Archives de l’auteur : Jean-Michel Manirafasha

Kenyege1

Ese urupfu rwa Alphonse Marie Hagengimana rwo ruzabasha guhumura amaso abiyemeje gukurikira no gushyigikira buhumyi FPR ya Paul Kagame?

Mu mwaka wa 2010 ubwo Paul Kagame yazaga muri za nama nsesaguramutungo ziswe Rwanda-Day ariko mu byukuri ari Kagame-Day, abantu batandukanye icyo gihe bo muri Diaspora y’Ububiligi batanguranwaga Micro babaza ibibazo, rimwe na rimwe biterekaranye byo kwereka ko bashyigikiye ingoma ye. Muri abo banyarwanda bo muri diaspora yo mu Bubiligi hagaragayemo Bwana Alphose Marie Hagengimana nawe wabajije ikibazo acinya inkoro ku mwami Paul Kagame. Uwo Alphonse Marie Hagengimana akaba ariwe turi bwibandeho muri iki kiganiro.

 

Alphonse Marie Hagengimana yari muntu ki?

 

kenyegye1Alphonse Marie wari uzwi cyane mu gihugu cy’ububiligi ku kazi k’akabyiniriro ka Kenyenge, ni mwene Alfred Ntibitegera na Winifrida Mukandutiye akaba yaravutse ku itariki ya 26/09/1972. Alphonse rero nk’uko yakundaga kubisubiramo kenshi akaba akomoka muri karere k’Ubukonya muri Commune ya Gatonde ariko naho yakuye agatazirano ka “De Bukonya”. Twabibutsa ko Commune Gatonde ifite umwihariko mu mateka kuko yavukagamo bamwe mu byegera bya Perezida Habyarimana, aha twavuga nka Nyakwigendera Ngarukiyintwari Francois wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nyuma akaza kuba Ambassadeur, Nyakwigendera Dr. Akingeneye wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, General Rusatira wabaye umukuru w’ibiro bya Perezida Habyarimana, n’abandi benshi. Iyo Commune ya Gatonde kandi akaba ariyo ikomokamo nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe wabaye umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ndetse ikanakomokamo umugabo Magayane wamenyekanye cyane kubera ubuhanuzi bwe.

 

Alphonse Marie Hagengimana rero akaba yarize amashuri abanza mu bice bitandukanye by’igihugu kubera akazi Papa yakoraga katumaga ahora yimuka. Amashuri yisumbuye nayo Alphonse yayize mu bigo bitandukanye harimo APE Rugunga, EEC Rushaki, n’Urwunge rw’amashuri rwa Janja aho mu Bukonya nyine, kera icyo kigo kikitwa Ecole d’Economie et de Commerce de Janja. Abiganye nawe muri iyo myaka ya za 80 kugeza mu ntangiriro za 90 bakaba bemeza ko Alphonse Marie yari umuntu ukunda cyane gusabana, gushimisha abandi no kwambara neza. Icyo abenshi twaganiriye biganye nawe bamwibukiraho ngo badateze kwibagirwa ngo ni ukuntu yajyaga i Kigali kuzana za Ochestre gucurangira bagenzi be cyane cyane kuri Janja, abazwi cyane yazanye aho akaba ari Orchestre Ingeli ndetse na Orchestre yitwaga Galaxy Band. Ibi kandi bikaba byarakomeje kumuranga no mu gihugu cy’Ububiligi aho wasangaga nawe adatinya kujya imbere y’abantu akabyina kandi agasaba abantu kwidagadura.

 

Alphonse rero akaba yarageze mu gihugu cy’ububiligi ahunze nk’abandi mu mwaka wa 1999 avuye mu nzira ndende aho bivugwa ko yanyuze muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo, Centrafrique ndetse na Cote D’Ivoire mbere yo kuza kuba impunzi mu Bubiligi aho yabaye imyaka itari mike mbere yo kwerekeza mu Rwanda muri 2014 muri ya gahunda ya FPR bakunze kwita Garuka-Urebe.

 

Alphonse Marie Hagengimana yayobotse ate FPR?

 

Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Ariko igisubizo kigaragarira muri interview Alphonse Marie we ubwe yahaye umunyamakuru w’ikinyamakuru cya FPR Igihe.com, Bwama Karirima Ngarambe, ugihagarariye mu Bubiligi. Icyo kiganiro kigaragara kuri Facebook y’uwo Karirima kandi cyakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga, Alphonse Marie Hagengimana, alias Kenyenge, agaragara avuga ya magambo tumenyereye ku bantu biyemeje kuyoboka FPR buhumyi aho aba yemeza ko ngo ubutegetsi bwa kera bwa Habyarimana ngo bwari bubi naho ubutegetsi bwa FPR bwo bukaba ari ubutagatifu bwera de! Muri icyo kiganiro avugamo ngo ukuntu Papa we yafunzwe inshuro 6 n’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo azira ko yari murumuna wa Ambassadeur Kagenza Alphonse Marie, uyu Ambassadeur Kagenza akaba yarafunzwe muri ya nkundura ya kudeta yapfubye ya ba Lizinde muri za 1980.

 

Muri icyo kiganiro, Alphonse Marie alias Kenyenge uretse gusebya ubutegetsi bwa Habyarimana asingiza ubwa Kagame, akomeza agira ati: ” Iyo uba mu Bubiligi, abantu bakubwira ibintu bitari byo, Ngo nugera ku Kibuga abantu bazahita bakubaga. Kandi sibyo siko bimeze”.

 

Ikibabaje cyane nuko ibyo yavugaga muri 2010 gutyo, ari byo byamubayeho muri 2021, agapfa ku myaka 48 mu rupfu rubabaje kandi rutunguranye kandi rwuje amayobera ari nabyo tugiye kubasobanurira muri iki nyandiko duhereye kuri ubwo buhumyi Alphonse Marie yagaragaje muri icyo kiganiro bukaba bwarahindutse ubuhanuzi bwamusohoreyeho nyamara yaraburiwe kenshi akavunira ibiti mu matwi!

 

Abashaka kwirebera icyo kiganiro mwanyarukira kuri Facebook ya Karirima Ngarambe cyangwa ku Gihe.Com niba DMI itarabategeka kugisiba.

 

Ukoze isesengura ry’ibyo Nyakwigendera Alphonse Marie Hagengimana yatangarije muri icyo kiganiro yagiranye na Karirima wa Igihe.com, ukongeraho ikibazo-gisingizo yabajije Paul Kagame muri Kagame Day yo mu Bubilligi muri 2010, usanga Alphonse yari yizeye ko nataha akagera i Kigali yari guhabwa imyanya, agakomera muri Politiki nk’uko ababikoze nkawe nka Nduhungirehe wari inshuti ye, Sandrime Maziyateke Sadidi, Evode Uwizeyimana, n’abandi byabandegekeye. Nyamara Alphonse yirengagije nkana imiburo y’inshuti n’umuryango we, wamuburiraga ko agatsiko ka FPR ya Kagame ari agati kadacanwa kandi ari inyama itaribwa kabiri.

 

Alphonse Marie ntiyashoboye gutsinda ibishuko bya FPR yari imaze gushora akayabo k’amadolari muri Gahunda yo gucyura bamwe mu bana b’impunzi bakomoka ku bahoze ari abayobozi cyangwa se abantu bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi ikibabaje bakagenda babuvuga ibinyoma mu rwego rwo kwerekana ko ubutegetsi bw’inkotanyi bwera naho ubwabunjirije bukijima. Ndetse bamwe muri abo bana ntibatinye no gusebya ba Se ku mugaragaro bababashyera.

 

Iyo gahunda yo gucyura abana bo muri Diaspora cyane cyane bakomoka ku bategetsi ba kera, yari gahunda ikomeye yanatumye abenshi muri bo bagaragara bamamaza Kagame mu matora nk’uko byagaragaye ku mafoto no ku mbuga nkoranyambaga. Nguko uko urubyaro rwa General Rusatira, rwa Col Ruhashya, Col Nsekalije, Ex Ministre Nduhungirehe, bene wabo ba Col Bagosora, n’abandi n’abandi batashye. Iyo gahunda yatangijwe kera cyane na Colonel Patrick Karegeya akiyobora urwego rushinzwe iperereza ryo hanze (atarashwana na Kagame) na n’ubu nyuma y’imyaka itari mike ikaba igikomeje aho ejo bundi umwana w’uwahoze ari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Francois Ngarukiyintwali wari nsoma mbike wa Hayarimana, nawe yahawe umwanya mu nama y’ubuyobozi y’ikigega agaciro. Ibi wenda umuntu udasobanukiwe akaba yakumva ari ibintu bisanzwe ariko ushyize ku munzani umubano wa Perezida Habyarimana na Ministre Ngarukiyintwali, ugashyira ku munzani uruhare FPR Inkotanyi yagize mu kwica no kwanduza isura ya Perezida Habyarimana kugeza kuri uyu munota, wakumva igisobanuro cya wa mugani uvuga ngo: Umwana w’umupfu yiteye inkanda y’inka yicaga nyina!

