Archives par étiquette : Victoire Ingabire

Abahezanguni bongeye gushoza intambara kuri Victoire Ingabire nk’iyo bakoze mbere y’uko afatwa agafungwa muri 2010

Tom-Ndahiro--The rwandanKuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije umwami Mutara Rudahigwa, igihe yaratangiye impinduramatwara mu butegetsi (réforme socio-politique). Hakaba hari n’abavuga ko ako gatsiko k’abahezanguni ari ko kamugambaniye.

Ariko igikorwa cya Tom Ndahiro kirimo ukwibeshya gukabije, kuko abanyarwanda barasobanukiwe bihagije, ndetse dutekereza ko na Prezida Kagame atazagwa mu mutego w’ako gatsiko akurikiza ibyifuzo byako. Twibutse ko muri diskuru ye Prezida Paul Kagame yivugiye ko abantu bagomba kuzuzanya. Ntabwo mwakuzuzanya musubira mu ntero imwe, ahubwo hakwiye imiyoboro itandukanye y’ibitekerezo.

Urebye neza, aka gatsiko gakora politiki yo gutandukanya abanyarwanda, kuko batinya ko imyanya barishaga ishobora kuvaho. Umuntu nka Tom Ndahiro ntacyo bimubwiye n’ubwo imyiryane yakongera kuba mu Rwanda, yakwisubirira muri Tanzania ku kazi ke muri Ministeri y’ubuhinzi.

Inyandiko ze z’ubuhezanguni zirarushaho gufungura amaso n’ubwenge by’abanyarwanda, ndetse zikagaragaza bamwe mu bacurabwenge b’ubugome bari muri FPR-Inkotanyi.

Inyandiko za rutwitsi zikomeje gusohoka

Abahezanguni bahawe rugari maze barinigura :

Iyo nyandiko twagize icyo tuyivugaho twerekana ko : « Madame INGABIRE Victoire Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI biyemeje gukora politiki y’ubwubahane, ubwumvikane, gufatanya no guca akarengane bizira guhembera jenoside ».

  • Hakurikiraho inyandiko ya Albert Rudatsimburwa yo muri News Times ati : « Victoire Ingabire – Le Déni dans l’ADN » nayo isesereza Mme Victoire INGABIRE Umuhoza.
  • None Tom Ndahiro yongeye gusohora indi nyandiko y’ubuhezanguni mu kinyamakuru cye « Umuvugizi » ayita ngo: “Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba”. Iyi nyandiko iteye isoni ku gihugu nk’u Rwanda, niyo tugiye kwibandaho. Irimo henshi imvugo ishobora guhanwa n’amategeko y’u Rwanda arebana no kubiba urwango mu banyarwanda. Ariko Tom Ndahiro asa n’ufite ubudahangarwa, asa n’aho yabitsindiye kubera gutinya ubuhezanguni bwe. Hari n’amakuru avuga ko umutima w’ubuhezanguni yawerekanye akiri mu gisirikare cya FPR-Inkotanyi.
  • Nyuma, Tom Ndahiro yongeyeho indi nyandiko ngo :Menya Abaharanira Kwimika Umuco wo Kudahana Abicanyi», nabwo yikoma FDU-INKINGI n’abandi bantu benshi.

Ukuri kunyura mu ziko ntigushye, ibinyoma Tom Ndahiro ahimba bizafata ikibiribiri

Amagambo ya Tom Ndahiro yo gusakuma ibyo hirya no hino akavangavanga, ntabwo abuza ukuri kuba ukuri. Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni nka we bazi neza ko babajije abaturage mu bwisanzure, ishyaka FPR-Inkotanyi ritapima n’ishyaka FDU-INKINGI rikuriwe na Mme Victoire INGABIRE. Niyo mpamvu abahezanguni basizoye bashyushya imitwe, bazi neza ko batakaza umwanya mu Rwanda rutarimo amacakubiri. Biragaragara ko bafite ubudahangarwa bahabwa na FPR, bwo gukora ibyaha mu nyandiko n’imvugo ntibakurikiranwe n’amategeko. Nta wundi wabikora atari uwo mu gatsiko gakomeje gukandamiza abanyarwanda no gutsindagira akarengane.

Ariko abanyarwanda aho bava bakagera ubu barasobanukiwe, ari abacikacumu cyangwa abandi, ko jenoside ari urwitwazo agatsiko k’abahezanguni gakoresha kugira ngo gakomeze igitugu n’akarengane byibasiye abenegihugu. Abacicacumu barimo kwamburwa utwabo, gufungwa no guhunga, igihe ba rutemayeze barimo abiturukiye hanze nka Tom Ndahiro ari bo barimo kubacira imanza. Aba ba rutemayeze, ishavu n’agahinda by’abanyarwanda babigize igicuruzwa cyo kubahahira.

