Archives de l’auteur : Jean-Michel Manirafasha

Rwanda : Gahunda yo kurasa abagororwa irakomeje

Bamusohoye yambaye imyambaro ye ngo bavuge ko yari yuriye igipangu agiye gutoroka bakamurasa. Iteknika riragwira!

Bamusohoye yambaye imyambaro ye ngo bavuge ko yari yuriye igipangu agiye gutoroka bakamurasa. Iteknika riragwira!

Inkuru y’akababaro n’iraswa ry’umugorogwa muri gereza ya nyanza, witwa Jotham Nsengiyumva. Hari saa moya na 20′ mw’ijoro ryo kuwa 28-29/01/2018 ubwo humvikanye urufaya rw’amasasu ahagana mu kibuga cy’umupira inyuma y’inyubako cyangwa igipangu cya Romeo wing na Delta wing (ibamo imfungwa z’abavuye Sierra Leone, Arusha boherejwe na lonu, abayisiramu 38  bafunzwe 2016, na Nsengiyumva Jotham (wishwe) na col Gaheza.

Amakuru dufite  ni uko uwo mugororwa yasohowe aho yabaga akajyanwa ku kibuga  cy’ umupira. Mbere yuko araswa habanje kuza imodoka ya director wa gereza sp John Mukono n’iy’ umukuru wa polisi mu karere ka Nyanza abona kuraswa.
Uyu warashwe Nsengiyumva Jotham, ni mwene Ntahontuye André na Nyirabagarura Rahab yavutse mu 1992 wabarizwaga mu mudugudu wa Rugeshi , akagari ka Rukinanyana umurenge wa Cyuve , akarere ka Musanze , intara y’amajyaruguru, akaba yaruvukiye mu mudugudu wa Rusarabuye, akagari ka Raba, umurenge wa Minazi, akarere ka Gakenge, intara y’amajyaruguru. Yafunzwe le 19/03/2014 akatirwa burundu. Yari muri dosiye  na wa mugitifi wa Cyuve nawe barashe.
Yaregwaga icyaha cy’ubugambanyi, guhungabanya umundendezo w’igihugu , ubugambanyi no kwinjiza intwaro mu gihugu , ibyaha biteganywa kandi bihanishwa ingingo za 446, 461, 471 z’ itegeko ngenga no 01/2012 ol ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Uyu nyakwigendera niwe warezwe ibisasu byarashwe mu karere ka musanze bigahitana  IP Mucyurabuhoro Clement , yanaregwaga gutera ibisasu byarashwe ku uwahoze ari maire wa musanze Mme Bonifride Mpembyemungu.

Uburyo uyu nyakwigendera yarashwemo ni kimwe nubwo  Nsengimana Alfred wari executive w’umurenge wa Cyuve yarashwemo, kuko uyu nawe nkuko

Umugororwa Jotham Nsengiyumva (uriya w'inzobe). Imana imuhe iruhuka ridashira

Umugororwa Jotham Nsengiyumva (uriya w’inzobe). Imana imuhe iruhuka ridashira

twabivuze haruguru yabanje gusorwa muri gereza araraswa. Kandi ukurikije aho yarafungiye ntiwakwemeza ko yari agiye gutoroka kuko igipangu cyarindwaga bikomeye kandi icyumba yabagamo cyafungwaga imfunguzo zikabikwa na gereza. Uko niko yabayeho kuva yafatwa kuko na gereza ya pck 1930 yabayemo naho yabaga mu cyumba cya wenyine kirimo na douche na toilet nkuko byari bimeze aho yari afungiye muri gereza ya Nyanza. Uyu mugororwa nta hantu na hamwe yajyaga atarinzwe bikomeye , haba gusenga gusurwa n’abandi hose yabaga agiye . Ntiyari yemerewe kwidagaduru nk’abandi  ndetse n’ uburinzi ijoro n’amanywa bwari bupanzwe  inyuma neza neza y’icyumba yari afungiwemo. Kandi nawe yari abizi kuburyo atapima akinisha gutoroka.