 

Ni muri iyo nkundura rero Alphonse Marie ukomoka kuri Alfred Ntibitegera wahoze ari Substitut nawe yamanutse mu Rwanda rwa FPR kwamamaza Kagame yizeye ko azabona ishimwe mu gifu akaba ahakuye urupfu rutunguranye, rubabaje rusigiye abe agahinda gusa.

 

Alphonse Marie ageze i Kigali ikizere cyabyaye amasinde! Ese yaba koko yari maneko wa FPR?

 

Amakuru dukura mu nshuti ze za hafi mu Rwanda na hano mu Bubiligi, yemeza ko Alphose Marie akigera i Kigali atabonye ibyo yari yizeye guhabwa. Uretse kunywa biere no kujya mu maraha mu mahoteli hirya no hino mu Rwanda, Alphonse nta kintu gifatika yakuye muri FPR. Abantu benshi bakaba barakundaga kumubona asangira n’abamaneko bakomeye ba FPR, abo muri Diaspora bemeye kujya muri iyo gahunda yo kwambika icyera FPR no gusebya ubutegetsi bwayibanjirije, ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.

 

Kenyege1Ikindi cyagiye kigaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe Alphonse yakuye muri FPR, ni amafoto yagiye yifotozanya naKenyegye4 bamwe mu bikomerezwa bya FPR cyane cyane akaba yaragaragaye mu Bireau bya General James Kabarebe inshuro zirenze imwe.

 

Aha umuntu akaba atabura kwibaza icyo yabaga agiye kumarayo kuko nk’uko twabibwiye b’abari i Kigali ntabwo ari buri wese ushobora kwinjira mu Bureau bya Kabarebe kandi agasohokamo bamaze kwifotozanya. Uretse General Kabarebe, Alphonse Marie yagaragaraga mu mafoto ari kumwe n’ibindi bikomerezwa byo muri FPR umuntu akaba atabura gutebya avuga ko amafoto nabo banyabubasha b’ingoma ya Kagame ari cyo Alphonse Marie yakuyemo gusa bikanarangira abuze ubuzima.

 

Ese mama Alphonse yaba yarahabwaga ubutumwa bwo kuneka na FPR? Ibi nabyo iperereza twakoze rikaba ritaratugejeje ku makuru y’impamo ariko umuntu wese umenyereye imikorere ya FPR akaba atabura kugira amakenga kuko FPR ni agatsiko gato ahubwo gakoresha abantu nka ba Alphonse kugira ngo kagere ku bo gashaka kagamije kubinjiza muri syteme yako cyangwa se kagamije kubagirira nabi iyo biri mu nyungu zako. Dukurikije rero uko Alphonse yabagaho kuva yasubira mu Rwanda tukaba tutabura kuvuga ko kuri FPR yari nka ka gakoresho abafaransa bahaye izina rya “marionette”.

 

Alphonse Marie mu rupfu rwa Rwasibo Bernard. Ese Alphonse Marie ari mu babigizemo urahare cyangwa yarakoreshejwe ?

 

Mu kiganiro cyahise kuri RTV-Inkingi  mu minsi ishize gifite umutwe ugira uti: JB Rwasibo ni umwe mu bashinze Republika|Uko Yabayeho|Guta umurongo|Ubuhamya bw’Abakobwa be, mu buhamya abakobwa ba Rwasibo batanze bakaba baragarutse ku rupfu rwababaje abantu cyane rwa musaza wabo Bwana Bernard Rwasibo witabye Imana mu buryo bw’amayobera i Kigali muri 2017. Muribuka ko abo bakobwa ba Rwasibo badutangarije ko musaza wabo yahamagawe na bagenzi be bamuhatiriza kuva aho yari acumbitse ngo akaza bagasangira ikirahuri. Muribuka ko batubwiye ko yabanje kwangira ariko kubera kumuhatiriza birangira aje asangira n’abo bagenzi be, ariko ngo akaza kumva atameze neza akajya mu modoka ngo atahe yarenga metero nkeya bakabona yikubise hasi arapfuye.

 

Nk’uko bigaragara ku ifoto ya nyuma ya Bernard Rwasibo yifotoje n’abo “bagenzi be” umwe muri bari muri iyo groupe ni Alphonse Marie Hagengimana.

 

Kenyegye5Biragoye kwemeza uruhare Alphonse Marie yaba yaragize mu guhamagara Bernard Rwasibo kuza kunywa Biere bikarangira ahaguye. Biragoye kandi kumenya niba Alphonse Marie hari icyo yaba yari azi, cyangwa yaramenye kitatangajwe ku rupfu rwa Bernard Rwasibo. Ariko icyo twakwemeza ni kimwe: ni uko muri FPR harimo urupfu. Kuva muri 1990 kugeza ubu, gupfa imfu zidasobanutse ni ibintu bimaze kuba umuco wabaye akarande k’ingoma ya FPR. Ibyo tutabona ni ibihishwe, ariko ibigaragara byo turabibona ni imfu zidasobanutse ntizigire na enquete.

 

Ikintu cyonyine cyatuma abantu bamenya ukuri dukeka ni uko rwaba urupfu rwa nyakwigendera Bernard Rwasibo, rwaba urupfu rwa nyakwigendera Alphonse Hagengimana, nuko hakorwa enquete idafite uruhande ibogamiyeho ikubiyemo enquete criminelle ndetse na bimwe bita autopsie byose bikozwe n’inzego zigenga. Ibi byatuma ukuri kumenyakana. Nyamara kubera guhisha ukuri ibi FPR ntibikozwa muri izo affaires zose. Ubu umuryango wa Alphonse Hagengimana ukaba nta kindi wakora uretse kurira no kumuherekeza gusa. Ninako byagenze kuri Kizito Mihigo nk’uko mwabikurikiranye. Ikibabaje kuri Alphonse Hagengimana nuko mbere yo kumanuka i Kigali, imiburo y’ibyo byose yayihawe ariko akanga kumva none akaba ahasize ubuzima. Ese uru rupfu rwe hari isomo rusigiye abameze nkawe?

 

Urupfu rwa Alphonse Marie: Amayobera y’ingoma mpotozi ya FPR arakomeje.

 

Amakuru twashoboye gukura mu nshuti ze za hafi haba mu gihugu cy’ububiligi cyangwa mu Rwanda ni uko Alphonse Marie uko iminsi yagiye yisunika yagiye abona ko ibyo yabwiwe kuri FPR akanga kubyumva byari ukuri. Uretse ko umuntu atahakana ko atari abizi ahubwo yabyirengagije nkana kubera gushaka indonke.

 

Ikintu cya mbere cyagoye Alphonse Marie ni uko FPR itamuhaye umwanya yari yizeye atega indege agenda ayisingiza. Ikindi cya kabiri ni uko kuba mu Rwanda byamuhumuye amaso akibonera akarengane abanyarwanda babamo buri munsi ndetse hari n’abatubwiye ko mbere y’urupfu rwe Alphonse nawe ubwo bukene bwari butangiye kumugeraho kubera ko agafaranga kari kamaze kumushirana, nta kazi kazwi afite, ndetse n’iyo FPR yizeye imureba nk’uko isanzwe ireba abo itagikeneye cyane nk’umutaka nyumva y’imvura, cyangwa shikreti nyuma yo kunyunyuzwa.

 

Hari umwe mu bo twaganiriye watwibwiriye ko Alphonse Marie yari yaratangiye kubihirwa ku buryo yari atangiye kujya akritika ubutegetsi bwa FPR mu ibanga.

 

Yashatse kugaruka mu Bubiligi biranga!

 

Alphonse Marie rero ngo yashatse kugaruka mu gihugu cy’Ububiligi ariko biranga. Muti byagenze bite? Alphonse Marie twashoboye kumenya ko nta bwenegihugu bw’ububiligi yari afite mbere yo kujya i Kigali. Icyangombwa yari afite kimwemerera kuba mu Bubiligi kikaba cyaramwemereraga kuba yasohoka ku Butaka bw’Ububiligi ariko ntarenze igihe runaka ari hanze yabwo. Alphonse ageze i Kigali yariraye, aryoherwa n’iraha, yizera FPR, birangira arengeje igihe, maze agerageje kugaruka ababiligi bamubera ibamba.

 

Abuze amahitamo, yemeye gutura mu Rwanda ategereza ko FPR wenda yazamwibuka araheba. Guhora yifotozanya n’abakomeye, asangira inzoga na ba maneko ntacyo byamumariye. Ahubwo ikizere yagiriye FPR cyamubyariye amazi nk’ibisusa.