Mme Victoire INGABIRE we bamwibasiye kuva kare, bamuhimbira ibinyoma byose bashoboye kuva muri 2010 agishinga ibirenge mu Rwanda. Ariko ibyo bakoze byose na n’ubu ntibirabaha amahoro, ku buryo magingo aya, bumva bagomba gukomeza kumuhimbira no kumuharabika. Mme Victoire INGABIRE amaze imyaka umunani (8 ans) atuma batagoheka. Urubanza kuri ibyo binyoma rwarenze inkiko z’u Rwanda rugera muri “Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples (CADHP, Arusha, Tanzanie)” kandi  Mme Victoire INGABIRE atsinda Leta iyobowe na Kagame na FPR ye.

Abahezanguni ba FPR barabiba urwango n’amacakubiri.

Barigaragaza mu mvugo no mu nyandiko zabo, kandi bagamije guhishira ubugome n’akarengane bituruka ku bitekerezo by’abahezanguni bo muri FPR-Inkotanyi. Ni nde wahaye Tom Ndahiro ububasha bwo kwaka abandi banyarwanda uburenganzira bwabo ? Araterura ngo Mme Victoire INGABIRE si umunyapolitiki cyangwa ngo FDU-INKINGI nicibwe!! Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki, arabikunze, arabishaka, arabishoboye kandi yarabigaragaje. Ishyaka rye n’abo bafatanije bateye ubwoba abahezanguni, none bivuyemo nk’inopfu. Ntibazongere kubeshya ngo baharanira ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, kandi birirwa babateranya. Bareruye bavuga akabari ku mutima no mu bwonko, kandi ngo igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo. Abanyarwanda nta kindi kimenyetso bakeneye ngo bamenye ubifuriza icyiza.

Abahezanguni ba FPR-Inkotanyi rero nibakenyere bakomeze kuko FDU-INKINGI itazemera politiki itanya abanyarwanda, politiki y’ibitutsi n’agasuzuguro.

Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi ntishobora kubeshya ngo irahesha abanyarwanda agaciro mu gihe yemera ko inyandiko z’abahezanguni bayo (Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa) zisohoka, zigakwirakwizwa nta nkomyi. FPR n’abayobozi ba Leta, uhereye kuri Prezida Paul Kagame, niberure babyamagane, bitabaye ibyo ni ikimeneyetso simusiga ko bashyigikiye urwango n’amacakubiri mu banyarwanda. Amateka azababaza inkurikizi zabyo. Kandi ubwo buhezanguni nibukomeza, buzagira ingaruka no kuri FPR-Inkotanyi ubwayo.

Iyo abahezanguni nka Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa basakuza, bibwira ko isi izibagirwa ibibi byose FPR-Inkotanyi yagiriye abanyarwanda n’abanyamahanga, kandi ikibikomeza na n’ubu. Gusakuza cyane ntibihisha akarengane, ntibikuraho ukuri, kuko abababaye n’abashonje bazi ubahejeje mu bukene, bazi uwabahonyoye ejo, n’ubu akaba akibahonyora.

Ako karengane ni ko politiki ya Mme Victoire INGABIRE na FDU-INKINGI yiyemeje guca mu rwatubyaye. “Gutinya ko akarengane gacika” ngiyo impamvu ituma abahezanguni basakuza kurusha inyombya, kuko batinya gusubizwa mu myanya yabo, aho gukomeza kwigira ibitangaza, no kurebera abandi hejuru y’urutugu.

Mme Victoire INGABIRE ni umunyapolitiki uhamye, kandi ishyaka riba ku mutima.

Ishyaka FDU-INKINGI ryarangije gutaha mu mitima y’abanyarwanda benshi, mu Rwanda imbere no mu mahanga hanze. Ntawe ushobora kurica mu mitima yabo, Tom Ndahiro araruhira ubusa, iyo asaba ko ricibwa. Ese barica bate kandi kugeza ubu batarigeze bemera ko ryandikwa ?

Ariko ribateye ubwoba kuko baryemera bataryemera, ririho, ibyo ntawabihakana. Mme Victoire INGABIRE rero ni umunyapolitiki uhamye, kandi birigaragaza.

Victoire_Ingabire_UmuhozaAbanyarwanda twese duhaguruke dushyigikire Mme Victoire INGABIRE n’ishyaka ayoboye, maze hakorwe politiki FPR itinya : iyo gufatanya, iyo kumvikana no gusabana mu moko yose duturukamo, no guca akarengane.

Hari abahezanguni n’ibyegera byabo batunzwe n’akarengane bashyira ku bandi, niyo mpamvu batifuza icyatuma umunyarwanda uwariwe wese yisanzura. Akarengane nigacika bazasonza, tubizirikane kuko ni wo muti. Umunyapolitiki Victoire INGABIRE yagaragaje kenshi ko urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa, maze abarengana nabo bakabona uko bavuga akabari ku mutima. Ngicyo ikibabaza Tom Ndahiro n’abo basangiye ubuhezanguni.