Amakuru yandi dufite nuko nyuma yitoroka ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien , ushinzwe operation ku rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS  kuwa 02/12/2018 yagiye gukoresha inama muri gereza ya Nyanza ahagarika imbere uyu nyakwigendera Nsengiyumva Jotham , col Michel Habimana na Brigadier general Bizimungu Mahoro Selaphin ababwira ko bagomba kwitonda kuko ngo bazaraswa nibapima gutoroka yanababwiye ko ubutaha yifuza gukora inama byibuze areba imirambo iryamye imbere ye, aho kuhahagarika abantu nkuko yabikoze.
Iraswa ry’uyu mugororwa rije risanga inkuru zitandukanye zavugaga ko imfungwa za politiki zifungiye muri gereza ya nyanza zizaraswa. Iraswa ry’uyu mugororwa ntagushidikanya ryapanzwe na leta kandi rikozwe nayo. Mwitege rero iraswa ry’abandi benshi kuko n’umugambi wateguwe na leta nkuko tutahwemye kubigaragaza.
Uretse uriya waguye muri gerezan kwicana mu Rwanda byahawe intebe. Mw’ijoro  ryo  kuri    wa  kabili  rishyira  ku  wa  25/01/2018  ahagana  mu  masaha  ya  saa  sita  na  saa  saba  z’ijoro  muli  centre  y’ubucuruzi  ya  Nkoto  mu  mudugudu  wa  Karehe  akagari  ka  Shiri  umurenge  wa  Rugarika  ho  mu  Karere  ka  Kamonyi   mu  cyahoze  ari  prefegitura  ya  Gitarama   abasore  babili  Nsengumuremyi  Peter  na  mugenzi  we  utaramenyekana  amazina  ye   bari  bitwaje  ibyuma  bica  uwitwa  Twagirimana  Straton   babimuteraguye   mu  mutwe  no  mu  muhogo  undi   Eric  Nteziryayo   nawe  baramukomeretsa  bikomeye.

Umuvugizi  wa  Police  mu  ntara  y’amajyepfo  Bwana  CIP  Kayigi   Emmanuel   yatangaje  ko  bafatanyije  n’abaturage  na nubu  bagishakisha  abo  bicanyi.

Ubwicanyi  bwose  burimo  kubera  mu  gihugu  cyacu  no  hanze  buri  guterwa  n’imiyoborere  mibi  y’abayobozi  ba  Leta   ya  FPR   dore  ko  umwera  uturutse  ibukuru  bucya  wakwiriye  hose.

Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda

Rwanda : Gahunda yo kuryoza abana b’abahutu ibyaha ba se bakoze irarimbanije

Prison Nyanza/photo twitter

Prison Nyanza/photo twitter

Uhagarariye MAJ (maison d’aide à la justice) mu karere ka Nyanza witwa Dukundane Jean Frederic, kuwa gatatu yabwiye imfungwa za genocide zo muri gereza ya Nyanza ko abazitaba Imana batarishyura indishyi ko abana babo aribo bazishyuzwa, basanga ari nta mitungo basigiwe na ba nyakwigendera ngo bari guteganyirizwa uko abo bana babo bazajya bakora TIG (Travaux d’Intéret Géneraux) mu rwego rwo kwishyurira ababyeyi babo indishyi basize batishyuye.

Ibi yabivuze bitari mu byukuri muri gahunda ya muzanye kuko yari muri gahunda yiswe icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko (legal aid week) aho yari yazinduwe no gusobanura uko bafashwa gutangirwa ibirego Ku babifite binyuranye.

Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda

Gatsibo : Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga ya Ntende baratabaza

photo ingufu.com

photo ingufu.com

Nkuko musanzwe mubizi, mu Rwanda FPR yihariye imitungo yose n’ibyiza byose by’igihugu, kugeza naho ishimuta n’ibya rubanda, ikabinyaga bikaba ibyayo ku ngufu.