 

Urupfu rwa Alphonse Marie ruhishe byinshi

 

Itariki ntarengwa rero yabaye umunsi wa Assomption ku itariki ya 15 Kanama 2021. Kuri iyo tariki nk’uko tubikura mu nshuti ze za hafi ngo Alphonse Marie yabyutse ari muzima nta n’igicurane ataka. Ndetse ngo yabyutse yifuriza abantu umunsi mwiza wa Assomption ku mbuga nkoranyambaga dore ko biri mu byamurangaga kumenya kuganira no gusabana.

 

Mu masaha y’igicamunsi rero nibwo inkuru zatangiye gucicikana ngo Alphonse Marie yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye akaba ari muri Urgences z’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK. Ntibyatinze Alphonse Marie aba agiye muri Coma.

 

Abagize umuryango bafatanyije n’inshuti ngo bihutiye kureba ko yagezwa byihutirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho. ariko biranga ubushobozi burabura, na ya FPR yagiye asingiza ntiyamwishingira, ngo biza kurangira ajyanywe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

 

Hari umuntu utaramenyekanye watanze ubuhamya muri audio ko yiboneye Alphonse Marie ari muri CHUK avirirana amaraso ariho arwana n’umutima ubona hari icyo ashaka kuvuga ariko bikanga umutima uramwangira birangira agiye muri Coma.

 

Ageze i Kanombe rero nta cyo byatanze, mu gihe abaganga bari bakireba icyo bakora nibwo ku wa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, Alphonse Marie Hagengimana alias Kenyenge waburaga ukwezi ngo yuzuze imyaka 49 kuri iyi si, yahise yitaba Imana.

 

kenyegye6_twitIbintu byabaye nyuma y’urupfu rwa Alphonse Marie biteye kwibaza byinshi. Akimara gupfa Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku butumwa yanyujije kuri twitter yemeje (mbere y’uko byemezwa na muganga) ko ngo uwo yise “umuvandimwe we” Alphonse Marie yitabye Imana azize indwara yo guturika udutsi two mu bwonko bakunze kwita Stroke.

 

Bukeye ku itariki ya 18 Kanama, igihe umuryango n’inshuti bari mu gahinda no gutungurwa n’urupfu rwa Alphonse Marie, hatangiwe gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga za audios ziteye isoni zemeza ko ngo Alphonse Marie yaba yaragiye kurya iraha na ba bakobwa bicuruza maze ngo akanywa ya miti yongerera ubushake abagabo yitwa Viagra ngo akayivanga na Whisky maze ubwonko bugaturika!

 

Kubera ko abantu bamaze kurambirwa ibinyoma bya FPR, aya ama audios yahise avuguruzwa n’abantu biboneye Alphonse ari muri CHUK cyane cyane audio nayo yacicikanye y’umuntu bigaragara ko ari mu Rwanda yemeza ko ibyo byavugwaga muri izo audios zisebanya bitari ukuri na gato.

 

Nyuma kandi kuri uwo munsi hatangiwe gukwirakwizwa ifoto ya Alphonse Marie agaragara avirirana amaraso ku buryo abenshi mu bayibonye, bakaniyumvira izo audios zakwirakwije akimara gupfa bahise bibuka ibyavuzwe Kizito akimara gupfa ko ngo yiyahuje amashuka yararagamo, maze umunyamakuru Cyuma Hassani akaza gutangaza ibimenyetso by’ibikomere umurambo wa Kizito wari ufite abantu bakumirwa.

 

Alphonse Marie Hagengimana rero wanze kumva umuhanano aba arapfuye agenda asize imfubyi, yaranze kumva imiburo y’abamubuzaga kwigemurira ingoma yica ya FPR.

 

Mu bantu twashoboye kuganiriza i Kigali bari bazi Alphonse Marie batifuje ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, bemeza ko Alphonse yagendaga mu bikundi n’ubundi byari kuzamukoraho. Alphonse uretse kwikundira kurimba, gusahinda, abamumenye bemeza ko nta bundi bugoma agira.

 

  • Ese mama yaba yarahawe Misiyo akayinanirwa agahitanwa?
  • Ese yaba yarumvise amabanga amucisha umutwe?
  • Ese ryaba ryaramucitse akidoga abo bicanyi bikikanga ko azabavamo bakamubanza icumu?

 

Dukurikije ibyo twabwiwe n’inshuti ze za hafi dusanga ibi bibazo byose byasubizwa no kumenya ibi bikurikira :

 

  • Kumenya abantu bari kumwe na Alphonse ku munsi wa Assomption.
  • Kumenya ibyavugiwe kuri telephone ye uwo munsi wose
  • Gukora autopsie ikozwe n’umuganga wigenga mu bitaro byigenga bidafite aho bihuriye na FPR
  • Gukora enquete ku rupfu rwe ikozwe n’inzobere mu gukora enquete criminelle yigenga idafite aho ihuriye na FPR.

 

Reka tubagezeho amwe mu magambo yanditswe ku rukuta rwe rwa Facebook n’uwitwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza asezera kuri munywanyi we Alphonse Marie. Emmanuel yagize ati:

Kenyegye7_manu

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ubu butumwa bwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza ni bumwe mu butumwa bwinshi bwatangajwe n’abantu batandukanye haba muri diaspora cyangwa mu Rwanda, haba abashyigiye FPR cyangwa abayirwanya ndetse n’abadashishikajwe na politiki bose muri rusange bigaragara ko babajwe n’urupfu rwa Alphonse Marie. N’ubwo yanze kumva umuhanano, ariko Alphonse Marie abantu bose mu bice bitandukanye bagarutse ku kintu cy’uko Alphonse yari azi gusahinda, gusabana, kurimba, ariko cyane cyane kutita ku bintu aribyo Emmanuel yise kuba “naif”. Ibi rero bikaba ari byo abantu benshi bakurikira FPR bazira kubera ko FPR ni agatsiko criminelle kegereye Paul Kagame kagamije gukora byose ngo kagume ku butegetsi. Ubuzima bw’aba bagakurikira buhumyi bukaba ntacyo buvuze na gato mu gihe nako ubwako kikora mu nda kagahitana abo mu ngoma imbere.

 

Ni somo ki urupfu rw’amarabira rwa Alphonse Marie Hagengimana rusigiye abiyemeje gushyigikira buhumyi FPR-Inkotanyi ya Paul Kagame

 

Umuntu arebye uko bimeze ubu, yasubiza iki kibazo mu ijambo rimwe ati: NTARYO. Nta somo rwose impumyi zishobora kubona. Cyangwa se rizibona bigoranye. Ngira ngo muribuka igisubizo Evode Uwizeyimana yasubije uwari umuburiye maze akamusubizanya ibitutsi umuntu atasubiramo ngo inkotanyi nizinyica ntuzandirire.

 

Ibi rero bya Evode akaba atariko twe tubyumva kuko n’ubwo umuntu nka Alphonse Marie yanze kumva akaba yumviye ijeri ahasize agatwe, twe nk’abantu bafite umutima turamuririra. Kandi tukibaza niba wenda urupfu hari abo rwasigira isomo. Gusa biragoye.

 

Ni kenshi abantu baburiwe. Bizimungu, Kanyarengwe, Kajeguhakwa, Sendashonga, Kabera Assiel, Mazimpaka Patrick, Kayitare witwaga Intare batinya, Fred Rwigema, Bayingana Bunyenyezi, Adam Waswa, Patrick Karegeya, Assinapol Rwigara, bamaze gupfa, gucecekeshwa, gukeneshwa n’akaboko kamwe. Ese abo banyarwanda baburirwa bakanga kumva tuzabite ba Bazumva ryari?

 

Alphonse Marie Hagengimana Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Jean-Michel Manirafasha

 

 

 

 

 

Abicanyi ba FPR Inkotanyi bagiye kuyogoza u Bulaya

Ambassade y'u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi/photo jambonews.net

Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubiligi/photo jambonews.net

Inzego z’ubutasi z’u Rwanda zohereje amatsinda y’abicanyi b’umwuga mu bihugu bitandukanye kw’isi. Afrika n’u Bulayi byo babigize agatobero. Muribuka ko muri Afrika bahiciye Col Patrick Karegeya, bakarasa Gen Kayumba Nyamwasa, bakica abantu muri Mozambique, bakica abandi i Bugande abandi bakabashimuta,…

Mu Bulayi  rero naho hamaze gukorwa anketi yagaragaje ko iryo tsinda ry’abicanyi rikomeye cyane kandi ibikorwa byaryo bibi bimaze kuba byinshi.