Amagambure ya Tom Ndahiro ni ikimenyetso cy’intege nke.

Tom Ndahiro afata abantu bose basobanukiwe n’ibinyoma n’ubugome bya FPR nk’aho ari abajenosideri cyangwa abashyigikiye ingengabitekerezo ya jenoside. Baba abahutu, baba abatutsi, baba abacitse kw’icumu, baba abarokotse jenoside y’abatutsi, baba abahoze ari ingabo za FPR, baba abanyamahanga, ntawe acira akari urutega.

Iyo urebye umubare w’abantu n’imiryango ashyira kuri urwo rutonde rwe, usanga ntaho FPR izamenera mu bihe biri imbere. Abagitsimbaraye kuri FPR rero, musome uko Tom Ndahiro ateza ubwega, akerekana ko mu barwanya FPR (abo yita indyarya n’abirengagiza ukuri) harimo : « Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n’Umunyamerikakazi Ann Garrison », imiryango nka Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RIFDP), «  Human Rights Watch, Amnesty International, Medicins Sans Frontieres n’ibinyamakuru byinshi », abadepite b’i Burayi ndetse ngo n’umugabane wose, amashyirahamwe CLIIR na JAMBO Asbl. Niba FPR na Tom Ndahiro bahanganye n’abo bantu bose, ni FPR yari ikwiriye kwisuzuma, ikamenya ko ntawe uzemera akarengane kayiturukaho. Nguko uko Tom Ndahiro arimo kwandagaza FPR, agaragaza ko FPR iri kwamaganwa hirya no hino, ko iminsi iri imbere ishobora kuyibera insobe, kandi uku gusakuza kw’abahezanguni kurabyerekana.

Ibitutsi bya Tom Ndahiro: ikimenyetso cy’uburere buke, agasuzuguro no kutiyubaha. 

Kwemera ko umuntu nk’uyu agira umwanya mu butegetsi bw’igihugu ni agahomamunwa, kandi biratanga isura mbi y’ubutegetsi. Kera mu Rwanda kugira ikinyabupfura byari kimwe mu nkingi z’indangagaciro z’abanyarwanda. Ntawahamya ko abikomora aho yavukiye, kuko no muri Tanzania bazwiho kugira ikinyabupfura.

Ahubwo yaba abiterwa n’uko ashobora kuba hari icyo ahisha. Musome mwihere amaso ibyo yandika ku bantu: 

  • Tom Ndahiro yandika amafuti ngo Mme Victoire INGABIRE yamamaza cyangwa ahembera jenoside, kubera ko avuze ko abantu bose bareshya, ko amategeko atagomba kubogama, ko agahinda ka buri wese kakumvikana. Iyo myumviye ya Tom Ndahiro yo kwitiranya “gusaba ubutabera” no “guhembera jenocide” yarangiranye n’igihe.
  • Tom Ndahiro yita abandi « ibiboze », « umunuko ukurura amasazi » ndetse abo yanze akavuga ko bafitanye ubumwe bw’umunuko. Nguko uko abona abatavuga rumwe na Leta;
  • Tom Ndahiro ati : «  kuyoboka FDU-Inkingi bikwiye kuba icyaha », ngiyo imyumvire imuri mu mutwe;
  • Abandi batabona ibintu kimwe na Leta ariko ari abanyamahanga, Tom Ndahiro abita «inkoramutima z’Interahamwe n’Impuzamugambi »;
  • Tom Ndahiro ati : « Kugeza ubu, nta muntu n’umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye kuwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa »
  • Tom Ndahiro yongeraho ngo Mme INGABIRE « Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome »;
  • Tom Ndahiro arerura akavuga ko abatabona ibintu kimwe na Leta ya FPR-Inkotanyi bamwe ari abafite « ubujiji », abandi ngo ni abafite « uburyarya no kwirengagiza ukuri», abandi ngo ni abafite «ubugome»;
  • Iyo bikomeye abuze icyo avuga, Tom Ndahiro asohora iturufu iruta izindi ngo «ni uguhakana no gupfobya jenoside». Jenocide yabaye urwitwazo rw’abahezanguni.

Ibi byose birerekana uko Tom Ndahiro na bagenzi be bumva ko bazarokora ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bakoresheje iterabwoba ririmo : gutukana, gusuzugura, guhimba ibyaha n’indi migirire izira kwiyubaha no kugira isoni.

