byibasira umugabo bitamuturutseho? Gufatira umwenegihugu ibyemezo bikarishye nka biriya akaba yafatwa nk’igikoko bikaba bihamanye kuko ‘’bucya bwitwa ejo’’, uyu munsi nijye ejo nawe bikakubaho.
Nkaba nagira inama Ministri Busingye ko natangira ishyirwa mu bikorwa rya riliya tegeko ubwo rizaba rimaze kwemezwa n’inteko ishinga amategeko nkuko avuga ko ayifitiye ikizere ku bisobanuro azayiha, azahere hejuru kuko nibo babereyemo Leta menshi akaba ari nabo bamaze kunyereza menshi bityo bikazaba bibereye urugero rwiza benengofero batakigira ijambo mu rwababyaye maze nabo bakaboneraho gukurikiza iryo tegeko.
Murakoze.
Byanditswe ku wa 19/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.