Nkuko ikinyamakuru  »jambonews » cyabitohoje, abo bicanyi bibumbiye mu mutwe witwa “Intervention Group”, wagiyeho igihe cya Robert Masozera wari amabassaderi mu Bubiligi. Niho général-major Jack Nziza yashinze lieutenant-colonel Franco Rutagengwa na brigadier-général Francis Mutiganda bo muri DMI kwiga uko uwo mutwe w’abicanyi wajyaho n’uburyo ugomba gukora. Ambasaderi Masozera rero yagejejweho gahunda hanyuma hatoranywa insoresore zo

Bamwe mu nsorerore zatojwe ubwicanyi. Abenshi bari mu Bubiligi/photo jambonews.net

Bamwe mu nsorerore zatojwe ubwicanyi. Abenshi bari mu Bubiligi/photo jambonews.net

kuwushyiramo. Muri 2014, izo nsoreresore zagiye mu Rwanda guhabwa imyitozo ngo nazo nizigaruka zizigishe abandi. Abo  »jambonews » yashoboye kubona amazina ni aba : Victor Kayumba, Abou Uwase, Gustave Mukunde, Claude Muvunyi, Olivier Jyambere, Lewis Murahoneza, Florent Kamanzi, Octave Nyangabo, Gaston Basomingera, Jean-Bosco Rutaganga, Emery Rwigema Seka, Olivier Barlamont-Kayiganwa, Jean-Claude Uwagitare, Jean Aimé Nkundabagenzi, Edwin Mutabazi,  Prosper Rutayisire, Vincent Kabagema, Eric Muhirwa, Felix Rukundo Butera, Clovis Nkubito, Ndekezi Chico, Kennedy Bizimana, Claude Birasa.

Tumenye bamwe bo muri  »Intervention group » :

Lewis Murahoneza alias Kigurube :

Lewis yize kuri Epa. Ni uwo w'ikigabo wicaye iburyo

Lewis yize kuri Epa. Ni uwo w’ikigabo wicaye iburyo

TwashobIMG-20190622-WA0007oye kumenya ko kuva 1983 yigaga i Kigali kuri EPA.

Interahamwe zivutse arahurura azijyamo. Ngo yishe abantu mu Gitega ya Nyamirambo. Azwi nka Ruharwa. Kubera ko ariko yari muto, gacaca yamukatiye imyaka 35. Aho yumvikaniye n’ubuyobizi bwa FPR, ngo abo yiciye aho ku Gitega barababwiye ngo ku nyungu z’igihugu ntihazagire uzagira icyo avuga kuri Kigurube. Niyo surnom kuva akiri muto.

Lewis

Lewis

Umucikacumu wabitubwiye yaravuze ati : « Basigaye batubuza no kuvuga abatwiciye ? »  Bati « ubu icyaha cyemerwa ni ukutavuga rumwe na Leta. Naho ubundi uriba, ukica, upfa kuba uri ku ruhande rwabo, si i cyaha ». Baduhaye urugero rw’umuntu ufite hotel i Huye yitwa Credo. Ayifatanyije na général Kabarebe. Nyiri hotel yitwa Rutayisire ariko agomba ngo kuba ari n’umushumba wayo nyirayo ari uriya Kabarebe.

Uyu Rutayisire yishe rero umukozi we amukubise umuhini mu mutwe. Ntibamufunga. Ngo baramubwira ngo azajye aha umuryango we amafaranga yo kuwutunga. Niba ngo hari nayo yatanze, yabikoze rimwe gusa

Ibi bya Kigurube babitubwiye bamaze gusoma iriya article ya « Jambonews » ko ari muri équipe ishinzwe terrorisme mu Bubiligi. Bati ni ruharwa azabica ntazabitinya.

 

Jean-Claude Uwagitare, alias Mafene:

Uwo musore yahoze muri DMI. Aza ino ngo ahunze ariko niwe uri muri bamwe bari kw’isonga ya ririya tsinda ry’abicanyi.

Kugira ngo ibikorwa bya  »Intervention Group » babitwikire, uyu Mafene yashinze sosiyete ya “Gardiennage”, izi zitanga abantu bo gukora sécurité, kuwagitare2urinduwagitare3a umutekano mu maduka, mu tubari, mu tubyiniro (Boîtes de nuit),… Abenshi rero muri iryo tsinda bameze nk’abakozi be.

Igihe prezida Kagame yari mu Bwongereza mu myaka yashize, Uwagitare ari mu bo polisi y’cyo gihugu yafashe bafite ibyuma. Babafashe ntawe baragitera kubera ko hari uwagitare1ikipe y’Abanyekongo yababereye ibamba, ihamagara polisi.

Uwaba afite amakuru ku bandi bo muri aka gaco gashaka gukora ishyano i Bulayi, yayatwoherereza.

Umugambi wa Leta ya FPR wo gukora amahano uracyakomeza kubera ko nkuko tubisoma mu binyamakuru haravugwa umwihero w’intore za FPR zo muri Europe uzabera lille itoreroI Lille mu Bufransa, ariko kubera kujijisha, ku butumire banditse ko uzabera I Paris.

Murarye muri menge, kandi ngo muroge magazi, amazi si yayandi.

Jean-Michel Manirafasha
Bruxelles, le 24/05/2019

Mwalimu wo mu Rwanda arutwa n’umunyonzi

photo http://www.congoactuel.com

photo http://www.congoactuel.com

Gukandamiza no gusuzuguza mwalimu mu Rwanda biri muli gahunda mbisha y’agatsiko kashimuse ubutegetsi muli 1994 yo gushaka kuzabugumana ubuziraherezo gaheza abatakagize.

 Ku tariki ya 17 /4/2019 Radio Inkingi yagiranye ikiganiro na bamwe mu balimu bo mu Rwanda ( mettre le lien). Muli icyo kiganiro bagaragaje ko umwalimu asuzuguritse , ahembwa intica-ntikize kandi nayo ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR-Inkotanyi rikayimwambura ribinyujije mu misanzu itegeka gutanga ngo bigure,kandi ari nako basaba mwalimu gukora amasaha y’umurengera n’akazi kenshi ushize mu gaciro atashobora, kandi ngo atange uburere mw’ishuli ku buryo bukwiye.

Twibutse ko umwalimu mu Rwanda ahemba ku kwezi ibihumbi mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda: 40.000 Frw. Ayo akaba angana n’ama dollars gusa mirongo itanu: 50 Dollars. Ababa mu bihugu bya Bulaya kandi na Amerika bazi ko ayo mafaranga angana n’umushahara w’umuntu ku munsi muri ibyo bihugu: nyakabyizi! Ariko umupagasi w’i Bulaya cg Amerika ukorera ayo ma dollars 50 ku munsi ntabwo Leta igaruka ngo imusabe kuyagabana nawe ikoreshesje gusaba imisanzu… Uwo mushahara (50 dollars /jour) witwa ahubwo “ Salaire minimum” aribyo kuvuga “ Intica-Ntikize”. Iyo rero ubabwiye ko mwalimu wo mu Rwanda ariyo ahembwa ku kwezi kandi bakamusaba imisanzu no gukora andi masaha arengeje…. noneho bakaba barasomye ko u Rwanda rwa FPR rwateye imbere cyane ku buryo barufata nka Singapour d’Afrique, ntibabyumva.

Twibutse kandi ko mbere yuko Inkotanyi zitera u Rwanda muli za 80 mwalimu yahembwaga nk’ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda: 15 000FRw.

Icyo gihe yanganaga na hafi amadollars ijana na mirongo itanu: 150 dollars. Icyo gihe Mwalimu yafatwaga nk’umuntu wubashywe kandi wifashije ku musozi no mu karere kuko yakoraga akazi ke ko kwigisha abana kandi agatunga urugo rwe atanga urugero.

Icyo abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba kumenya ni uko gupyinagaza mwalimu no kumutesha agaciro mu Rwanda biri muli gahunda-mbisha ya FPR yo kugumisha abo yagize ingaruzwamuheto muli 1994 mu cyiciro kitabaha kugera ku byiza by’igihugu haba mu bukungu cyangwa mu nzego z’ubutegetsi cyane cyane. Mu gihe nta mwana wo mu gatsiko ka FPR n’umwe ushobora kwiga muli ayo mashuli ya Leta yigishwamo na mwalimu wacupijwe, amashuli yitwa aya Leta azigwamo gusa n’abo twita “ bene Ngofero” ba Rubanda Rugufi.  Abayigamo rero niba ntacyo biga ntibazahigana na bene Indobanure za FPR zize mu mashuli privées bakurikira programmes nk’izo muli USA, GB , Belgique etc…

Birumvikana rero ko nta mwana uzaba yarize muli biriya bibeho ngo ni amashuli  ( primaires barangiza batazi gusoma no kwandika, secondaires barangiza batazi ishami bakurikiye cyangwa andi abaho, Kaminuza barangiza batazi kwandika urwandiko rwo gusaba akazi…) ntaho azapimira na mwene Afande warangije muli Carnegy Melon University akajya kuminuza muli Massachussett. Bityo, abana b’Inkotanyi nibo bazibona aribo bonyine bikubiye byose (ubutegetsi, ubukungu…) mu Rwanda bizanaborohera kubisobanura (justifier) kuko abize muli ariya mashuli ya Leta bazagumya kuba inkandagirabitabo ku buryo bugaragara. Hakurikijwe principe ngo : kureba ubushobozi n’ubumenyi.