Tom Ndahiro yigize umushinjacyaha w’umushinja-binyoma utavuguruzwa, kuko atera akiyikiriza

Tom Ndahiro afata uwo abonye wese akamugerekaho ibyaha. Kuri we, ntabwo akeneye kugaragaza impamvu n’ibimenyetso by’ibyo avuga. Yibwira ko abazabisoma bazabyemera gusa. Arica agakiza uko ashaka, aharabika uko ashatse mu nyandiko ze. Ndetse arasabira uwo ashatse ngo : « nabambwe ».

Nyamara u Rwanda rufite amategeko ahana bene ibyo byaha byo guharabika no kugereka ku bandi jenoside ya buri kanya. Ayo mategeko ntakurikizwa kuri bamwe kuko Tom Ndahiro na bagenzi be bishingikirije FPR. Ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma.

Tom Ndahiro arakora ibya Kanjogera byo gufata inkota (ikaramu ye) agahagurukira ku wo ashatse.

Tom Ndahiro ni umuhezanguni utareba kure

Iyo Tom Ndahiro agereka ku bandi ibyaha ngo ni uko babaye muri RDR cyangwa FDU-INKINGI, yiyibagiza ko ayo mashyirahamwe yabayeho kugira ngo avugire abantu bahohoterwaga (kugeza na n’ubu bagihohoterwa) na FPR. None se abantu bazahanirwa inkomoko y’amashyaka barimo? Twibuke ko na FPR ifite aho ikomoka, ikagira n’imitwe yayibanjirije.

Tom Ndahiro yari akwiye gusubiza amaso inyuma akareba amateka, akumva ko akarengane buri gihe gakurura amakimbirane, ko kandi birangira habaye impinduramatwara. Ntabwo rero abanyarwanda bazemera akarengane gahoraho ngo ni ukugira ngo bashimishe Tom Ndahiro n’abandi bahezanguni hamwe n’agatsiko kabakuriye.

Tom Ndahiro nafungure amaso arebe kure, ashire ubwoba n’igihunga, yemere ko u Rwanda ari urwa twese, kandi abone ko FDU-INKINGI iharanira ko tuzarubanamo twese mu mahoro n’urukundo rwa kimuntu mu bantu.

Umwanzuro : FDU-INKINGI na Prezidante wayo barakunzwe kandi barashyigikiwe.

Prezidante wa FDU-Inkingi arashaka guhuza abanyarwanda bose, arashaka gutegura u Rwanda rw’ejo abantu bazabanamo nta mwiryane, umuntu akubahirwa ko ari umuntu. Ubuzima bw’umuntu bukabumbatirwa, bukarindwa nk’imboni y’ijisho. Arashaka ko abanyarwanda b’amoko yose n’uturere twose babana ntawishisha undi.

Mu gushaka kwangisha FDU-INKINGI ayivuga nabi, Tom Ndahiro ari kuyamamaza, kuko arerekana neza ko iryo shyaka rihanganye n’igitugu kirangwa n’ubuhezanguni bw’abari mu gatsiko. Abanyarwanda ahubwo baravaho bayikunda kurushaho kuko ibavugira akababaro.

Tom Ndahiro rero yigaragaje uko ari, nuko abandi bahezanguni bo muri FPR bameze : barangwa n’urwango, agasuzuguro, ubugome n’imvugo igamije kuryanisha abanyarwanda.

Ariko abanyarwanda twese twarabimenye : tuzi aho akarengane gaturuka.

Tom Ndahiro arakajwe n’uko FDU-INKINGI itazakora politiki ipfukirana ukuri, ahubwo izakora politiki ikosora ibibi bikorerwa abanyarwanda kugeza ubu.

Tom Ndahiro akunze gukoresha ijambo « uburozi ». Abutekerezaho cyane kuko abufite mu nyandiko ze. Niyo mpamvu uko agenda yandika mu mvugo mbi y’uburozi, aragenda yishyira hanze. Abanyarwanda bamureke akomeze yishyire hanze, igihe kizagera aho azisobanura akaburana n’inyandiko ze.

Ahubwo twagira inama FPR-Inkotanyi kwigizaho abahezanguni nka Tom Ndahiro bazwiho kuba ba nyamujya iyo bijya, batagira isoni zo guhemuka igihe bakurikiye inyungu zabo, maze FPR igafatanya n’amashyaka yose ashaka kubaka u Rwanda rubereye buri munyarwanda.  Abantu nka Tom Ndahiro biramutse bikomeye ntiwamenya aho banyuze, ntabwo ari abo kwishinga, ashobora kuba akifitiye ubwenegihugu bwa Tanzania.

Naho Mme Victoire INGABIRE Umuhoza n’ishyaka FDU-INKINGI bo bakomeje kurwanira icyazanira abanyarwanda amahoro, ubumwe n’ituze, hanze no mu mitima ya bose.

Bikorewe i Rouen kuwa 02 Ukwakira 2018.

