Archives par étiquette : Musa Fazil Harelimana

Rwanda : Prezida Kagame ntwakwiye izina rya ‘‘Baba wa Taifa’’ nkuko ministri Fazil Harelimana abivuga

Musa Fazil harelimana/igihe.tv

Musa Fazil harelimana/igihe.tv

Ni muli iki cyumweru gishize, mu maganbo aherutse gutangazwa na Ministri w’umutekano Sheikh Mussa Fazili avuga ko Prezida Kagame agomba gufatwa nka ‘‘BABA WA TAIFA’’. Uyu mu ministri akaba yaraherutse kwamburwa zimwe muli départements nka CID (criminal investment department) zakoreraga muli ministeri ayobora.

Tubibutse ko uyu Ministre Mussa Fazili mu izina ry’ishyaka PDI ayobora aribo bafashe iya mbere kuva 2010 bemeza ko mu matora ya Prezida wa republika nta wundi mukandida ukwiriye kuzabaho uretse  Prezida Kagame wenyine kubera ibikorwa kuba yarabohoje abanyarwanda akavanaho ivangura ry’amoko n’amadini! ibi byose

Fazili abivuga yirengagije

a)- ubugizi bwa nabi bwaranze iyi ngoma aho ibihumbi amagana by’abahutu byishwe na APR/FPR bishyinguye mu nzibutso zo mu Rwanda byitirirwa Jenoside yakorewe abatutsi!

b)- inzirakarengane z’impunzi z’abana b’abanyarwanda zarashwe ku mugaragaro mu nkambi ya Kibeho!

c)- abihayimana,abasenyeri ba kiliziya gatolika barasiwe urufaya i Gakurazo ku itegeko rya Prezida Paul Kagame!

d)- impunzi z’abanyarwanda muli RDC  nanubu abana bazikomokaho bakaba bagihigwa bukware ngo bagombe bishyure ibyo ba Se basize bakoze bababeshyera!

e)- imirambo y’abanyarwanda b’inzirakarengane zirenga 40 bishwe babohewe amaboko inyuma n’amabuye ku migongo bakarohwa mu kiyaga cya Rweru!

f)- abayisilamu bafatanyije ukwemera n’uyu Sheikh Mussa Fazili basigaye barasirwa ku karubanda, ngabo mu magereza abandi nanubu baburiwe irengero!

g)- ngabo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside kugeza nanubu batarabona aho bikinga! h)- ngiyo ruswa n’ubusahuzi byazonze inzego nkuru n’intoya bya Leta!

i)- ngubwo ubugizi bwa nabi n’umwiryane mu miryango hirya no hino mu gihugu!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntawarondora ngo abimareyo! ngibyo bimwe mubyo Ministri w’umutekano Sheikh Mussa FAZILI Harelimana aheraho avuga ko Prezida Kagame ari ‘’BABA WA TAIFA’’, FATHER OF THE NATION’ nka MANDELA kuko ngo yashyizeho umurongo uhamye n’abandi bazayobora u Rwanda bazagenderaho. Ati mu baprezida bayoboye u Rwanda niwe mubyeyi utazasimburwa uko ibihe bizasimburana! Akomeza avuga ko hazaboneka undi uzicara mu ntebe yo mu Rugwiro abe ari umuyobozi ariko agendera ku murongo washyizweho na Kagame,ati kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro hari ukundi bizaba byitwa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi ni akumiro rwose! Ndasanga uyu mu ministri kuva bamwambura zimwe muli departments nka CID (criminal investigation department) zakoreraga muli ministeri ayobora yaba afite impungenge n’ubwoba yuko aramutse adacinye inkoro yakwicazwa ku gatebe burundu agahinduka imbwebwe nk’izindi zose, akaba ari imwe mu mpamvu avugishwa ariya magambo ngo atavaho agwa mu ruzi arureba, byongeye aya magambo ye asa nurota inzozi ku manywa, ntaramenya ko iyo umutwe urwaye umubiri wose uba urwaye! Kandi ko wicara ku ntebe undi ayibaza!

Birabe ibyuya rero ntibibe amaraso! Tubiteze amaso! Murakoze.

 

Byanditswe ku wa 24/08/2016, na:

A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Ishimutwa n’iyicwa ry’Abayisilamu mu Rwanda rihishe iki?

mosquee de malindi-kenyaAkamasa  kazazimara  kazivukamo. Uwo  akaba  ari  umwe  mu bagize  agatsiko  ka  FPR, Ministri  w’umutekano  mu  Rwanda  Shehi  Mussa  Fazil Harelimana  afatanije  nuwahoze  ari  Mufti  w’u  Rwanda  Bwana  Habimana  Saleh   ubu  akaba  yaragizwe ambassadeur  I  CAIRO  ku  bw’inyungu   za  Leta  ya   FPR.Aba  bombi  bakaba  ari  bamwe  mu  bihishe  inyuma y’ibikorwa  by’ihohoterwa  bya  bamwe  mu  bayoboke  b’umuryango  w’abayisilamu  mu  Rwanda  aho  umubare utari  muto  umaze  gutabwa  muri  yombi  abandi  bagashimutwa  ku buryo  baburiwe  irengero  kugeza  magingo aya.

