Rwanda. Abahinzi bakomeje gutabaza kubera « Nzaramba »!

inzara_imageUmuturage wo muri Rwabicuma mu karere ka Nyanza,  yabwiye umunyamakuru wa radio 1 kuri uyu wagatatu le 27/1 ati ikintu kidashira ntakundi wacyita atari Nzaramba. Ati dufite inzara idashira twatejwe nuko ubutaka bwacu bwaciweho amaterasi,  bwegurirwa abashoramari bahahinga urusenda, twe banyiri ubutaka baduha ibihumbi 70, bise icyata mutima. Abaturage baravuga ko aya amafaranga ntacyo yashobora kubamarira kuko niyo agomba kubatunga, bakariha amafaranga y’amashuri na mutuelle de santé. Abaturage bakomeje kubwira umunyamakuru ko abashoramari bafashe ubutaka bwabo ngo bahinge urusenda ruzajya rujyanwa ku masoko mpuzamahanga! Bati usibye ko twabwiwe ko isoko ryabuze n’umusaruro nimucye.

Ikibabaje abaturage bararirira ubutegetsi butabumva kuko basaba ko amafaranga bahabwa yo gukodesha ubutaka bwabo yongerwa cg se bagahabwa aho guhinga ibindi bihingwa byabatunga. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Aboudala yabakuriye inzira k’umurima kuko yavuze ko nta kindi gihingwa bashobora guhinga aho Rwabicuma kuko hari abashoramari bahatanze amafaranga menshi mugutunganya amaterasi no gutera urusenda. Ati gahunda ya leta ihari ni uguhinga urusenda! Kandi abaturage ntibasubizwa ayo materasi! Ikibabaje ni uko ntagisubizo afite kuri iyo nzara imereye nabi abaturage ayoboye!

Muri EDPRS II, ubutegetsi bwa Kagame buvuga ko bugomba gushyiraho ubuhinzi bwo gucuruza, noneho abahinzi bakavanwa muri uwo mwuga bagashakirwa ibindi byo gukora. None se abahinzi ba Rwabicuma bahawe iyihe mirimo yo kubatunga ko ubutaka bwabo bwahawe abashoramari ?

Ubu amajyepfo yose yu Rwanda arataka Nzaramba. No mutundi turere abahinzi barataka ko indwara za kirabiranya na kabore zimereye nabi ibyo bahinze.
Le 21/1 abahinzi b’ibirayi bahuye n’abatubuzi b’imbuto zabyo bababwira ko imbuto zabo zitagitanga umusaruro ko ubu ntacyo basaruye nabagize icyo basarura uturayi twari duto.

None se u Rwanda rutagihinga ibijumba, ntirweze ibirayi,  nta bishyimbo, ntibahinge amasaka none bazahingira amasoko mpuzamahanga, 85% bari batunzwe n’ubuhinzi batungwe ni iki ? Ikindi kibazo ni uko nibihingwa byatoranyijwe ngo bihingirwe ayo masoko byagaragaye ko ayo masoko atigeze ashakwa. Ari abashoramari ubwabo ari abahinzi bose barahomba ! None bakomeze batubeshye ko u Rwanda mu myaka 4 isigaye tuzaba tubarirwa mu bihugu bifite umutungo uciriritse?( middle income country)

Ubutegetsi bwa Kagame niba budafashe ingamba nshya mu maguru mashya Nzaramba iragarika ingongo nkigihe cya Ruzagayura.

Banyarwanda,  ubabaye niwe ubanda urugi ! Dukomeze twemere gahunda zigerageza ziri kudukorerwaho? Dukomeza gucyena no gusonza? Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kagame bwumve abo buyobora !Ariko namwe abayoborwa mu menye ko mutazumvwa mutavuze!