Ni muli ibi bihe aho Leta ya FPR-KAGAME ikomeje ihohotera mu bikorwa byo kwambura abaturage utwabo; ikaba yibasiye abantu bakekwaho agafranga gatubutse basanzwe batajya imbizi nayo, nkuko bigaragara abenshi akaba ari abari bafite za companies mbere y’intambara ya 1994, ikaba ihora ishakisha uburyo bwose yabasubiza ku isuka, abenshi bakaba bafatwa bagashyirwa mu bihome abandi bakaburirwa irengero ntihagire urabukwa.
Indwara yadutse ubu rero akaba ari itangwa ry’amasoko ahabwa bamwe muli ba rwiyemezamirimo bifitiye ama companies yabo cyangwa bikorera ku giti cyabo kuva kera, mu rwego rwo kubareshya kugirango FPR ibancucure utwabo basigare iheruheru ukaba wakeka ko kuguha isoko ari impuhwe baba bakugiriye naho ntukamenye ko ushakishwa bityo byatera kabili umaze guhabwa isoko bakaguteza abambari b’amabandi bo muli FPR ngo ubahe akazi kuli chantier yawe naho ntukamenye ko ari aboherejwe kukurangiza, igihe gito bakaba bagushoye mu manza ngo uri rwiyemezamirimo utishyura abakozi, uri igisambo n’ibindi…..hagati aho nutwo Leta ya FPR ikurimo itarakwishyura ukaba urahebye igasaba ko ahubwo utabwa muli yombi kandi bitewe nayo iba itarubahirije amasezerano y’isoko ry’ibikorwa mwagiranye,noneho rwiyemezamirimo akaba ariwe uhinduka umwambuzi w’igisambo mu mwanya wa Leta ya FPR-KAGAME.
Ingero ni nyinshi; ni muli urwo rwego umusaza Richard USENGIMANA nyiri Company izwi ku izina rya ‘’ENTEPRISES Usengimana Richard’’ yari isanzwe ikora imihanda kuva na mbere y’intambara, aherutse gufatwa yongera gufungwa dore ko yari yarigeze mu gihome nanone bamuziza kugira uruhare muli jenoside aliko aza kurekurwa babyita ngo ni umwere ari uko babuze uko bamwikiza hagati aho akazi ke karahagaze ibikoresho bye byaribwe ibindi biburirwa irengero, aho aviriyemo yongera kugerageza akazi ke ku buryo yarageze ku ntera ishimishije hirengagijwe ubugome yagiriwe na Leta ya FPR aliko ntibanyuzwe kuko yongeye gusubizwa mu gihome kubera miliyoni makumyabiri Leta ya FPR imushinja ko yaba abereyemo abakozi yakoresheje ku isoko yari yarahawe mu kubaka no gusana imihanda itandukanye ya hano mu Rwanda.
Muby’ukuri rero nkuko bigaragarira buri wese iryo soko akaba yari yararihawe na Leta ya FPR bya nyirarureshywa igirango izabone uko yigarulira imitungo ye dore ko uyu musaza yari mu bahohotewe na FPR mu gihe k’intambara aliko akaba yaramaze kuzanzamuka, birababaje rwose!
Kimwe n’abandi ntarondora hano, Leta ya FPR ibereyemo uyu musaza Usengimana Richard na Company ye umwenda wa Miliyoni ijana na mirongo icyenda zose yanze kumwishyura hakurikijwe amasezerano y’isoko yagiranye nawe mu kubaka no gusana imihanda nkuko nabivuze haruguru! Ukaba wakwibaza ukuntu Leta ya FPR imufungira muliyoni 20 z’amafranga y’u Rwanda kandi izi neza ko itigeze nayo imwishyura ngo akemure ikibazo hakurikijwe amasezerano y’isoko bagiranye!
Mbere yuko asubizwa muli Gereza nashoboye guhura nawe antangariza ko ibiri kumukorerwa ari akarengane gakabije! ati nasabye Leta ya FPR nk’umufatanyabikorwa nari nizeye ko yamfasha inyishyura umwenda imbereyemo nanjye nkabona uko mpemba abakozi iranangira ntiyagira nicyo insubiza ahubwo yihutira kunshora mu manza bwangu (nibyo byamuviriyemo guhita afungwa).Ubu nandika iyi nkuru hari umutungo we ugizwe n’ibipangu bine biri ahantu hanyuranye hano mu murwa mukuru wa Kigali Leta ya FPR imaze gushyira ku isoko mu kubiteza cyamunara mu gihe kitarenze ukwezi. Nguko uko umusaza Usengimana Richard yahuye n’uruvagusenya ngo ariho arakorera igihugu cyamubyaye.
Banyarwanda banyarwandakazi, ubu butegetsi burarambiranye, ubutegetsi busigaye bukoresha amayeri nkayo mu kwambura umuturage ku mugaragaro! ubutegetsi bukubita abaturage kurinda bashiramo umwuka ngo ni uko bagituye muli nyakatsi! ubutegetsi budatuma umuturage yinyagambura mu gihugu cye! muriyumvira! Igisubizo nta kindi uretse kubusambura… Murakoze.
Byanditswe kuwa 14/06/2016 na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.