Abo  bayobozi  bo  muli  FPR  bakaba  barimo  bakoresha  bamwe  mu  bayobozi  b’umuryango  w’abayisilamu  mu Rwanda( reba  Mufti  Kayitare  uhagaraliye  AMUR)  mu  gushaka  kugera  ku  itekinka  rya  FPR  ryo  kurigisa  no guhiga  bukware  mu buryo  babangamiye  bikomeye  abatavugarumwe  na  Leta  ya  FPR, bakoresheje  amayeri yo  kuvugako  barimo  bagenzura  ibyaha  by’iterabwoba  bya  ISIS   baherutse  kurasira  umuyoboke!

Banyarwanda  banyarwandakazi,  murabe  maso ! iryo  buye  barimo  guhirika  muritangire  kandi  muribasubize bwangu  ritagize  uwo  ryangiza!

Banyarwanda  banyarwandakazi,  police  y’u  Rwanda  iyobowe  na  Emmanuel  GASANA  akaba  akuriwe  na Mnistri  Fazili  Harelimana  mu  nshingano  ze, nsanga  iyo  witegereje  iyo  police  idakurikiza  inshingano  zayo nkuko  izindi  police  zo  ku isi  zibigenza! aho  kugenza  ibyaha  haba  mu  mihanda, muli  za  bars, mu masoko , amakimbirane  y’imiryango  n’ibindi….police  y’u  Rwanda  mu kwaha  kwa  FPR  na  Ministri  Fazil  w’umutekano bafite  ibwiriza  rimwe  gusa  ryo  gukubita ibiboko uwariwewese  ushaka  kugaragaza  ukuri! mu  rwego  rwo kugirango  hatagira  urabukwa  n’amabi  Leta  yiberamo!

Ni  muli  iki  cyumweru  gishize  nyuma  yaho  police  imaze  kurasira  Imamu  MUGEMANGANGO  wari ukuriye umusigiti  wa  Kimironko-Kigali; ku  wa  28/01/2016  umu sheih  witwa  HABIMANA  Yassin  nawe  wari  Imamu w’umusigiti  wo  kuli  Onatracom(biryogo) ubwo  yari  yiriwe  mu  nama  na  bagenzi be  babashehe  byageze nimugoroba  bategereza  ko  yaza  kubasarisha(kubasengesha) baraheba   aburirwa  irengero  atyo  kugeza  na nubu, ngo  akaba  azira  ko  munama  yaravuyemo  yabajije  impamvu  abayoboke  babo  barimo  bafungwa by’akamama! ngurwo  icyo  yazize!Bukeye  bwaho  Kuwa 29/01/2016  hakurikiyeho  ubushimusi  bw’undi  nanone  witwa  HADJI  YUSSUF  mu Biryogo  aho  yarimo  ashakira  aho  agurira  ibikoresho  umwana  we  witeguraga  gusubira  ku  ishuri, mugihe  yari yohereje  umwana  mu  iduka  mu  kureba  ibiciro  we  asigaye  hanze,  nk’iya  gatera  haba  hahagaze  Jeep  fumé hafi  imbere  ye , havamo  abagabo  babili  bambwinjiza  muli  iyo  Jeep  kugeza  ubu  ntawamenya  irengero  rye! Uwagerageje  gukubitaho  ijisho  wese  yarumiwe!

Agahinda   kari  kwose  ku mwana  we  bamaze  kumwongorera ko  papa  we  atwawe  na  Jeep  y’abapolisi  ba  DMI  ati  kandi  nawe  taha  bwangu  batamugukurikiza! Kumumukurikiza  avuga  nuko  ari  ibisanzwe  ko  iyo  uri  wanted  by  FPR  hakagira  uwitambika  naho  yaba  ari So  mwese  iyicarubozo  aba  ari kimwe  à  la  FPR!Banyarwanda  banyarwandakazi,  nguwo  umutekano  mu  rwa  Gasabo  abayobozi  bacu  birirwa  baririmba bakanaratira  n’amahanga!  Gusa  Imana  irengera  abanyarwanda  irahari  kandi  baca  umugani  mu Kinyarwanda  ngo  ‘’NTAGAHORA  GAHANZE’’ ,  tubitege  amaso.

Mugire  Amahoro.

Byanditswe   kuwa  02/02/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.