Reka twerekeze muri domaine y’ubuhinzi, aho amasambu yose yahoze ari ay’abaturage Fpr yayashimuse, ubu akaba nta muturage n’umwe mu Rwanda ukigira isambu, yaba ari iyo yarazwe n’ababyeyi, cyangwa yarayiguze amafaranga ye.

Fpr yashimuse ubutaka, abaturage ibahindura abacakara bo kuyihingira, mu by’ukuri abaturage barahinga Fpr igasarura. Mbese ni SHIKU yagarutse yarahinduye izina bayita GUHUZA UBUTAKA.

Urugero twatanga ni urw’abahinzi b’umuceri mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, mu gishanga gihingwamo umuceri cya NTENDE , gikuriwe na cooperative yitwa COPROPRIZ NTENDE. Aha abaturage bahindutse abacakara neza neza.

Abaturage barahinga ariko ntibemerewe kuryaho. Iyo bagufashe bakwirukana mu murima wawe bakahaha undi.  Kuwa kabiri 23/01/2018 nibyo byabaye k’umuturage witwa Ntamushobora bafatanye ibiro 5 by’umuceri, uwitwa Kamana we yafatanywe ibiro 12, naho uwitwa Ntamfura we afatanwa ibiro 7 by’umuceri, bahise bamburwa uburenganzira bwo guhinga, imirima barayibaka ihabwa abandi mu buryo budasobanutse. Saba gusa hari n’abandi benshi, mu bihe bitandukanye bagiye barengana muri ubu buryo.

Tubibutse ko muri iki gishanga umuturage ahinga umuceri wa kwera, COPRORIZ  ikamugenera igiciro, babaha 225 frw ku kiro , wajya kw’isoko ikiro ukakigura 900 frw.

Aya 225 babaha ku kiro bakatamo, amafaranga y’amazi, ayifumbire, ayo guterinkunga Fpr, mitweri, ay’amashuri, hakiyongeraho n’ibihano, iyo wakerewe guhinga, iyo inyoni zariyeho, iyo utaharuye imiferege y’amazi, niyo utabagaye neza kabone niyo warwaye ntubone umwanya wo kubikora aya yose urayatanga. Hari n’igihe amazi abura bagatabarwa n’imvura kandi bakazishyura amafaranga y’amazi. Ni akumiro.

Ibi kandi biba ku bahinzi b’umuceri, ni nabyo biba k’ubahinzi b’ibigori n’ibishyimbo, dore ko ari byo bihingwa byemerewe guhingwa mu karere ka Gatsibo. Iyo uhinze ikindi barakirandura ugacibwa amafaranga, cyangwa ugafungwa.

Abaturage bakeneye kurenganurwa.

Jean-Michel Manirafasha
Kigali, Rwanda

 

Abanyarwanda ntibakibasha kwinjira muri Uganda hakoreshweje indangamuntu

????????????????????????????????????

Paul Kagame et Yoweri Museveni

Mu gihe u Rwanda na Uganda ubu umubano utameze neza, ubu noneho ya gahunda yo kugendera ku irangamuntu isa niyahagaze. Ubu umunyarwanda kwambuka ajya uganda ntibyoroshye, nako bisa nibidashoboka kuko umuntu aragenda yagera ku mupaka bakamugarura, hari ababigerageje inshuro nyinshi barabagarura. Muri make urwikekwe ku mipaka rumeze nabi.