Gukandamiza Mwalimu mu Rwanda rero ni Politique ndende kandi mbisha ahubwo twagombye gutangira kwamagana,  kuko uwayita Apartheid cyangwa plannification du genocide culturel ntiyaba yibeshye.

 Ibi biri mu mpamvu za mbere ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bwagombye kwamaganwa no kurwanwa na Rubanda.

Jean-Michel Manirafasha

 

 

Umwaka wa 2018 usize uburenganzira bw’imfungwa buhagaze bute mu Rwanda?

prisonniersHagiye humvikana abantu bamwe na bamwe bashima abandi banenga uko infungwa mu Rwanda zifatwa , hari bamwe bemeza ko zifatwa neza abandi nabo bakavuga ko zikorerwa iyicarubuzo. Reka turebe uko ibibazo bimwe na bimwe byari byifashe uyu umwaka mu magereza atandukanye yo  mu Rwanda.

 

1. GUKUBITWA MURI GEREZA 
Uyu umwaka hakunze kumvikana cyane ikibazo cy’abagororwa bakubitwa muri gereza zitandukanye ariko reka dufate gereza 5 zakunze kuvugwamo inkoni kurusha izindi hano mu Rwanda.

 

a) GEREZA YA NYARUGENGE
Muri iyi gereza humvikanye abantu batandukanye bavuga ko abantu babo bakubitwa n’abayobozi ba gereza muri abo hari umuryango wa Twagirayezu Fabien wabivuze ndetse utanga n’ikirego ku nzego zitandukanye umutabariza muri izo nzego ziragewe harimo urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS), komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (CNDP) ndetse na Minitisiteri y’ubutabera mu Rwanda. Umuryango we wavugaga ko yakubiswe na maneko wa gereza ndetse yangirwa no kwivuza.


b) GEREZA YA NYAKIRIBA
Iyi gereza iyoborwa na Sp Innocent Kayumba wamamaye cyane  hano mu Rwanda   kubera ubugome akorera infungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza. Bimaze kumenyerwa ko umugororwa wese wimuriwe muri Iyi gereza ikaze ahabwa ari inkoni, asanga hateguwe ingunguru irimo amazi mabi maze agahabwa umubatizo bita (Kuvuruguta), akamara iminsi itari munsi ya 30 mu gasho karimo amazi ntacyo kuryamirwa no kwiyorosa ahawe.

 

Mumpera z’ukwezi kwa cyenda Dr Niyitegeka Theoneste yimuriwe yo avanywe muri gereza ya Nyanza nuko yakirwa muri ubwo buryo twavuze haruguru  kugeza magingo aya hari kumvikana abantu batabariza Dr Niyitegeka Theoneste bavuga ko yimwe y’uburenganzira bwo kugemurirwa amafunguro yandikiwe na muganga.

 

Muri iyi gereza kandi havuzwemo ko bakubise umugororwa witwa Eric wo mu karere ka Rutsiro bikamuviramo gupfa.

 

c) GEREZA YA NYANZA
Iyi gereza yitwa ko ari gereza mpuzamahanga ariko nayo iracyarangwamo iyicarubuzo kubafungwa, muri uyu umwaka dushoje havuzwemo inkoni kuburyo bukabije ibi kdi bikorwa n’umuyobozi mushya wayo witwa Rutayisire Karera, ushaka umwanya wa kabiri mu Rwanda mu kwicisha abagororwa urubozo.

 

d) GEREZA YA RUSIZI
Kuwa 25/11/2018 abacungagereza bakurikira:
_Mutabazi
_Gatako
_Nshogoza na
_Viateur

 

Bakubise umugororwa witwa Mushimiyimana Valens ananirwa kwigenza ahubwo bamutwara mu ngorofani, agejejwe muri gereza yangiwe kwivuza bagenzi be bamubarije uburenganzira bwo kwivuza bahita bimuriwa aho bita mugisaza mu rwego rwo kubacecekesha no gukanga abasigaye ngo hatagira ubaza icyo kibazo cya mugenzi wabo,abo bimuwe ni: Sibomana Jean Bosco na Ngendahimana Adaudatus.

 

Birasanzwe cyane ko abafungwa bakubitwa muri iyi gereza.

 

e) GEREZA YA NGOMA
Gereza ya ngoma yagenewe gufungirwamo gusa abagore , ubusanzwe bizwi ko nta muntu upfa gukubita umugore, ndetse niyo mwaba mwarashakanye yaguhemukiye ukamukubita leta iguhana itakubabariye, ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishyingiye kugitsina no guhoza umugore(uwo mwashakanye) ku nkeke.

 

Byumvikana ko icyo umugore yaba yakoze cyose bidakwiye kumuhanisha inkoni , ariko biratangaje gusanga noneho akubitwa ndetse afunzwe bikarengaho agakubitwa n’umugabo utari we ndetse mu gihugu cyivuga imyato ko cyateje imbere umugore.

 

Mu kwezi k’Ugushyingo gereza ya Ngoma iherutse kwakira abagororwa b’abagore bavuye Mageragere maze bahageze  barakubitwa karahava mubakubiswe twabashije kumenya harimo Mme Uwitonze Clemence n’undi witwa Alphonsine bahimba kibonke.

 

2. UBUCUCIKE MURI GEREZA
Mu Rwanda hari akamenyero ko ukoze icyaha icyari cyo cyose ntakindi gihano ahabwa uretse gufungwa , nyamara muri leta zabanje hari ibyaha butafungirwaga ahubwo byakemurwa n’inzego z’ibanze bakunga abahemukiranye bikarangira kandi bigatanga umusaruro kumpande zombi ndetse na leta ntibihomberemo ariko ubu leta ya  Fpr icyayo no ugufunga gusa , hari abantu usanga bafungirwa kwiba ibijumba, ibitoki, amateke, amacupa (amavide) ugasanga bahanishijwe igifungo kirenze imyaka ibiri.

 

Ibyaha nk’ibi bigira uruhare mu gutuma muri za gereza huzuramo abantu zidafitiye ubushobozi bwo kwakira ariho usanga abafunzwe batagira aho kurara bityo bakaryamishwa ahadakwiye ngo muri za koridoro, kumbaraza n’ahandi ugasanga banyagirwa,ntabuhumekero , kubera imbeho bakarwara umusonga bamwe bagapfa.

 

3. IMIRIRE NO KWIVUZA
Abagororwa bo mu rwanda batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, aya mafunguro anengwa ko nta ntungamubiri zihagije afite kandi ingano  (quantity) yayo nayo ntiba ihagije kuburyo byatunga umuntu igihe kirekire kuko bahabwa agakombe kamwe k’ibigori n’akandi k’ibishyimbo, niyo mpamvu akenshi hari abagororwa usanga barishwe n’umudari.

 

Kuvuzwa nabyo ntibihagaze neza namba kuko usanga kugira ngo abagororwa bavuzwe bisaba inzira ndende abenshi bikarangira batanavujwe ,hari abagwa mu kigondera buzima cya gereza kubera gutinda koherezwa mubitaro bifite ubushobozi,  Abashoboye kugezwa kubitaro byisumbuye nabo usanga akenshi Rendez Vous bahabwa zitubahirizwa, abashyizwe mubitaro nabo baba bariho amapingu kubitanda byo kwa muganga ugasanga bazirikiye kubitanda, impapuro abagororwa bahabwa iyo bagiye kwa muganga bandikaho ibyaha bafungiye, ibi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza imbere ya muganga ,dufashe urugero ntabwo byoroshye kumva ko umuganga wacitse Ku icumu yaha serivisi nziza uwakoze jenoside, bombi ntibaba bameze neza, ikindi mu cyumba basuzumiramo hari ubwo usanga umurwayi yinjiranamo n’umucungagereza bitwaje ko ngo  uwo ari high risk yatoroka.

 

4. UMUTEKANO W’ABAGORORWA BAFUNZWE
Muri uyu mwaka humvikanye iraswa rya hato na hato muri Gereza bakitwaza ko abarashwe bari bagiye gutoroka, twafata urugero rwa GEREZA ya Nyanza aho uwitwa Nsengiyumva Jotham yarasiwe imbere muri gereza mu ntango  z’uyu mwaka bakavuga ko yari agiye gutoroka. Ndetse twavuga n’izimira rya Boniface Twagirimana Visi Perezida wa mbere wa FDU Inkingi waburiwe irengero ari muri Gereza ya Nyanza yaramazemo iminsi itanu gusa, ibi nabyo ntibyazweho rumwe.