Théophile MPOZEMBIZI
Komiseri wa FDU ushinzwe itangazamakuru

 

14/10/2017 Ingabire Day. Mu  Rwanda  nabo  bazirikanye  kandi  banasengera  imfungwa  za  politiki

gusenga3

 

 

 

 

 

 
Muri  iki  gitondo  cyo  kuwa  14/10/2017  abakristu  ba  Kiliziya  gatolika  bari  bazindukiye  hirya  no  hino  kuri  za  paroisse  zabo  aho  bagombaga  kubanza  kwakira  umugisha  no  gusengera  urugendo  mbere  yuko  berekeza  I  Kibeho  kwa  Nyina  wa  Jambo  Bikiramariya.

Bamaze  kwinjira  muli  za  Minibus  bikodeshereje  bamwe  mu  bakristu  bagize  paroisse  ste  famille    bagendaga  banyuzamo  bakaririmba  ari  nako  bavuga  ishapure  z’ububabare  niy’impuhwe  z’Imana basaba  Umwamikazi  wa  Rozali  umubyeyi  Bikiramariya  guca  inkoni  izamba  agasubiza  mu  buzima  busanzwe  abagizwe  imbohe  n’abagizi  ba  nabi  biyambitse  imyuka  mibi  no  kuyibakiza,  abatuye  Isi  bose  bakwongera  kubana  mu  mahoro,  bati  abababaye,  abarwayi  n’abandi  bose  bahohoterwa  cyangwa  bahezwa   nabiy’Isi  turabatakambira  mubyeyi  ngo  ubahe  ihumure !

Padiri  utashatse  kuntangariza  amazina  ye  wari  uherekeje  aba  bakristu  yagize  ati  iki  gikorwa  dushyigikiramo  abakristu  ni  icya  buri  wese  muri  twe  ati  ni  uburyo  bwo  kuzirikana  no  gusengera  abababaye  bose  harimo  bien sûr  n’imfungwa , ati  ubworoherane  n’umutima  uzirikana  iyo  biherekejwe  n’isengesho   ubudatezuka  mu  gushengerera  umwamikazi  wa  Rozali   umubyeyi  Bikiramariya  Nyina  wa  Jambo  wa  Kibeho,  tubiherwamo  ingabire  zidasanzwe  uko  ibihe  bihora  bisimburana  iteka. AMEN.

Padiri  yakomeje  akomoza  no  kuba  abarenganywa  harimo  ibyiciro  byinshi  kandi  biyongera  ubutitsa  hirya  no  hino  ku  isi,  ati  hari  abazira  guharanira  demokrasi    n’uburenganzira  bwa  Muntu,  abatavugarumwe  kandi  bava  inda  imwe (le  cas  de  Victoire  Ingabire  UMUHOZA  et  autres),  abacuranwa  n’izindi  ngero  zitandukanye  ati  ibyo  byose  tukaba  tugomba  kubitura  umubyeyi  wa  twese  kugirango  adusukurire  iyo  mitima  tuve  ibuzimu  tugana  ibuntu. I  Kibeho  rero  nyirizina  hari  huzuye  abavuye  imihanda  yose  nkuko  bisanzwe  bigenda  ku  buryo  hari  abazamarayo  iyi  weekend  yose. Nguko.

Byanditswe  ku  wa  14/10/2017,  na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire kiravugisha amagambure ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame

rifdp

Abantu bari babukereye

Kuva muli 2011, buri mwaka ishyirahamwe ry’abategarugoli ryitwa « Réseau Internationale des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP) » rigenera umuntu cyangwa ishyirahamwe,  wagaragaye uwo mwaka kuba yarashyigikiye bigaragara ubwitange n’ibikorwa bya Victoire Ingabire Umuhoza , byo kwitangira Demokarasi n’amahoro , ari nabyo ingoma ya Paul Kagame imufungiye kuva muli 2010.

Uyu mwaka igihembo cyagenewe abantu batatu aribo :

Abahawe ibihembo : Fred Holt,  Anneke Verbraecken, Partick Mbeko

Abahawe ibihembo :
Fred Holt, Anneke Verbraecken, Partick Mbeko

– Umunyamakuru w’Umuholandikazi witwa Anneke Verbraecken ;
– Inzobere mubya politike ikomoka muli Congo ikaba ifite ubwenegihugu bwa Canada, Partick Mbeko ;
– N’uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muli Norvège witwa Fred Holt.

Umuhango wo bubashyikiriza icyo gihembo wabereye I Bruxelles ku taliki ya12/3/2016. Hari abantu benshi cyane baturutse imihanda yose bazi ubutwari n’ubwitange bw’uwo mugore utaratinye kujya kubwira ingoma y’igitugu yimikajwe mu Rwanda ko abanyarwanda bakeneye ubwisanzure , Demakarasi n’amahoro, ibyo rero akaba yarabizize ubu akaba ari mu gihome cya “1930” i Kigali.