Ikindi ni uko ubu inkeragutabara ( abahoze ari abasirikare basezerewe ) bahora mu manama atarangira. Babwiwe ko bagomba guhora biteguye ko igihe icyo aricyo cyose bahamagarwa bakajya ku rugamba. Ubu bakajije amarondo yarakajijwe inkeragutabara ubu zahawe imyenda n’inkweto byo gukorana irondo. Abaturage bo bakubitwa buri munsi bazizwa irondo.
Muri make ubwoba ni bwose ku banyarwanda bari imbere mu gihugu. Barikanga intambara igihe icyo aricyo cyose. Kandi ubutegetsi nibwo bwirirwa buvugira ku maradiyo ko Uganda igiye gutera u Rwanda ifatanije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi . Ubu abategetsi b’inzego z’ibanze nabo ntibatinya kwerurira abaturage cyane cyane iyo bari mu miganda n’amanama ko Uganda ariyo mwanzi ukomeye u Rwanda rufite.
Ngayo nguko.
Jean-Michel Manirafasha

 

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire kiravugisha amagambure ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame

rifdp

Abantu bari babukereye

Kuva muli 2011, buri mwaka ishyirahamwe ry’abategarugoli ryitwa « Réseau Internationale des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP) » rigenera umuntu cyangwa ishyirahamwe,  wagaragaye uwo mwaka kuba yarashyigikiye bigaragara ubwitange n’ibikorwa bya Victoire Ingabire Umuhoza , byo kwitangira Demokarasi n’amahoro , ari nabyo ingoma ya Paul Kagame imufungiye kuva muli 2010.

Uyu mwaka igihembo cyagenewe abantu batatu aribo :

Abahawe ibihembo : Fred Holt,  Anneke Verbraecken, Partick Mbeko

Abahawe ibihembo :
Fred Holt, Anneke Verbraecken, Partick Mbeko

– Umunyamakuru w’Umuholandikazi witwa Anneke Verbraecken ;
– Inzobere mubya politike ikomoka muli Congo ikaba ifite ubwenegihugu bwa Canada, Partick Mbeko ;
– N’uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muli Norvège witwa Fred Holt.

Umuhango wo bubashyikiriza icyo gihembo wabereye I Bruxelles ku taliki ya12/3/2016. Hari abantu benshi cyane baturutse imihanda yose bazi ubutwari n’ubwitange bw’uwo mugore utaratinye kujya kubwira ingoma y’igitugu yimikajwe mu Rwanda ko abanyarwanda bakeneye ubwisanzure , Demakarasi n’amahoro, ibyo rero akaba yarabizize ubu akaba ari mu gihome cya “1930” i Kigali.

Abafashe amagambo bose , cyane cyane abari bamaze guhabwa igihembo bagaragaje ko Victoire Ingabire yinjiye mu mateka y’isi nk’intwari itazigera yibagirana kandi ko urumuli yacanye rutazigera ruzima ahubwo ko abasigaye bagombye kwenyegeza ikibatsi.

Nkuko bisanzwe za maneko za Kagame zari zirekereje , uretse ko ntizanagombaga kuza zububa kubo byari ibya rusange. Ariko ibyo zabonye kandi zumvise zikabikorera rapport  bigomba kuba byaratumye abari munda y’ingoma uhereye kuri Kagame ubwe, bata umutwe kugera aho bazabya isaso. Nguwo wa mu Ambassada  mushya wiyita “Ambassadeur de Choc” Olivier Nduhungirehe utarigeraga avuga kuri icyo gihembo, yewe n’igihe yandikaga yitwa “Théoneste Rwemalika” , yahise avumbuka ku mbuga nkoranya-mbaga ( réseaux sociaux) avuga iby’icyo gihembo agerageza kubikerensa.  Agahebuzo ni ikinyamakuru rutwitsi cyitwa “Rushyashya” cyandikwa n’uwitwa Gualbert Burasa uzwi kuba inkotsa y’ubutegetsi bwa FPR.

Uyu Gualbert Burasa akaba mwena André Kameya nawe wigeze kuba umwanditsi w’ikinyamakuru  cya rutwitsi muli 1992-1994 cyitwaga “ Rwanda Rushya”. Kandi nibyo koko cyasize u Rwanda rushya. Umuhungu we rero ubu niwe wagororewe kugira uburenganzira bwo kwandika muri “Rushyashya” ibyo ashaka byose: gutukana, kubeshya no kubeshyera abandi, gutera ubwoba abitwa “hutu de service”, gusebya no gusenya ingo z’abakekwaho kudashyigikira ibikotanyi,… ibyo byose akaba adashobora kubikurikiranirwa kuko afite “ubudahangarwa” ahabwa na FPR.