 

Jean-Michel Manirafasha

Ministri Soraya Hakuziyaremye nawe yatangiye kuvugishwa

soraya twitter2Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Madamu Soraya Hakuziyaremye yasabye abakozi ba leta kujya bambara ibikorerwa mu Rwanda. Yabitangaje tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Asaba ko iyi myambaro yazajya yambarwa ku wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Ndetse mu binyamakuru bimwe, babona icyo cyifuzo ari itegeko. Muri hose.rw, handitse ngo : « Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ».

Urebye neza koko, si icyifuzo ahubwo ni itegeko kuko yavuze n’umunsi bagomba kwambara iyo mwambaro.

Ibyo ari byose, ariya magambo aracuramye ntiyagombye kuvugwa n’impuguke yaminuje mu by’ubucuruzi. Twibutse ko Soraya yize mw’ ishuri rizwi cyane ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi no mu rindi rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye umukozi mukuru muri za Banki nka ING i Londres mu Bwongereza, muri BNP Paribas i Paris no muri Bank of New York i Bruxelles mu Bubiligi.

Ariya magambo rero ni ayo bamuvugisha kuko nkuko tubivuze haruguru, akurikije ubwenge yize ntiyayavuga. Ariko nyine, ni ukwibuka ko FPR-Inkotanyi ntacyo ikora itareba inyungu zayo. Mwibuke ko leta y’u Rwanda yaciye Caguwa kubera ko nyine ya masosiyete ya FPR afite inganda ngo zikora imyenda, ariko ikaba yarabuze isoko kubera guhenda ndetse no kuba itanoze, nta muderi ifite. Mbese ni imyenda ikojonjoye.

Biriya bintu murumva ko birimo itekinika rihanitse.

Ministri Soraya Hakuziyaremye rero nawe atangiye kuvugishwa nkuko ba Evode Uwizeyimana, ba Bamporiki, n’abandi bavugishwa.

None se nawe uyu mwanya ubwenge bwe abushyize mu gifu ? Ariko kuko ari muri rwa rubyiruko rwabaye intore kuva hambere, azi Inkotanyi uko zikora, niba hari uwabimwongoreye kandi amukuriye mw’ishyaka, ntiyari kuvuga ibitandukanye.

Soraya Hakuziyaremye amenye ko itabi ry’i Bugoyi ari kaburabuza.

Jean-Michel Manirafasha

Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?

Tom ndahiro kigali todayKera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira.

Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba  kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena ibyemezo bifatwa byo gucinyiza rubanda no kubuza amahoro yewe n’ubuzima abatavuga rumwe na FPR,  yacitse ururondogoro yifata mu gahanga atera hejuru ngo uyu n’uyu bagomba gucibwa mu Rwanda cyangwa ngo iki n’iki bigomba kwitwa icyaha.

Kuva aho Madame Victoire Ingabire Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi aviriye mu gihome, Tom Ndahiro yakuye agahu kunnyo kuko noneho asakuza hose ko uwo Victoire Ingabire atari kandi atagomba kwemererwa kuba umunyapolitike mu Rwanda. Ko ahubwo n’ishyaka rye FDU-Inkingi  rigomba gucibwa ku mugaragaro mu Rwanda nk’uko byagendekeye MRND na MDR Inkotanyi zimaze kugera ku butegetsi muri 1994, ngo no kwitwa umuyoboke waryo bigafatwa nk’icyaha. Ibi yabitangaje mu nyandiko yasohotse mu binyamakuru « Umuvugizi » n’« Igihe ».

Iyo usomye witonze iyo nyandiko, uravuga uti :« Uyu Tom Ndahiro nk’umucurabwenge wo munda y’ingoma ya FPR kuba avuga biriya ubu Nyirurugo yari adohoreye uwo yari amaze imyaka umunani akingiranye ku kamama, arakungura ». Nicyo cyatumye mwita inkotsa***.

Tom Ndahiro aragerageza gutanga impamvu ariko zidafashe ngo zituma Ingabire n’ishyaka rye bigomba gucibwa mu Rwanda. Impamvu yambere : ngo agisohoka muli gereza mu bamwakiriye harimo Me Bernard Ntaganda ngo ukorera FDLR ! Twese tuzi ariko ko Me Ntaganda  ntaho ahuriye na FDLR ahubwo ko ari Président- Fondateur wa PS-Imberakuri, ishyaka FPR yashimuse ikariragiza  uwitwa Mukabunane. Akongera ngo hari n’umukobwa wa Rwigara  ngo n’abandi biswe abayoboke ba FDU-Inkingi. Ngo kandi abo bose ni abanyabyaha kuko kuyoboka FDU kuli we ari icyaha.

Akongera ati : mu bo hanze banditse bishimira iryo rekurwa  bose ni abashyigikiye Interahamwe bakaba banahakana Jenoocide yakorewe abatutsi. Muli abo yavuze Filip Reyntjens, Judi Rever, Anneke Verbraeck, Peter Verlinden na Ann Garrisson. Muli abo bose ntawe tuzi wigeze ashyigikira interahamwe cyangwa ngo ahakane Genocide. Kandi  Tom Ndahiro nta kimenyetso na kimwe yabitangiye. Amahirwe Tom Ndahiro agira nuko wenda kubera kudasoma ikinyarwanda, bariya banyamahanga bari kuzamurega kubera kubateza urubwa kariya kageni.

Akongera ati : Abanyrwanda banditse bishimira ifungurwa rya Ingabire ngo ni abakoze genocide cyangwa bakorana na FDLR cyangwa se bapfobya Genocide. Ariko icyo Tom Ndahiro atavuga ni uko abo bose bari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka FDU-Ikingi. Kwishimira ko Présidente wabo yarekuwe se biratangaje ? Ibirego byose abahundagazaho nta shingiro bifite kuko FPR imaze imyaka hafi 25 ibisubiramo ariko byanze gufata. Yongeyeho kandi ngo hari n’amashyirahamwe yavuze ko yishimiye irekurwa rya Victoire Ingabire  ariko ngo kuko agizwe n’abakomoka ku bateguye Genocide, ngo cyangwa abayihakana ngo ni impamvu ihagije yo guca burundu ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda. Muli ayo mashyirahamwe avugamo Jambo asbl, RiFDP, CLIIR ihagariwe na Joseph Matata ndetse na SOS Rwanda-Burundi. Abazi ayo mashyirahamwe n’ibikorwa byayo bose ntawakwiyumvisha impamvu, kuko nta nizo Tom Ndahiro atanga,  ko gushyigikirwa na yo ari icyaha gikomeye kuri FPR.

Arangiza avuga ko FDU ari  UFDR nayo yari RDR yagiye ihindura amazina bityo ngo imyumvire cyangwa ibikorwa by’ayo mashyaka, cyangwa impuzamashyaka  atakibaho bigomba kwitirirwa FDU-Inkingi. Akongeraho ko bamwe mu bari muli FDU-Inkingi bigeze kuba muri ayo mashyaka atakibaho.

Nyamara Inkotanyi zitera muli 1990, hari abavuze ko ari za Nyenzi zateraga u Rwanda kugeza muri 1968. Kandi ko iyo FPR ikomoka kuli RANU yariho muli 1987 nayo ikaba l’UNAR ya 1959, bityo ko itagomba gukorera mu Rwanda kuko yaciwe. Iyo myumvire ariko FPR –Inkotanyi yayamaganye yivuye inyuma kuva imishyikiraro igitangira. Ku buryo Arusha (Moniteur agri Tom Ndahiro yabaga ahari rimwe na rimwe kuko yari umutanzaniya kandi aje gutanga rapport ) uwashakaga kubaza isano Inyenzi zifitanye n’Inkotanyi cyangwa FPR ifitanye na LUNARI (UNAR), bamufataga nk’umusazi. None ubu Tom Ndahiro we iyo myumvire niyo ashingiraho acisha Victoire Ingabire umutwe asabira n’ishyaka rye FDU-Inkingi gucibwa burundu mu Rwanda!

Twizere ko iyi nkotsa ba nyiri urugo barayigurutsa ntikomeze gukungura kuko burya nabyo bihuhura umurwayi wari ukirimo akuka.

