Ni muli iki cyumweru gishize, mu maganbo aherutse gutangazwa na Ministri w’umutekano Sheikh Mussa Fazili avuga ko Prezida Kagame agomba gufatwa nka ‘‘BABA WA TAIFA’’. Uyu mu ministri akaba yaraherutse kwamburwa zimwe muli départements nka CID (criminal investment department) zakoreraga muli ministeri ayobora.
Tubibutse ko uyu Ministre Mussa Fazili mu izina ry’ishyaka PDI ayobora aribo bafashe iya mbere kuva 2010 bemeza ko mu matora ya Prezida wa republika nta wundi mukandida ukwiriye kuzabaho uretse Prezida Kagame wenyine kubera ibikorwa kuba yarabohoje abanyarwanda akavanaho ivangura ry’amoko n’amadini! ibi byose
Fazili abivuga yirengagije
a)- ubugizi bwa nabi bwaranze iyi ngoma aho ibihumbi amagana by’abahutu byishwe na APR/FPR bishyinguye mu nzibutso zo mu Rwanda byitirirwa Jenoside yakorewe abatutsi!
b)- inzirakarengane z’impunzi z’abana b’abanyarwanda zarashwe ku mugaragaro mu nkambi ya Kibeho!
c)- abihayimana,abasenyeri ba kiliziya gatolika barasiwe urufaya i Gakurazo ku itegeko rya Prezida Paul Kagame!
d)- impunzi z’abanyarwanda muli RDC nanubu abana bazikomokaho bakaba bagihigwa bukware ngo bagombe bishyure ibyo ba Se basize bakoze bababeshyera!
e)- imirambo y’abanyarwanda b’inzirakarengane zirenga 40 bishwe babohewe amaboko inyuma n’amabuye ku migongo bakarohwa mu kiyaga cya Rweru!
f)- abayisilamu bafatanyije ukwemera n’uyu Sheikh Mussa Fazili basigaye barasirwa ku karubanda, ngabo mu magereza abandi nanubu baburiwe irengero!
g)- ngabo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside kugeza nanubu batarabona aho bikinga! h)- ngiyo ruswa n’ubusahuzi byazonze inzego nkuru n’intoya bya Leta!
i)- ngubwo ubugizi bwa nabi n’umwiryane mu miryango hirya no hino mu gihugu!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntawarondora ngo abimareyo! ngibyo bimwe mubyo Ministri w’umutekano Sheikh Mussa FAZILI Harelimana aheraho avuga ko Prezida Kagame ari ‘’BABA WA TAIFA’’, FATHER OF THE NATION’ nka MANDELA kuko ngo yashyizeho umurongo uhamye n’abandi bazayobora u Rwanda bazagenderaho. Ati mu baprezida bayoboye u Rwanda niwe mubyeyi utazasimburwa uko ibihe bizasimburana! Akomeza avuga ko hazaboneka undi uzicara mu ntebe yo mu Rugwiro abe ari umuyobozi ariko agendera ku murongo washyizweho na Kagame,ati kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro hari ukundi bizaba byitwa.
Banyarwanda, Banyarwandakazi ni akumiro rwose! Ndasanga uyu mu ministri kuva bamwambura zimwe muli departments nka CID (criminal investigation department) zakoreraga muli ministeri ayobora yaba afite impungenge n’ubwoba yuko aramutse adacinye inkoro yakwicazwa ku gatebe burundu agahinduka imbwebwe nk’izindi zose, akaba ari imwe mu mpamvu avugishwa ariya magambo ngo atavaho agwa mu ruzi arureba, byongeye aya magambo ye asa nurota inzozi ku manywa, ntaramenya ko iyo umutwe urwaye umubiri wose uba urwaye! Kandi ko wicara ku ntebe undi ayibaza!
Birabe ibyuya rero ntibibe amaraso! Tubiteze amaso! Murakoze.
Byanditswe ku wa 24/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.