Rushyashya ni ikinyamakuru rutwitsi

Rushyashya ni ikinyamakuru rutwitsi

Nguwo rero uwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwahise busaba gusisibiranya uwo muhango w’igitangaza  n’ingaruka zawo ubutegetsi buziko ziteye inkeke mu rwego mpuzamahanga kuko Victoire Ingabire arushaho kumenyekana no gufatwa nk’intwali mu rwego rwa ba Nelson Mandela, Aung San Suu Kyi, etc… Gusa “Rushyashya’’ ya  mwene André Kameya yabikoranye ubuswa, n’ubugome bwinshi ku buryo nta n’umwe yewe no mu baturage bafungiye mu Rwanda ushobora kuyigirira icyizere.

Niba itangaza makuru ry’ ubutegetsi bwa Kagame ritinyuka kubeshya abanyarwanda nkana kuriya rivuga igikorwa cyabereye i Bulaya mu ruhame, iyo bagomba kubabwira ibyitwa ko bibera mu Rwanda, ntawe ushobora kubanyomoza, bababwira iki? Birumvikana ko none ho basya batambaye. Abanyarwanda rero baragowe mu nzego nyinzi, byagera mu kugezwaho abakuru byo bikaba agahomanunwa.

Icyo twakuramo ni uko abategarugoli bahuriye muli RiFDP bakomeje gutsinda ibitego by’umutwe ingoma y’agatsiko kandi ko ibikorwa byabo byo kumenyekanisha Victoire Ingabire bikomeza ari nako bitesha umutwe ubutegetsi bwamufungiye ubusa. Sibwo ubutegetsi bwa Kagame bugiye kuzajegejwa n’abagore, ku buryo atakekaga!

Jean-Michel Manirafasha

 

 

Rwanda. Akarengane k’abomatari kubera ruswa

motoAkarengane na ruswa bikorerwa abanyarwanda by’umwihariko abamotari nkuko bigaragara kuri izi ICYEMEZOimpapuro. Autorisation de transport ya taxi moto yagombaga kuba yararangiye le 13/10/2015 ariko kubera ubwoba bw’ibihano yishyuye indi autorisation mbere y’igihe ukwezi kumwe kugirango iyambere irangire le 14/09/2015. Akarengane bakorerwa ni uko RURA ivuga ko nta muntu kugiti cye wemerewe kwishyura autorisation de transport, ko zigurwa binyuze mu ma koperative ari nayo batangiramo amafaranga.

Akaga uyu mumotari yahuye nako ni uko kugeza magingo aya atari yahabwa autorisation kandi amaze amezi asaga ane yarishyuye amafaranga 32.500 Frw muri aya mafaranga harimo 22.500 Frw yishyurwa autorisation de transport y’imyaka ibiri na 10.000 Frw bivugwa ko ari igihembo gihabwa uzajya kwaka izi autorisation i Kigali kubera aya mafaranga yitwa ko ari igihembo. Umumotari iyo atari yayatanga bamusanga niwe mu rugo kuko baba bayakeneye cyane.

RURA - Copie (2)Ibibazo abamotari bahura nabyo ni uko babaha iki cyamezo kiri kumugereka barangiza ngo ntawe ugomba kubakoraho kandi bikavugirwa mu nama zirimo  abapolisi n’abasirikare byageraho abapolisi bakabandikira ibihano nkuko bigaragara kuri contenention de 10.000 Frw yandikiwe le 25/01/2016.