Abafashe amagambo bose , cyane cyane abari bamaze guhabwa igihembo bagaragaje ko Victoire Ingabire yinjiye mu mateka y’isi nk’intwari itazigera yibagirana kandi ko urumuli yacanye rutazigera ruzima ahubwo ko abasigaye bagombye kwenyegeza ikibatsi.

Nkuko bisanzwe za maneko za Kagame zari zirekereje , uretse ko ntizanagombaga kuza zububa kubo byari ibya rusange. Ariko ibyo zabonye kandi zumvise zikabikorera rapport  bigomba kuba byaratumye abari munda y’ingoma uhereye kuri Kagame ubwe, bata umutwe kugera aho bazabya isaso. Nguwo wa mu Ambassada  mushya wiyita “Ambassadeur de Choc” Olivier Nduhungirehe utarigeraga avuga kuri icyo gihembo, yewe n’igihe yandikaga yitwa “Théoneste Rwemalika” , yahise avumbuka ku mbuga nkoranya-mbaga ( réseaux sociaux) avuga iby’icyo gihembo agerageza kubikerensa.  Agahebuzo ni ikinyamakuru rutwitsi cyitwa “Rushyashya” cyandikwa n’uwitwa Gualbert Burasa uzwi kuba inkotsa y’ubutegetsi bwa FPR.

Uyu Gualbert Burasa akaba mwena André Kameya nawe wigeze kuba umwanditsi w’ikinyamakuru  cya rutwitsi muli 1992-1994 cyitwaga “ Rwanda Rushya”. Kandi nibyo koko cyasize u Rwanda rushya. Umuhungu we rero ubu niwe wagororewe kugira uburenganzira bwo kwandika muri “Rushyashya” ibyo ashaka byose: gutukana, kubeshya no kubeshyera abandi, gutera ubwoba abitwa “hutu de service”, gusebya no gusenya ingo z’abakekwaho kudashyigikira ibikotanyi,… ibyo byose akaba adashobora kubikurikiranirwa kuko afite “ubudahangarwa” ahabwa na FPR.

Rushyashya ni ikinyamakuru rutwitsi

Rushyashya ni ikinyamakuru rutwitsi

Nguwo rero uwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwahise busaba gusisibiranya uwo muhango w’igitangaza  n’ingaruka zawo ubutegetsi buziko ziteye inkeke mu rwego mpuzamahanga kuko Victoire Ingabire arushaho kumenyekana no gufatwa nk’intwali mu rwego rwa ba Nelson Mandela, Aung San Suu Kyi, etc… Gusa “Rushyashya’’ ya  mwene André Kameya yabikoranye ubuswa, n’ubugome bwinshi ku buryo nta n’umwe yewe no mu baturage bafungiye mu Rwanda ushobora kuyigirira icyizere.

Niba itangaza makuru ry’ ubutegetsi bwa Kagame ritinyuka kubeshya abanyarwanda nkana kuriya rivuga igikorwa cyabereye i Bulaya mu ruhame, iyo bagomba kubabwira ibyitwa ko bibera mu Rwanda, ntawe ushobora kubanyomoza, bababwira iki? Birumvikana ko none ho basya batambaye. Abanyarwanda rero baragowe mu nzego nyinzi, byagera mu kugezwaho abakuru byo bikaba agahomanunwa.

Icyo twakuramo ni uko abategarugoli bahuriye muli RiFDP bakomeje gutsinda ibitego by’umutwe ingoma y’agatsiko kandi ko ibikorwa byabo byo kumenyekanisha Victoire Ingabire bikomeza ari nako bitesha umutwe ubutegetsi bwamufungiye ubusa. Sibwo ubutegetsi bwa Kagame bugiye kuzajegejwa n’abagore, ku buryo atakekaga!

Jean-Michel Manirafasha

 

 

funérailles

Rwanda. Imbabazi   za  bihehe   zirava  he? Kuri Paul Kagame imvugo siyo ngiro!

funéraillesKuri  27/11/2015, mu  muhango  wo  guherekeza  umubyeyi we  Asteria  BISINDA  witabye  Imana  kuya  22/11/2015 aguye  mu  bitaro  byitiriwe  umwami  Roi-Faiçal  azize  uburwayi; Prezida  Kagame  yatangaje  ko  abuze  inshuti  ye  magara! Ati  uyu  mubyeyi  wanjye  Asteria  twabanye  igihe  kinini  mu  buhungiro  hamwe  ari  umgabo  ahandi  umugore  kubera  ko  papa  yari  yaritabye  Imana  muri   za   1972, dukomeza  ubuzima  bubi  imyaka  40  yose  kugeza  dutashye, ati  ababyeyi  bacu  bahoraga  batubwira  kutazihorera  kuko  n’abashakaga  kutwica  mugihe  twahungaga  ni  abo  data  yari  yaragabiye  ati  muramenye mutazihorera  narimwe  kubabagiriye  nabi! Ati  asteria  yahoraga  ansaba  by’umwihariko kuba  umukristu  nkagera  ku rwego  nk’urwe!