Jean-Michel Manirafasha

 


*** « Inkotsa ni inyoni igira santimetero 60 z’uburebure. Ni ibihogo. Ifite isunzu. Umunwa urirabura kandi ni mugari mu imerero. Ikunda kuba hafi y’amazi muri Afurika yose. Yarika icyari kinini gishobora kugera kuri metero ebyiri z’umurambararo ». « Iyo inkotsa ikokereje ku rugo isurira umwe mu barurimo gupfa ». Inkotsa bishobora kuvuga « umuntu w’umunyarusaku » [Inkoranya y’ ikinyarwaanda – Dictionnaire rwanda-rwanda et rwanda-français, Ed. IRST de Butare – Rwanda et Musée royal d’Afrique centrale, 2005].

Mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bategetswe guhinga ibigori none byabuze isoko

ibigoriKuva muri season B 2017 kugeza uyu munsi abaturage bo mu turere  twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza inzara nubukene bibamereye nabi kubera kubura isoko ryibigori. nkuko mubizi mu rwanda FPR yategetse guhinga igihingwa kimwe ni muri urwo rwego muri turiya turere ho bategetswe guhinga ibigori nibishyimbo. tubibutse ko ibi bikorwa muri gahunda ndende ya FPR yo kwicisha abaturage inzara nubukene, maze yo ikarushaho kwigwizaho imitungo.

bamwe mu baturage twaganiriye bo mu karere ka Gatsibo batubwiyeko bategetswe guhinga ibigori babwirwa ko bazajya babona amasoko none amaso yaheze mu kirere. bati ibigori byeze ari byinshi kuko aribyo abantu bose bategetswe guhinga ku buryo birimo kugura 80 RF . ni mugihe kandi ibishyimbo byo bigura 400. bati kugirango ugure udushyimbo two kurya mu rugo ugurisha imifuka 5 yibigori ukagura ibiro 100 byibishimbo. bati kandi abenshi muri twe tuba twarejeje nibitageze ku mifuka 3 bitewe nuko ntaho guhinga tuba dufite kuko abeshi dukodesha.

aha buri muntu wese yakwibaza niba ibigori bigura 80 bizavamo ibyo umuntu akeneye byose mu rugo, aha turavuga: ibishyimbo, ibijumba, imbayumbati, ibirayi, ibitoki umunyu, isabune, amavuta,mituel ikarita ya telephone nibindi…  ukongeraho kwishyura amafumbire baba baguhaye, ukishyura imisanzu nimisoro . batubwiye kandi ko nushoboye kubigura atabibona hafi kuko biva kure nko mu ruhengeri havayo ibirayi. bati kandi biba bihenze cyane.

aba baturage kandi batubwiye ko iyo ugize ikindi uhinga  urugero nkimyumbati barayirimbura bakaguca namafaranga arengeje agaciro ibyo wahinzemo. batubwiye kohari nabakwa imirima yabo kubera ko bateyemo imyumbati.cyane ko muri utwo turere twera imyumbati cyane. ibyo bituma

muri utwo turere hahora inzara idashira (NZARAMBA) ku buryo bamwe birwa bazenguruka bafunguza urugero nkabo mu karere ka kayonza.

aba baturage rero bakaba basaba leta kubakuriraho icyorezo kitwa GUHUZA UBUTAKA BAGAHINGA IGIHINGWA KIMWE. barasaba kandi koko leta yabasubiza uburenganzira ku butaka bwabo yabambuye, kandi bakemererwa guhinga ibyo bashaka bakarwanya inzara bati na bya bigori byabo bashaka nibwo bizabona isoko kuko bizaba ari bike.

ngayo nguko ibyiwacu.

Jean-Michel Manirafasha
Kayonza-Rwanda

Mu Rwanda akarengane k’abahinzi : baratemerwa amasaka ateze bakamburwa amasambu ngo abe urwuri rw’inka

nyagatareAha ni mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe mu kagali ka Rubirizi.

Nkuko muri bubyumve muri iyi audio, mu Rwanda hari icyorezo cyo gutema amasaka ateze andi akaragirwa inka bitwaje ngo ni mu mafamu (farm) agenewe aborozi.

Nkuko mwagiye mu bibona mu nkuru zabanje, ikibazo giteye gutya: mu Rwanda aborozi bahawe amafamu( inzuri z’inka) ndetse banahabwa n’ibyangombwa byayo ni ukuvuga ko mu rwego rw’amategeko bari bayafiteho uburenganzira nk’ayabo. Ubwo butaka bwanganaga na hegitari 25 kuzamura kuri buri mworozi. Noneho kubera ubukungu bwifashe nabi mu Rwanda, abo borozi nabo bagenda bagurishaho buhoro buhoro abahinzi bakeneye kwihingira, aha buri muhinzi waguze n’umworozi nawe yagendaga yandikisha ubutaka aguze agahabwa icyangombwa cyabwo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ibi byakorwaga n’inzego bwite za Leta.

 

Amakuru twahawe n’umuntu uri hafi y’ingoma , yatubwiye ko mu minsi ishize prezida Kagame yakoranye inama n’aborozi (imwe mu manama y’ibanga bagira) noneho ababaza ibibazo bikurikira:
1. Amafamu mwahawe muracyayafite yose? Aborozi bati yego.
2. Ese muyabyaza umusaruro? Bati yego.

 

Kubera ko yari afite raporo, ati twabahaye amafamu ngo abahutu mubahake babakorere, none ndabona ahubwo arimwe mugiye guhinduka abagaragu babo, nuko ati nubwo muvuga ko bariya bantu nta bwenge bagira ahubwo babarusha ubwenge cyane, kuko baciye bugufi bakoresha amaboko yabo none bageze naho bigarurira n’amafamu y’aborozi, ati iki kibazo ndashaka ko gikemuka vuba cyane.

 

Niyo mpamvu mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ibintu byacitse , nizo mbaraga z’umurengera mubona muri ibi bintu, amarira ni yose amaganya ni yose nkuko muri bubyumve muri iyi audio.

 

Aba baturage hafi ya bose bamazemo imyaka irenga 10 bafitemo amazu imirima, intoki, n’indi myaka, ubu byose byataye agaciro nk’amazu barimo kuyasenya ntakundi baraza bakakwaka icyangombwa cyawe cy’ubutaka noneho bakagusubiza udufaranga twintica ntikize urugero nk’umuntu waguze mu myaka 5 ishize hegitari yaguraga amafaranga 800000 rf none ubu irimo kugura million 4 (4000000 rf), ubwo arasubizwa 800000 rf. adashobora kugira icyo amumarira, imanza zirimo aha kandi ni agatereranzamba kuko hari nkuwaguraga n’umworozi nawe akagurishaho abandi bahinzi, ubwo we arasabwa kubasubiza agurishije imitungo ye niba ayifite, mbese ni amarira masa. Iki gikorwa aborozi bo barakishimiye cyane kuko batanze ubutaka bugura make cyane none babugaruriwe bugura menshi. Ariko aha naho harimo ubusambo bukabije kuko umworozi utabashije gusubiza abo yagurishije leta izana undi muntu utamenya aho aturutse akishyura bwa butaka bukaba bubaye ubwe.

 

Tubibutse ko mu Rwanda nubwo hari abantu bake bitwa ko ari aborozi batunze ubutaka hafi ya  bwose bw’u Rwanda, kuko umwe aba afite hegitari 25 kuzamura, hari umubare munini w’abanyarwanda batagira naho bashinga akazu gato k’amabati 5 hitwa ahabo. Nibura 80% by’ubutaka bw’u Rwanda butunzwe n’abantu bita ko ari aborozi batanageze no ku 10%. Birababaje noneho naho umuntu abiriye ibyuya bahamwake ku ngufu.

 

Ngayo nguko iby’iwacu.

Jean-Michel Manirafasha

Gatsibo : Meya Richard Gasana arica agakiza

Gasana Richard/http://panorama.rw

Gasana Richard/http://panorama.rw

Mu cyumweru gishize mu karere ka Gatsibo habereye inama iyobowe na mayor w’ako karere GASANA Richard. Iyo nama ikaba yari ihuje abayobozi b’ibigo byose bya leta n’ibyigenga bikorera muri ako karere, kandi harimo aba directeur b’ibigo by’amashuri, hari harimo kandi ushinzwe uburezi mu karere, vice mayor, utegeka police, ukuriye ingabo, n’abandi.

Bategetse ko buri mukozi wa leta wese  ukorera muri ako karere agomba gutanga amafaranga 5% by’umushahara we  bise ko ngo nayo gufasha abakene, ibintu bitari bisanzwe, kandi bategetse ko ayo mafaranga agomba gutangwa ku mushahara w’uku kwezi kwa kane/2018. Tubibutse ko nk’abarimu bo muri primaire aya mafaranga ni menshi ku buryo hari n’abatayahembwa bitewe nuko bahora mu nguzanyo kuko nk’ubu uzatanga make azatanga 2000 rf kandi hari nuba yishyura credit agasigaranaho 1500 rf yo kugura umunyu,

Ubundi mu cyunamo hatangwaga amafaranga ngo yo gufafasha abacikacumu kwiyubaka, ariko uno mwaka siko byagenze ntabyabaye ahenshi, ubwo rero turibaza niba, ubu aribwo buryo bushya bagiye kujya bayakamo bikadushobera.