RURA - Copie (3) - CopieBref, aka ni akarengane dusabwa kwamagana kuko uyu mu motari byamubayeho. Yahamagaye Président wa COCTMO amusobanurira ibibazo afite amubwira ko basabye commandant wa Trafic police ya Rubavu ko batari bemerewe kurenga imbibi z’akarere kugeza ubwo umupolisi wari mu muhanda mu RURAkarere ka Rutsiro yahamagaye commandant we amusobanuza amubwira ko atabizi, aha ukaba wakwibaza niba hari police zitandukanye mu gihugu!

Rwanda. Abahinzi bakomeje gutabaza kubera « Nzaramba »!

inzara_imageUmuturage wo muri Rwabicuma mu karere ka Nyanza,  yabwiye umunyamakuru wa radio 1 kuri uyu wagatatu le 27/1 ati ikintu kidashira ntakundi wacyita atari Nzaramba. Ati dufite inzara idashira twatejwe nuko ubutaka bwacu bwaciweho amaterasi,  bwegurirwa abashoramari bahahinga urusenda, twe banyiri ubutaka baduha ibihumbi 70, bise icyata mutima. Abaturage baravuga ko aya amafaranga ntacyo yashobora kubamarira kuko niyo agomba kubatunga, bakariha amafaranga y’amashuri na mutuelle de santé. Abaturage bakomeje kubwira umunyamakuru ko abashoramari bafashe ubutaka bwabo ngo bahinge urusenda ruzajya rujyanwa ku masoko mpuzamahanga! Bati usibye ko twabwiwe ko isoko ryabuze n’umusaruro nimucye.

Ikibabaje abaturage bararirira ubutegetsi butabumva kuko basaba ko amafaranga bahabwa yo gukodesha ubutaka bwabo yongerwa cg se bagahabwa aho guhinga ibindi bihingwa byabatunga. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Aboudala yabakuriye inzira k’umurima kuko yavuze ko nta kindi gihingwa bashobora guhinga aho Rwabicuma kuko hari abashoramari bahatanze amafaranga menshi mugutunganya amaterasi no gutera urusenda. Ati gahunda ya leta ihari ni uguhinga urusenda! Kandi abaturage ntibasubizwa ayo materasi! Ikibabaje ni uko ntagisubizo afite kuri iyo nzara imereye nabi abaturage ayoboye!

Muri EDPRS II, ubutegetsi bwa Kagame buvuga ko bugomba gushyiraho ubuhinzi bwo gucuruza, noneho abahinzi bakavanwa muri uwo mwuga bagashakirwa ibindi byo gukora. None se abahinzi ba Rwabicuma bahawe iyihe mirimo yo kubatunga ko ubutaka bwabo bwahawe abashoramari ?

Ubu amajyepfo yose yu Rwanda arataka Nzaramba. No mutundi turere abahinzi barataka ko indwara za kirabiranya na kabore zimereye nabi ibyo bahinze.
Le 21/1 abahinzi b’ibirayi bahuye n’abatubuzi b’imbuto zabyo bababwira ko imbuto zabo zitagitanga umusaruro ko ubu ntacyo basaruye nabagize icyo basarura uturayi twari duto.

None se u Rwanda rutagihinga ibijumba, ntirweze ibirayi,  nta bishyimbo, ntibahinge amasaka none bazahingira amasoko mpuzamahanga, 85% bari batunzwe n’ubuhinzi batungwe ni iki ? Ikindi kibazo ni uko nibihingwa byatoranyijwe ngo bihingirwe ayo masoko byagaragaye ko ayo masoko atigeze ashakwa. Ari abashoramari ubwabo ari abahinzi bose barahomba ! None bakomeze batubeshye ko u Rwanda mu myaka 4 isigaye tuzaba tubarirwa mu bihugu bifite umutungo uciriritse?( middle income country)

Ubutegetsi bwa Kagame niba budafashe ingamba nshya mu maguru mashya Nzaramba iragarika ingongo nkigihe cya Ruzagayura.