Prezida  Kagame  akomeza  agira  ati : ‘’u  Rwanda  rwashyize  imbere  imbabazi  kuko  ari  umurage  nasigiwe  n’ababyeyi  kuko  ariyo  nzira  yonyine iganisha  igihugu  mu  iterambere  ati  aliko  ntangazwa  n’abantu  bambwira  ngo  mu  Rwanda  ntabwo nihanganira abatavugarumwe  nanjye  ati  abavuga  gutyo  ni  ukubasuzugura  gusa, ati  nihanganiye  abatwiciye  ndetse  n’abaduhigaga  nkaswe  abatavugarumwe  natwe??’’

Banyarwanda,  banyarwandakazi, ijambo ’’imbabazi ‘’ prezida  Kagame  asa  nuwibanzeho yaba  se noneho urupfu  rw’umubyeyi  we  Asteria (Imana  imuhe iruhuko  ridashira) rumushoboje gukanguka  akamenya ko  ntawe  uruteguza? Ko  kudatanga  imbabazi  cyangwa  kwihorera  bigira  ingaruka zikomeye? Ejo  cyangwa  ejobundi  tukumva  zimwe  mu  mbohe  zitavuga rumwe  nawe  nka  Mme  Ingabire  Umuhoza  Victoire, Mushayidi D. n’abandi…..bagiriwe  imbabazi….?… Imana  ishobora  byose ibyuzuzemo  umwuka  muziranenge.  Ati: ’’Ababyeyi  banjye  bahoraga  bambwira  kubabalira kuko  n’abashakaga  kubica  ni  abo  data  yari  yaragabiye!!!  kurinda  duhungira  muli  Ouganda’’.

Banyarwanda,  Banyarwandakazi, u  Rwanda  ntiruba  ruvugwa  nk’indengakamere  mw’ ihohoterwa  ry’ikiremwamuntu  mu  ruhando  mpuzamahanga  iyo  Prezida  Kagame  aza  kuba yarumvise  akanubahiriza  umurage  n’impanuro  z’ababyeyi  be. Aliko  ntibyamuca  intege  kuko  igihe  gishobora  kuba  ari  iki, kuko  imbabazi  zose  zituruka  kuyaduhanze. Iyo  uzihereranye  hangirika  byinshi  bitagira  igaruriro  aka  wa  mugani  ngo  urwishigishiye  ararusoma. Murakoze.

Ku wa 29/11/2015, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

P. Kagame - V. Ingabire

Urubanza rwa Kagame na Ingabire rugeze he?

P. Kagame - V. Ingabire

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2011, urubanza Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje kuburanishwa aho uwunganira uyu mutegarugori (umaze kuzonga ku buryo bugaragara Kagame) Me Gatera Gashabana yakomeje asobanura uburyo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara atari byo bitanabayeho kuko abashinja Ingabire batigeze berekana iby’uwo mutwe mu by’ukuri utarigeze ubaho, emwe ngo n’urubanza ruregwamo abantu bagera kuri 29 bateye ibibasu mu mujyi wa Kigali ngo nta na hamwe higeze havugwa Ingabire kandi ngo no mu itangazo ryasozaga inama yahuje ibihugu bya CPGL muri Mutarama 2011 aho uwari ahagarariye u Rwanda muri iyo nama yanavuze ku kibazo cy’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Congo ngo ntaho yigeze avuga umutwe CDF ubushinjacyaha bwashingiyeho burega Ingabire, ahubwo ngo ni umutwe utarigeze ubaho wahimbwe na Vital Uwumuremyi.

Uyu Vital Uwumuremyi kandi akaba ari na we usa n’aho yabaye ipfundo ry’ibyavugiwe mu rukiko uyu munsi. Mu gihe Me Gashabana yageragezaga kwerekana uburyo uyu Vital yagiye abeshya havumbuwe ko atigeze aba Major ahubwo byagaragaye ko iri peti nta gushidikanya yarikuye mu bushinjacyaha i Kigali ari nabwo bwamutoje. Uwo mugabo uba afite ikimwaro kinshi mu rukiko byaje kugaragara ko yahawe ipeti rya Major n’ubushinjacyaha kugirango azabashe kubufasha kubambisha Umuyobozi wa FDU-INKINGI.

Ese ubushinjacyaha bw’uRwanda butanga amapeti ya gisirikare?