Ubu bujura bwo burasanzwe mu Rwanda, ariko abanyarwanda barabirambiwe, niyo mpamvu aba bakozi ba leta basaba uwashobora kubatabariza wese kubafasha kuko bo basa n’abari muri gereza nta ruvugiro ndetse ugaragaje ko utabyishimiye wese arabizira.

Amafaranga nkaya kandi aba ari ayo kujya mu mifuka y’abantu ku giti cyabo bakorera muri FPR Inkotanyi, iyo uyabuze urirukanwa mu kazi cyangwa ugafungwa, ushobora no kwicwa.

Ngayo nguko.

Jean-Michel Manirafasha

 

 

Rwanda : FPR irakataje muri politiki yo kugira abana ba rubanda abacakara yimakaza uburezi  budafite ireme

photo http://mineduc.gov.rw

photo http://mineduc.gov.rw

Iri jambo IREME RY’UBUREZI, ni rimwe mu magambo ahora mu kanwa k’abategetsi ba kigali kuva fpr yafata ubutegetsi. Hashize rero imyaka 24 FPR yica igakiza ibyo ishaka, bimwe mubyo yishe rero harimo n’uburezi.

Minisiteri ibifite mu nshingano ariyo minisiteri y’uburezi, abenshi hano mu rwanda bayita  »Minisiteri y’akavuyo » bitewe n’ibintu bidasobanutse bibamo. Ni ministeri aho minisitiri amaraho umwaka 1 agasimburwa n’undi, abanyamabanga bo hari ni gihe mu mwaka 1 haba hategetse nka 2, niho bahindura integanyanyigisho uko bashatse, n’ibindi n’ibindi. Ibi byose murabisanga muri iyi nkuru twabakoreye nyuma yo kuganira n’abarimu batandukanye, n’ababyeyi batandukanye bo mu Rwanda.

Mu kigo gishinzwe uburezi gikorera muri iyo minisiteri cyitwa REB ho habamo akavuyo gakabije. Uyu munsi bazana ibi ejo bakazana ibi mu rwego rwo kubuzabuza mwarimu no kumutesha umutwe, ndetse no gukanda rubanda binyuze mu burezi. Mu byukuri abana nta burere bakibona aho umwana arangiza primaire atazi gusoma ikinyarwanda kandi arirwo rurimi kavukire, akarangiza kaminuza atabasha gukora interuro mu cyongereza kandi arirwo rurimi yizemo.

Dore nkubu babanje kuzana ibyo bise ONE LAPTOP PER CHIELD, aho abana bo mu primaire bagombaga kwigira kuri mudasobwa birananirwa, mu gihe bagihanyanyaza bazana ibyo kwigira ku materephone bise L3 , ibi nabyo byarananiranye babikuraho bagarura one laptop per child, none ejo bundi banagaruyemo L3.

Ikibazo ni iki: ni gute umwana utaramenya n’inyuguti umuha computer iri mu cyongereza ngo abe ariyo yigiraho niba atari ubugome bugambiriwe? Ni gute kandi ufata terephone ugafungura ibintu bafatiye i Kigali ukabyumvisha abana isomo rikaba iryo? Mu byukuri uburezi bwarapfuye buranahambwa.

Mu bijyanye na curicullum mbere twakoreshaga iyo bise KBC( knowledge

based curicullum) bayikuraho bazana iyo bise CBC (competence based curicullum) ariyo bise new curicullum. Ariko iyi yo irimo ubugome bukabije kuko mwarimu aba agomba kujya mw’ishuri agashyira abana mu ma groupe ubundi ngo bakiyigisha, ikindi harimo ama lesson plan n’ama scheme of work byagahimano kuko ni birebire cyane kandi bigoranye ku buryo usanga abarimu bamara amasaha hafi ya yose barimo gutegura document za mwarimu aho kwigisha abana. Iyo utabikoze bagasanga utabifite ureguzwa nkuko byagendekeye abarimu ba Nyagatare mu mezi ashize, abarimu rero bagahitamo kwirengera bakora document za mwarimu (ibidanago) aho kwigisha. Iyi new curicullum kandi nubwo dutegetswe kuyigishamo nta bitabo byayo bihari bakubwira ibyo ugomba kwigisha ntibaguhe aho ubikura, ku bwibyo amahugurwa yayo ahoraho ariko na nubu abarimu ntibaranayigishamo nibura 30%, aha kandi dutegetswe ko abana bose abamugaye n’abazima bose bigira hamwe, urugero impumyi, ibipfamatwi, ibirema n’abandi bakigana n’abandi bana mu mashuri asanzwe mu cyo bise INCLUSIVE EDUCATION. Ubundi abana bamugaye bitabwagaho bagashakirwa amashuri yabo yujuje ibisabwa kugira ngo bige neza none muri FPR nukwigira hamwe mu mashuri asanzwe.

Muri lesson plan nshya kandi harimo ibyitwa CROSS CUTTING ISSUES aho bategeka umwarimu ko niba ari kwigisha isomo iryo ariryo ryose atagomba gusoza atavuze ngo kuri GENOCIDE. Ubundi genocide yigishwaga mw’isomo rya sosial studies muri primaire, na history muri secondary, ariko ubu buri mwarimu ni itegeko. Nyuma y’ibi byose kandi abana bose bagomba kwimuka bakajya mu mwaka ukurikiyeho niyo yaba afite 0, ibi ni byo bita uburezi bwa bose, nta mwana kandi ugihanwa kwishuri, ngo umwana ni BOSS twe abarimu duhari kubwe adahari nti twahaba. Mbese uburezi FPR yarabwishe iranabushyingura

Agashya rero ni uko ejo bundi mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Kagame hegujwe abakozi 5 bakorera muri REB (Rwanda Education Board) muri abo harimo na Dr Musabe Joyce ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho ( curicullum) nkuko biri mu nkuru yasohotse ku

kinyamakuru umuseke.com kuwa 14/04/2018 none REB yasohoye itangazo rivuga ko uno mwaka wa 2018 ibizamini bya Leta bizakorwa hatagendewe kuri new curicullum (CBC). Hhari amakuru kandi avuga ko iyo new curricullum yose ishobora gukurwaho ngo kuko itujuje ubuziranenge.

Natwe nk’abarimu twaba tugize amahirwe iramutse ikuweho kuko ntacyo imariye abana uretse kubagira ibigoryi kurushaho. Reba nawe igihe izi mpinduka ziziye mu mwaka hagati, ibi byose ni bindi tutavuze kubera umwanya muto dufite bikorwa ku bushake hagamijwe gutuma abana ba rubanda batiga ngo bamenye mu rwego rwo gukomeza kubagira abacakara mu gihugu cyabo.

Hari umutegetsi umwe wo muri FPR twaganiriye ambwira ko ibi byose bikorwa n’abantu bakomeye muri FPR kubera ubugome n’inzika bafitiye abanyarwanda ngo abana babo bahame hasi bityo byorohe kubagira abacakara. Yampaye urugero ku mashuri amwe namwe mu gihugu yigamo abana b’abategetsi nabandi bari hafi y’ingoma urugero nka Green Hills

Academy, Reviera High school, Kigali Parent School n’andi menshi adakoresha new curicullum ndetse na programme z’uburezi zitegurwa na REB, ahubwo bakoresha curicullum z’iburayi na Amerika nka Green Hillls Academy bo batangira umwaka mu kwezi kwa 9 bagasoza mu kwezi kwa 5 nkuko byahoze kera rya zuba ryo mucyi mu kwa 6,7,8, riva bari mu rugo naho umwana wa ngofero we aba ajya kandi ava kw’ishuri.

Ubugome, ivangura no gucakaza rubanda birimo aha birigaragariza buri wese FPR rero igomba guhindura gukuraho ibi byose harimo na CBC kuko abana b’igihugu bakeneye kwiga bakamenya.

Ubu FPR yadukanye ijambo  »Ubudasa bw’u Rwanda » bashaka kuvuga ibyo u Rwanda rurusha amahanga. Ibi nabyo rero ni ubudasa kuko mbona ari byo u Rwanda rurusha amahanga ibyo ni ibi: kwica uburezi, kwica abantu, gufungira ubusa, gushimuta, guhindura rubanda abacakara, kwigarurira ibya rubanda, gusenya amazu y’abaturage, ikinyoma, ubugome, inzika n’ibindi. Ibi ntahandi wabisanga uretse mu Rwanda.

Jean-Michel Manirafasha
Kicukiro/Rwanda