Banyarwanda,  ubabaye niwe ubanda urugi ! Dukomeze twemere gahunda zigerageza ziri kudukorerwaho? Dukomeza gucyena no gusonza? Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kagame bwumve abo buyobora !Ariko namwe abayoborwa mu menye ko mutazumvwa mutavuze!

 

Rwanda : Ikibazo cyo kwamburwa ubutaka giteye inkeke

terrasses_ifad

Gutabariza abaturage batuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Ndama, ni akagari ka munini mu midugudu ya Munini na Kabeza. Ibintu bimeze nabi  muri  gahunda  leta yise iyo guhuza ubutaka.

Aho hantu mu mwaka wa 2013 baraje bahakora amatarasi ku ngufu za leta nta ninteguza barimbura insina, imyumbati, ibijumba, ibiti n’ibindi byari bifitiye abaturage akamaro gasumba kure ibyo byo guhuza ubutaka. Iyo myaka kandi bayirimbuye nta ngurane bahaye abaturage.

Iyo urebye gahunda yo guhuza ubutaka ni gahunda iri mu nyungu z’abantu bake na leta naho umuturage akabikeneramo. Kuko ubu aba baturage barahinga, bakabagara, hanyuma bagasarurira hamwe aho bita ngo ni muri hangali kuko ntawemerewe gutwaraho na duke murugo. Nk’ibigori iyo uciyemo icyo kotsa bakagufata ufatwa nk’umujura wese ugacibwa amande. Mu byukuri abaturage inzara igiye kubamara.

Mu guhinga kandi bategekwa kwishyura imbuto nifumbire mbere yo guhinga kandi ubwo abaturage baba babuze nibyo bararira. Ubuze imbuto ntahinge ndetse n’uwakerewe bose imirima yabo ihabwa abandi bantu ku ngufu za leta kandi ntawutinyuka kuvuga ngo buke kabiri.

NB:ibyo byose abaturage bari barabyakiriye ariko muri ino season yo mu kwa cyenda byahinduye isura kuko aho bakoze amaterasi batema imibyare yari yarongeye kumera ndetse abaturage batemaho ibitoki. Kandi hari amashyamba y’abantu ku giti cyabo mbere bagendaga batanga za ruswa ntarimburwe. None ubu haje umugoronome mushya twabashije kumenya kw’izina rimwe witwa { Clode } arimo gutegeka ngo insina n’ibiti byose birimburwe . Akabwira banyirabyo ngo babyirimburire kuko naza kubirimbuza bazishyura amande.

Abaturage rero baratabaza ngo barebe ko insina n’ibiti byabo byarokoka.

Ikindi iyo urebye umusaruro wavaga aho bakoze amatarasi mbere warutaga uhava ubu bahakoze amatarasi kuko bazamuye itaka ryo hasi ikuzimu kandi iryo taka ni umutuku nti ryera ubu abaturage bahingamo bakarumbya ugereranije na mbere batarahacukura.

Ikindi barunzemo imikingo igiye yegeranye kandi buri umwe ugira metero 2 zubugari ubwo ukageza aho umurima ugarukiye. Ku buryo aho umuntu yahingaga hagabanutse cyane. Ubwo rero kuba ubutaka buhingwa bwaragabanutse kubera iyo mikingo bacukuyemo hakiyongeraho ko bazamuye itaka ry’ikuzimu ritera, byateye abaturage batuye muri ako gace inzara idashira.

Usanga rero insina ndeste n’ibiti by’abo baturage bifite agaciro kurusha umusaruro uva muri ayo matarasi.

Ari nayo mpamvu abaturage batabaza nubwo batinya kuvuga ngo batabizira.

Kandi urebye ahantu bakora amatarasi iburasirazuba ni ahantu haringaniye kandi hateze ku buryo ubona hatari hakwiye amaterasi . Nkuko bizwi amaterasi yagenewe ahantu hahanamye. Ariko aba baturage bo muri aka gace babigirijeho nkana mu mugambi wo kwigarurira ubutaka bwabo kugira ngo bicwe ni nzara.