Iki kibazo nkibajije kubera ibyabaye mu rukiko uyu munsi, mu rubanza Ingabire Victoire aburana na leta y’igitugu ya FPR imuziza ibitekerezo bijyanye no guharanira ko demokarasi, ubwisanzure mu bitekerezo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu byakubahirizwa mu Rwanda. Uyu munsi mu rubanza uwunganira Ingabire Me Gatera Gashabana yavumbuye ikindi kinyoma nk’uko atahwemye kuvumbura amanyanga yuzuye mu ikinamico y’ubushinjacyaha n’abashinjabinyoma babwo bahagarariwe n’umugabo ufite amazina atagira ingano ku buryo kwemeza izina rye bigoye kubera ubwinshi bwayo nk’aho hamwe usanga yitwa Uwumuremyi Vital, Karimba Gaspard, Kambare Murume, Muhindo Muhima Dieudonnéé,Pepe Pipiyu….

Uyu mugabo ubushinjacyaha bwita Mojor Uwumuremyi Vital akaba ngo yari akuriwe na Lieutenant Colonel Nditurende Tharcisse uyu na we akaba ari mu kiraka cy’ikinamico cyo kubambisha uriya mutegarugori. Uyu munsi igikuba cyacitse ubwo umunyamategeko Me Gatera Gashabana yavumburaga aho mu nyandiko mvugo yakozwe n’ubugenzacyaha ya Nditurende Tharcisse wari ukuriye Vital Uwumuremyi ,yemeza ko Vital ari Lieutenant. Aha niho byabaye ngombwa ko hibazwa ukuntu umuntu yaba Lieutenant akanaba Major icyarimwe?
Urukiko rwasabye ko Nditurende yaza agasobanura uru rujijo ruri kuri aya mapeti cyane cyane ko ariwe wari uyoboye anakuriye uyu Vital. Tharcisse byamugoye gusobanura iby’ariya mapeti ariko yabwiye urukiko ati Vital ni Lieutenant ariko iyo twamutumaga ahantu twamubwiraga ko agenda ababeshya ko ari Major kugirango bamwizere. Icyo gisubizo nticyanyuze urukiko rwongera kumubaza ruti :”none se Vital ni Lieutenant cg ni Mojor?” Nditurende asa n’aho yabuze icyo asubiza kuri icyo kibazo ariko ariyumanganya abwira urukiko ngo Vital ni “Mojor Commissionné”.

Nyuma yo kumva iki gisubizo mu by’ukuri kigaragaza ko Vital atari Major ko ahubwo ari Lieutenant abantu bari baje kumva urubanza bahise batangazwa n’uko ubushinjacyaha mu burakari bwinshi bwahise buhaguruka buratongana cyane ngo ibyo by’amapeti sicyo kibazo bunasaba urukiko ko rutegeka ko Vital Uwumuremyi akomeza kwitwa Major, runasaba urukiko ko rwategeka Me Gashabana kujya buri gihe uko afashe ijambo agiye kuvuga Vital ko agomba kujya yongeraho Mojor bitaba ibyo akajya ahagarikwa.  Urukiko rwahise rwubahiriza icyo cyemezo cy’ubushinjacyaha rutegeka Me GASHABANA guhita agishyira mu bikorwa. Me Gashabana akaba yasubije ko n’ubwo kubaha urukiko ari ngombwa bitumvikana ukuntu rwamutegeka kuvuga ibinyoma mu rukiko.

Ngaho namwe nimunyumvire! Ngurwo urubanza Ingabire arimo kuburana rwuzuyemo ibihimbano ngo acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera buri mu Rwanda! Ngabo abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ngo bavugisha ukuri kandi ngo bemeye icyaha! Ngubwo ubuhamya buzagenderwaho ngo umuyobozi wa FDU-INKINGI acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera ngo busaba kuburanisha imanza mpuzamahanga za ba Hissène Habrè.
Muri uru rubanza kandi Me Gashabana yifashishije itegeko mu ngingo ya 101 CPP akaba yasabye urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo akizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ari hanze dore ko yanasobanuye ko ibimenyetso byamaze gutangwa akaba adasbobora gusibanganya ibimenyetso nk’uko ubushinjacyaha bwagiye bubivuga igihe bwamusabiraga gufungwa ariko ubushinjacyaha icyi cyemezo bukaba bwacyamaganiye kure buvuga ko ngo Ingabire afunzwe kubera impamvu zikomeye, nyamara Me Gashabana akaba yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho bumurega byataye agaciro kuko byagaragaye ko ababimushinjaga babeshye. Umwanzuro kuri icyi cyifuzo ukazasomwa kuwa gatanu taliki 16 Ukuboza 2011.

Uru rubanza kandi rukaba rwongeye gusubikwa rukazasubukurwa taliki 16 Mutarama 2012. Me Gashabana akaba yatangaje ko afite inama i Nouakchott muri Mauritania izaba kuva taliki 15-25 Ukuboza 2011, aha nkaba nagira nti azagire inama nziza.

Majyambere Juvénal
DHR 14/12/2011